Rwanda: Ese Paul Kagame ashobora kutishyura umwenda wa Israël bikamugwa amahoro?
Kuri iki cyumweru taliki ya 21 Mutarama 2018, impunzi z'ikomoka ku mugabane w'Afurika, ziganjemo iziva mu gihugu cya Sudani na Eritreya ziba muri Israël, zigaragambirije imbere y'ambasade y'u Rwanda iri muri Israël; izo mpunzi zamaganye leta ya Israël na Paul Kagame w'u Rwanda bagiranye amasezerano y'ibanga yo kuzohereza mu Rwanda kandi izo mpunzi zitabishaka! Nubwo leta ya Paul Kagame ikomeje guhakana ko ayo masezerano atariho, ibinyamakuru byo muri Israël ndetse n'itangazamakuru mpuzamahanga ryemeza ko amasezerano y'ibanga hagati ya Kagame na Israël yo kohereza impunzi mu Rwanda zivuye muri Israël ahari!
Inteko ishingamategeko ya Israyeli yarangije gutora itegeko ryo kohereza impunzi z'abirabura ziri muri israel mu gihugu cy'u Rwanda no muri Uganda! Abaderevu b'indege za kompanyi "EL Al" banze gutwara izo mpunzi mu ndege zabo bitewe n'uko imiryango irengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu muri Israel yahamagariye abantu bose kwamagana uwo mugambi mubisha wo kujyana impunzi mu bihugu zitizeye kubonamo umutekano! None se uretse uburyarya inteko ishingamategeko ya Israyeli ishobora gutora itegeko ryo kohereza impunzi mu Rwanda nta masezerano ibyo bihugu byombi byagiranye? Kuki se Israel itavuga ibindi bihugu ishobora koherezamo izo mpunzi?

Mu ruzinduko ministre w'intebe wa Israel yagiriye mu Rwanda mu Ugushyingo 2016 yasabye Kagame kumwishyura idene ry'intwaro yamuhaye, Kagame yavuze ko atabona ayo mafaranga, nibwo ministre w'intebe yasabye Kagame ko iryo dene barivunjamo igikorwa cyo gutangira gutuza abayisilaheli mu ntara ya Kivu zombi nkuko babisezeranye! Nyetanyahu akaba yarabwiye Kagame ko mbere y'uko yohereza abayahudi b'abafarasha kuza gutura muri Kivu, Kagame agomba kubanza gutuza muri izo ntara impunzi z'abirabura zaturutse mu bihugu bya Sudani na Eritreya ziba muri Israel! Kagame yananiwe guhakana ko Kivu atayigenzura yemerera Israyeli icyo gikorwa cyo gutuza impunzi kuburyo bwa Nyirarureshwa!
Paul Kagame afite ibibazo byo kubahiriza icyifuzo yagejejweho na Israyeli, muri ibyo bibazo twavuga ibi bikurikira:

1.Igihugu cya Uganda nacyo cyagombaga gufata impunzi zivuye muri Israyeli kisubiyeho bitewe ni uko nta dene ry'icyo gihugu gifite kandi cyasanze abayisilaheli bashobora gusaba gutura muri Uganda bakahaguma akaramata kuko n'ubundi Israyeli ivugako Uganda ari paradizo yo ku isi bagomba kuzaturamo!
2.Impunzi Israyeli yohereza mu Rwanda kugirango zituzwe muri Kivu nyuma bazabone uko bigarurira ubutaka bwa Congo ntabwo zemera kuguma mu Rwanda cyangwa ngo zigume mu karere k'ibiyaga bigari. Impunzi zose Israyeli yohereje mu Rwanda, abanyamakuru b'abashakashatsi ba Israyeli bazisanze muri Libiya zikaba ziri kugurishwa nk'abacakara izindi basanga zarageze i Burayi!
3.Niba Kagame ananiwe gufata impunzi Israyeli izamwoherereza, bivuze ko Kagame agomba kuyisubiza amafaranga ahawanye n'intwaro icyo gihugu cyamuhaye zo gufata intara za Kivu zombi. Ese ayo mafaranga Kagame azayabona cyangwa se Israyeli izabihomberamo iyamurekere?
4.Kagame afite umugambi wo gufata impunzi nyinshi ziri muri Libiya noneho akazabona icyo akinga mu maso ya Israyeli ko impunzi yamuhaye yazituje muri Kivu, ariko ikibazo gihari ni uko nta gihugu na kimwe muri Afurika gishaka ko abaturage bacyo bahungira mu Rwanda rwa Kagame, ibihugu byinshi bikaba biri kujya gushaka abaturage babyo bari muri Libiya. Kagame nabura impunzi zo muri Libiya azabyifatamo ate?
5.Kagame yabeshye abanyamerika n'abayisiraheli ko Kivu zombi azigenzura, ariko mu byukuri ntazigenzura ndetse n'impunzi zavuye muri Tanzaniya mu mwaka w'2013 akajya kuzituza mu gice cyari kigaruririwe n'umutwe wa M23 ubu nta muntu uzi irengero ryazo! None impunzi zivuye iyo bigwa nizo zizemera gutura muri Congo?
Ahasigaye ni ukureba uko Israyeli na Kagame bazitwara muri ibi bibazo byo kubeshyana ku kibazo cy'impunzi!
Veritasinfo