Informations et actualités en Afrique , dans la région des grands lacs en général mais surtout le Rwanda
Rwanda: Paul Kagame akomeje kurwana n'abazima n'abapfuye ku kibazo cy'ihanurwa ry'indege ya Habyarimana Juvénal!
Publié le
par veritas
Kagame ahanganye na Mitterrand na Habyarimana batakiriho!
Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Ukuboza 2017, ministre w'ububanyi n'amahanga wa Kagame Madame Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru maze agira ati:"Dufite ibimenyetso bifatika byinshi, ndetse nyuma y'iyi raporo yasohotse ejobundi turakomeza, raporo zizaba nyinshi, hari n'izindi ziriho zimaze igihe. Turifuza noneho gucukumbura neza abo twagiye tubonaho ibimenyetso ndetse bamwe n'impapuro zishobora kuzabafatisha zatangiye gukorwa, zirahari". Aya magambo ya Mushikiwabo atangajwe nyuma y'aho umucamanza w'umufaransa "Jean-Marc Herbault" afashe umwanzuro wo kurangiza iperereza ryo kugaragaza abagize uruhare mu ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, imyanzuro ye akayishyikiriza Ubushinjacyaha bw'i Paris kugirango buzemeze niba ibimenyetso byagaragajwe bihagije kugirango abashinjwa muri icyo gikorwa cy'iterabwoba bagezwe imbere y'urukiko.
Raporo yasohotse Mushikiwabo avuga, ni inyandiko Paul Kagame yadodewe n'ishyirahamwe ry'abanyamategeko bo muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa "Muse". Inyandiko y'abo banyamategeko ikaba igaragaza ko leta y'igihugu cy'Ubufaransa mu gihe icyo gihugu cyari kiyobowe na Perezida "François Mitterrand" yari ifitanye umubano mwiza na leta y'u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana Juvénal. Muri iyo raporo havugwamo ko Perezida Mitterrand yari afitanye ubushuti bw'umwihariko na Habyarimana Juvénal kandi abafaransa muri rusange bakaba bakunda abahutu! Iyo nyandiko akaba ariyo Mushikiwabo yapfunyikiye ambasaderi Kabare ngo ayishyikirize ministre w'Ububanyi n'amahanga w'igihugu cy'Ubufaransa "Jean Yves Le Drian" kugirango leta y'Ubufaransa igerageze gushyira igitsure ku bacamanza b'icyo gihugu maze bahagarike igikorwa cyo gukomeza iperereza ryo kumenya abahanuye indege ya Habyarimana Juvénal ari nayo yabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda!
Amakuru aturuka i Kigali mu ntore zegereye Paul Kagame aremeza ko leta ya Kigali ifite amakuru y'impamo y'uko "ubushinjacyaha bw' i Paris" buzafata icyemezo cyo kuzageza mu rukiko ikirego cyo kuburanisha abantu bahanuye indege ya Habyarimana Juvénal! Leta ya Kagame ikaba yaragize ikibazo cyo kumenya ibikubiye muri dosiye izagezwa imbere y'urukiko nk'uko yafatiwe umwanzuro n'umucamanza "Herbault". Kugirango bamenye ibikubiye muri dosiye y'indege ni uko Kabarebe yagombaga kwitaba umucamanza "Herbault" i Paris agahabwa iyo dosiye kandi akayisobanuraho. Kabarebe yashatse kwitaba umucamanza i Paris ariko Paul Kagame amubera ibamba, avuga ko adashobora kwemera yitaba umucamanza mu Bufaransa kuko ashoboraga ashobora kuvuga amagambo ashinja Kagame igikorwa cyo guhanura indege ya Habyarimana nk'uko byagendekeye "Rose Kabuye"!
Mu gihe Sarkozy yayoboraga Ubufaransa inshuti ya Paul Kagame "Bernard Kouchner" yagiriye inama Paul Kagame yo gushaka umuntu wifatisha mu baregwa guhanura iyo ndege kugira ngo bashobore kumenya ibirego biri muri dosiye yakozwe n' umucamanza Jean Louis Bruguière! Kagame amaze kumenya ibirego aregwa, nibwo dosiye y'ingede yahawe umucamanza "Marc Trévidic" maze hatangira itekinika ryo gushakisha gutesha agaciro raporo y'umucamanza Bruguière, hakorwa ingendo i Kigali ngo zo kwerekana uburyo indege ya Habyarimana yahanuwemo ngo kuko umucamanza wa mbere atabikoze! Ibyo ariko ntacyo byatanze kuko umucamanza "Marc Trévidic" yananiwe gufata umwanzuro kugeza ubwo dosiye y'iyo ndege igeze mu maboko y'umucamanza "Jean Marc Herbault"; hagati aho ababuranira imiryango yabuze ababo muri iyo ndege nabo bakomeje gutanga ibindi bimenyetso simusiga bishinja abahanuye iyo ndege!
Ikindi kibazo leta ya Kagame ifite ni uko kuza Nicolas Sarkozy yava ku butegetsi, Kagame atashoboye kuvugana na leta y'Ubufaransa ku kibazo cy'indege kugirango bakomeze kuburizamo iperereza ryo kumenya abahanuye indege ya Habyarimana nk'uko byakozwe ku gihe cya "Sarkozy". Kuva aho Kagame yafata icyemezo cyo kwanga amabasaderi w'Ubufaransa i Kigali wari umaze koherezwa na "Perezida François Hollande", nta wundi ambasaderi Ubufaransa burohereza mu Rwanda. Perezida "Emmanuel Macron" nawe arashaka kugendera kure ikibazo cyo kuvugana na Paul Kagame kugirango bagire icyo bumvikana mu kubangamira ubutabera kuri icyo kibazo cyo kumenya abahanuye indege ya Habyarimana. Ubwo Kabarebe yatumirwaga kuza kwisobanura ku kubirego aregwa mu kugira uruhare mu guhanura iriya ndege, Paul Kagame yavuze ko umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa ushobora kongera guhagarara! Umwe mubakuru b'ibihugu by'Afurika akaba yarabwiye perezida w'Ubufaransa akababaro atewe n'uko Ubufaransa butumvikana n'u Rwanda kandi Paul Kagame ariwe uzayobora umuryango w'Ubumwe bw'Afurika mu mwaka w'2018, Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yasubije uwo mukuru w'igihugu muri aya magambo, yagize ati: "Byaba byiza umbwiriye Paul Kagame ko iyi dosiye imaze igihe kirekire mu butabera kandi ubucamanza bw'Ubufaransa bukaba bwigenga"! Amakuru ava i Kigali akaba yemeza ko Mushikiwabo yatangaje amagambo y'uko hari abafaransa bagiye gufatwa kugirango abo bafaransa bumva babangamiwe na Kigali basabe leta y'ubufaransa kuvugana na Paul Kagame ngo bahagarike izo mpapuro! Ese ibyo bizakunda?
Kurega abafaransa ntibikuraho icyaha cyo guhanura indege ya Habyarimana Juvénal
Gusobanukirwa ikibazo Paul Kagame afite kuri iki gikorwa cy'iterabwoba yakoze cyo guhanura indege ya Juvénal Habyarimana (6/04/1994) bisaba kumenya amateka y'intambra ya Kagame. Abanyarwanda benshi bazi ko inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zagabye igitero ku Rwanda ku italiki ya 1 Ukwakira 1990. Nubwo abantu benshi bibaza impamvu Perezida Habyarimana atareze igihugu cya Uganda ko aricyo cyateye u Rwanda, amakuru atangwa na bamwe mu bategetsi ba Uganda yemeza ko Museveni yari yarasabye Rwigema kwitondera igikorwa cy'intambara ku Rwanda ahubwo hakabanza ibiganiro; ariko inkotanyi zabirenzeho ziratera kuko abanyamerika (Bill Clinton) n'Ubwongereza (Tony Blair) bari bamaze gufata umwanzuro wo gufata akarere k'ibiyaga bigari kose kugirango bigarurire Congo n'ubukungu bwayo, inkotanyi rero zikaba zitari kwitesha inkunga y'ibyo bihugu byombi kubera inama za Museveni. Museveni akaba yarashyizweho igitutu gikomeye n'ibyo bihugu byombi kugirango atabangamira inkotanyi zagombaga gusohoza iyo gahunda y'ibyo bihugu byombi bikomeye kandi bifatiye runini Ubugande. Rwigema amaze kwicwa, Clinton ubwe yohereje Kagame kujya kuyobora intambara y'inkotanyi ku Rwanda dore ko yigaga muri Amerika, Bill Clinton ategeka Museveni kutabangamira na gato Paul Kagame muri icyo gikorwa cyo gufata akarere.
Kagame amaze gufata Congo n'u Rwanda, Clinton yamugize umuyobozi w'akarere kose (homme fort de la région). Uko gukomeza Kagame cyane bikaba byarababaje Museveni bituma yandikira abongereza ibaruwa abamenyesha ko umwanzi wa mbere afite mu karere ari Paul Kagame! Abongereza nabo ntibashoboye kubikira Museveni ibanga ahubwo ibaruwa yabandikiye bayeretse Kagame ngo agire icyo ayivugaho, aho kubasubiza Kagame yaricecekeye! Nubwo Museveni yakomeje kwitwararika no gucisha macye kuri Kagame ntibyabujije ko Kagame yica abasilikare ba Museveni barenga 200 mu ntambara y'i Kisangani, Kagame akaba ayaratewe inkunga ikomeye n'Abanyamerika mu rugamba yarwanye n'abagande i Kisangani kuko Kagame yifashishaga "radar" y'abanyamerika yari ishinze i Nyarurama mu kurasa abagande i Kisangani kuko iyo radari yarebaga kure cyane kugera muri Angola! (Iyo radari abanyamerika bayikuye mu Rwanda bitegetswe na Bush). Inkomoko y'urwicyekwe no kwishishanya hagati ya Museveni na Kagame ikaba ituruka kuri iyo baruwa n'iyo mirwano!
Uko abanyamerika n'abongereza bafashaga Kagame gutera u Rwanda, niko leta y'Ubufaransa nayo yafashaga leta ya Habyarimana gukumira ibyo bitero by'inkotanyi. Paul Kagame n'abanyamerika n'abongereza bakoresheje imvugo ya propaganda yo guca intege abafaransa mu gikorwa cyo gushyigikira Habyarimana bitewe n'uko urugamba rwo kwigarurira akarere rutavaga aho ruri! Kagame n'abanyamerika bashinje Habyarimana ko ari umunyagitugu, ko nta demokarasi iri mu Rwanda, kandi ko yabujije impunzi gutaha. Iyo propagande y'inkotanyi ikaba yarashyigikiwe n'abafansa bamwe bo mu mashyaka y'ibumoso baheza inguni (extrême gauche). Perezida Mitterrand abibonye atyo, agira inama Habyarimana yo gushyikirana n'inkotanyi( Kagame) intambara igahagarara. Izo nama z'abafaransa Habyarimana yarazemeye, abongereza n'abanyamerika nabo babura icyo bavuga cyane ko na Habyarimana yari amaze kwemera amashyaka menshi; ni uko imishyikirano y'Arusha yagiyeho.
Imishyikirano y'Arusha irangiye, Paul Kagame n'abamufasha ku rwana babonye ko ibyo kwigarurira akarere bitagishobotse maze inkotanyi zishyira amananiza mu gushyiraho leta y'ubumwe yari ivuye mu mishyikirano y'Arusha, ahubwo bategura igikorwa cyo kwica Habyarimana, ubutegetsi bakabufata bwose mu Rwanda kandi bagakomeza intambara yo gufata akarere kose! Muri icyo gihe inkotanyi zashyiraga amananiza mu ishyirwaho rya leta y'inzibacyuho, ingabo z'abafaransa zari zarasubiye mu Bufaransa. Ku italiki ya 6/04/1994 saa mbiri n'igice za ni mugoroba, nibwo ibisasu bya misile byarashwe indege yarimo Habyarimana Juvénal Perezida w'u Rwanda, Cypriani Ntaryamira Perezida w'Uburundi, abadelevu b'abafaransa ndetse n'abanyacyubahiro bari kumwe n'abo bakuru b'ibihugu bombi, bose baguye muri iyo ndege ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga k'indege cy'i Kanombe ivuye i Dar es salaam.
Nyuma y'ihanurwa ry'iyo ndege hatangiye ubwicanyi mu gihugu cyose, ku ruhande rumwe inkotanyi zagabye ibitero byo gufata ubutegetsi maze uturere zigezemo zikica abahutu zihasanze, ku rundi ruhande inkotanyi zihindura interahamwe maze zivanga nazo zica abatutsi n'abahutu batavugaga rumwe n'ishyaka rya MRND. Ubwo bwicanyi bwose Kagame akaba yarabugeretse ku bahutu amaze gufata igihugu! Kagame kandi ntiyigeze ahagarika kwica abahutu guhera mu 1994 kugeza ubu ndetse akaba yaratangiye n'ubwicanyi bw'abatutsi bamurwaniriye. Inkotanyi zimaze gufata igihugu zakoresheje amanama mu gihugu cyose aho zagenda zigamba imbere y'abaturage ko "ikinani" zagihanuye! Mu mwaka w'1998 ubwo imiryango yabuze abantu bayo muri iriya ndege yari imaze gutanga ikirego mu nkiko zo mu gihugu cy'Ubufaransa, nibwo inkotanyi zatangiye kuvuga ko atarizo zahanuye iriya ndege, ko ahubwo byakozwe n'abahutu b'intagondwa batazwi! Umucamanza Jean Louis Bruguière amaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abahanuye iyo ndege, Kagame yabonye ari byiza guhagarika umubano w'u Rwanda n'Ubufaransa (2006), gusa uko yongeye kuwubyutsa n'impamvu yatumye abikora nta muntu numwe ubizi!
Kugira ngo abafaransa bahagarike igikorwa cyo kuburizamo iburanisha ry'abahanuye iriya ndege, Paul Kagame asanga agomba gukoresha intwaro y'ubutabera nawe akarega leta y'Ubufaransa (François Mitterrand) ko yafatanyije na leta y'abahutu (Habyarimana Juvénal) kwica abatutsi! Kuva ubutabera bw'Ubufaransa bwatangira iperereza ryo kumenya abahanuye indege ya Habyarimana ntabwo Paul Kagame arashobora gutora udutotsi. Gusa rero abafaransa Paul Kagame yikomye akaba avuga ko azabashyikiriza ubutabera nta bwoba bibateye na gato kuburana na Kagame, ndetse bamwe muri abo bafaransa bakaba baratanze ikirego mu nkiko zo mu Bufaransa aho barega Paul Kagame icyaha cyo guharabika isura yabo abashinja gukora jenoside! Kagame yibwira ko kurega abafaransa bizafatwa nk'intambara ikomeje hagati ye na Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa nk'uko abafaransa batabaye Habyarimana inkotanyi zateye igihugu, akaba yizeye ko nawe abanyamerika n'abongereza bazamugwa inyuma bakamufasha kuburana urubanza rwo guhanura indege!
Kuba Kagame ashobora gutanga impapuro zita muri yombi abafaransa ntabwo bishobora guhagarika urubanza rwo guhana abahanuye indege ya Habyarimana kuko ibyo ari ibirego bibiri bitandukanye, ahubwo icyo tugomba kwibaza ni ukumenya niba koko Paul Kagame yiteguye kujya mu nkiko agahangana n'abafaransa, bakisobanura nawe akisobanura ku mahano yateje igihugu n'akarere kose! Ese Paul Kagame azatinyuka guhinguka imbere y'ubutabera ko abafaransa bo biteguye? Umenya bizagora Paul Kagame kurwana n'abazima (abafaransa) n'abapfuye (Mitera na Habyarimana)!