Zimbabwe: Abaturage bakangutse babwirwa ko abasilikare bafashe ubutegetsi !
Amakuru ari kuvugwa cyane ku mugabane w’Afurika, ni ayerekeranye n’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo za Zimbabwe. Muri iryo tangazo Gén. Sibusiso Moyo yemeza ko ingabo z’icyo gihugu zitahiritse ubutegetsi bw’umukambwe Robert Mugabe ariko ko byabaye ngombwa ko ingabo z’icyo gihugu zigenzura inzego z’ubutegetsi bw’icyo gihugu kugirango zishobore kwegeza ku ruhande agatsiko k’abagizi ba nabi kafashe perezida Mugabe bugwate. Gén. Sibusiso Moyo yagize ati:”Turagira ngo bisobanuke neza, ntabwo icyo gikorwa cy’ingabo za Zimbabwe ari uguhirika ubutegetsi”.
Ikibyimba cy’intambara y’amakimbirane yavutse mu ishyaka riri ku butegetsi rya “Zanu-PF” cyaturitse muri iri joro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017. Perezida Robert Mugabe afite imyaka 93 y’amavuko, muri iki gihe akaba akomeje kugaragaza intege nke cyane zo kuyobora igihugu. Mu ijoro ryakeye, ingabo z’icyo gihugu zikaba zafashe icyemezo cyo guhindura ubuyobozi bw’icyo gihugu mu buryo bw’ituze kugirango izo ngabo zidashinjwa icyaha cyo guhirika ubutegetsi kandi uwo muco umaze igihe kinini warahawe akato ku isi!
Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 15/11/2017, umuvugizi w’ingazo za Zimbabwe (ZDF) Gén. Sibusiso Moyo yasomeye kuri televiziyo y’icyo gihugu itangazo ririmo amagambo yitondewe asobanura igikorwa cy’ingabo z’icyo gihugu, yagize ati:“Icyo ingabo za Zimbabwe ziri gukora, ni ukugarura ituze mu gihugu muri ibi bihe umwuka utari mwiza mu rwego rwa politiki, urw’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’ubukungu; kuburyo ingabo z’igihugu zitagize icyo zikora, amakimbirane agaragara mu gihugu ashobora kubyara intambara imena amaraso.”
Ayo makimbirane araturuka he?
Ukuri ni uko ibiri kubera muri Zimbabwe ari intambara yo gusimbura Mugabe yafashe indi ntera ku buryo butunguranye! Perezida Mugabe nawe akaba yatunguwe n’iyo ntera amakimbirane yagezeho yo kurwanira intebe yicayeho. Perezida Mugabe akaba yumvirwa n’inzego zose z’igihugu, kuva kubaturage bo hasi kugera mu nzego zo hejuru ndetse n’igisilikare kirimo. Kugeza ubu ntacyo Mugabe aravuga kubiri kubera mu gihugu ayoboye, icyakora ejo kuwa kabiri yayoboye inama yabereye mu biro bye yari asanzwe akoreramo. Mu gitondo cyo kuwa gatatu ibiro byose perezida akoreramo bikaba byafunzwe n’abasilikare. Inzu inteko ishingamategeko ikoreramo nayo yafunzwe n’abasilikare kimwe n’ahandi hantu hose hakomeye muri Zimbabwe, ubu harinzwe n’abasilikare.
Perezida Mugabe kimwe n’umugore we Grâce bakaba barindiwe umutekano ahantu hatazwi! Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi bwa Zimbabwe yemezaga ko mu mezi macye ari imbere, Perezida Robert Mugabe yateguraga kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu agahita agena umugore we Grâce Mugabe ufite imyaka 52 kumusimbura kuri uwo mwanya! Imwe mu mpamvu zatumye ingabo z’icyo gihugu zifata ubutegetsi, akaba ari ukuburizamo umugambi w’igice kimwe cy’abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi “Zanu-PF” kiyise G40; icyo gice kikaba gishyigikiye ko Grâce Mugabe asimbura umugabo we Robert Mugabe ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Mugabe yafashe ubutegetsi bwa Zimbabwe kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge mu mwaka w'1980.
Ingabo z’igihugu zafashe ubutegetsi zikaba zishyigikiye igice kindi cy’ishyaka “Zanu PF” kiyobowe na Emmerson Mnangagwa wasezerewe ku mwanya wa Visi perezida wa Zimbabwe agahita ahungira mu gihugu cy’Afurika y’epfo rwihishwa ku italiki ya 6 Ugushyingo 2017, kuko yatinyaga ko ashobora gutabwa muri yombi n’uruhande rwa Grâce Mugabe! Igice cya G40 gishyigikiye Grâce Mugabe kikaba kidashyigikiwe n’abaturage kuko bashinja umugore wa Mugabe (Grâce) ibikorwa by’urugomo, gusesagura umutungo n’ubushizibwisoni! Grâce Mugabe niwe wahatiye Robert Mugabe gufata icyemezo cyo kwirukana Visi prezida Emmerson Mnangagwa kugirango abone uko azasimbura umugabo we ku mwanya w’umukuru w’igihugu nta nkomyi!
Iyo nta demokarasi iri mu gihugu, ubutegetsi buragira nabi buri gihe!
Igice kindi cyo mu ishyaka “Zanu PF” gishyigikiye Mnangagwa kitwa “Lacoste” hashize icyumweru kirenga abayoboke bicyo gice bari gutotezwa no gufungwa n’abikindi gice cya G40 gishyigikiye Grâce Mugabe. Igice cya “Lacoste” kikaba cyari kimaze amezi menshi kitegura mu bwihisho uburyo bwo guhangana na G40, igice cya"Lacoste" cyashakishije abasilikare bashobora kugishyigikira ndetse gishaka n’amaboko mu bihugu by’amahanga birimo "Ubushinwa" kuburyo igice cya G40 nacyo gifite igice k’ingabo zigishyigikiwe cyatunguwe cyane n’ibikorwa by’igice cya “Lacoste”; niyo mpamvu hakiri kare kumenya uko ikibazo cya Zimbabwe kizarangira!
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ingabo zafashe ubutegetsi zishyigikiye igice cya “lacoste” zataye muri yombi bamwe mu bayobozi ba Zimbabwe bashyigikiye igice cya G40 ndetse bakaba bafashe ibice bikomeye by’ubuyobozi bw’igihugu ndetse n’itumanaho! Ese abasilikare bashyigikiye igice cya G40 bashobora guhangana n’abo bahiritse ubutegetsi? Ntawamenya uko biragenda ni ukubikurikiranira hafi. Ni uko abategetsi bigundirije ku buyobozi barangira! Bitewe ni uko nta buryo bwo kubasimbura buba buriho, iyo abo bategetsi bananiwe cyangwa bagapfa hahita havuka intambara yo kurwanira intebe bari bicayeho! Amahirwe Zimbabwe ifite ni uko Robert Mugabe atamennye amaraso y’abaturage naho ubundi ubu igihugu kiba cyahindutse umuyonga!
Veritasinfo