Igihugu cy'Afurika y'epfo kirukanye maneko w'u Rwanda wari wahawe akazi ko kwica impunzi!

Publié le par veritas

Igipolisi cy'Afurika y'epfo

Igipolisi cy'Afurika y'epfo

Urukiko rw'igihugu cy'Afurika y'epfo rwafashe icyemezo cyo kwirukana umunyarwanda wahaye ubuhamya igipolisi cy'icyo gihugu, aho yagihamirije ko yoherejwe na leta ya Kigali mu gukurikirana impunzi z'abanyarwanda zahunze igihugu cy'u Rwanda kubera ko zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR-Kagame, ndetse uwo mutangabuhamya akaba yemeza ko yahawe amabwiriza na leta ya Kigali yo kwica izo mpunzi! Ubwo buhamya uwo munyarwanda yatanze akaba aribwo buheruka kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo muri Afurika y'epfo, nyuma y'ubundi buhamya bwinshi bwatanzwe n'abantu banyuranye mu nkiko z'icyo gihugu bwashimangiraga umugambi mubisha wa leta ya Kagame wo kwica impunzi zamuhunze!

Mu mwaka w'2013, Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya yishwe n'intasi zoherejwe na Kagame, zimunigira mu cyumba cya hoteli yo muri Afurika y'epfo. Ubwo bwicanyi bwaje bukurikira ibikorwa byo kurasa Gén. Kayumba Nyamwasa mu mwaka w'2010 muri Afurika y'epfo, mu gihe icyo gihugu cyarimo kiberamo imikino y'igikombe k'isi cy'umupira w'amaguru, kubw'amahirwe Nyamwasa akaba yarashoboye gusimbuka urupfu n'ubwo yakomerekejwe bikomeye. Nubwo iyi ntasi ya Kagame yashoboye kugira ubutwari bwo gutanga amakuru y'uko yoherejwe kwica impunzi, igatanga ayo makuru kubera umutimana nama wayo nta gahato ishyizweho, ndetse ibyo bigatuma igihugu cy'Afurika y'epfo kirindira umutekano iyi ntasi nk'umutangabuhamya ukomeye, ubucamanza bw'Afurika y'epfo bwafashe icyemezo cyo kwirukana iyo ntasi ya Kagame muri icyo gihugu igasubizwa mu Rwanda bitewe nuko itashoboye gukurikiza amategeko mpuzamahanga yo kwaka ubuhunzi. Ibyo byo kwirukana iyi ntasi bikaba byarateye impungenge amashyirahamwe arengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu yo muri Afurika y'epfo kuko abona neza ko iyi ntasi igemuriwe urupfu i Kigali!

Birumvikana ko iyi ntasi yitwa "Alex Ruta" itazakirwa neza n'ubutegetsi bwo mu Rwanda kuko yari umukozi wayo ushinzwe iperereza akaba yarakoze icyaha cyo kumena amabanga yayo; ibyo bikaba bishimangirwa n'urukiko rw'ikirenga rwo muri Afurika y'epfo. Alex Ruta yageze muri Afurika y'epfo mu mwaka w'2014 nyuma y'aho Patrick Karegeya yari amaze kwicwa. Mbere yo kugera muri Afurika y'epfo, Alex Ruta yanyuze mu gihugu cya Tanzaniya, Mozambique na Zimbabwe. Mu gihe yari ageze muri Afurika y'epfo, Alex Ruta yibwiraga ko agomba gukora akazi ko kuneka impunzi z'abanyarwanda ziba muri icyo gihugu akazitangaho amakuru kuri leta ya Kigali, Alex Ruta yagombaga kwibanda cyane cyane ku bayoboke b'ishyaka rya RNC Patrick Karegeya yari abereye umuyoboke kimwe na Kayumba Nyamwasa;ariko nyuma Alex Ruta yaje kubwirwa na mugenzi we nawe w'intasi ya Kagame, ko bagomba gushaka imbunda yo mu bwoko bwa masotera bakayikoresha mu kwica impunzi z'abanyarwanda zitavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kagame!

Nk'uko urukiko rw'ikirenga rw'Afurika y'epfo rubisobanura, Alex Ruta akimara kubwirwa na mugenzi we ko bagomba gukora akazi ko kwica impunzi yahise agira ubwoba bwinshi yumva ko icyo gikorwa cyo kumena amaraso muri Afurika y'epfo kitazamugwa amahoro, ibyo bikaba byaratumye yegera umutwe w'abapolisi kabuhariwe mu kugenza ibyaha wo muri Afurika y'epfo witwa "Hawks"  maze awugezaho uwo mugambi wo kwica impunzi z'abanyarwanda zahungiye muri Afurika y'epfo! Abo bapolisi bakoze iperereza ryimbitse kuri ayo makuru maze babona ibimenyetso simusiga  byerekana uburyo leta y'u Rwanda yica impunzi ikoresheje ambasade yayo iri muri Afurika y'epfo, abo bapolisi bakaba barashyikirije ibyo bimenyetso ubutabera bw'Afurika y'epfo ndetse na leta y'icyo gihugu maze hafatwa icyemezo cyo kwirukana abakozi b'ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'epfo bahawe akazi ko kwica impunzi na Kagame! Nyuma yo kugeza ayo makuru ku gipolisi cy'Afurika y'epfo, inzu ya Alex Ruta yagabweho igitero maze iraswaho amasasu menshi; ibyo bikaba byarabaye ikimenyetso cy'uko umutekano w'Alex Ruta nawo wagerwaga ku mashyi!

Bitewe n'ayo masasu yarashwe ku nzu y'Alex Ruta, byabaye ngombwa ko igihugu cy'Afurika y'epfo kimushakira icumbi rifite uburinzi bityo aba yinjiye muri gahunda y'abatangabuhamya Afurika y'epfo igomba kurindira umutekano mu buryo bukomeye, cyane ko ubuhamya yatanze bwatumye umubano w'Afurika y'epfo n'u Rwanda uhungabana cyane. Amakuru yatanzwe na Alex Ruta yatumye igihugu cy'Afurika y'epfo kirukana abakozi 4 b'ambasade y'u Rwanda muri Afurika y'epfo bagize uruhare mu rupfu rwa Patrick Karegeya. Mu kwezi kwa Gicurasi 2016, ikirego cyatanzwe mu rukiko rw'Afurika y'epfo kikaba gishinja Alex Ruta kuba atuye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko bitewe ni uko yanze kwaka ku gihe ibyangombwa by'ubuhunzi  bimwemerera kuba muri icyo gihugu kuburyo bukurikije amategeko! Iryo kosa akaba ariryo ryatumye urukiko rutegeka ko agomba koherezwa mu Rwanda!

Inkuru ya RFI yashyizwe mu kinyarwanda na "veritasinfo"
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
Ntacyo, iyo nyanayimbwa y'intutsi nibayohereze i Kigali za nkandagirabitabo za Pilato ziyakirize yombi zijye kuyifuriza umwaka mwiza i Kami. Wenda 2018 yazagera umwuka warayishizemo ikumva nayo icyo impunzi zayirushije. Ibigoryi we!
Répondre

Ubucamanza bw’Abafaransa buti, ibimenyetso byose turabifite, le dossier est bouclé.
Sibyo, keretse niba narumvise nabi.

S’agit pas d’abandon de poursuites? CHERCHER LE PIEGE. NA KADDAFI NIKO SARKOZI YABANJE KUBIGENZA.

Ku rundi ruhande, Mushikiwazo ati : Tugiye guta muri yombi Abafaransa bakekwaho jenoside.

Tout ça n’est pas cohérent. Keretse niba ari ya mitwe ya ba Kushineri.

« David » contre Goliath ? Tubitege amaso.
Répondre
H
Mugabombwa pumbafu ; ubwo buzima ubayeho bwo kwirwa uhebeba nkakabwana karwaye imisuswe burutwa incuro igihumbi nuwagize Imana zo guterura igikalito ! Kuko we iyo atashye araruhuka ; wowe Mubwa ; ntibwakwira utamotse kuko sobuja ; ako gatwe yagasya !
Répondre
M
Vana Ibyo binyoma byawe ahongaho wa kinyendaro we ngo ni Kilimambongo. Niba ubabaye genda uzure umufaransa shobuja Matterand wagutumye kwica abanyafrika bagenzi bawe ubita àbatutsi none ukaba ushaje urindagira. Funga Icyo kinwa cyawe Makaki.
Répondre
K
iby'isi n'amabanga koko ! Ahandi abagizi banabi barafatwa bagafungwa, none muri south Africa bafata imbwa y'inyenzi aho kuyikubita mwibohero bakayisubiza murwanda kugirango imisega y'inyenzi izongere iyitume kwica abandi bantu mubindi bihugu !!!??? n'akumiro ... njyewe mbona hari ukuboko kwihishe inyuma yiyirukanwa ry'uwo musega, ukuboko kwa israheli yiyemeje gukomensha abanyafurika ikoresheje ibigoryi by'ibyihebe by'inyenzi niyo yasabye south africa kudafunga iyombwebwe...!
Répondre
V
Mushikiwabo (vuvuzela) ati urwanda rugiye gusohora mandats d’arrêts. Ibi ni bya bikangisho bya Rwabujindiri nk’uko bimenyerewe. Imyaka 23 yose ishize ubucamanza bw’urwanda bwati hehe? Kuki u Rwanda rushaka gusohora mandats kubera ko dossier y’indege igeze ahakomeye? Kuki leta y’u Rwanda ifite ubwoba bwa dossier y’indege? Aho si bimwe by’uwikeka amabinga? Leta y’u Rwanda ishishikajwe gusa no gukingira ikibaba abicanyi 7 bakekwa n’u Bufaransa ariko ntiyigeze ishishikazwa n’abanyarwanda barenga miliyoni bishwe na Kagame, Interahamwe, inkotanyi...
Ubutegetsi bwa Pilato mu marembera.
Répondre
B
Uli umurwayi kabisa ! Wabwira izo mpunzi aho mwatumye ba Mucyo; Gasakure ; Toyi ; Rwigara ; abazunguzayi ; abana mutwikira muli ruhurura ; imirambo itoragurwa buli munsi ku muhanda ......mulya menshi ariko ayo muhemberwa kubeshya muzayaruka limwe .
Répondre
N
Ese ubwo muba muzi ngo murabeshya bande batabazi ? U Rwanda nta nyungu nimwe rufite zo kwica impunzi. Ko zihora zitaha i Rwanda ntibazisubiza ku masambu y'iwabo abana bakajyanwa mu ishuli. Iyo bageze i Rwanda sibwo bicuza imyaka bamaze babeshywa n'abicanyi bo muri FDLR n'abanyantege nkeya bo muri RNC. Uriya reka ajye mu Rwanda ushobora gusanga ari muri twa tundi dukoreshwa na FDLR cyangwa RNC ngo tujye tubeshya abantu ko ari u Rwanda rwadutumye kwica impunzi. Abica impunzi barazwi ni FDLR igiye kuzimarira mu mashyamba ya Congo yica uwo ariwe wese ushatse kwitahira i Rwanda. Abandi bakicwa na macinya n'inzara kubera ibinyoma by'abicanyi bayoboye FDLR birirwa bazibeshya ngo ugiye mu Rwanda baramwica. Murarushywa n'ubusa urumuri ruzanesha umwijima. Banyarwanda nimwirinde ba bavugamenshi birirwa babeshya impunzi ngo mu Rwanda ni habi. Barababeshya u Rwanda ruragendwa ni ukuri kw 'Imana.
Répondre
T
Ab'i SudAfrika mukomere kandi Noheli nziza ! Icyo gikorwa ni intangarugero ! Mu bihugu byose ; ubwo bwicanyi bwa Kagome bwagombye gutoragurwa dore ko bwose tubuzi ; bugashyirwa Kagome akabuhemba agafuni !
Répondre
K
Afurika y’epfo yamaze gutahura ko uyu mu maneko wa Kagame yakoreshejwe mu kwica impunzi harimo na Karegeya akaba ariyo mpamvu yanze kwaka ubuhunzi kuko batabumuha kandi yarishe abantu! Icyo nicyo gihembo gihabwa abicanyi bakoreshwa na Kagame!
Répondre
M
Nibamujyane i Rwanda RNC n'interahamwe nibo bashuka bene aba bantu, bakabakoresha ngo bajye babeshya amahanga ko ari ba maneko b'u Rwanda ngo boherejwe kwica impunzi. Umutego mutindi wica nyirawo koko.
Répondre