Rwanda : Leta y’intore za Paul Kagame yatahuweho ikinyoma cyo kuzura abantu yishe !
Ku ifoto, umurongo wa mbere (kuva ibumoso ujya iburyo) : Juma Ntakingora (yishwe taliki ya 21 Nzeri 2016); Alexandre Bemeriki (Yishwe mu kwezi k’ukwakira 2016); Benjamin Niyonzima (yishwe taliki ya 16 Ukuboza 2016); Basabose Hakuzimana (yishwe taliki ya 6 Ukuboza 2016); Elias Habyarimana (yishwe taliki ya 25Werurwe 2017); Samuel Minani (yishwe taliki ya 15 Ukuboza 2016). Umurongo wo hagati (kuva ibumoso ujya iburyo): Jean de Dieu Habiyaremye (yafashwe mu mpera z’Ugushyingo 2016 aza kwicwa nyuma y’iminsi 2 afashwe); Ernest Tuyishime (yishwe taliki ya 5 Kanama 2016); Thaddée Uwintwali (yishwe taliki ya 13 Ukuboza 2016); Emmanuel Ntamuhanga (yishwe mu kwezi kwa Werurwe 2017); Fulgence Rukundo (yishwe taliki ya 6 Ukuboza 2016); Naftal Nteziriza (yishwe mu mpera z’Ukuboza 2016). Umurongo wo hasi (kuva ibumoso ujya iburyo): Amulani Bazangirabate (yishwe mu mpera z’Ukuboza 2016); Jean Kanyesoko (yishwe taliki ya 2 Kanama 2016); Claude Barayavuga (yishwe taliki ya 27 Mata 2017); Emmanuel Hanyurwabake (yishwe mu mpera z’Ukuboza 2016); Vedaste Renzaho (yishwe mu mpera z’Ukuboza 2016); Jeannine Mukeshimana (yishwe taliki ya 16 Ukuboza 2016).
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Ugushyingo 2017, mu murwa mu kuru w’igihugu cy’Ububiligi witwa Bruxelles, Umuryango w’abanyamerika wita kuburenganzira bw’ikiremwamuntu witwa Human Rights watch (HRW), washyize ahagaragara raporo igizwe n’amapaji 5 ; iyo raporo ikaba igaragaza ikinyoma gikomeye leta ya Paul Kagame yabeshye amahanga ivuga ko abantu iyo leta yishe bagaragajwe na Human Rights Watch muri raporo yayo yo mu kwezi kwa Nyakanga 2017 bakiriho! Umuryango Human Rights Watch ugaragaza ko raporo yashyizwe ahagaragara ku italiki ya 13 Ukwakira 2017 ikozwe ka Komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (NCHR) yuzuyemo ibinyoma. Raporo ya NCHR ikaba irushijeho kwerekana ko ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’akarengane biri mu Rwanda biri kugenda bifata intera yo hejuru!

Nyuma y’aho Komisiyo y’igihugu yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu NCHR ishyiriye ahagaragara raporo y’ikinyoma ku italiki ya 13 Ukwakira 2017, ndetse iyo raporo igashyirwa muri komisiyo y’abadepite ba Kagame ku italiki ya 19 Ukwakira 2017 inenga raporo ya HRW, Umuryango wa Human Rights Watch wongeye kujya gukora ubushakashatsi bwo kureba niba ibyo Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ivuga ari ukuri. Human Rights Watch yasanze komisiyo y’igihugu yita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu yaragiye gushaka amazina ahuye n’aya bantu HRW yavuze ko bapfuye maze iyo komisiyo ya NCHR ivuga ko bakiriho! HRW yasanze abantu yavuze ko bapfuye ari ukuri ko bishwe n'inzego zishinzwe umutekano za Kagame ndetse imiryango yabo ibwira HRW ko ihozwa ku nkeke na leta ya Kagame ngo ibabuza kuja bavuga ko abantu babo bishwe n’iyo leta. HRW yasanze hari abantu bayihaye amakuru y'uburyo abantu babo bagiye bicwa, nyuma abo bayihaye amakuru bagafungwa na leta ibabuza kuzongera kuvuga ko abantu babo bishwe!
HRW yasanze komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu NCHR yarashatse abantu bafite amazina ahuye n’amazina y’abantu bishwe maze ivuga ko bakiriho ariko yibeshya ko abo bantu bariho badafite imyaka ihuye n’abishwe ndetse bakaba batuye no mu mirenge itandukanye n'abishwe! HRW itanga kandi n’urugero rw’iperereza rya televiziyo y’abafaransa France 24 nayo yasanze leta y’u Rwanda na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu NCHR byarabeshye isi yose, kuko bavuze ko abantu bapfuye bakiriho kandi baragiye kureba abantu bahuje amazina gusa n'abishwe!

Ku italiki ya 19 Ukwakira 2017, abadepite ba Kagame bavuze ko bazarega Human Rights Watch ko yabeshyeye abantu ko bapfuye, niba koko abo badepite atari imbwa z'inkotanyi ni batinyuke barege HRW ko yabeshye, bityo abanyarwanda bazamenya ko bayobowe n'abagabo biha agaciro!!
Veritasinfo