Igihugu cy'Afurika y'epfo kirukanye maneko w'u Rwanda wari wahawe akazi ko kwica impunzi!
Urukiko rw'igihugu cy'Afurika y'epfo rwafashe icyemezo cyo kwirukana umunyarwanda wahaye ubuhamya igipolisi cy'icyo gihugu, aho yagihamirije ko yoherejwe na leta ya Kigali mu gukurikirana impunzi z'abanyarwanda zahunze igihugu cy'u Rwanda kubera ko zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR-Kagame, ndetse uwo mutangabuhamya akaba yemeza ko yahawe amabwiriza na leta ya Kigali yo kwica izo mpunzi! Ubwo buhamya uwo munyarwanda yatanze akaba aribwo buheruka kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo muri Afurika y'epfo, nyuma y'ubundi buhamya bwinshi bwatanzwe n'abantu banyuranye mu nkiko z'icyo gihugu bwashimangiraga umugambi mubisha wa leta ya Kagame wo kwica impunzi zamuhunze!
Mu mwaka w'2013, Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya yishwe n'intasi zoherejwe na Kagame, zimunigira mu cyumba cya hoteli yo muri Afurika y'epfo. Ubwo bwicanyi bwaje bukurikira ibikorwa byo kurasa Gén. Kayumba Nyamwasa mu mwaka w'2010 muri Afurika y'epfo, mu gihe icyo gihugu cyarimo kiberamo imikino y'igikombe k'isi cy'umupira w'amaguru, kubw'amahirwe Nyamwasa akaba yarashoboye gusimbuka urupfu n'ubwo yakomerekejwe bikomeye. Nubwo iyi ntasi ya Kagame yashoboye kugira ubutwari bwo gutanga amakuru y'uko yoherejwe kwica impunzi, igatanga ayo makuru kubera umutimana nama wayo nta gahato ishyizweho, ndetse ibyo bigatuma igihugu cy'Afurika y'epfo kirindira umutekano iyi ntasi nk'umutangabuhamya ukomeye, ubucamanza bw'Afurika y'epfo bwafashe icyemezo cyo kwirukana iyo ntasi ya Kagame muri icyo gihugu igasubizwa mu Rwanda bitewe nuko itashoboye gukurikiza amategeko mpuzamahanga yo kwaka ubuhunzi. Ibyo byo kwirukana iyi ntasi bikaba byarateye impungenge amashyirahamwe arengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu yo muri Afurika y'epfo kuko abona neza ko iyi ntasi igemuriwe urupfu i Kigali!
Birumvikana ko iyi ntasi yitwa "Alex Ruta" itazakirwa neza n'ubutegetsi bwo mu Rwanda kuko yari umukozi wayo ushinzwe iperereza akaba yarakoze icyaha cyo kumena amabanga yayo; ibyo bikaba bishimangirwa n'urukiko rw'ikirenga rwo muri Afurika y'epfo. Alex Ruta yageze muri Afurika y'epfo mu mwaka w'2014 nyuma y'aho Patrick Karegeya yari amaze kwicwa. Mbere yo kugera muri Afurika y'epfo, Alex Ruta yanyuze mu gihugu cya Tanzaniya, Mozambique na Zimbabwe. Mu gihe yari ageze muri Afurika y'epfo, Alex Ruta yibwiraga ko agomba gukora akazi ko kuneka impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu akazitangaho amakuru kuri leta ya Kigali, Alex Ruta yagombaga kwibanda cyane cyane ku bayoboke b'ishyaka rya RNC Patrick Karegeya yari abereye umuyoboke kimwe na Kayumba Nyamwasa;ariko nyuma Alex Ruta yaje kubwirwa na mugenzi we nawe w'intasi ya Kagame, ko bagomba gushaka imbunda yo mu bwoko bwa masotera bakayikoresha mu kwica impunzi z'abanyarwanda zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame!
Nk'uko urukiko rw'ikirenga rw'Afurika y'epfo rubisobanura, Alex Ruta akimara kubwirwa na mugenzi we ko bagomba gukora akazi ko kwica impunzi yahise agira ubwoba bwinshi yumva ko icyo gikorwa cyo kumena amaraso muri Afurika y'epfo kitazamugwa amahoro, ibyo bikaba byaratumye yegera umutwe w'abapolisi kabuhariwe mu kugenza ibyaha wo muri Afurika y'epfo witwa "Hawks" maze awugezaho uwo mugambi wo kwica impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Afurika y'epfo! Abo bapolisi bakoze iperereza ryimbitse kuri ayo makuru maze babona ibimenyetso simusiga byerekana uburyo leta y'u Rwanda yica impunzi ikoresheje ambasade yayo iri muri Afurika y'epfo, abo bapolisi bakaba barashyikirije ibyo bimenyetso ubutabera bw'Afurika y'epfo ndetse na leta y'icyo gihugu maze hafatwa icyemezo cyo kwirukana abakozi b'ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'epfo bahawe akazi ko kwica impunzi na Kagame! Nyuma yo kugeza ayo makuru ku gipolisi cy'Afurika y'epfo, inzu ya Alex Ruta yagabweho igitero maze iraswaho amasasu menshi; ibyo bikaba byarabaye ikimenyetso cy'uko umutekano w'Alex Ruta nawo wagerwaga ku mashyi!
Bitewe n'ayo masasu yarashwe ku nzu y'Alex Ruta, byabaye ngombwa ko igihugu cy'Afurika y'epfo kimushakira icumbi rifite uburinzi bityo aba yinjiye muri gahunda y'abatangabuhamya Afurika y'epfo igomba kurindira umutekano mu buryo bukomeye, cyane ko ubuhamya yatanze bwatumye umubano w'Afurika y'epfo n'u Rwanda uhungabana cyane. Amakuru yatanzwe na Alex Ruta yatumye igihugu cy'Afurika y'epfo kirukana abakozi 4 b'ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'epfo bagize uruhare mu rupfu rwa Patrick Karegeya. Mu kwezi kwa Gicurasi 2016, ikirego cyatanzwe mu rukiko rw'Afurika y'epfo kikaba gishinja Alex Ruta kuba atuye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko bitewe ni uko yanze kwaka ku gihe ibyangombwa by'ubuhunzi bimwemerera kuba muri icyo gihugu kuburyo bukurikije amategeko! Iryo kosa akaba ariryo ryatumye urukiko rutegeka ko agomba koherezwa mu Rwanda!