Rwanda: Mushikiwabo yemeje ko Paul Kagame azagwa ku butegetsi!
Mu kiganiro yagiranye n'ibinyamakuru bikomeye by'abafaransa aribyo" TV monde na RFI", ministre w'ububanyi n'amahanga wa Kagame Louise Mushikiwabo yashyize ahagaragara umugambi wa Kagame wo kuzagwa ku butegetsi! Mushikiwabo yerekanye ko amatora akorwa mu Rwanda ari ikinamico! Ukuri Mushikiwabo yavuze kwerekana ko ikinyoma kiticara ku ntebe kabiri, ikinyoma cyo kubeshya amahanga n'abanyarwanda ko mu Rwanda hari demokarasi kandi ko guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bizabaho mu Rwanda cyahise kirangirira aho!
Muri icyo kiganiro, Mushikiwabo yasabwe kugira icyo avuga kuri manda za Kagame zihora zongerwa kandi bakavuga ko yatowe muri demokarasi n'amajwi arenga 98%! Mushikiwabo yagize ati : "Abanyarwanda benshi bifuza ko Perezida Kagame yaba Perezida ubuzima bwe bwose... Twe mu buryo twumva ibintu, ibyemezo by’ihererekanya ry’ubutegetsi ni icyemezo gifatwa n’Abanyarwanda batora. Birumvikana ko hari abantu, ibihugu, abatavuga rumwe n’ubutegetsi baba hanze cyangwa imbere mu gihugu batabyumva gutyo."

Ubuzima bw'abanyarwanda bukaba bugomba kuba bubi cyangwa se bwiza bikurikije uko umutima wa Paul Kagame utera, kuko Kagame narwara n'igihugu kizaba kirwaye, urupfu nirumutwara igihugu nacyo kizahita gipfa! Ubwo yari muri Amerika, Paul Kagame yabwiye abazungu bamubajije kuri demokarasi uko kuriwe ayibona, Kagame yagize ati: "Muzi ko nafashe ubutegetsi kubera ko natsinze intambara, none mukaba mutinyuka mukambwira ayo mafuti yanyu ngo ni demokarasi?" Abibeshyako amagambo ariyo azatuma Kagame ava ku butegetsi mu mahoro barata igihe!
Veritasinfo