Rwanda : Paul Kagame abifashijwemo n’ibiro by’ubutasi by’abanyamerika CIA nibo bakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu 1994!
Ikibazo cyo guhanura indege yarimo perezida Habyarimana Juvénal na Cypriani Ntaryamira w’Uburundi n’abo bari kumwe bose ku mu goroba wo ku italiki ya 6 Mata 1994, icyo gikorwa k’iterabwoba akaba aricyo cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu 1994, gikomeje kubera Paul Kagame nka « ka gapfunyika ka kabutindi »! Nyuma y’aho ikinyamakuru cya «jeune Afrique», cyanditse inkuru ivuga ko abacamanza bo mu gihugu cy’Ubufaransa bari gukora iperereza kuri iyo ndege, bashoboye kubaza incuro zirenga 2 umutangabuhamya wagizwe ibanga, uba mu gihugu cy’Ubwongereza, uwo mutangabuhamya akaba yaremereye abo bacamanza ko ari mu itsinda ry’abantu bahanuye iyo ndege batumwe na Kagame, ndetse ku giti cye akemeza ko ariwe watwaye ibisasu byahanuye iyo ndege akabigeza mu gace byarasiwemo ; bibaye ubwa mbere ibinyamakuru byo mu gihugu cy’Uburusiya byandika kuri jenoside yo mu Rwanda !

Ikinyamakuru «Sputnik news» cyemeza ko ubutegetsi bwa Perezida Bill Clinton n’umuryango we by’umwihariko aribo biyemeje guteza umudugararo mu karere k’ibiyaga bigari,kugira ngo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishobore kwigarurira ako karere kose cyane cyane muri gahunda yo kugera ku bukungu bw’amabuye y’agaciro menshi anyuranye ari mu butaka bwa Congo !Inzira Amerika yakoresheje mu kwigarurira ako karere, ikirukanamo abafaransa ari ukugatezamo intambara yifashije Paul Kagame wize ibya gisilikare muri Amerika n’igihugu cya Uganda! Amerika kandi yifashishije igihugu cya Uganda kuko kuva kera Uganda ikoreshwa n’Amerika mu bikorwa byo kugenzura Afurika yo hagati. Mu gihe inkotanyi zagabaga ibitero ku Rwanda guhera mu mwaka w’1990, intwaro zose inkotanyi zakoreshaga zatangwaga n’Amerika, ikazinyuza ku gihugu cy’Ubugande!
