Rwanda: Abakene n'abashonji bagiye kugaburirwa ingona!
Icyemezo cya mbere ubutegetsi bwa cyami buyobowe na Kagame wa I mwene Rutagambwa kuva yakwiyimika ku italiki ya 18 Kanama 2017, ni icyo kongera isuku y'umujyi wa Kigali. Abakene, abashonji, abasabirizi, mayibobo n'abashomeri, bakaba bagomba gukurwa muri uwo mujyi vuba na bwangu bakanyuzwa inzira ya Nyabarongo bakagaburirwa ingona! Igisilikare n'igipolisi cya Kagame bikaba byarahawe ububasha bwose bwo gukoresha imbaraga bifite mu gushyira icyo cyemezo mu bikorwa!
Iyo nama yafatiwemo icyemezo cyo gusukura umujyi wa Kigali yateranye kuwa kabiri taliki ya 22 Kanama 2017 iyobowe n'ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali. Muri iyo nama hafashwe icyemezo ndakuka cyo guca ubucuruzi bw'akajagari buzwi ku izina ry'"Ubuzunguzayi"! Iyo nama yakozwe mu muhezo kuko abayiyoboye banze gutumira itangazamakuru! Jenerali Gacinya yavuze ko abanyerondo bananiwe kurwanya abazunguzayi, abo banyerondo bakaba barahawe inshingano yo kuneka aho abazunguzayi baherereye noneho bagahuruza ingabo n'igipolisi bya Kagame! Pascal Nyamurinda uyobora umujyi wa Kigali yatangarije radiyo VOA ko nta kujenjeka kurimo, ko abazunguzayi bose bagomba kuvanwa mu mujyi wa Kigali, hakaba hazitabazwa imodoka za polisi (Panda gari) zigomba gupakirwamo abo bazunguzayi zikabajyana ahantu hatazwi! Nyamurinda avuga ko abanyamakuru babujijwe kuzatara amakuru kuri iryo shimutwa ry'abazunguzayi kandi imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera uburenganzira bw'ikiremwamuntu ikaba itazategwa amatwi muri icyo gikorwa! Nyamurinda yavuze ko iyo miryango irimo HRW izasakuza ikazagera ubwo iceceka!

Amakuru agera kuri "veritasinfo" avuye i Kigali aremeza ko abantu benshi bari gutaka inzara bitewe ni uko leta ya Kagame yabambuye ubutaka bwabo, ikabategeka guhinga igihingwa kimwe nyuma hagakubitiraho amapfa ateye ubwoba! Iyo nzara yiswe "Nzaramba" leta ya Kagame yarayicecetse ngo itiyambura icyubahiro mu ruhando rw'amahanga! Ayo makuru yemeza ko abantu bataka inzara, bagataka ubukene kimwe n'abavuga nabi ubutegetsi buriho, barangije gukorerwa ibarura no kumenya umwirondoro w'aho batuye! Abo bantu bose bahawe izina rusange ry'abazunguzayi bagiye kunyerezwa n'ubutegetsi bwa Kagame maze boherezwe muri Nyabarongo kuba ifunguro ry'ingona! Umubare w'abantu bazahitanwa n'iyi gahunda urenze za miliyoni kuko abanyarwanda benshi bari gutaka inzara batewe n'ubutegetsi bubi ari benshi cyane! Ni ukuvuga ko abakene bazwi ku izina ry'abazunguzayi ntamahitamo bafite imbere y'urupfu: Bagomba kwicwa n'agafuni, nyuma bakagaburirwa ingona cyangwa se bakicwa n'inzara!
Ngo abanyepolitiki nibatabaze amahanga!

Iyo ibyihebe byicecekera ntibibangamire abazungu nta muntu numwe wari kubigabaho igitero! Na Kagame rero, ntimwizere ko amahanga azamurwanya kuko ntacyo ayatwaye, gusa rero abanyarwanda batinyutse bakamurwanya, ariya mahanga nayo ntiyamutabara kuko nayo yamaze kumumenya! Ikibazo rero kiri mu banyarwanda ntabwo ari amahanga azabakemurira ibibazo bafite! Kubyerekeranye n'abanyepolitiki byo biragoye kubisobanura kuko abanyarwanda ubwabo bigoye kumenya imitekerereze yabo! Urugero rutari kure ni uko amahanga yose azi ko Kagame yakoze ikinamico akiha amajwi 99% mu matora, ariko ayo mahanga agatangazwa no kubona muri miliyoni 12 z'abaturage batuye u Rwanda nta mu ntu numwe wateye agatoki hejuru yamagana ayo matora! Iyo uganiriye n'abanyamahanga benshi basobanura ko abanyarwanda bishimiye igitugu bayobowemo nk'uko abaturage ba Koreya ya ruguru bishimiye igitugu cy'ubutegetsi bwabo, none se umunyepolitiki yahera he atabaza abo banyamahanga kandi abaturage bivuga ko avugira bituramiye?

Umwe mu ntwari zizwi ku isi yose yarwaniye ubwigenge bw'ibihugu byo muri Amerika y'amajyepfo witwa :"Erneto Che Guevara"yagize ati "umuntu wese utiyumvamo ubutwari bwo kwivumbura ku butegetsi bumurenganya,nta burenganzira afite bwo kwijujutira akarengane akorerwa n'ubwo butegetsi"! Igitekerezo cya "Che Guevara" nkaba nasaba abanyarwanda kugitekerezaho,mbere yo gusaba kurenganurwa!
Veritasinfo