UA yitabaje ubunararibonye bwa Paul Kagame mugukemura ikibazo cy'impunzi z'abanyafurika ziri mu gihugu cya Libiya!
Abanyamakuru ba Televiziyo mpuzamahanga y'abanyamerika CNN berekanye amashusho bafatiye mu gihugu cya Libiya; ayo mashusho akaba yerekana isoko rinini bagurishamo impunzi z'abirabura, hakabaho guciririkanya igiciro kuri buri muntu! Ayo mashusho akaba agaragaza ko ubucakara isi yose yibwiraga ko bwacitse burundu, bugikorerwa abirabura bo muri Afurika kandi bugakorerwa mu gihugu cy'Afurika ! Izo mpunzi zigurishwa nk'abacakara ziva mu bihugu binyuranye by'Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara. Izo mpunzi zigizwe ahanini n'urubyiruko ruhunga ibihugu byabo kubera : intambara, ubutegetsi bw'igitugu n'imibereho mibi bigaragara mu bihugu byinshi by'Afurika. Izo mpunzi z'abirabura zinyura mu gihugu cya Libiya kugirango bizorohere kugera mu bihugu byo ku mugabane w'Uburayi!
Ikibazo gikomeye ni uko umugabane w'uburayi udashaka kwakira impunzi z'abirabura bo muri Afurika bazihungiraho, Uburayi bukaba bwarafunze imipaka yabwo ku buryo bukomeye. Impunzi z'abanyafurika zigeze mu gihugu cya Libiya ntizishobora kugera mu Burayi ahubwo zifatwa n'abarabu bo muri Libiya bakazigurisha nk'amatungo. Abagore bakoreshwa imirimo y'ubucakara no kubasambanya ku ngufu, abana b'impunzi b'abirabura bakoreshwa imirimo y'ubucakara yo mu ngo. Impunzi zifite ingufu zigizwe n'abasore bafite imbaraga zikoreshwa imirimo ikomeye y'ubucakara! Impunzi zidafite imbaraga cyangwa zirwaye ziricwa cyangwa zigafungwa, zigategekwa gutuma ku miryango zasize mu bihugu byazo ngo izoherereze amafaranga yo kwigura kuko ziba zikubitwa buri munsi!
Umunyamakuru w'umufaransa witwa "Claudy Siar" yabonye ayo mashusho yo kugurisha impunzi z'abanyafurika muri Libiya bimutera akantu; bituma atanga impuruza ku isi yose! Uwo munyamakuru yibajije icyo abitwa abakuru b'ibihugu by'Afurika bamaze mu gihe abaturage b'ibihugu byabo bagurishwa nk'abacakara muri Libiya bakicecekera! Umunyamakuru Claudy yahamagaje imyigaragambyo y'abafaransa bafite inkomoko ku birabura kuwa gatandatu taliki ya 19 Ugushyingo 2017. Abantu benshi bitabiriye iyo myigaragambyo maze bagota inzu umukuru w'igihugu cy'Ubufaransa akoreramo (Elysée). Kuva iyo myigaragambyo yaba Isi yose yavuye mu bitotsi itangira kwamagana igurishwa ry'impunzi z'abirabura muri Libiya.
Indege za Kagame zibonye ikiraka cyo gutwara impunzi!
Mu rwego rwo gushaka igisubizo cy'icyo kibazo cy'impunzi zigurishwa nk'abacakara, umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika "Moussa Faki Mahamat" yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru. Muri icyo kiganiro akaba yaramaganye ibyo bikorwa bibi byo kugurisha impunzi z'abirabura bikorwa n'abaturage ba Libiya, akaba yaremeje ko abayobozi ba Libiya bari gukora iperereza ryo kumenya abaturage bishoye muri ibyo bikorwa byo kugurisha impunzi maze bakagezwa imbere y'inkiko! Ibi ariko ni ukujijisha amahanga kuko Libiya nta buyobozi bufashe ifite kuva Kadafi yicwa! Mahamat ariko yavuze ingamba zikomeye zo guhagarika ibyo bikorwa bikorerwa impunzi muri Libiya,maze avuga ko yizeye inkunga ikomeye y'u Rwanda, yagize ati:
"Nishimiye kubamenyesha ko igihugu cy'u Rwanda cyaduhamagaye kikatumenyesha ko kiteguye gutanga ubufasha bwacyo muri iki kibazo. Abayobozi b'u Rwanda batubwiye ko biteguye gutwara impunzi zose z'abanyafurika ziri mu gihugu cya Libiya bakazisubiza mu bihugu byazo zaturutsemo ndetse u Rwanda rukaba rwiteguye gutuza umubare mu nini w'izo mpunzi ku butaka bw'u Rwanda".
Birumvikana ko iyi nkunga Paul Kagame ashaka gutanga muri iki kibazo cy'impunzi z'abanyafurika ziri muri Libiya ishobora kumwerekana nk'umuyobozi ufite ubushake bwo gukemura ibibazo biri ku mugabane w'Afurika cyane ko umwaka w'2018 Paul Kagame ariwe uzayobora umuryango w'Ubumwe bw'Afurika! Ikindi kigaragara muri izi mpuhwe za Kagame ni uko agiye kubonera akazi indege ze (RwandAir) dore ko zabuze abakiriya zikaba zikorera mu gihombo gikabije.
Ikibazo ni ukumenya niba izi mpunzi zishobora kuzagirira Paul Kagame ikizere zikemera gukoza ikirenge mu ndege ze! Nk'impunzi zikomoka mu karere k'ibiyaga bigari ntizishobora kwinjira muri izo ndege kuko n'ubundi zageze muri Libiya zisize u Rwanda hafi! Impunzi zo mu bihugu by'Afurika y'iburengerazuba nazo zizi u Rwanda nabi cyane ko Paul Kagame ari mu bakuru b'ibihugu by'Afurika bashyigikiye ko Kadafi yicwa! Uyu muryango w'ubumwe bw'Afurika ariko wagombye kubanza gusubiza ibibazo byinshi kuri Kagame mbere y'uko atangira ubu butabazi bwe! Mu bibazo byinshi abantu bibaza twavuga ibi bikurikira:
1)U Rwanda nicyo gihugu gito muri Afurika kandi gituwe cyane, ziriya mpunzi z'abanyafurika Kagame azazituza he mu Rwanda?
2)U Rwanda rufite impunzi zirenga ibihumbi 500 zinyanyagiye mu bihugu binyuranye ku isi; kuki Kagame yananiwe gucyura impunzi z'abanyarwanda ariko akaba yizeza ko ashobora gucyura no gutuza mu Rwanda impunzi zivuye mu bihugu binyuranye by'Afurika ?
3)Paul Kagame ashinjwa na Loni gukora ubwicanyi bw'impunzi z'abanyarwanda zirenga ibihumbi 300, ubwo bwicanyi bukaba bushobora kwitwa jenoside bugejejwe imbere y'inkiko, ni ikihe kizere Kagame yumva yagirirwa n'impunzi z'abanyafurika kandi afite icyasha cyo kwica impunzi?
4)Mu Rwanda hari impunzi z'Abarundi n'abakongomani ziri mu nkambi, ese kuki Kagame atabanje gutuza izo mpunzi mbere yo kuzongeraho izindi?
5)Ese amategeko mpuzamahanga yemera ko impunzi zifatwa ku ngufu, zikajya gutuzwa mu gihugu zitasabyemo ubuhungiro?
Niba umuryango w'Ubumwe bw'Afurika ushaka ko Kagame akemura ibibazo by'ibyimpunzi kuri uwo mugabane, inzira iracyari ndende, gusa ntawavuma iritararenga, Paul Kagame waranzwe n'ibikorwa byo kwica impunzi ashobora kuvamo Paul Kagame urengera impunzi! Ibitangaza burya bibaho, ni ukubitega amaso!
Veritasinfo