[Pilato abwira abatware b'abaherezabitambo na rubanda, ati "Ntacyaha nsanganye uyu muntu cyatuma ahanwa". Bose rero bahatiriza bavuga bati "Agomesha abantu, ari nako yigisha muri Yudeya yose, yatangiriye muri Galileya none ageze ino aha. Nuko Pilato abonye ko ntacyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira imbere ya rubanda, avuga ati: "Ndi umwere w'ayo maraso, muzigorerwe". Rubanda rwose rurasubiza ruti: "Amaraso ye araduhame, twe n'abana bacu". (Mat:27,24-25). Ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ububiligi niwe wavuze ati: "Twizere ko abanyarwanya batazicuza icyemezo bafashe cyo guha manda ya gatatu Kagame"! Mugusubiza uwo mu ministre, Paul Kagame yagize ati: " Twiteguye kwirengera ingaruka zose zizava muri uko guhitamo kw'abanyarwanda"! Ese Kagame yiteguye no kuzakira umuvumo wo guhohotera impfubyi n'umupfakazi wa Rwigara?]
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 06 Ukwakira 2017, nibwo Diane Shima Rwigara, umuvandimwe we Anne Rwigara na nyina ubabyara Mukangemanyi Adeline Rwigara, bagejejwe imbere y'abacamanza ba Kagame. Uko ari batatu bazanywe imbere y'abo bacamanza barimo amapingu, buri wese afashwe mu kwaha n'abagabo 2 ngo adatoroka, mbese byagaragariye buri wese ko aba bazanywe imbere y'ubucamanza bwa Kagame bafite imbaraga zidasanzwe! Icyatangaje abantu kandi kikaba giteye isoni, ni uko abo bategarugori biyubashye bazanywe murukiko bafashwe mu kwaha n'abapolisi b'abagabo kandi bizwi ko Kagame afite abapolisi b'abagore, ariko ibyo bikaba byakorewe kugirango Kagame yereke abanyarwanda ko asuzuguye Diane Rwigara washatse kuba umukuru w'igihugu nka we akabishyigikirwamo n'umuryango we! Muri macye Kagame ari gukomesha uwo muryango!

Imbere y'abantu benshi baje gukurikirana urwo rubanza barimo, abanyamakuru benshi bakorera imbere mu gihugu no hanze y'igihugu ndetse abahagarariye ibihugu byabo: "Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Ububiligi n'Ubuholandi"; Diane Rwigara n'umuryango we bagaragarije abacamanza ko batiteguye kuburana kuko badafite ababunganira muby'amategeko kandi kugira umwunganizi mu rukiko ari ihame mpuzamahanga! Diane Rwigara n'umuryango we bagaragaje ko igipolisi cya Kagame cyabujije ababunganira muby'amategeko kubonana nabo! Aba uko ari 3 bakaba baregwa icyaha kimwe bahuriyeho cyo "Kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda", icyaha nk'icyo akaba aricyo abayahudi bareze Yezu, Pilato akaba yaragisuzumye agasanga kidafashe ariko rubanda igakomeza gusakuza ngo nabambwe, Pilato bimuyobeye afata amazi arakaraba maze avuma iyo rubanda!
Ese ko Paul Kagame nawe arega uyu muryango icyaha kidafashe, abacamanza be bazatinyuka gukaraba maze babagire abere? Ko imbere y'abacamanza uyu muryango ukomeje kugaragaza akarengane ukorerwa, mbese aho ntibazashinjwa icyaha cyo kumena amabanga y'igihugu urubanza rugahagara kuko bahabwa umwanya wo kuvuga? Rubanda yareberaga kure imodoka zari zitwaye uyu muryango usubijwe mu buroko, wabonaga ibabajwe n'uburyo aba bantu bafunzwemo kandi barengana, benshi wabonaga bimyoza bagaragaza akababaro batewe n'ako karengane, Madame Adeline akaba yasohotse mu rukiko ashyize bibiliya ye hejuru bigaragaza ko ariyo ntwaro ikomeye yitwaje! Ese igikorwa cyo kuburanisha uyu muryango ahubwo sicyo gishobora gutera imidugararo muri rubanda?

Niba ubu bucamanza bwa Kagame bugize ubwoba bugaca urubanza nk'uko Kagame abyifuza, maze uyu muryango ugafungwa, ingaruka z'aka karengane zizagarikira he? Abahanga mu iyobokamana bavuga ko umuvumo Pilato yavumye abayahudi ubwo basabaga ko Yezu abambwa, uwo muvumo wabakurikiranye bagahura n'ibyago byinshi kugera kubuzukuruza n'ubuvivi bwabo, ese abanyarwanda bo babona umuvumo Kagame akururira abanyarwanda utazabageraho? Twizere ko abacamanza bazagira ubutwari bwo kurenganura uyu muryango wa Nyakwigendera Rwigara ugakurwa mu nzu y'imbohe n'ubwo isaha iyo ariyo yose ushobora kugira ibyago byo kugongwa n'ikamyo umushofera akabura!
Veritasinfo