Itonesha n’ivangura ry’amoko mu Rwanda bikomeje kuba ikibazo gikomereye igihugu (Faustin Twagiramungu)!
Kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Ukwakira 2017, radiyo mpuzamahanga y’abadage DW (Deutsch Welle) yatangaje ikiganiro umunyamakuru wayo yagiranye na Bwana Faustin Twagiramungu, umuyobozi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza akaba n’inararibonye muri politiki y’u Rwanda. Bwana Faustin Twagiramungu bakunze kwita Rukokoma akaba yarabaye perezida w’ishyaka MDR ndetse aba na ministre w’intebe w’u Rwanda mu mwaka w’1994-1995. Bwana Faustin Twagiramungu akaba yaragiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa DW mu rurimi rw’igifaransa, icyo kiganiro kiba cyaribanze ku busumbane bukabije buri ku garagara mu banyarwanda, aho agatsiko gato k'abatutsi kikubiye ubukungu bwose bw'u Rwanda.
Mu ri icyo kiganiro, Twagiramungu Faustin yavuze ko amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda nta gaciro afite nkuko Paul Kagame ubwe yabivuze ku itali ya 14 Nyakanga 2017 ko ayo matora yarangiye cyera, ko ibiri gukorwa ari umuhango! Twagiramungu avuga ko Kagame yemeje ko yatowe kera mu itorwa ry’itegeko nshinga ryo mu mwaka w’2015. Kagame akaba yaravuze ibyo kuko yari azi neza ko azakoresha uburyo bwo kwiba amajwi nk’uko yabikoze mu itora ryo mu mwaka w’2003.Umunyamakuru yibukije Twagiramungu ko ariwe watowe mu mwaka 2003 Kagame akaba ariwe wiyitiriye amajwi yabonye, Twagiramungu yavuze ko amajwi yatangajwe icyo gihe adahuje n’ukuri kw’amajwi y’abamutoye! Twagiramungu yavuze ko ibyabaye mu mwaka w’2010 nabyo bisa n’ibyabaye muyandi matora, Kagame akaba akora uko ashoboye akegeza ku ruhande abantu bose abona ko bashobora kumutsinda!

«Birumvikana ko abanyaburayi n’abanyafurika bamwe batazi u Rwanda, bafata Kagame nk’intumwa y’Imana yohereje kugirango akore ibitangaza mu Rwanda! Njyewe si uko ibyo bintu mbibona, mbere na mbere birandakaza cyane iyo mbona Paul Kagame wishe Perezida Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi, hakaba hashize imyaka irenga 23 nta perereza rikozwe kuri ubwo bwicanyi, umuryango w’abibumbye ukaba warasinziriye kuri icyo kibazo bitewe n’uko ubwo bwicanyi bwakorewe mu bihugu by’Afurika!» Umunyamakuru yabajije Twagiramungu niba atekereza ko umuryango w’abibumbye ONU ushyigikiye ubwicanyi bwa Kagame. Twagiramungu yasubije ko ari ukuri, yavuze ko kuriwe amajyambere ntacyo avuze, mu gihe cyose abanyarwanda bakomeje kubuzwa uburenganzira bwo kwishyira bakizana no kugira uburenganzira bwo kwitorera umuntu wese bashaka muri demokarasi !
Twagiramungu yagize ati : «Kumbwira ko Kagame yubatse amazu y’ibitangaza, ko umujyi wa Kigali ufite isuku, ibyo byose ntacyo bimbwiye ! Ibyo byose yabyubatse mu mutungo yasahuye mu gihugu cya Congo, umutungo wa Congo muri iki gihe akaba ariwo ukoreshwa mu kubaka umujyi wa Kigali, ibyo nta muntu numwe utabizi. Ariko kandi habaye ubwicanyi mu nkambi z’impunzi i Kibeho mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira uwa 22 Mata 1995, ibihumbi 8 by’impunzi byarishwe… umuryango mpuzamahanga waricecekeye kuri ubwo bwicanyi bwakozwe na Kagame, ahubwo ukaba ibyinira hejuru y’iyo mirambo witwaje idarapo ry’amajyambere y’agatangaza yazanywe na Kagame ngo no kuba yarahagaritse jenoside…ibyo byose kuritwe ntacyo bivuze!»

Umunyamakuru yabwiye Twagiramungu ko raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere, yagaragaje ko mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba u Rwanda aricyo gihugu gifite ubusumbane bukabije mu baturage,amubaza niba koko abahutu nubwo aribo benshi mu gihugu bakomeje kuryamirwa n’abatutsi mu gusaranganya ubukungu bw’igihugu! Twagiramungu yasubije ko ari ukuri, yagize ati : «abo bahutu uvuga abenshi muribo bari bafite imbaraga zo gukora kandi bari bafite imirimo yabo bikorera bahunze igihugu! Nk’uko mu bizi mu bihugu by’Afurika, kugirango ushobore kubona duke ku byiza by’igihugu cyawe biba ngombwa ko uhinduka umugaragu w’abari ku butegetsi. Abahutu byananiye guhakwa kandi bakaba bari abakozi, bahunze igihugu abandi basigaye bicwa n’ingabo za Kagame, hasigara abahutu b’abakene nabo bakomeje gutotezwa na Kagame ! » Umunyamakuru yabajije Twagiramungu niba nta mpungenge z’uko abahutu bakomeje guhezwa no gutotezwa mu gihugu badashobora kugira uburakari bakivumbura.
Twagiramungu yasubije ko abona ibintu bitazakomeza gutyo, yagize ati : «ntabwo ushobora guhora ubwira urubyiruko ko ubutegetsi batazi bwayoboye igihugu kera bwari bubi bityo akaba ariyo mpamvu ushyizeho ubwami, ikizakurikiraho ni uko urwo rubyiruko ruzagera aho rukamenya ukuri, rukaba rutazemera gushyigikira ubwami bwaciwe mu gihugu ahubwo rukazaharanira repubulika ».
Source : dw.com