Suivez l’actualité sur «veritasinfo.fr» en consultant son con compte «Twitter» affiché sur le site.
Netanyahu na Kagame barashinjwa gufata impunzi z'abanyafurika nk'ibicuruzwa!
Publié le
par veritas
Israyeli yifashishije Kagame mu kuvangura abanyafurika bayihungiramo
Amakuru menshi aremeza ko Ministre w’intebe wa Israyeli Benjamini Netanyahu ateganya kubonana na Paul Kagame mu muhango wo kwimika Perezida wa Kenya kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Ugushyingo 2017. Muri uwo mubonano, Netanyahu na Kagame bazavugana uburyo bwo kunoza umugambi wo kohereza impunzi z’abanyafurika zahungiye muri Israyeli mu Rwanda !
Israyeli irateganya kohereza mu Rwanda impunzi z’abirabura b’abanyafurika bayihungiyeho idashaka iwabo zigera ku bihumbi 40. Bwana Netanyahu yavugiye ku mugaragaro uwo mugambi wa Israyeli wo gukoresha ingufu ikirukana ku butaka bwayo impunzi z’abanyafurika ikazohereza mu Rwanda, impunzi itazemera kujya mu Rwanda ikazafungwa ubuzima bwayo bwose. Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Kagame Madame Mushikiwabo Louise we yavuze ko u Rwanda ruzemera kwakira impunzi z’abanyafurika zizemera kuza mu Rwanda ku bushake bwazo!
Hagati aho amashyirahamwe yo muri Israyeli yita ku burenganzira bwa muntu arasaba Kagame kutazakira izo mpunzi zivuye muri Israyeli kuko zizaba zoherejwe mu buryo budakurikije amategeko mpuzamahanga agenga impunzi ndetse n’amategeko y’igihugu cya Israyeli ! Iyo miryango kandi ivuga ko hari impunzi zigera ku bihumbi 2 Israyeli yashatse kohereza mu Rwanda ariko icyo gihugu kimana ibyangombwa byazo. Igihe izo mpunzi zari ku kibuga cy’indege muri Israyeli ngo zikaba zarashimuswe bazijyana mu Rwanda. Izo mpunzi zigeze mu Rwanga ngo zacujwe (kwambura) amafaranga ibihumbi 5000 by’amadolari zahawe na Israyeli kuri buri mpunzi, maze u Rwanda ruzohereza muri Uganda, zigezeyo naho abagande bazaka andi mafaranga kuko zari zinjiye ku butaka bwazo ku buryo budakurikije amategeko !
Iyo miryango isanga ibikorwa byo gucuruza impunzi nk’abacakara bikorwa mu gihugu cya Libiya ntaho bitaniye n’igikorwa Israyeli n’u Rwanda bari gukora cyo guhererekanya impunzi nk’ibicuruzwa, u Rwanda rukemera izo impunzi ariko rukazicuza amafaranga zahawe na Israyeli ahasigaye narwo rukazijugunya ! uretse iki kibazo cy’impunzi zo muri Israyeli, imiryango yita kuburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihugu cya Congo Brazza nayo yatanze ikirego mu rukiko rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu rw’Afurika aho iyo miryango yareze leta ya Kagame n’iya Congo ndetse n’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR ; iyo miryango ishinja abo bose gushaka gucyura ku ngufu impunzi z’abanyarwanda zahungiye muri Congo Brazza zikoherezwa mu Rwanda kandi ibyo binyuranye n’amategeko mpuzamahanga ! Urwo rukiko kandi rwaregewe nirwo rwaciye urubanza Madame Victoire yarezemo Kagame rukanzura ruvuga ko Kagame atsinzwe!
Icyo abantu benshi bibaza ni ukumenya uburyo Paul Kagame azayobora umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA umwaka utaha w’2018 kandi yica amategeko y’uwo mu ryango ndetse akaba atemera n’inzego zawo nk’urukiko rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu ! Iyi miyoborere y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ikaba ariyo ituma umugabane w’Afurika ukomeje gusuzugurwa mu ruhando mpuzamahanga !