Rwanda :Gutangirira intambara ya politiki ku bitutsi wizeye gutsinda ni ukwibeshya cyane (Faustin Twagiramungu)
Depite John Rukumbura (agapira k'umweru) agomba kwirukanwa mu nteko kandi akiga kuvuga ikinyarwanda! (Faustin Twagiramungu)
Mu ijoro ryo kuwa mbere rishyira kuwa kabiri taliki ya 4 Ukuboza 2017, Bwana Faustin Twagiramungu inararibonye muri politiki y’u Rwanda, yagiranye ikiganiro kirambuye na Bwana Serge Ndayizeye kuri radiyo «Itahuka». Icyo kiganiro kikaba cyaramaze amasaha agera kuri 4. Abasomyi ba «Veritasinfo» bakaba barakomeje kutwandikira badusaba kubagezaho icyo kiganiro, ariko bitewe ni uko ari kirekire cyane, twahisemo kubakorera incamacye yacyo ivuga cyane kubyerekeranye n’amategeko agatsiko kayoboye u Rwanda kari gushyiraho yo guhana abantu batinyutse kuvuga amakosa y’ako!
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bashimye icyo kiganiro, ndetse bamwe mubagikurikiranye bakaba baravuze ko «Bwana Faustin Twagiramungu» ari umunyepolitiki w’indashyikirwa kubera ibisobanuro bihamye yatanze muri icyo kiganiro ! Abakurikiranye ikiganiro cya Bwana Faustin Twagiramungu (umuyobozi w’ishyaka rya « RDI Rwanda Rwiza ») kandi bamuzi neza, bemeza ko uko imyaka igenda ihita ariko Faustin Twagiramungu yiyongera ingufu z’ibitekerezo ndetse ni uzumubiri kuburyo butangaje! Bwana Twagiramungu Faustin akaba yarasubije ibibazo byose yabazwaga n’abantu batandukanye nta gutegwa cyangwa se ngo agaragaze intege nke !
Leta ya Kigali ikomeje kwiyambika ubusa mu gutukana.

Ikindi giteye impungenge ni ukuntu ibitutsi binyura mu nteko bikunze kuvugwa n'umudepite witwa «John Rukumbura». Mbere y’uko uwo mudepite yita abanyapolitiki «inyangarwanda» yabanje kwibasira umukuru wa HRW (Human Rights watch ) witwa «Kenneth Roth» akamwita «imbwa y’interahamwe», mu gihe ministre Louise Mushikiwabo we yavuze ko hari « utuzungu twasaze tugomba kuza mu Rwanda, tugahabwa imiti y’abasazi yasagutse iri mu ivuriro ry’i Ndera »! Kuri ibi bitutsi byo mu nteko, Bwana Faustin Twagiramungu yasabye ko uriya mudepite witwa « John Rukumbura » akwiye kwirukanwa mu nteko, ko adakwiye kuvuganira rubanda, atukana atanazi neza ikinyarwanda aho wumva akivangavanga n'indimi z'amahanga.
Faustin Twagiramungu yavuze ko kwita abatavuga rumwe na Leta « inyangarwanda » ari ukubavangura bikabije kuko iryo zina ryahoze ari akabyiniriro k'inyenzi, iri zina rikaba ryaratumye abari impunzi bari bariyise « inyenzi » bafatwa nk'abanzi bakomeye b'igihugu bituma urubyiruko rubafata nk'abanyamahanga kandi atari byo. Inyangarwanda rero nk'uko Faustin Twagiramungu abisobanura ni impuzanyito y'inyenzi. Faustin Twagiramungu ati: «kurwanya Leta iriho ni uburenganzira bwacu, kuko ni leta itabereye abenegihugu,yigize gashobya none iri no gutukana » arongera ati: «ntabwo dukwiye kugereranywa n'inyenzi ».
Faustin Twagiramungu yavuze kandi ko abarwanya leta ya Kigali atari « inyangarwanda » kandi akaba atari«imitwe y'iterabwoba». Faustin Twagiramungu yagize ati : [abarwanya ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda ni « Inkundarwanda » zishaka gutaha mu gihugu cyabo]. Faustin Twagiramungu yashimangiye ko depite John Rukumbura akwiye kwandikirwa akisobanura ku bitutsi atukanira mu nteko kandi kizira ! Ku kibazo cy'uko iyi mvugo yo kwita abantu inyangarwanda igarutse kandi yari yaracitse, Faustin Twagiramungu yavuze ko umusaza Ngurumbe yasobanuye neza iby'inyenzi-nyangarwanda, ati depite ubivuga arashaka kwita abana b'u Rwanda abanzi b'igihugu kandi ari abakunzi barwo bashaka kurubohoza, kuvuga ko intambara wayitangirira ku bitutsi ugatsinda ni ukwibeshya.

Twagiramungu yakomeje avuga ko ibyo Leta ya Kigali ikora ari ukwanjwa ! Twagiramungu yashimangiye avuga ko inyenzi zo zanze gutaha kuko zari zifite inyota yo gutegeka, zishaka kurwana, ati : «kwita impunzi inyangarwanda sibyo bizakemura ikibazo, abakora politiki hanze, nta cyaha barimo bakora kuko ibisobanuro by'icyaha birazwi ». Abakurikiranye iki kiganiro kandi babajije Faustin Twagiramungu ibijyanye no kwishyira hamwe kw'amashyaka, aho benshi bamushinja gushaka buri gihe kuyobora impuzamashyaka. Kuri iki kibazo Twagiramungu yabasubije ko afite ubunararibonye mu kuyobora impuzamashyaka irwanya Leta, nk'uko yayiyoboye mu Rwanda mu myaka ya za 1991 aho yashinze impuzamashyaka irwanya Leta ya MRND igakora ibintu bikimeye byatumye haba impinduka muri politiki.
Twagiramungu yasobanuye ko akimara gushwana n’inkotanyi akajya hanze y’igihugu, yagerageje kenshi gukora impuzamashyaka bigakomwa mu nkokora n'abafite inyota yo kuyobora. Ati : «abavuga ko buri gihe nshaka kuyobora impuzamashyaka, barambeshyera kuko namaze imyaka 7 yose ntari muri politiki ariko habuze uwiyemeza guhuza abantu » ati «kuko na CPC baburijemo sinashakaga kuyihagararira, gusa abifuza kwishyira hamwe bagakora alliance bazantumire nze mbagire inama bahumure nta nyota mfite yo kubayobora ».
Veritasinfo