Itonesha n’ivangura ry’amoko mu Rwanda bikomeje kuba ikibazo gikomereye igihugu (Faustin Twagiramungu)!

Publié le par veritas

Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro na DW

Faustin Twagiramungu yagiranye ikiganiro na DW

Kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Ukwakira 2017, radiyo mpuzamahanga y’abadage DW (Deutsch Welle) yatangaje ikiganiro umunyamakuru wayo yagiranye na Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n’inararibonye muri politiki y’u Rwanda. Bwana Faustin Twagiramungu bakunze kwita Rukokoma akaba yarabaye perezida w’ishyaka MDR ndetse aba na ministre w’intebe w’u Rwanda mu mwaka w’1994-1995. Bwana Faustin Twagiramungu akaba yaragiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa DW mu rurimi rw’igifaransa, icyo kiganiro kiba cyaribanze ku busumbane bukabije buri ku garagara mu banyarwanda, aho agatsiko gato k'abatutsi kikubiye ubukungu bwose bw'u Rwanda.
Mu ri icyo kiganiro, Twagiramungu Faustin yavuze ko amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda nta gaciro afite nkuko Paul Kagame ubwe yabivuze ku itali ya 14 Nyakanga 2017 ko ayo matora yarangiye cyera, ko ibiri gukorwa ari umuhango! Twagiramungu avuga ko Kagame yemeje ko yatowe kera mu itorwa ry’itegeko nshinga ryo mu mwaka w’2015. Kagame akaba yaravuze ibyo kuko yari azi neza ko azakoresha uburyo bwo kwiba amajwi nk’uko yabikoze mu itora ryo mu mwaka w’2003.Umunyamakuru yibukije Twagiramungu ko ariwe watowe mu mwaka 2003 Kagame akaba ariwe wiyitiriye amajwi yabonye, Twagiramungu yavuze ko amajwi yatangajwe icyo gihe adahuje n’ukuri kw’amajwi y’abamutoye! Twagiramungu yavuze ko ibyabaye mu mwaka w’2010 nabyo bisa n’ibyabaye muyandi matora, Kagame akaba akora uko ashoboye akegeza ku ruhande abantu bose abona ko bashobora kumutsinda!

Kuri iyo ngingo y’amatora Twagiramungu yagize ati : «nta matora yabayeho mu Rwanda, ahubwo ni ubwami bwishyizeho, nk’uko bizwi mu muco wa kinyarwanda, kuva kera umuryango w’abega wagiye urwana intamba zo kugirango ufate ubwami,none nyuma y’urupfu rw’umwami Kigeli, Bwana Paul Kagame yafashe umwanya we!». Umunyamakuru yabajije Twagiramungu niba ari ukuri ko Paul Kagame ari muri gahunda yo kugarura ubwami mu Rwanda. Twagiramungu yasubije ko ari ukuri, yagize ati : « Kagame ubwe yivugiye ko ntabutegetsi bwiza bwabayeho mu Rwanda buruta ubutegetsi bwa cyami, yongeraho ko we yiyemeje kugarura ubwo butegetsi nyuma y’imyaka 23, murabyumva neza ? Ubu rero tuyobowe n’ubutegetsi nk’ubwo mu gihe cya cyami ». Umunyamakuru yabwiye Twagiramungu ko muri iki gihe amahanga hafi ya yose arata iterambere ry’u Rwanda ryazanywe na Kagame, akavuga ko ubukungu bwateye imbere n’ibindi, akamubaza icyo abivugaho. Kuri icyo kibazo Twagiramungu yagize ati :

«Birumvikana ko abanyaburayi n’abanyafurika bamwe batazi u Rwanda, bafata Kagame nk’intumwa y’Imana yohereje kugirango akore ibitangaza mu Rwanda! Njyewe si uko ibyo bintu mbibona, mbere na mbere birandakaza cyane iyo mbona Paul Kagame wishe Perezida Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi, hakaba hashize imyaka irenga 23 nta perereza rikozwe kuri ubwo bwicanyi, umuryango w’abibumbye ukaba warasinziriye kuri icyo kibazo bitewe n’uko ubwo bwicanyi bwakorewe mu bihugu by’Afurika!» Umunyamakuru yabajije Twagiramungu niba atekereza ko umuryango w’abibumbye ONU ushyigikiye ubwicanyi bwa Kagame. Twagiramungu yasubije ko ari ukuri, yavuze ko kuriwe amajyambere ntacyo avuze, mu gihe cyose abanyarwanda bakomeje kubuzwa uburenganzira bwo kwishyira bakizana no kugira uburenganzira bwo kwitorera umuntu wese bashaka muri demokarasi !

Twagiramungu yagize ati : «Kumbwira ko Kagame yubatse amazu y’ibitangaza, ko umujyi wa Kigali ufite isuku, ibyo byose ntacyo bimbwiye ! Ibyo byose yabyubatse mu mutungo yasahuye mu gihugu cya Congo, umutungo wa Congo muri iki gihe akaba ariwo ukoreshwa mu kubaka umujyi wa Kigali, ibyo nta muntu numwe utabizi. Ariko kandi habaye ubwicanyi mu nkambi z’impunzi i Kibeho mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira uwa 22 Mata 1995, ibihumbi 8 by’impunzi byarishwe… umuryango mpuzamahanga waricecekeye kuri ubwo bwicanyi bwakozwe na Kagame, ahubwo ukaba ibyinira hejuru y’iyo mirambo witwaje idarapo ry’amajyambere y’agatangaza yazanywe na Kagame ngo no kuba yarahagaritse jenoside…ibyo byose kuritwe ntacyo bivuze!»

Bwana Twagiramungu yibukije uwo munyamakuru ko urukiko mpuzamahanga rw’Arusha rwari rwarahawe inshingano yo kuburanisha abahutu b’intagondwa bakoze jenoside ariko urwo rukiko rugahana n’abatutsi bishoye mu bwicanyi bw’abahutu ariko kugeza ubu akaba nta mututsi numwe urwo rukiko rwaburanishije! Twagiramungu yakomeje agira ati : «ntabwo abanyarwanda bazarya amatafari cyangwa ngo barye ayo mazu ari kubakwa. Naho imihanda yo Kagame yayisanze mu Rwanda nta gishya yazanye. Amajyambere avuga ngo ni ayerekeranye n’ubuvuzi n’uburezi, ngo mu Rwanda hari kaminuza 12, ariko se abiga muri izo kaminuza bafite ubumenyi bungana iki ! Ubuvuzi bwarapfuye, abantu benshi barwaye bwaki, none ngo hari amajyambere? »

Umunyamakuru yabwiye Twagiramungu ko raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere, yagaragaje ko mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba u Rwanda aricyo gihugu gifite ubusumbane bukabije mu baturage,amubaza niba koko abahutu nubwo aribo benshi mu gihugu bakomeje kuryamirwa n’abatutsi mu gusaranganya ubukungu bw’igihugu! Twagiramungu yasubije ko ari ukuri, yagize ati : «abo bahutu uvuga abenshi muribo bari bafite imbaraga zo gukora kandi bari bafite imirimo yabo bikorera bahunze igihugu! Nk’uko mu bizi mu bihugu by’Afurika, kugirango ushobore kubona duke ku byiza by’igihugu cyawe biba ngombwa ko uhinduka umugaragu w’abari ku butegetsi. Abahutu byananiye guhakwa kandi bakaba bari abakozi, bahunze igihugu abandi basigaye bicwa n’ingabo za Kagame, hasigara abahutu b’abakene nabo bakomeje gutotezwa na Kagame ! » Umunyamakuru yabajije Twagiramungu niba nta mpungenge z’uko abahutu bakomeje guhezwa no gutotezwa mu gihugu badashobora kugira uburakari bakivumbura.

Twagiramungu yasubije ko abona ibintu bitazakomeza gutyo, yagize ati : «ntabwo ushobora guhora ubwira urubyiruko ko ubutegetsi batazi bwayoboye igihugu kera bwari bubi bityo akaba ariyo mpamvu ushyizeho ubwami, ikizakurikiraho ni uko urwo rubyiruko ruzagera aho rukamenya ukuri, rukaba rutazemera gushyigikira ubwami bwaciwe mu gihugu ahubwo rukazaharanira repubulika ».

Source : dw.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Kuvanaho za taxi moto nibyo byamunaniye kuko yasanze hafi ya zose ari iza ba demob.
Répondre
K
Ikibazo cyo gutukana mukirekere intore n'intore izirusha intambwe kubera ko bafite impamyabushobozi ihanitse muri uwo mwuga wo gutukana. Ikikwereka dictature, icyo avuze gihita gihinduka itegeko: Mufate Diane bagahita bamumanura, mukureho za Hiaces, bigahita bikorwa, muce mukorogo bagata akandi kazi bagahugira mu mukwabo wa mukorogo.Iterambere si amazu maremare avuga Lingala ninjoro ataka ko arimo ubusa. Uwabara amafaranga yinjiye muri iki gihugu n'ibikorwa yakoze yasanga 30% ariyo agaragara ayandi yigiriye muri Panama Papers n'ahandi mu tudege no mu tuzu London na USA.
Répondre
Y
Nunvaga Twagiramungu avuga ko ntamoko abaho ko zari designation social!!!! None aremera ko Makuza ari umuhutu!! Birasekeje
Répondre
K
Twongeye gushima gouvernema ili mu buhungiro na perezida Nyakubahwa padili Nahimana.Tulifuriza imilimo myiza ,ambasadeli watumwe kuduhagaralira i mahanga. Mukomere cyane tuli kumwe kandi turabashyigikiye.
Répondre
A
Ariko twe dusanga hari incohérence mubyo u Rwanda ruvuga.

Buri gihe, iyo bavuze gushaka ukuri kuri acte terroriste yaguyemo Abafaransa, niho ibibazo bya « jenoside yaba yarakozwe n’Abafaransa » bivuka.

CHANTAGE ou MAUVAIS CALCUL ?

None se, Agatsiko kifuza un gentleman agreement n’Abafaransa, ngo baceceke ku bijyanye n’ikanurwa ry’indege, abandi nabo baceceke ku bijyanye na jyenosayidi ?

Ikibazo gihari n’uko, abafite power, haba mu Bufaransa, haba mu Bubiligi, bazi neza ihanurwa ry’iyo ndege, n’amakuru yose ajyanye na jyenosayidi.

Bazi umunsi ku wundi ibibera i Kigali, kuko bafiteyo ambassades.

Intore ntabwo mujya droit dans le mûr? Cyangwa muri gusambagurika mutera imigeri?
Répondre
K
None se uragirango Rusiya aguhe icyo atagira . Niba perezida wabo Kagame ali umushumba ; imvugo itameshe nibitutsi bakoresha nibwo bulyo bwabo . Ariko jye mbona kubareka bagahurutura amateshwa yabo ali ikintu gifasha abali gukora ubushakashatsi ninyandiko bishobora kugangahura abarwayi bo mu mutwe barongoye u Rwanda rwacu ! Umuganga wabasazi yumva amateshwa yabo kugirango yandike umuti !
Répondre
K
Ndisabira ikiraka cyo guhagarika kuri iyi site abantu b'abashumba batunzwe no gutukana gusa niba système yo kuyungurura mwashyizeho mubona ntacyo imaze.
Répondre
R
None se ko yavuze ko nawe azagaruka mu Rwanda nkukio FPR yatashye azaza ryari? Mbega igisaza cya fake! Abahutu muri amabyi gusa! Ngaho ngo Kikwete azabatahana, ngaho ngo kabila azabatahana, abafransa bo wmararize urihanagura, ariko ko muri intarumikwa kuki mudatera ngo murwane! Mbega imibyindi!
Répondre
K
abatutsi nabo bakaba impiswi !!! mbega ikigoryi !!!!
K
muvandimwe gutukana ni bibi !
E
Hahaha Twagirarukokoma rwose Baer wasetsa n’uvuye guta nyina. Ejobundi si wowe uherutse guhitisha inyandiko yawe muri rugali.com ko ngo mu Rwanda amoko atakibaho? Ntiharashira n’amezi 2 uti abahutu n’abatutsi. Abanyarwanda twari dukwiye kiganira ku kibazo cy’amoko naho ubundi turi Kubakira ku munsenyi.
Répondre
C
Monsieur Twagiramungu a été premier ministre du premier gouvernement de Kagamé, président en fait du Rwanda.
Il est dit dans las bistrots ici à Kigali que, en sa qualité de Premier Ministre du Rwanda et conformément aux lois du Rwanda, il a envoyé, via le Ministère de la Justice du Rwanda, au nom du Rwanda, une lettre à l'ONU aux fins de demander la création d'une commission internationale d'enquête sur l'attentat contre l'avion du Président Habyarimana mais sans en informer Kagamé. Lorsque celui-ci en appris connaissance, il a dépêché un de ses collaborateurs pour retirer le courrier. Ce qui a été fait avec l'aide de l'Ambassadeur des USA, Madame Albright Madeleine.
Si Faustin Twagiramungu lit Veritas Info, peut-il éclairer les lecteurs sur ce point c'est-à-dire confirmer ou infirmer cette affirmation. C'est une information capitale? S'il est vrai que Kagamé a envoyé un collaborateur pour retirer cette demande expresse du Rwanda, il ne pourra nullement réfuter sa responsabilité dans l'assassinat des présidents rwandais et burundais ainsi que tous les passagers dont trois citoyens français. Le juge français devra passer à la phase supérieure contre le véritable assassin.
Répondre