Rwanda : Paul Kagame yiyemeje guhangana n’Amerika mu bucuruzi !
[Ndlr :Politiki ya FPR-Kagame yo kwirarira no kutamenya uko areshya izoreka u Rwanda! Mu mwaka w’2016 Paul Kagame yafashe icyemezo cyo guca imyenda n’inkweto bizwi ku izina rya Caguwa. Nyamara icyo cyemezo yafashe kinyuranye n’amasezerano y’ubucuzi Amerika ifitanye n’u Rwanda yitwa AGOA. Kagame akaba yarahinduye ayo masezerano y’ubucuruzi afitanye n’Amerika nk’ibipapuro nk’uko yabigenje ku masezerano y’amahoro y’Arusha (Mata 1994) ubwo yicaga Habyarimana! Ibihugu bya Tanzaniya na Uganda nabyo byiganye Kagame guca Caguwa byiteguye kwisubiraho aho kugirango bihabwe ibihano n’Amerika (USA). Intumwa za Kagame ziri mu biganiro hamwe n’iza Uganda na Tanzaniya zabuze ayo zicira n’ayo zimira mu gufata icyemezo kuko Kagame yazibwiye ko yiteguye guhangana n’Amerika kuri icyo Kibazo Caguwa igacibwa burundu mu Rwanda ayobora ! Azabishobora ? (Amashusho ari muri iyi nkuru yatoranyijwe na veritasinfo)]
Caguwa yaba igiye kugaruka mu Rwanda?
Leta zunze ubumwe z’Amerika zamaze gutangaza ko zigiye gutanga ibihano birimo no guca amafaranga ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba birimo n’u Rwanda byafashe umwanzuro wo guca imyenda n’inkweto bya caguwa.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bishinzwe iby’ubukungu n’ubucuruzi muri leta zunze ubumwe z’Amerika, rivuga ko ibihugu byo muri afurika y’iburasirazuba byaciye caguwa bigiye gutangira guhabwa ibihano guhera mu cyumweru gitaha. Ikinyamakuru the EastAfrican cyanditse iyi nkuru, kivuga ko Amerika yatangaje ko ibi bihano bigamije ko U Rwanda, Tanzania na Uganda byakwisubiraho bikongera bigakomorera imyenda n’inkweto bya caguwa bimaze iminsi byarahagaritswe.
U Rwanda, Tanzania na Uganda ngo bishobora gufatirwa ibihano bitewe n’uko byarenze ku masezerano yiswe aya AGOA, yoroshya ubucuruzi hagati y’amerika n’ibihugu by’afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Urubuga rwa africanews.com rwanditse ko abahagarariye ubucuruzi muri Amerika ngo bikomye bikomeye ibi bihugu uko ari bitatu ngo ko byahagaritse imyenda n’inkweto bizwi nka Caguwa mu buryo budakurikije amasezerano. Aba banyamerika bavuga ko batumva impamvu u Rwanda, Tanzania na Uganda byarenze ku masezerano kandi ngo byari byemejwe ko ibihugu 6 bibarirwa mu muryango w’afrika y’iburasirazuba byose bizahagarika Caguwa mu 2019.
Twagerageje kuvugisha uruhande rwa guverinoma y’u Rwanda ntibyadukundira, ariko John Rwangobwa Guverineri wa banki nkuru y’igihugu aherutse kuvuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira ingaruka zose zizagera ku bukungu bw’igihugu biturutse ku butegetsi bushya bwa Perezida Donald Trump w’Amerika. Hari hashize iminsi u Rwanda na USA bari mu biganiro bigamije kugarura Caguwa. Mu kwezi kwa 7/2017, nibwo U Rwanda rwatangiye ibiganiro by’imishyikirano na leta y’Amerika, bigamije kumvikana ku bucuruzi bw’imyenda n’inkweto bya Caguwa, bumaze iminsi bwaraciwe intege mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu karere.
Emmanuel Hategeka ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu gitsura amajyamambere mu Rwanda RDB, icyo gihe yavuze ko bari kuganira n’abashinzwe ubucuruzi muri Amerika mu rwego rwo kubumvisha impamvu z’uyu mugambi. Kuva mu mwaka wa 2016, guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumbagiza imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kunaniza abayicuruza n’abayambara.
Ikilo kimwe cy’imyenda ya Caguwa cyakuwe mu mafaranga arenga 160 y’amanyarwanda gishyirwa hafi y’ibihumbi 2200. Ni mu gihe ikilo kimwe cy’inkweto za Caguwa nacyo cyavuye ku 160 y’amanyarwanda gishyirwa ku 2500.
Ni ibintu byarakaje bikomeye leta y’amerika kuko ubusanzwe iyi myenda n’izi nkweto zacuruzwaga mu Rwanda ziturutse muri Amerika.
Source: Iyi ni inkuru ya “rwandadailynews.com »