Rwanda: Nyuma yo guhusha urugo rwa Rwigara rwose, Kagame yasakumye abayobozi ba FDU na PDP Imanzi!
Abanyarwanda n'abanyamahanga ntabwo bari gusobanukirwa n'ikintu kiri mu mutwe wa Paul Kagame! Hashize icyumweru kirenga Kagame yarafungiye mu rugo rwabo umuryango wa Rwigara wose, barimo amapingu maze urwo rugo arurindisha abasilikare be (GP) bamurinda! Ibyo bikaba byarasobanuwe na Madame Rwigara ndetse na Diane Rwigara ubwo hakorwaga ikinamico ryo kubata muri yombi kuwa mbere taliki ya 4 Nzeri 2017. Kubera ipfunwe ryo kunanirwa kugirira nabi (kwica) uwo muryango cyangwa ngo awemeze ibyo yifuzaga kuwemeza, ubu Kagame yataye umutwe, akaba ari gufata ibyemezo bidasobanutse, ibyo bigaragazwa n'icyemezo yahaye abapolisi be cyo kunyereza abayobozi b'ishyaka rya FDU na PDP Imanzi bari mu Rwanda!
Amakuru agera kuri "veritasinfo" ndetse akaba ari no kunyura ku mbuga nkoranyambaga, aremeza ko Paul Kagame yategetse ibikurankota bye by'abasilikare (GP) bamurinda kugaba igitero ku rugo rw'umuyobozi wa FDU Inkingi mu Rwanda Bwana Twagirimana Boniface. Bakigera muri urwo rugo bataye muri yombi Twagirimana Boniface (Visi perezida wa FDU), Léonille Gasengayire (Umubitsi), Twagirayezu Fabien (Ushinzwe ubukangurambaga) Théophile Ntirutwa (ushinzwe umujyi wa Kigali) Uwilingiyimana Vénuste, Nsabiyaremye Gracien, Ufitamahoro Norbel ndetse n'abakozi bo mu rugo babiri babaga aho abayobozi ba FDU bari bacumbitse mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu twandika iyi nkuru ntabwo turamenya aho aba bantu bose Kagame yaberekeje!
Andi makuru ari kuvugwa ni uko umuvugizi w'ishyaka PDP Imanzi Kayumba Jean Marie Vianney uri mu Rwanda nawe yamaze kunyerezwa n'igipolisi cya Kagame. Ntabwo ari abo banyepolitiki Kagame yiyemeje kunyonga bonyine kuko hari n'urutonde rw'abanyamakuru benshi bari guhigwa bitewe ni uko bashyira hanze amakuru y'akarengane Paul Kagame ari gukorera abanyarwanda. Mu gihugu cy'u Rwanda abantu benshi bafite ubwoba kuko ntibazi urubategereje! Abantu benshi i Kigali baremeza ko Paul Kagame yatewe uburakari bukabije n'uko abanyarwanda benshi batari kumwemera nka Perezida wemewe n'itegeko nshinga awe akaba ashaka kubibemeza ku ngufu!
Nubwo Kagame abeshya ko ari perezida, nta ngingo nimwe yo mwitegeko nshinga ry'u Rwanda ryavuguruwe kugeza muri iki gihe yemerako umuntu umwe ayobora manda zirenze ebyiri! Paul Kagame we akaba ari muri manda ya gatatu itanditse ahantu na hamwe muri iryo tegeko kandi nawe akaba abizi atyo! None se Kagame arica abantu bangani iki kugirango yemerwe nka perezida nyawe kandi bitanditse mu itegeko nshinga? Nonese imyenda y'abana ba Rwigara bambariraho imbere (amakaliso)yasahuwe na Kagame hari icyo iramumarira cyangwa iramutera umwaku?
Ni ukubikurikiranira hafi.
Veritasinfo