INTWARI Z’U RWANDA : Impamvu 8 zerekana ko kwita Fred GISA RWIGEMA intwari y’u Rwanda nta shingiro bifite !

Publié le par veritas

INTWARI Z’U RWANDA : Impamvu 8 zerekana ko kwita Fred GISA RWIGEMA intwari y’u Rwanda nta shingiro bifite !
I.Umuntu ahinduka ate INTWARI y’igihugu ?
[Ndlr: amashusho ari muri iyi nkuru yatoranyijwe n'ubwanditsi bwa "veritasinfo"] Umuntu yitwa intwari y’igihugu kubera ko ari umwenegihugu, watuye muri icyo gihugu, akahagira ibikorwa by’indashyikirwa kandi  abaturage bakemera ko ibikorwa bye byabagiriye akamaro koko. Niho bahera bamwibuka, bamusingiza, bamuha icyubahiro ndetse bagatoza urubyiruko kumenya ubuzima bwe hagamijwe kumwigana.
Urwego Umunyagitugu Paul Kagame yashinze  Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rutangaza ko » INTWARI y’IMANZI ari intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by’akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje». Muri iki cyiciro niho hashyizwe Fred Gisa Rwigema, ndetse akaba ari wenyine muri uru rwego rw’ikirenga kuko abangikanyijwe n’umusilikari utazwi !
II. Ese Fred Gisa Rwigema ni intwari y’u Rwanda koko ?
Fred Gisa Rwigema yavutse taliki ya 10/4/1957 yicwa taliki ya 2/10/1990. Yahunze u Rwanda mu 1960 afite imyaka itatu gusa, ntiyagize amahirwe yo kuruturamo ukundi. Ndi mu Banyarwanda batari bake bareba bagasanga Fred Gisa Rwigema adakwiye rwose kwitwa INTWARI y’u Rwanda.
Dore impamvu  8  zerekana ko Fred Gisa Rwigema atari intwari y’u Rwanda na busa:
1.Fred Gisa Rwigema ntiyigeze atura mu Rwanda.
2.Fred Rwigema nta gikorwa na kimwe cy’indashyikirwa gifitiye abaturage akamaro yakoreye mu Rwanda.
3.Ahubwo taliki ya 1/10/1990 Fred Gisa Rwigema yayoboye Umutwe w’abicanyi kabuhariwe witwa FPR-Inkotanyi maze atangiza intambara simusiga (n’ubu itararangira!) yarimbuye Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri , Abahutu, Abatututsi, Abatwa ndetse n’Abanyamahanga : benshi biciwe mu Rwanda, abandi bicirwa mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba ya Kongo, n’ubu hari umubare w’abenegihugu barenga ibihumbi 500 bacyangara  mu mashyamba no mu mahanga ! Uwatangije igikorwa kibisha nk’icyo ni intwari ya nde ?
4.Jenerali Fred Gisa Rwigema yatangije intambara ayigwamo ku munsi wa kabiri! Ubutwari bw’umujenerali utangiza urugamba rw’amasasu akaba ariwe wicwa rugikubita bushingiye he ?
5.Uretse imva , nayo tutazi neza niba ari umurambo wa Fred Gisa Rwigema uyirimo koko,  nta kintu na kimwe kiri mu Rwanda yibukirwaho, yewe nta n’umuhanda waba waritiriwe izina rye !
6.Umuryango we nta gashimo wigeze uhabwa nk’uwahaye igihugu INTWARI y’IMANZI !!!!
7.Umudamu we, Janeti Rwigema, abayeho mu buryo buteye agahinda :  nta n’amahirwe afite yo kubaho yisanzuye nk’abandi bapfakazi basanzwe , ahubwo we ameze nk’ubaho muri Gereza. Nta mihango ya Leta agaragaramo, mbese kuva umutwe wa FPR-Inkotanyi wafata ubutegetsi mu Rwanda ameze nk’uri mu gihano azira kuba yarashakanye n’«INTWARI y’IMANZI » Fred Gisa RWIGEMA !!!!
8.Abana ba Rwigema babaho mu ipfunwe ryo kuba barabyawe na Fred Gisa  RWIGEMA
Umwanzuro
Abaririmba ubutwari bwa Fred Gisa  Rwigema, nk’Intwari y’u Rwanda,  bazatubwire neza aho bushingiye ! NTAHO. Ahubwo turasaba ko yakurwa bwangu ku rutonde rw’intwari z’ u Rwanda. Nanone ariko ngo ntakabura imvano ! Niba Umunyagitugu Paul Kagame yaremeye ko izina rya Fred Gisa Rwigama (ubundi bizwi ko yanga urunuka!) ryongerwa ku rutonde rw’Intwari z’u Rwanda ndetse akitwa INTWARI y’IMANZI, ni uko yabanje kubipanga agasanga abifitemo inyungu
Kagame ni umugome ariko si umuswa! Kwandikisha izina rya Fred Gisa Rwigema nk’intwari, ndetse akamwita IMANZI, yabikoze yiyerurutsa agamije gusa gucubya umujinya w’umuranduranzuzi yabonaga ututumba mu bakunzi ba Fred Rwigema, ababanye na we bakaba batayobewe urwo yapfuye, n’uwamwishe ! Kubarindagiza muri ubwo buryo bwo kumwita Intwari byatumye bacisha make, byongerera Kagame igihe cyo kubikiza nabo, umwe umwe, kuzageza ku wanyuma!
Icyo twasaba Kagame ni uko yarekera aho gukinisha Abanyarwanda no kubatesha igihe bahatirwa kunamira intwari ZE za nyirarureshwa, na we ubwe atemera, barimo ndetse n’abo we ubwe yambuye ubuzima ! Iryo kinamico riragayitse kandi rirarambiranye. Nanone kandi Umunyagitugu Paul Kagame namenye ko yiruhiriza ubusa. Intwari nyakuri z’u Rwanda, ntawe uziyobowe: ni Babandi bakuye rubanda mu buja, kabone n’ubwo tubona neza ko muri iki gihe bwagaruwe n’Agatsiko ke k’Abanyamurengwe bagashize. «Les mêmes causes produisant les mêmes effets «amaherezo iyi RUBANDA akomeje gucura bufuni na buhoro izibyaramo imbaraga zikenewe, imuhagurukane,  yongere YIBOHOZE izuba riva.
Niba atisubiyeho bwangu, igihe kizagera, ndetse dore  ngiki kiregereje, abenegihugu bamusumire, bamusabe kugira byinshi asobanura.

Gashyantare, 2018

Padiri Thomas Nahimana
Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.
Tél : 0033652110445
Email: nahimanathom@gmail.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D
Ciao signore / signora

Cosa vuoi fare?
Avvia una nuova attività, rinnova l'edificio, aumenta le possibilità di vendita o aumenta semplicemente il flusso di cassa.
Prenditi in prestito per dare vita ai tuoi progetti
Acquisto di beni immobili, realizzazione di lavori, acquisizione di un veicolo. Prestito di investimento Dai vita ai tuoi progetti con soluzioni di finanziamento

Per quanto riguarda il credito tra individui, garantiamo tra € 3.000 e € 900.000, con un tasso di interesse annuo del 2%.
Per qualsiasi prestito, vi preghiamo di contattarci per ricevere le nostre condizioni!
oppure contattaci a: danielapetrucci07@gmail.com
Répondre
G
Ubundi se usibye inyenzi ntutsi, hari undi muntu muzima wakwita iriya nyenzi ngo ni Rwigema ngo ni intwari???
Intambara yashoje niyo yahekuye abanyarwanda batagira ingano cyane cyane abahutu, inyenzi yaduteje nizo ziyogoje u Rwanda kugeza na n'ubu. None se ubwo butwari muvuga ni ubuhe? Nta butwari mbonye aho. Ahubwo ni umutindi ugomba kuzahora yamaganwa mu mateka y'u Rwanda kimwe na ba Kanjogera na ba Musinga n'izindi nkozi z'ibibi zose.
Répondre
N
Guhanura indege y’igihugu itwaye umukuru w’igihugu, hakoreshejwe amayere yose ni IGIKORWA cy’UBUGOME n’UBUGWARI. Inkotanyi se zivugwa ibigwi ntasoni koko. Umuntu amena amaraso maze yarangiza akiyicaza kuntebe y’ubuyobozi n’INKOTA ahora amanites mu biganza, maze akiyemera ngo nawe ni Umugabo, koko!!
Icyo Padiri abenshi bamukundira ni ukuvugisha ukuri, akavuga ibintu bifite ireme atarya indimi- iki abenshi bamukundira ninacyo gituma izonkora maraso zimuziza, kuko zo ntiziba zishaka kumva avuga ukuri kubyabaye. Padiri Imana ikomeze imurinde kdi imuhe ubwenge azagere kubyiza yifuriza u Rwanda n’abanyarwanda. Imurinde izo nkora maraso zisasiye imbaga zifatanije n’interahamwe ruharwa. Habyarimana we naba Castar kimwe n’abandi bagize uruhare muri Rep ya I( Kayibanda, Gitera, Mbonyumutwa,...) ni biruhukire mu MAHORO
Répondre
C
Inkotanyi ntabwo zatsinze urugamba, ni intambara. Bitwikiriye guhanura indege, bateza akaduruvayo. Kinani ku mubona kubutaka bari baramunaniwe. Imyaka ine yose igihugu kirwana n’amahanga akomeye, byingeye n’imbere mugihugu hari abagambanyi ; urumva imyaka ine icyo aricyo, impunzi mu gihugu hagati kandi muri iyo ntambara imirimo ya leta myinshi yakomeje gukora, abakozi bahembwa, Genda FAR bari bafite ubutwari n’ugukunda igihugu. Inkotanyi iyo zigira ibyago bagahusha Ikinani.... None zirivugwa ubugwari !!! Ngo ni intwari - kwica gusa abatabarwanyije, kumena amaraso n’ubugome ndenga kamere ntakindi. Ariko amateka azabisobanura !
Répondre
M
Padri yavuze ukuri rwose! Nta general wigeze agwa kurugamba rwigitero yagabye kumunsi wambere, hanyuma ngo bahindukire bamwite intwari. Iki nikimenyetse kigaragaza yuko munkotanyi nta twari bagira, niba Rwigema ariwe bashize imbere ko ariwe twari yabo.
Répondre
F
@IBUKA(France):niko IBUKA wa gicucu we! EXFAR barwanye imyaka 4 yose,barwana n'inkotanyi zari zishyigikiwe na USA,UK,BELGIUM,HOLLAND ...ETC . Iyo izo nyenzi zitagira ubwo bufasha byari kugenda bite?
Répondre
N
Iyi style ya Ntwari et/ou Mugabo hari ahantu nayibonye. Umwe muri bo ntiyaba ari Olivier Nduhungirehe?

J'espère me tromper.
Répondre
I
@FDLR: ariko mwabonye ko inkotanyi zabatsinze kubera Discipline!! Nubu mwibeshye mugatera zabakubita da!
Répondre
F
@IBUKA(France): niko IBUKA wa gicucu we! EXFAR barwanye imyaka 4 yose,barwana n'inkotanyi zari zishyigikiwe na USA,UK,BELGIUM,HOLLAND ...ETC . Iyo izo nyenzi zitagira ubwo bufasha byari kugenda bite?
B
Izo nyezi ziyita intwari gusa. Sha iyoba abo banyagwanda bashotoraga BURUNDI ubundi twahita duhanagura RWANDA ku ikarita. Kagame yashatse guteza ibibazo mu BURUNDI akoresheje za Coup d'etat......twahise tumuvumbura none yagize ibibazo. Azobeshye....TUZOMUMESA
Répondre
F
FPR yagize amahirwe ifashwa na UK,USA,BELGIUM,HOLLAND,CANADA...ETC. Iyo ibi bihugu bitabatabara ,ubu ikintu cyitwa inyenzi aba ari amateka. Kuba EXFAR barashoboye kurwana imyaka 4,bikwereka ubushobozi bwabo. Ariko, FPR izibeshye itere mu BURUNDI, sha muzahita mubona icyo FDLR iricyo. KAGAME azashotore BURUNDI,maze urebe
Répondre
K
"Gisa Rwigema nta kintu na kimwe kiri mu Rwanda yibukirwaho, yewe nta n’umuhanda waba waritiriwe izina rye " ikintu njyewe mwibukiraho n'ingarani yanjye nise gisa rwigema, mfite n'umusarani witwa kagame !
Répondre
F
Ngo RWIGEMA yari intwari? ingengera se ihinduka intwari gute? wigeze ubona general utangiza urugamba agapfa bwambere ataragera no muri metero 100? Amapeti bahabwa ni ibikwasi gusa. Urugero: Kagame aha Ibingira amapeti kandi atazi gusoma no kwandika. Amapeti bayatanga ngo bakurikije umubare w'abahutu bishwe. Uzi kwica abahutu no kugira nabi cyane ,uwo ahabwa amapeti. Amapeti yabo ni ngo guhinduranya amakariso. Puuuuu!!! IZI NGENGERA iyo zitagira UK,USA....twari kuzirimbura. ARIKO zizibeshye zongere zijye muri CONGO. Cyangwa icyadufasha zigatera mu BURUNDI maze ukareba uko inyenzi tuzimaraho burundu.
Répondre