Umuhoza Ingabire Victoria intwari Mutunguruzwa Rumenerangabo (Bikindi Simon)

Muri iyo ndirimbo, Bikindi Simon agira ati :"Umuhoza Ingabire Victoria, intwari Mutunguruzwa Rumenerangabo, ati, aho kuniganwa ukuri, nzemera ahubwo nigwe n'uwo nkubwiye! Umuhoza urafunzwe kubera kwamagana ingoma y'igitugu no guharanira demokarasi mu Rwanda. Ingabire uri mu ibohero bitewe n'uko watabarije rubanda itsikamiwe, no guharanira uburenganzira bwa buri munyarwanda. Victoire uri mu ibohero bitewe no kwitangira abandi n'ubutwari byakuranze...Semuhanuka yarabeshyaga, ashwi daa,kukinyoma!!... bazi gucura ibinyoa bazi guhimba, gusa akaga bafite ubu ni uko amahanga yabatahuye..."
Iyi ndirimbo ya Bikindi Simon yatuye Victoire Ingabire ivugwamo amagambo yuzuza ibindi bihangano yariririmbye nyuma y'aho FPR Inkotanyi zitereye u Rwanda ku italiki ya 1 Ukwakira 1990! Ibyo Bikindi Simon yaririmbye nyuma y'igitero k'inkotanyi bifatwa nk'ubuhanuzi ku bantu benshi kuko ibyo yavuze hafi yabyose byasohoye! Nko mu ndirimbo yise "imihigo y'ingabo", bikindi Simon yavuze ko Inkotanyi nizifata ubutegetsi ku mbaraga amashyaka yari ariho icyo gihe azazima, niko byangenze, amashyaka yariho mu Rwanda mbere y'1994 yagiye nka nyomberi!
Uyu ni Ntawukuriryayo wiyamamarije muw'2010 ashaka kuba perezida, akaba ari umuyoboke wa PSD, aha akaba yarimo abyinira Kagame wa FPR mu ikinamico ryo kwiyamamaza mu 2017!
Mu ndirimbo yise "Twasezereye ingoma ya Cyami", Bikindi Simon yaririmbye ibibi by'ingomaya cyami, ariko muri iki gihe Paul Kagame we akaba yarishimiye kugarura ubwami muri repubulika! Mu ndirimbo yise "intabaza" Bikindi Simon yavuze ko inkotanyi nizifata igihugu, abanyarwanda bazasubira ku ngoyi, kiboko na shiku! muri iki gihe abanyarwanda ntabwo bahakana ko FPR yabasubije mu buretwa!
Uwavuga ko Bikindi Simon asa n'uweretswe imiyoborere mibi y'inkotanyi ntiyaba abeshye akurikije aho u Rwanda rugeze muri iki gihe!