Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Nyuma yo kwica impunzi z'abahutu muri Congo, Kagame yiyemeje gukora ubundi bwicanyi bw'impunzi z'abakongomani mu Rwanda!
Publié le
par veritas
Imirambo y'impunzi z'abakongomani zarasiwe i Karongi n'inkotanyi kuri uyu wa kane taliki ya 22/02/2018
[Ndlr:( Amashusho ari muri iyi nkuru ni ay'impunzi z'abakongomani zarasiwe i Karongi n'inkotanyi kuri uyu wa Kana taliki ya 22 Gashyantare 2018) Kuri uyu wa kane taliki ya 22 Gashyantare 2018 guhera ku isaha ya sa kumi y'igicamunsi, nibwo inkotanyi za Kagame yatangiye igikorwa cyo kurasa amasasu mu mpunzi z'abakongomani zari ku biro by'ishami ry'umuryango w'abibumbye wita ku mpunzi HCR biri i Karongi mu ntara y'Uburengerazuba. Amakuru yatangwaga n'izo mpunzi kimwe n'andi makuru menshi ari ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'amaradiyo mpuzamahanga, aremeza ko hari impunzi nyinshi zakomerekejwe n'amasasu ndetse hakaba harimo izapfuye zitaramenyekana umubare! Nk'uko inkotanyi za Kagame zarashe impunzi z'abahutu zari i Kibeho zirinzwe n'ingabo za Loni, inkotanyi zigasenya inkambi z'impunzi z'abahutu muri Zaïre zirinzwe na HCR, niko n'impunzi z'abakongomani i Karongi zarashwe n'inkotanyi zimaze gukurwaho amaboko n'umuyobozi wa HCR! Icyakora ku mugoroba w'uyu wa kane, umuyobozi wa HCR mu Rwanda yatanze itangazo ryo kwiyerurutsa rivuga ko ibibazo by'izo mpunzi bigomba gukemurwa hadakoreshejwe imbaraga! Kuri icyo kibazo cy'impuzi, Umunyapolitiki w'inararibonye mu Rwanda akaba n'umuyobozi w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza Bwana Faustin Twagiramungu yagize icyo akivugaho, dore ubutumwa yashyize ku rubuga rwe rwa facebook]:
IMPUNZI Z'ABANYEKONGO ZITI: AHO KWICWA URUBOZO mu RWANDA, NIMUTWICE BURUNDU, CYANGWA MUTUREKE DUSUBIRE IWACU i KONGO!
Birababaje cyane kubona impunzi z'abanye-Kongo zaje mu Rwanda zihazanywe na Kagame, kuva muri 1996 ziraswa n'ingabo ze kubera icyaha cyo gushaka gusubira mu gihugu cyazo cyangwa se kujyanwa mu kindi gihugu kitari u Rwanda! Izo mpunzi z'abanyekongo zazanywe mu Rwanda na Paul Kagame kugirango azigire urwitwazo rwo guteza intambara muri Kongo (yitwaga Zaïre) ; ubwo Kagame yatangiraga kugaba ibitero muri icyo gihugu yavugaga ko agiye gutabara Abanyamulenge, we yita Abatutsi ngo kuko bari babangamiwe n'interahamwe z'abanyarwanda zamucitse zigahungira muri Congo; ariko rero n'ubwo Kagame yita abanyamulenge abatutsi, bo ntabwo bakozwa iryo zina ry'ubututsi!
Uku gupanga intambara yo kuvanaho Perezida wa Kongo ariwe Mobutu (wigeze gukorana na CIA ubwo yagambaniraga Lumumba akicwa urubozo mbere yuko umurambo we utwikwa, ku italiki ya 17 Mutarama 1961), ntabwo Kagame yabikoze wenyine, yabifashijwemo na bashebuja b'abanyamahanga, bashakaga ko Kongo bayigarurira, bakiyegurira ubukungu bwayo, mu gihe aba-Kongomani bo bashyirwaga mu NKAMBI MU RWANDA. Ubu hashize imyaka igera kuri 22 izo mpunzi z'abakongomani zashyizwe mu nkambi mu Rwanda zifashwe nk'amatungo. Ubu izo mpunzi zikaba ziraswa nk'INYAMASWA Z'ISHYAMBA, bazibuza gusubira iwabo. Inkotanyi zivuga ko izo mpunzi ari ABATUTSI kugirango bazifate bugwate bazigire ibikoresho byo kunoza ikinyoma cyo gusahura umutungo wa Congo! Nyamara izi mpunzi z'abakongomani zo zivuga ko ayo MATIKU y'amoko y'Abanyarwanda badashaka kuyumva, ko icyo bashaka ari ugusubira mu gihugu cyabo cya RDC CONGO (ngo yiswe demokarasi, yahe?), ibyaribyo byose Congo ni igihugu cyabo ni iwabo.
Igihe kirageze ko Yozefu KABILA yerekana ko atari imbohe cyangwa ishumi ya KAGAME. Nagire vuba asabe u RWANDA ko ashaka ko ABANYEKONGO BARI MU RWANDA BASUBIZWA MU GIHUGU CYABO CYA KONGO. Ntabwo HCR, irusha Perezida KABILA ingufu. Ndizera ko Kabila ataza kubeshya nka Perezida HABYARIMANA wakoze ishyano akabwira amahanga ko impunzi z'Abanyarwanda zisubira iyo zahungiye ngo u Rwanda rwuzuye NYAMWINSHI!! Perezida Kabila nagire bwangu yakire abantu be, bitabaye ibyo, AMERIKA yafatanije na KAGAME kuvanaho MOBUTU nifate abo BANYEKONGO ibajyane iwabo ntayandi mananiza ya Perezida wa USA witwa TRUMP ashyizeho, dore ko avuga ko abantu bavuye muri ibyo bihugu by'umwanda atabashaka!
KAGAME we nave mu BICU yashyizwemo na ba shebuja, ajye hasi. Niyumve ko abantu bamurambiwe. Nareke gukomeza gukoresha izina ry'ABATUTSI, dore ko nabo yatangiye kubahukamo abasogota, akaba asa naho abarabwiwe dore ko we yiyita igikomangoma cyo kwa RWAKAGARA wo kwa SERWEGA. Namenye ko abo BANYEKONGO BATAMWEMERA KO BATAMUKUNDA kandi ko badashaka kuba udukingirizo, n'ibikoresho bya politiki y'Abanyarwanda, mu Rwanda. Nabarekure batahe iwabo aho gukangisha ngo ARABARASA KU MANYWA YIHANGU. NGO ARARIBWARIBWA! Bo baramubwira bati TWICE, TURASE cyangwa ureke dutahe IWACU niba uri umugabo. Jye ndiwe nabereka ko ndi umugabo nkareka bakajya iwabo.
Abantu batavukiye muri bene ayo matiku u Rwanda rwakuruwemo n'intambara zo kugihe cya MIBAMBWE I igihe yica MASHIRA wari sebukwe, ntibashobora kwemera ubugome bwa Kagame; kandi Kagame nareke gukomeza kurata inkovu z'imiringa yasigiwe na ba KABARE, RUHINANKIKO, CYIGENZA na KANJOGERA igihe bamariraga Abanyiginya ku RUCUNSHU. Nareke POLITIKE YA GIKOLONI yo gukomeza gukurura "amoko" "yabatijwe" n'abakokoloni, bari babifite mo inyungu. Nawe biragaragara ko abifitemo inyungu, ariko ni amenyeko "burya atari buno". Nareke kurasa Abanyekongo bashaka kujya IWABO MURI KONGO. Niba adashaka ko bjyaya iwabo, ni abohereze muri AMERIKA kwa bashebuja. Ese harya ko mbona Abanyekongo badashaka kuba mu Rwanda, kuki Kagame yumva ko ABANYE-ERITREA bo bazemera kuba muri iyo SINGAPORWANDA!
NI VIZULI TUWACHENI SIASA za MAGENDO, AMA za "MANYANGA", SIASA za KUJIONA, KUJIVUNA, NA KUENDEREA KWA NJIA za UBAGUZI na UKABILA ZENYE HAZINA FAYIDA KWA WAKATI UJAO!
Abanyekongo bari mu Rwanda batuye aka karirimbo kitwa: SWING LOW.