Ingoma ya KAGAME igomba guca ikinyoma n’ubwicanyi mu RWANDA (Faustin Twagiramungu)

Publié le par veritas

Mu Rwanda rwa Kagame abakekwaho ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwe bafungwa baziritse macuri!

Mu Rwanda rwa Kagame abakekwaho ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi bwe bafungwa baziritse macuri!

Mu minsi ishize ibyavuzwe ku Rwanda mu rwego rwa politike, kandi n’ubu bikaba bikomeje kuvugwa ni Raporo, cyangwa za raporo zakozwe n'umuryango w’ «abanyamerika» wita ku burenganzira bw'ikiremwa-muntu witwa «Human Rights Whatch». Uyu muryngo wakoze raporo yerekana ibimenyetso simusiga k'ubwicanyi kaminuza, bita "IYICARUBOZO" ryakorewe Abanyarwanda mw'izina rya Leta y'u Rwanda iyobowe na Jenerali Paul Kagame (ubu wabaye umwami).
Kuva Jenerali Paul Kagame afashe ubutegetsi, mu mivu y'amaraso (ubwo yari amaze gucura inkumbi abanyarwanda benshi), yakomeje kwica abahutu abona ko bamubangamira kucyo we yita "umutekano w'abanyarwanda" (ntavuga ubutegetsi bwe bw''igitugu). Nyamara kandi akica na rubanda badafite nabusa aho bahuriye no guhungabanya umutekano, abahora ubusa (nirinze kuvuga ko abahora kuba ari abahutu gusa). Yarabyerekanye ubwo yicaga hafi ibihumbi 30 by'abahutu muri Komine GITI, ibihumbi birenga 18 muri Gitarama, ibirenga 190 mu Rwanda hose, tudashyizemo abahutu 8.000 mu bari baravanywe mu byabo n'intambara yatsinze i Kibeho. Siniriwe mvuga ibihumbi 400.000 yiciye muri Kongo.
Intego ya Paul Kagame, afatanije n'agatsiko k'abagaragu be yashinze kuyobora DMI ni iyo kwica abo bashaka, n’igihe bashakiye. Abicwa, bicwa ntakuburana kubayeho ngo bakatirwe, ni ukwica gusa, nta rubanza, nta nkurikizi. Kimwe no kwiyicira itungo ryawe. Ubu noneho si abahutu biswe INTERAHAMWE bicwa gusa, ubu n'abatutsi biswe ABACIKACUMU baricwa ku mpamvu za politike. Ubu Abahutu barafatwa, bakicwa nk'inyamaswa z'ishyamba, kubera ko bibye ihene, intama, ingurube se, cyangwa ikimasa, cyangwa inka y'imbyeyi, ntawagombye kwicwa azira ibyo, ahubwo yafatwa, akaburanishwa, agafungwa. Abandi bakaba bicwa barashwe, kubera ko bakoze 'fraude ", cyangwa ko bagiye kuroba ahabujijwe kuroba mu Kiyaga cya Kivu, cyangwa bakicwa ngo kubera ko bapfobeje jenoside, cyangwa se ko bashatse gusuzugura cyangwa gutonganya "umucikacumu"!
Leta y'u Rwanda ntiyemera raporo z'umuryango wa "Human Rights Watch", kandi nyamara uyu muryango wakoze iperereza ryimbitse, ugira ngo umenye by'imvaho icyo abicwa bazira. Igituma Leta y'agatsiko k'abasirikare b'indobanure (m'ubugome) batemera izo raporo hari impamvu. Ntayindi, n’uko izo raporo zivuga ibyo Jenerali Kagame adashaka ko bimenyekana. Ntiyifuza na rimwe ko abazungu bakomeye, bakomeje kumwogeza ko ngo yahagaritse jenoside, ko kandi "atishe abasivile " (aba -"civiliani"). Barabeshya kubera ko aba-civiliani yishe ishyano ryose. Kagame ntashaka ko ba Bill Clinton na Tony Blair ndetse na Bill Gates bamenya ko ari umwicanyi. Uretse ko bigira nyoninyinshi barabizi. Icyo badashaka n’uko inkuru yaba kimomo, kandi barabeshye amahanga yose ko Jenerali Kagame ari umwe mu bayobozi beza isi ifite muri iki gihe ("as one of the greatest leaders of our time")!
Kuri bo, ni umuyobozi udasanzwe, kubera ko yajambije Kongo. Abo bazungu nibo bafite ijambo ryo kumuvugira mu "binyamakuru" mpuzamahanga. Akenshi, babeshya ko mu Rwanda no mu "Karere k'Ibiyaga bigari" hari amahoro (security & stability). Ku gihe cya Habyarimana, ayo mahoro yari ahari. None se yazize iki? Mobutu se yazize iki ko nawe ayo mahoro yari mu gihugu cye? Nonese "twemezwe" iyo "gatigisimu", ko Kagame n'umugaraguwe bazanye amahoro, mu Rwanda no muri Kongo!
Kagame arica, akavuga ko azakomeza akica nihagira ushaka kuvuga ko yamusimbura ku ntebe ye ya cyami yibarije! Ubu ikibabaje ariko ni uko yica abanyarwanda b'abahutu, abaziza ibyaha bisanzwe, bitari ibyo kumurwanya. Abo yica ntabaziza ko bashaka kumusimbura! Ikindi kibabaje ni uko bamwereka ibimenyetso ko yica abantu "urubozo", akabisha, agatukana ahakana ko atabikoze! Akavuga ko ngo ababyandika bakanabivuga ari ababeshyi! Ndetse agafinda n'amayeri yokubinyomoza! Uretse ko kunyomoza HRW byabaye nkawa mutego mutindi ufata nyirawo. Kuri Kagame kwica abahutu yita "Interahamwe z'abajenosideri" ntabwo ari ukwica. Abifata nk'impuhwe yagiriye abahutu bose atarica!
Ngo hari '"abajenosideri yahaye political space" (ijambo yavuze 30.06.2013): ibi byerekana rwose ko aba avuga abahutu. Ubundi umujenosideri ntahabwa political sapce cyangwa umwanya w'icyubahiro: ibye ni ugukatirwa agafungwa. Kagame avugishije ukuri, abo yita abahutu "bucece nko kuzirikana", kuri we ntibagombye kubaho. Agomba kwereka amahanga ko yemeye "urwaje". Yemeye kubana n'abicanyi. Kuri we, bose yagombaga kubamarira kw'icumu. Ubwe yavuze ko "ababajwe nuko bamucitse bakambuka I Kivu n'imipaka bakajya muri Kongo atabamariyemo amasasu (muzumve disikuru ye ya tariki ya 7 Mata, 2007 i Murambi, ku Gikongoro)!! Kuri we, abahutu bose ni abicanyi muri kamere, akaba ariyo mpamvu abatishe nabo bakaba barwaye ipfunwe: bagomba kuryivuza, aka wa muhutu "w'umuspecialiste w'umucukuzi w'imisarani".
Bitaba ibyo bazafatwa nk'abanzi, bicwe nk'abanzi. Bose ni "ba kandida" bo kuba bahimbirwa ibyaha byo "guhungabanya umutekano w'abanyarwanda, bose bakaba bakwicwa "ku manywa y'ihangu" (muzumve ijambo Kagame yavugiye i Nyabihu, mu Bushiru, 2014). Kuri we, ibisubizo afite, umuti mwiza afite, ntabindi, ntawundi, ni UKWICA. Hagize ukinisha gusenya "Kigali Convetion Centre" (KCC) yita ko ari "inyubako yiyubakiye", yavuze ko ntarubanza rwabaho: KUMWICA niwo muti. Nta kindi! Iyo avuga ayo magambo yo kwica, ubona asa nuwizihiwe, "Intore" z'urubyiruko zatojwe kuba Inkoma-mashyi n'inkundarubyino, zigataraka ziyamukomera nk'intwari ifite umuhigo wo gutabara igihugu, cyangwa ivuye ku rugamba yivuga ibigwi by'uko yahatsinze umubisha.
Nuko rero: KWICA, KWICA, KWICA!! Igisubizo kuri byose ni UKWICA gusa. Wagira ngo abikora yiyibutsa KABARE wakoze ishyano ku Rucunshu muri 1896 yica Rutarindwa, risa n'ishyano nawe yakoze iKigali, mu kirere cya Kanombe, tariki ya 6 Mata, 1994, ashora u Rwanda mu nyanja y'amaraso. Wagira ngo iyo yica, abikora aterekera "umugabekazi" KANJOGERA (maman wa Musinga Yuhi V), wari warihaye "umukino" wo gusogotesha INKOTA impinja za rubanda, uko bukeye nuko bwije. Bombi, asa nkaho yabagize "akarorero" . Ni byiza ko n'abato bamenya ko Kabare na Kajongera bombi ari "abavukanyi", bakaba ari bene RWAKAGARA, papa wa Cyigenza ari we papa wa Kampayana akaba ari we papa wa Rutagambwa, ubyara (papa w)'umwami mushya w'u Rwanda, Rwivugabigwi uvuga ko yimitswe na rubanda, bari mu "maganya" yita urukundo, muri Kanama 2017. Erega data, umunyanrwanda akaba ari umunyakuri, iyo avuga agira ati: ISUKU IGIRA ISOKO.
Reka ndangize ngira nti: Kwica abanyarwanda bisa no kwica inyamaswa bigomba guhagarara. Buri munyarwanda wese wumva ko ari umunyarwanda w'umwimerere, umwenegihugu, afite uruhare rungana n'urwundi munyarwanda ku gihugu cye. Nta "bigoryi by'ibiterahamwe", kimwe nuko nta munyarwanda ugomba "kugira ipfunwe" kurusha undi. Kimwe nuko umwicanyi w'umuhutu n'umwicanyi w'umututsi, bose ari kimwe. Nta Rwanda rw'ingaruzwamuheto, kimwe nuko nta Rwanda rw'abacikacumu. U Rwanda ni urw'ABANYARWANDA.
Abatuka Human Rights Watch, bamenye ko imbunda zonyine, ntacyo zari kumara, iyo Dr. Alison Des Forges ataza gukora muri uwo muryango. Ni we wasabiye Inkotanyi ko zifashwa nk"abana batagira igihugu" (apatrides), asobanura ko n'abatutsi basigaye mu gihugu bakorewe "jenoside". Yego, jenoside yabaye mu Rwanda yemewe n'amahanga. Nubwo yemewe bwose, umenya abenshi batazi ikibahatse.
 

 

Faustin Twagiramungu

Umuyobozi wa RDI Rwanda Rwiza
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Faustin Twagiramungu avuze ukur kandi guca muziko ntigushye
Répondre
T
zimbabwe ; abasoda bavuze ko bakubuye i bukuru ; kuko haliyo abicanyi nabajura ; umukuru wigihugu muzehe 93 aralinzwe . Kagome usanzwe ulibwalibwa muli bwa bujanja nyuma yiyi nkuru arahita ajagatamo inyo mu kabuno no mu nnyo .
Répondre
K
qu'est-ce qui se passe au Zimbabwe ???!!!
Répondre
M
Ariko se ubundi ko abantu basetsa, bumvaga koko gukora ikintu ugashyiramo Akishuri atari nko kubika ipazi icometse mu gikapu. Ngaho rero binyuzemo, amabanga yabo yose ari kwa Munyuza nibadahindura umuvuno ejo bundi tuzaba twumva DMI igenda ibasoroma buhoro buhoro uko batarabutse.
Répondre
R
AKISHURI NIBA KOKO ARIBYO YEGUYE BIRUMVIKANA KO GUVERINOMA YARUBANDA IKOMEYE HARIMO DEMUKARASI UBWO POROKIRERE GENERARI YEGURA NTAFUGWE. NIBAKANDI NABWO YARI KUKAZI ARAKARANGIJE AZABIHEMBERWA NABAMUTUMWE
Répondre
E
Abdallah Akishuri amaze gusezera muri gvt ya rubanda ikorera mu buhungiro. Naho yaratinze. Umwicanyi gusa.
Répondre