Ese ONU isanze abishe ingabo za Tanzaniya ziri muri Congo baroherejwe n’u Rwanda byagenda gute ?
Nyuma y’igitero cyahitanye abasilikare ba Monusco 15 bakomoka mu gihugu cya Tanzaniya,icyo gitero kigakomeretsa abandi basilikare ba Loni barenga 43; kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Mutarama 2018, Umuryango w’abibumbye ONU watangije iperereza ridasanzwe ryo gutahura abicanyi nyabwo bagize uruhare rwo kugaba icyo gitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye cyabaye mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza 2017 mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo!
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Mutarama 2018, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ONU «Bwana Antonio Guterres» niho yatangaje ibyerekeranye n’iprerereza ridasanzwe ryo kumenya abicanyi nyabo bakoze mu nda uwo muryango. Ubwo igitero cyagabwaga ku ngabo za Munusco taliki ya 7 Ukuboza 2017, Bwana Antonio Guterres yavuze ko «icyo gitero cyagabwe ku ngabo za Loni gifatwa nk’ishyano ridasanzwe ryagwiririye umuryango w’abibumbye mu mateka ya vuba y’uwo muryango ». Bwana Guterres yavuze ko iperereza ridasanzwe ryo kumenya abakoze iryo shyano rizayoborwa na «Dmitry Titov» ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya, wigeze kuba umukozi w’ishami rya Loni rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi. Iryo perereza ridasanzwe rizanakora ubushakashatsi ku kindi gitero cy’iterabwoba cyagabwe ku ngabo za ONU muri iyi minsi mu karere ka Kivu y’amajyaruguru.

Abasilikare bakuru babiri b’igihugu cya Tanzaniya nabo bazaba bari mu mutwe w’impuguke zizakora iryo perereza ridasanzwe, kandi bikaba biteganyijwe ko uwo mutwe w’impuguke uzaba washinze ibirindiro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2018. Ibinyamakuru byahise bitunga agatoki umutwe w’inyeshyamba za ADF Nalu zirwanya leta ya Uganda ko arizo zagabye icyo gitero ku ngabo za Loni ariko umuryango w’abibumbye ukaba usanga harimo ibintu byinshi bidasobanutse muri icyo gitero kuburyo uyu mutwe w’impuguke za ONU uzakora ubushakashitsi bwimbitse bwo kumenya abagabye icyo gitero kuburyo budashidikanywaho!
Ingabo za ONU muri Congo ndetse n’ingabo za Congo bashinjwa inyeshyamba za ADF Nalu kuba zimaze kwica abaturage b’abakongomani barenga 700 muri Kivu y’amajyaruguru.Kuri iki gitero cyagwabwe ku ngabo za ONU muri Congo, abahanga mubya gisilikare bavuga ko abakigabye bahawe imyitozo n’igihugu cy’u Rwanda hakurikije uburyo cyakozwemo.
Birabe ibyuya ntibibe amaraso !