Rwanda : Impunzi z’abanyarwanda muri Congo Brazza zakojeje isoni abakozi ba HCR bariye ruswa ya Kigali !
Leta ya Paul Kagame irasabwa n’umuryango mpuzamahanga gufungura urubuga rwa politiki mu Rwanda, gushyiraho leta yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, leta yubahiriza amategeko kandi ifite demokarasi isesuye igatanga n’ubutabera butabogamye kuri bose. Ibyo umuryango mpuzamahanga usaba leta ya Kigali nanibyo impunzi z’abanyarwanda zahunze iyo leta zisaba kugirango zisubire mu gihugu cyazo mu mutuzo kandi zigire uruhare mu miyoborere y’igihugu cyazo no gusaranganya ibyiza byacyo! Leta ya Paul Kagame yanze kubahiriza ibyo isabwa ahubwo ikora ikinyuranyo cyabyo birimo : Kwica abanyarwanda ku mugaragaro, kubanyereza, kubambura ibyabo, kubicisha inzara, kubafungira ubusa, kubabuza kuvuga n’ibindi! Nubwo ariko iyo leta yiraza inyanza, ifite ubwoba bw’ikibazo cy’impunzi zidataha kuko ibona amaherezo izo mpunzi zishobora kuzataha ku ngufu nk’uko inkotanyi zatashye! Iyo akaba ariyo mpamvu Kagame atanga ruswa mu bihugu binyuranye no mu bakozi b’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi HCR, kugirango impunzi z’abanyarwanda zicyurwe ku ngufu aho zaba ziri hose! Ese ibyo bizashoboka ?

Kugirango izo mpunzi 11 nazo zishobore kwiyandikisha zivuga ko zishaka gusubiramu Rwanda, zikaba zimwe zarabitewe n’iterabwoba leta ya Kigali n’iya Congo Brazza zakoresheje naho izindi mpunzi zikaba zari ibyitso by’impunzi zikorana na leta ya Kigali muri gahunda yo gukangurira impunzi z’abanyarwanda gusubira mu Rwanda! Leta y’u Rwanda,ifatanyije na leta ya Congo ndetse n’abakozi b’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR, bakoresheje imvugo yuzuye iterabwoba ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri Congo Brazza, bazumvishako mu gihe gito zizaba zitakaje uburenganzira bwo kwitwa impunzi niba zidasubiye mu Rwanda !
Nk’uko ministre w’imibereho myiza y’abaturage muri Congo Brazza, Antoinette Dinga Dzondo yabitangaje, ngo guhera ku italiki ya 1 Mutarama 2018, impunzi yose y’umunyarwanda izaba iri ku butaka bwa Congo izafatwa nk’umunyamahanga uri muri icyo gihugu udafite ibyangombwa (clandestin)! Uwo mu ministre akomeza avuga ko icyo kihe nikigera igihugu cya Congo kizaba gifite uburenganzira bwo gukurikiza ibyo amategeko ateganya kubanyamahanga badafite ibyangombwa ! Uyu mu ministre akaba asaba impunzi z’abanyarwanda kugira vuba zikiyandikisha iyo taliki itaragera kugira ngo zizasubizwe mu Rwanda !
Impunzi z’abanyarwanda muri Congo Brazza ntabwo zirya iminwa !

Ambasaderi wa Kagame muri Congo Bwana Jean Baptiste Habyarimana avuga ko leta ya Kigali yiteguye kwakira izo mpunzi mu gihe zaba zigarutse mu Rwanda ! Gusa uyu ambasaderi yirengagiza ko izo mpunzi zahunze iyo leta ishaka kuzirimbura ngo zishire, none se izo mpunzi zibagiwe icyo iyo leta yazikoreye ? Niba se leta ya Kagame yica ndetse igafunga abayifashije urugamba, izakira ite abayirwanyije cyangwa abo yiciye ? Umuvugizi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR muri Congo Brazza, Cyr Modeste Kouame yibukije ko amategeko mpuzamahanga atemera ko impunzi icyurwa ku ngufu,asaba ko izo mpunzi zikomeza gucengezwamo igitekerezo cyo gutaha ku neza kugera ku italiki ya 31 Ukuboza 2017 ! Uyu mukozi ariko yibagiwe kuvuga ko ubuhunzi nibuvaho ku banyarwanda kuri iyo taliki, impunzi zizaba zibaye abantu batagira igihugu (apatrides) !
Iyo umunyamahanga w’impunzi yambuwe ubuhungiro kandi akanga gusubira mu gihugu yahunze ku neza, ahinduka umuntu udafite igihugu (apatride) ! Iyo bigenze gutyo, igihugu iyo mpunzi yahungiyemo ntabwo kiyirukana ku ngufu, ahubwo gifata iyo mpunzi yambuwe ubuhungiro nk’umwenegihugu (guhabwa ubwenegihugu), niyo mpamvu igihugu cya Congo Kinshasa (RDC) cyanze gushyira umukono ku masezerano yo kwambura ubuhunzi abanyarwanda kuko impunzi zose z’abanyarwanda ziri ku butaka bwa Congo (RDC) zari guhita zihabwa ubwenegihugu bwa Congo nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya, iyo akaba ariyo mpamvu Congo Brazza ifite ubwoba bw’uko Kagame yayituye mu mutego ikaba izafata impunzi zose z’abanyarwanda zanze gusubira mu Rwanda zigahabwa ubwenegihugu bwa Congo Brazza!

Biragaragara ko muri aya mezi ageze kuri 3 leta ya Kigali ifatanyije na leta ya Congo na HCR bifite akazi katoroshye ko kuzumvisha impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo ko zigomba kuzijugunya mu nzara z’intare i Kigali. Niba se izo mpunzi zidatashye, kandi leta ya Congo Brazza ikaba idashobora kuzicyura ku ngufu, abakozi ba HCR nabo bakaba baravuze ko izo mpunzi zizakurirwaho ubuhunzi bizagenda gute ? Congo Brazza se izafata izo mpunzi z’abanyarwanda nk’abenegihugu bayo ? Kigali se yo ntizongera kuvuga ko nta mpunzi ifite hanze ?
Twifurije Congo Brazza na HCR kuzakemurana ubushishozi iri hurizo bashyizwemo na leta ya Paul Kagame !
Veritasinfo