Rwanda: Umushinyaguzi aza nk'ubaza!

Publié le par veritas

Abidishyi bari kwigishwa na Kagame nk'abana b'ibitambambuga!

Abidishyi bari kwigishwa na Kagame nk'abana b'ibitambambuga!

Iyo umushinyaguzi ashaka gushinyagurira umuryango wapfushije umuntu, aza murugo rwa nyakwigendera agatangira kubaza utubazo ashinyagura kandi yijijisha aho agira ati:"Ese ni ukuri runaka yapfuye  koko?" Aho niho abanyarwanda bakuye umugani ugira uti:"Umushinyaguzi aza nk'ubaza!" Uyu mugani ukaba uhuye n'ibyo umushinyaguzi w'abanyarwanda Paul Kagame arimo akora aho ari kwibajisha utubazo two kujijisha abagererwa be yita abayobozi yafungiye mu kigo cya gisilikare cy'i Gabiro, mucyo bise "umwiherero w'abayobozi"!

Mu gushinyagurira abanyarwanda kwe, Kagame yitwaye imbere y'inkomamashyi ze nka mwarimu uri guha isomo abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza! Mu mvugo ye amenyereye y'ikinyangele (ikinyarwanda kivanze n'icyongereza), Kagame yagendaga atunga agatoki buri nkomamashyi ageze iruhande ayibwira ngo imuhe igisubizo ku bibazo by'ubushinyaguzi yabajije bituma: Inzara, amavunja, Bwaki n'umwanda byaraniniwe gucika mubanyarwanda! Ibi bibazo Kagame ari kubaza izi nkomamashyi azi neza ko ariwe ubwe ubutera!

Kagame arashinyagura abaza utubazo izo nkomamashyi kugirango yereke abanyarwanda batajijukiwe kimwe n'abanyamahanga ko ariwe wenyine ureba kure kandi uvugisha ukuri! Inkomamashyi za Kagame zabuze icyo zisubika zose, zunika umutwe zikajya zimubwira ziti: "twese turi abanyabyaha mwidishyi!" Biteye agahinda! Nta numwe muri izo nkomamashyi ushobora kubwira Kagame ko ariwe ugiye koreka igihugu, kuko hagize ubitinyuka yahita umuca umutwe akawugaburira ingona za Nyabarongo cyangwa akamushyira mu kigunira akamujugunya muri Rweru!

Politiki mbi ya Kagame yo gutegeka abanyarwanda guhinga igihingwa kimwe niyo nyirabayazana ko kurwara Bwaki no kugwingira kw'abana b'abanyarwanda, ibyo Kagame arabizi ariko arimo yibazisha utubazo ngo nibamubwire impamvu abana bagwingira! Politiki yo kwambura abanyarwanda imirima yabo yo mu bishanga niyo yazanye inzara izwi ku izina rya "Nzaramba", iyo inzara ikaba iri kurimbura imbaga bakabeshya ko ari malariya iri kwica abanyarwanda! Inkomamashyi za Kagame ntizishobora kumubwira icyo kibazo, ahubwo ziri kunihira gusa ngo " turi abanyabyaha mwidishyi!"

Umutwe umwe wifasha gusara!

Mubyukuri,Kagame n'inkomamashyi ze barangwa n'imvugo iranga abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe! Kimwe mu bimenyetso bigaragaza abantu bafite ibibazo mu mutwe, ni uko iyo bagenda mu nzira, wumva bari kwivugisha bonyine , ukagirango hari uwo bari kuganira nawe kandi ari ntawe! Kagame n'inkomamashyi ze nabo barimo bivugisha! Baribaza ubwabo, bakisubiza! Birazwi ko ishyaka rya FPR-Kagame ariryo riyobora igihugu ryonyine; ziriya nkomamashyi Kagame yafungiye mu kigo cy'i Gabiro, akaba ari abayoboke b'uwo mutwe umwe wa politiki (FPR-Kagame)! Biratangaje kubona Kagame asaba abayoboke be ko bagomba kujya bajya impaka bakavugana kuri gahunda bashyira mu bikorwa kandi bose bagomba gukurikiza gahunda imwe y'ishyaka rye riri kubutegetsi, mbese Paul Kagame akaba ari kunenga imiyoborere mibi ya Paul Kagame! None se kwivugisha kutari uko ni ukuhe?

Niba Kagame ashaka Kuyobora igihugu kuburyo haboneka impaka zituma itarambere ribaho kandi rirambye, nafungure urubuga rwa politiki mu gihugu, hajyeho politiki y'amashyaka menshi noneho buri shyaka rivuge gahunda yaryo abanyarwanda batore ishyaka rifite gahunda nziza! Muri icyo gihe ishyaka ryatsinze amatora rikora uko rishoboye rigakorera abanyagihugu ibyo ryabemereye; andi mashyaka nayo agahatana asobanurira abaturage imigabo n'imigambi yabo kugirango muri manda ikurikiyeho nayo azashobore gutorwa! Ubwo buryo bwa politiki y'amashyaka menshi nibwo buzana iterambere nyaryo kandi rirambye mu gihugu! Naho imiyoborere ya FPR-Kagame imeze nk'ikipe imwe iri mu kibuga iri kwikinisha cyangwa umuntu uri mwirushanwa ryo kwiruka ariko ari wenyine, icyo gihe uko yakwiruka kose bavuga ko ariwe wa mbere kuko ntawundi bari guhatana!

Birazwi neza ko Kagame adashobora kwemera politiki y'amashyaka menshi nk'uko yabivuze kenshi kuko azi neza ko iyo politiki atayishobora, akaba yarihitiyemo kuyobora abanyarwanda mu gitugu gisesuye, nareke rero gushyinyagura no kurimanganya abeshya rubanda ngo ari kubaza ibibazo inkomamashyize ngo nizitange ibisubizo ku bibazo bibangamiye igihugu! Izo nkomamashyi se zavuga zite kandi yarazidoze umunwa kubera gutinya demokarasi? Nta kindi gitegereje leta ya FPR-Kagame uretse gutekereza nk'umutwe umwe wifasha gusara!

Nyuma yo gukomera amashyi Kagame no gukora imyitozo ngorangingo, inkomamashyi z'abayobozi ba Kagame zizasubira i Kigali uko zaje kuko nta kintu na kimwe zizahindura kuri politiki- kirimbuzi ya Paul Kagame!

Veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Abanyarwanda 4 bareze ubwicanyi bagiye gufungirwa muri Bénin

https://www.youtube.com/watch?v=XH9cl-pRSAE
Répondre
K
@ NTWARI. Genda Ntwari uzi kurwana kuri régime! urashaka no gusobanura ibidashoboka? ninde se utabona ko mu Rwanda dufite ishyaka FPR ko ayandi mashyaka ariho kw'izina gusa! Ngo Kagame ahamagara abategetsi akabahwitura, ubwe arivugira ko amaze imyaka 15 avuga ibintu bimwe ariko ntihagire igihinduka, bwaki, nyakatsi, amavunja tutavuze uburere butagira ireme. None se ninde capitaine wa buriya bwato bwenda kurohama? Muratubeshya ngo muri Repubulika kandi mwaragaruye gihake, abahinzi ntibashobora no gusarura imyaka bihingiye mutabahaye ikibali, ninde se utabona ko gira inka ari gahunda yo guhaka abahutu nka cyera? ninde utabona ko agatsiko k'abatutsi ari ko kifitiye ubukungu bwose bw'igihugu? ninde utabona ko amanyanga yanyu muyajyana no mu Burundi no muri Congo ndetse no mu Bugande, ko mushaka impunzi zo kujyana mu gisirikare cyanyu gihora gitera Congo mugiye gusahura (ntuvuge ko mutabikora shobuja yarabyemeye ashinja ababiligi ko bo basahuye igihe kirekire ko we asahuye agahe gato) mwarangiza mukabarasa urufaya na kiriya gisirikare cy'umwuga kirasa ibyuka bikica abantu!!!Rero wisigara ku ruhu inka yarariwe cyera cyangwa se ureke iryo zina rya NTWARI wiyite BWOBA cyangwa BINYOMA.
Répondre
U
Ntwari we mu Rwanda dufite ishyaka rimwe ariryo FPR ayo yandi uvuze ni marionnette ntukajye ubeshya. Wabonye he partis politiques amatora yegereza ngo dutanze natwe umukandida wa FPR ! Igipindi gusa MRND mbona yarasimbuwe na FPR ntaho twavuye ntaho twagiye. Cyakora wowe mbona wibera murundi Rwanda atari uru tuzi rwubu. Naho veritas info se ugirango nayo ize ikorere he? Kereka yemeye kugendera mukigare nkaziriya nkundarubyino zose. Abashatse kuvuga icyo batekereza abatarapfuye bari muri gereza, abandi n'impuzi none se Ntwari we ugirango bigende gute? Cyakora amaraso y'abazize kwibohoza yamenekeye ubusa
Répondre
G
Ariko ni gute inyana y'imbwa itaranarangije uwa 4 w'ayisumbuye ititiza abagabo n'abagore bangana kuriya bayiruta hejuru y'amafuti. Dore ngiyo imitegekere ya gitutsi iteye iseseme mwashakaga. Kubwa Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda Habyarimana Juvenal biriya ntibyabagaho rwose. Abategetsi bose babaga biyubashye nta n'umwe umeze nk'izi nyenzi kandi na Prezida Habyarimana nawe akabubaha.
Naho iyi ntutsi ngo ni Kagome wagira ngo ni umushumba uragiye inka ze adiha uko yishakiye. Ibindi nabyo birajunjamye wagira ngo ni ibibwana by'ingurube bahondaguye.
Buriya kandi bigera mu ngo zabyo bigatangira kwidonga ngo turi za bagabo turi za bagore! Dore ng'ubwo ubutegetsi bw'inyenzi mwashatse, nimuhame hamwe mubwumve mwa bigoryi mwe! Habyarimana we, bazakwifuza batakikubonye. Ubundi se ni gute inyenzi zategeka u Rwanda rukagira amahoro usibye gusetsa. Muraka puuu!
Répondre
N
Ese uwari gufata veritasinfo akayicaza hariya bakayibaza umusanzu yo yatanze mu gucyemura biriya bibazo Abanyarwanda bafite, yari kuvuga ko yirirwa itambutsa amazimwe y'abajenosideri basigajwe inyuma n'amateka y'ivanguramoko kuko aribyo byateza imbere imirire myiza mu bana batoya ? Yari kuvuga se ko mu Rwanda nta bwisanzure Bwa Politique buhari kuko Ibitekerezo bikurura ivangura mu banyarwanda nta mwanya bizongera kubona mu Rwanda ? Ese mu Burayi mukorera kandi mwemera ko haba démocratie ko tutarabona baha ubwisanzure intagondwa z'abaislamu ngo nazo zivuge ukuntu kwica abakafiri ari ingirakamaro ? Ni uko se nabo badafite ubwisanzure ? Ngo mu Rwanda nta mashyaka ahaba harya ? Twe tuzi ko u Rwanda rwigeze kuyoborwa n'ishyaka rimwe rukumbi rya MRND ariko guhera muri 1991 amashyaka menshi yemerewe gukorera mu Rwanda niyo mpamvu za PSD, Green Party, PL, PS imberakuri n'ayandi yemerewe gukorera mu Rwanda. Kuyita ko ntacyo amaze ni igitekerezo cyawe ku giti cyawe ariko hari abandi benshi babona abafitiye akamaro. Kandi na bano bahora bavuga ngo mu Rwanda nta mashyaka ahaba nta numwe wigeze ajyana ishyaka rye kuryandikisha muri RDB ngo bamubwire ko mu Rwanda hemerewe Gukora ishyaka rimwe. Ahubwo usanga bahora bavuganira abantu bishe Amategeko ngo ntabwo umuntu akwiye kwica Amategeko ngo ahanwe ngo kuko iyo ahanwe uba ufunze urubuga rwo kuvuga. Ubwisanzure si ukuvuga amagambo ateza umutekano mucye mu banyarwanda, ubwisanzure ni uguhamagara abaturage bakavuga ibibazo bafite, ibyo kandi n'a Nyakubahwa Paul Kagame ahora abikora abaturage bakavuga ibibazo byabo ibyinshi bigacyemurwa. Ubwisanzure ni uguhamagara abayobozi ukababaza impamvu hari ibibazo bidacyemuka ukabahwitura kugirango bashyiremo imbaraga mu kubicyemura. Naho kwirirwa muvuga ngo Président Kagame niwe wateje biriya bibazo abishaka ,niba yarabiteje se arashakira iki kubikemura noneho ? Ariko mwebwe ntimujya musubira inyuma mugasanga muvuga ibintu bidafite ireme ? Wowe wateza ibibazo kandi akaba ari wowe ushyira imbaraga mu kubicyemura ? Mujye mubeshya abo muhuje imyumvire ariko Abanyarwanda bazi ukuri ntimushobora kubabeshya. Ubwo mbabwije ukuri mugiye gutera hejuru mupfundikanye ibinyoma ngo muransubiza, nzakomeza kubabwira ukuri kuko guca mu ziko ntigushye kandi urusaku rw'ibikeri ntirubuza inka kunywa amazi.
Répondre
K
ziba wakigoryi we ! jyenda ukuke amase naho ibindi ubyihorere wangegera byaragusize ...!
K
" Nta bagabo bakiba mu Rwanda, abatarishwe barafunze " :
https://www.youtube.com/watch?v=91ib3rPrez4
Répondre
K
niko nimundebere buriya bugarasha ukuntu buba buri kuvuga buhinda umushyitsi wagira ngo burwaye chikukunya ! wagira ngo ni bwabwana bwiga muwambere mwarimu iyo afashe inkoni akabukanga akabubwira ko butaributahe ubwibye ingwa nibutivuga !
burikose gafashe ijambo ntakindi kavuga uretse kwemera amakose nayo katari kazi ko ari amakosa ...kuvuga ko karose karikwiba ingwa n'amatushi, akandi ukumva ngo ko kibye ingwa hanze mumuhanda n'itundi ngo yebaba ...yepepepeeee itegeka ry'ubushwiriri riteye isoni n'isesemi.
ngo bugiye kwimurira intebe zo mubiro mubaturage (ibiro se bizasigarana nde ?), ntibizabatangaze nyuma y'umwaka nimwumva buvugishwa ko bugiye kwimurira intebe zo mubiro mumatungo, mumashamba, mumihanda, munzuuzi n'ahandi ...!
Répondre
T
Ariko ubundi aba ba ethiopia - abatutsi biyita abanyarwanda gute? Ninde wabahaye ubwo burenganzira? Aba Batutsi bazasubira iwabo muri Ethiopia ryali?
Mpaka tubirukanye kungufu ntibashobora gusubira iwabo kuneza?
Igituma bigundiriza ku rwanda nibyo basize bakoze iwabo miri Ethiopia kuko benewabo babe Ethiopia bazabibaza.
Ntaba Ethiopia dushaka mu Rwanda rwabanyarwanda.
Musubire iwanyu mwabatutsi mwe. Erega bivugisha ikinyarwanda ntasoni, aho kuvuga amharic, olomo, nizindi ndimi zabo?
Musubire iwanyu mwaba Neurotic mwe Abatutsi, muve mu rwanda rwabanyarwanda.
Répondre
M
Nonese Kagame na FPR ko bavugaga yuko abanyarwanda bamusabyo kongerakwiyamamaza kuko yayoboye neza, ubwo ibibibazo yibaza (bwaki amavunja etc.) arumva bigendanye nimiyoborere myiza?
Répondre
K
erega kariya gatindi ntanubwo kajya kamenya ibyo kaba karabeshye, kavuga ibintu muminota ibiri kakivuguruza kakongera kakavumvura ....yewe iby'imisega nukumoka ntakundi !
M
YEWE noneho RWOSE si Ugusura (umusuzi) ahubwo ni UKUNUTSA. Sawuli Yategetse ko Bafunga INSENGERO zose cyane iz'ABANYAMURENGE!

Ngaho namwe mumbwire ibya Murumunana wa yesu!!

Dictatorship ziba nyonshi.
Répondre
K
iy'imisega impunzi zishe numva ntacyo zabivuzeho
Répondre

KWICA BABIVUGA HO IKI NSHITI! Bariya se nubwambere babishe. Ukulikire ikiganiro DR BM HABYARIMANA yatanze asobanura ko arinano bishe ABAGOGWE ngo aho FDRL!

Bahanuye indege
Bicisha benewabo bashaka ingoma
Nubu aracyarya Umureti
Nawe ngo babivugeho!!!
Noneho ngo bafunze ISENGERO ngo ABANYAMURENGE baramusakuriza!!! Mamaga

BASIGAYE GUFUNGA IMANA! Nako ubona basa nayo nkabayifunze. Nawe se reba: KURASA IMPUNZI IMYAKA 28 Yose kandi numva ngo IMANA irebera impunzi!!!
NIYIGARAGAZE TUREBE.
K
ubu bugoryi icyo bukundira nuko bwose buvuga bukanemera ko bufite imikorere mibi ! sinarinzi ko iyi misega izi ko ntacyo imaze uretse gukora nabi !
niko aka gasamunyiga ngo ni kagome nibatagahandura amavunja nako akari mumutwe ejo bundi muzabona kari kwiruka kambaye ubusa ...!
Répondre
K
ubushwiriri buri munama
Répondre
K
Amafaranga agenda kuri ziriya nama apfa ubusa nako yinjira kwa Paul Kagame kuko Jeannette nawe uba ari muri iriya nama niwe utanga services ku bantu bose bari hariya, ibiryo, amazi etc... Maze Kagame akabacunaguza kandi azi ko FPR ye ari yo moteur ya Leta. Bipfira ko nta buhumekero buri muri iki gihugu gitegekeshejwe igitugu cya gisirikare. Parlement ntivuga kukobadashaka kubikirwa imbehe, ubutabera bufata Diane Rwigara ari ko Kagame abwibukije, none ngo ntakigenda, Kagame n'abaze Kagame! FPR niyirengere ibinyoma byose yazanye mu Rwanda, irabeshya abanyarwanda, ikabeshya abanyamahanga, nyuma ngo amavunja na bwaki byaragarutse!!!
Répondre
P
Nawe se buriya bariya ni abantu aba abaza? Ninka za robbots neza neza! Bashizemo ubwenge. Dr; Generals; Professors nabandi nazangirwa ba Senataires - Zicukura Imisarani ngo nizibure icyo zibwira SENIOR 4!! Ahaaa Rwandaaaaa Wapfuye uhagaze.

Nonenese yo hagira umubwira ati: Abana Tibagaburire iki ko Uba wayamariye mukirere! Uba mugihugu ntuba mundege namahoteliiii...

PUUUUU
Répondre
J
Pilato ni "politicien demagogue" aracabiranya agacanga ikarita mzungu analala abanyarwanda bagacanganyikirwa bakabura akazungu. Umukuru w'igihugu muzima (cg wapfuye ahagaze) akihandagaza akabaza ngo kuki abayobobozi batavugana? iki kibazo yakibajije mu mwiherero w'ubushize wa 14 none arongeye arakibajije! kuki atagikemuye kandi ariwe ushyiraho abo bayobozi? Niba afashe Evode ngo yungirize Businjye arabona Businjye azavugana iki na Evode? Ayobewe se agasuzuguro abasajya basuzugura abahutu? Ibi byo gutoragura abahutu akabaha za ministeri ntacyo bivuze kuko nta muhutu ushobora gufata icyemezo. kagame nashaka ministeri zose azazihe abatutsi ibi byo guhuma amaso abanyarwanda ntawe utabibona. urugero rwa vuba: ejo bundi Polo arasa impunzi za Kiziba ibitangazamakuru mpuzamahanga byabazaga uwungirije minister ushinzwe impunzi n'ibiza. Kubera iki? Ministre ni umuhutukazi (powerless) umwungirije mu by'ukuri niwe muyobozi ufite ijambo kuko ari umututsi (colonel Rwahama). Nguko uko Kagame avangavanga ibigarasha bye abanyarwanda bagasigara bumiwe. ubundi abidishyi bamara kwangatwa ngo bagiye mu bwiherero (vomitorium) i Gabiro gukina abantu ku mubyimba Imiyoborere myizaaaa oyeeee nda ndambara yabaneshaaaaaaa!!!!
Répondre
N
Ntamuhanga watorotse gereza yavuzeko yabonye ubuhungiro

https://www.youtube.com/watch?v=ZxfGTn_C-p8
Répondre