Paul Kagame ntiyakiriwe mu muhezo na Donald Trump nk'uko yabyifuzaga!
Uko biri kose, iturufu ry'uko Kagame azatangira kuyobora umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA mu mpere za Mutarama uyu mwaka w'2018 ryatumye yicarana na Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump, amukora mu ntoki ndetse baraganira! Uwo mubonano ukaba wabereye i Davos mu gihugu cy'Ubusuwisi kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Mutarama 2018, mu nama yiga ibibazo byo kuzahura ubukungu n'iterambere ry'isi.
Doanald Trump akaba yabonanye na Paul Kagame mu rwego rwo kugaragariza abanyafurika n'umugabane w'Afurika ko Amerika yiteguye gukomeza kugirana umubano n'Afurika ushingiye cyane cyane ku kibazo cy'umutekano ndetse n'ubukungu. Mbere yo guhura na Kagame , Donald Trump yoherereje perezida Moussa Faki Mahamat uyobora umuryango w'ubumwe bw'Afurika UA ibaruwa agaragazamo gahunda afite yo gukorana neza n'umugabane w'Afurika, iyi baruwa ikaba yari ifite intego yo guhagarika uburakari abakuru b'ibihugu by'Afurika batewe n'ijambo Trump yavuze y'uko Afurika igereranywa n'umwanda wo mu musarani, kuburyo umubonano yagiranye na Kagame uyu munsi wari umuhango gusa!
Iri jambo rya Trump ntabwo ryigeze rihingutswa mu mubonano wa Trump na Kagame cyane ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yari yaraye avuze ko Perezida Trump yavuze ukuri, ko abanyafurika bagomba gukora ibishoboka byose bagahindura isura mbi umugabane w'Afurika ufite aho kurakazwa n'amagambo yuzuye ukuri babwiwe na Trump. Trump akaba yakiriye Kagame ku mugaragaro mu cyumba rusange imbere y'abanyamakuru n'intumwa z'ibihugu byombi. Muri uwo mubonano havuzwe amagambo ameze nk'imbwirwaruhame gusa agaragaza ko Amerika izakomeza kugirana umubano mwiza n'umugabane w'Afurika mu nzego zinyuranye!
Nta masezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono haba hagati y'akagame na Trump cyangwa se hagati y'Afurika n'Amerika. Amakuru aturuka mu ntumwa ziherekeje Kagame mu Busuwisi amenyeshako Kagame atishimiye uwo mubonano na Trump ndetse akaba yarakariye cyane ibyitso (lobbies) by'abazungu yahaye amafaranga menshi kugirango bizamuhuze mu nama y'umuhezo na Donald Trump kugirango amwisabire inkunga yo gukomeza kumushyigikira mu butegetsi bwe bw'igitugu n'ubwicanyi ariko akamusaba cyane kumufungurira imfashanyo za gisilikare Perezida Obama yahagaritse mu gihe cy'ibitero bya M23 mu mwaka w'2013, ibyo byitso bikaba bitarashoboye kumvisha Trump ko yakwakira Kagame mu muhezo!
Kubera ihagarikwa ry'izo mfashanyo, ubukungu bwa leta ya Kagame buri kugenda bushonga umunsi kuwundi! Ubu ifaranga rw'u Rwanda rikaba riri guta agaciro kuburyo buteye ubwoba kandi Kagame akaba adashobora kugurisha ku isoko ry'uburayi n'Amerika amabuye asahura muri Congo ku giciro cyiza bitewe bitewe n'ibyemezo yafatiwe na leta ya Obama, ibyo bituma Kagame agurisha ayo mabuye muri Aziya ku giciro kiri hasi cyane! Kagame rero atandukanye na Trump atamugejejeho izo mpungenge ze bitewe ni uko umubonano we na Trump wateguwe nabi ntiwashyirwa mu muhezo!
Muri iki gihe abanyarwanda bafite ibibazo bikomeye by'ubukene, iterabwoba bashyirwaho na leta ya Kagame no kwamburwa ibyabo binyuze mu misoro idasobanutse kuburyo kubabwira ko Kagame yabonanye na Trump cyangwa yubatse inzu nziza i Kigali babifata nk'igitutsi!
Veritasinfo