Rwanda: Ese Paul Kagame agiye kugira impunzi ingabo zizamurwanirira abone uko afata Congo n’ibindi bihugu biyikikije?
Paul Kagame yabonye izi mpunzi z'abanyafurika ziri muri Libiya zavamo ingabo zizamutabara kuko atakizera ingabo z'abahutu n'abatutsi!
Ikibazo cy’impunzi z’abanyafurika zigurishwa nk’amatungo mu gihugu cya Libiya gikomeje kuvugwaho cyane ! « Veritasinfo » ikaba yarabonye ubutumwa bwatanzwe n’umunyepolitiki w’inararibonye mu Rwanda, akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Faustin Twagiramungu, aho avuga kuri icyo kibazo cy’impunzi. Ijambo Twagiramungu yavuze ryerekeranye noku bucakara bw’abirabura mu gihugu cya Libiya rikaba riri guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga. Bwana Faustin Twagiramungu ntabwo abinyura ku ruhande ; aremeza ko akaga igihugu cya Libiya cyaguyemo, ari nako kakuruye ayo mahano yo gucuruza abantu, Paul Kagame yayagizemo uruhare, none ubu akaba arimo yigira nyoninyinshi, ajijisha ko agiye gutabara impunzi z’abanyafurika kandi ari uburyo bwo guhisha uruhare rwe muri ayo mahano!
Bwana Twagiramungu Faustin asanga urubyiruko rw’abanyafurika rugomba guhaguruka rukirukana abitwa abakuru b’ibihugu by’Afurika kuko bigundiriza ku butegetsi bagasahura n’umutungo w’ibihugu bayobora rubanda igahera mu butindi ! Twagiramungu agira ati :
«Libiya yarasandaye, isandazwa n’ibihugu bikize, cyace cyane ababikajijemo umurego ni abafaransa, muri Afurika ababikajijemo umurego ntabwo ari u Rwanda ; ariko Kagame yabigizemo uruhare rukomeye cyane…Niwe wavuze ko Kadafi agomba kwicwa, yarabivuze ! ati Kadafi niyicwe nawe yishe abandi !...Ndagira ngo rero mbwire Nyakubahwa Kagame ko ibyo yakoze kuri Libiya bitashimishije abanyafurika benshi kandi n’ibyo akora kubanyarwanda ubungubu nabyo ntabwo bishimisha abanyafurika benshi, cyane abazi amateka y’u Rwanda… u Rwanda rufite impunzi nyinshi hanze, haba mu bihugu by’iburaya, haba muri Amerika, haba no mu bihugu by’Afurika, cyane cyane Congo. Ikibabaje rero ni iki ngiki : Umuntu wavuze ko Libiya igomba gusandara bakica umuntu nka perezida Kadafi wari warafashije u Rwanda… ; ubu rero yihaye kwigira nyoninyinshi ngo aratabara abantu kandi ariwe nyirabayazana…».
Twagiramungu kandi yavuze no ku mugambi wa Kagame wo kuzana impunzi z’abanyafurika ziri mu gihugu cya Israyeli akazituza mu Rwanda ! Kuri iyi gahunda ya Kagame Twagiramungu yibajijeho ibibazo byinshi, yagize ati :
«Nasomye ikinyamateka cyo muri Israyeli, cyandikwa mu cyongereza, bavugamo ko hari ibintu leta y’u Rwanda yumvikanyeho na Israyeli, ko igomba kohereza abantu ibihumbi 40, ariko bagaha u Rwanda ibihumbi bitanu by’amadolari kuri buri muntu, ni ukuvuga miliyoni 200 z’amadolari!... Igihugu cyacu ndabona kigiye kuba isibaniro, u Rwanda ni ruto, nta masambu ari mu Rwanda, abantu baricwa n’inzara, abantu babuze aho batura, abantu nta mazi meza bagira, abantu ntibakigira icyo barya, ariko umuperezida ati njyewe reka nereke abazungu, ndetse nereke na Israyeli… ko tubakunze tugiye kubavanaho abo birabura ibihumbi 40 bo badashaka, tubazane mu Rwanda!... abantu ibihumbi 40 ninko kuzanako komine nzima mu Rwanda ukayituzamo. Abo bantu bazarya iki ? Abo bantu bazatura he ? Abo bantu bazakora iki? Uyu ubazana afite bubasha ki? Ni ukugira ngo azabagire ingabo zizamurwanirira abone uko afata Congo n’ibindi bihugu biyikikije?... uyu muntu ategeka igihugu ate? Ko n’abami babayeho batagitegetse gutya»!
Bwana Twagiramungu arangiza ijambo rye asaba urubyiruko n’abanyarwanda bose guhuza imbaraga, bakikuramo amacakubiri ashingiye ku moko yakajije umurego kubera ibyago igihugu cyagize maze bagashyiraho ubutegetsi bwitaye ku nyungu z’abanyarwanda. Twigiramungu aribaza uko Paul Kagame azagenza miliyoni 200 z’amadolari azahabwa n’igihugu cya Israyeli, aribaza niba Kagame azayashyira ku mufuka we cyangwa niba azayashyira mu isanduku ya leta. Twagiramungu akaba asaba Kagame kuzasobanurira abanyarwanda ikibazo k’izi mpunzi ari kuzana mu Rwanda.
Veritasinfo