Informations et actualités en Afrique , dans la région des grands lacs en général mais surtout le Rwanda
Rwanda-France: Ministeri y'ubutabera mu Bufaransa yahaye igisubizo abafaransa baharanira inyungu za Paul Kagame
Publié le
par veritas
uyu ni Alain Gauthier n'umugore we Daphrose biyemeje guhiga abahutu baba mu Bufaransa!
Mu gihugu cy'Ubufaransa havutse umuryango uharanira inyungu za Paul Kagame ariko abagize uwo muryango bakabeshya ko uharanira ubutabera bugomba guhabwa abakoze ubwicanyi burimo na jenoside mu Rwanda bwo mu mwaka w'1994! Nk'uko Général Tauzin yabisobanuye, hari abafaransa bafite amatwara ya gikoministi bafashije inkotanyi mu kubohoza igihugu cy'u Rwanda mu ntambara ya 90-94. Abo bafaransa muri ibi bihe, bakaba bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bakingire ikibaba Paul Kagame ku byaha ndengakamere by'ubwicanyi akomeje gukora kugira ngo azagwe kubutegetsi mu Rwanda adashyikirijwe ubutabera!
Uwo muryango wiyise CPCR (Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda) uyobowe n'umufaransa witwa Alain Gauthier warongoye umunyarwandakazi w'umucikacumu witwa Daphrose! Akazi uwo muryango wihaye ni ako guhiga abahutu bahungiye mu Bufaransa, ukabahimbira ibyaha mbere yo kujya kubarenga mu nkiko z'Ubufaransa. Uwo muryango wa CPCR wakoze ibishoboka byose kugira ngo abahutu wiyemeje gucisha umutwe bohererezwe Paul Kagame ariko amategeko y'Ubufaransa awubera ibamba! Mu mategeko y'Ubufaransa ntabwo byemewe ko umuntu ahanirwa icyaha hakurikijwe amategeko yashyizweho nyuma y'uko icyo cyaha kiba cyamaze gukorwa (rétroactivité).
Ku kibazo cy'u Rwanda, amategeko y'Ubufaransa yemera ko mu kwezi kwa kane mu mwaka w'1994 habayeho ubwicanyi bugomba guhanwa n'amategeko yahanaga ubwicanyi nk'uko yari yanditse mu gitabo cy'amategeko ahana y'icyo gihe mu Rwanda. Inkotanyi zimaze kubohoza igihugu zashyizeho amategeko mashya ahana icyaha cya jenoside, ayo mategeko ya jenoside n'icyo cyaha bikaba bitarabagaho mu Rwanda mbere y'umwaka w'1994, ni ukuvuga ko mu gihe abanyarwanda bicaga abandi muri 94 bagomba guhanirwa icyaha cy'ubwicanyi gihanwa n'amategeko ahana ubwicanyi yariho muri icyo gihe; ntabwo bagomba kuregwa cyangwa se guhanishwa amategeko ya jenoside kuko icyo cyaha kitabagaho mu mategeko y'u Rwanda mbere y'italiki ya 4 mata 1994! Iryo hame ry'amategeko y'Ubufaransa akaba ari ihame riranga ubutabera mpuzamahanga bwiyubashye kandi bwubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu!
Iyo akaba ari impamvu nyamukuru ituma ubutabera bw'igihugu cy'Ubufaransa budashobora kohereza umuntu uregwa jenoside mu Rwanda kuko amategeko ahana iyo jenoside yashyizweho nyuma y'uko ubwicanyi bwakozwe mu rwanda bwiswe jenoside kandi icyo cyaha kitarabagaho mu mategeko y'u Rwanda mbere ya 1994! Leta ya Habyarimana Juvénal ntabwo yigeze ishyira umukono kumasezerano mpuzamahanga yemera jenoside! Birumvikana ko ayo mategeko yashyizweho nyuma y'ubwicanyi bwo mu Rwanda afifitse! Abafaransa bafashije inkotanyi guhekura igihugu, bakaba barahuye n'iryo hurizo ry'amategeko ariko bakaba batagoheka buri gihe bakaba bahora bandikira ubuyobozi bw'igihugu cy'Ubufaransa ngo bufate icyemezo gihabanye n'ubutabera, uwo mutego ariko wananiwe gufata! Ni muri urwo rwego "Thomas FIQUET" ushinzwe ibiro bikuru bikurikirana ibyaha by'ubugome, iterabwoba no kunyereza amafaranga y'amibano,muri ministeri y'ubutabera y'Ubufaransa yahaye igisubizo umuryango CPCR ku ibaruwa uwo muryango wandikiye ministre w'ubutabera w'Ubufaransa!
Ikibazo cya jenoside kibyinisha muzunga leta ya Kagame kuko ariwe wakomye imbarutso yayo
Mu ncamake, igisubizo mistre w'ubutabera yahaye inshuti za Kagame kigaragaramo ko yazibukije ko igihugu cy'Ubufaransa gihangayikishijwe n'imanza z'abanyarwanda bashinjwa ibyaha bikomeye baba mu Bufaransa. Ministre yibukije ko byabaye ngombwa kuvugurura amategeko kugira ngo icyo kibazo gihabwe agaciro. Ministre ariko yibukije ko ubutabera bw'Ubufaransa bwigenga, akaba adafite uburenganzira bwo kugira icyo avuga ku byemezo biba byafashwe n'inkiko z'Ubufaransa, y'ijeje uwo mu ryango ko ibyifuzo byawo yabishyikirije inkiko ngo zizabisuzume!
Iyo witegereje igitutu uyu muryango ushyira ku gihugu cy'Ubufaransa ko gicumbikiye abajenosideri ubona harimo amayeri yo gukingira ikibaba Paul Kagame kandi afite urubanza rwo gukoma imbarutso ya jenoside rurengeje imyaka 20 ruri mu nkiko z'Ubufaransa kugeza ubu rukaba rutaraburanishwa! Kuki CPCR idasaba idasaba igihugu cy'Ubufaransa kuburanisha mu ikubitiro uwakomye imbarutso ya jenoside mu Rwanda ndetse akica n'abafaransa bene wabo? Igisubizo k'iki kibazo, nicyo cyerekana ko inshuti za Paul Kagame zifite akazi gakomeye ko kugaragaza ko Kagame ari umwere muri iriya jenoside cyane ko ibimenyetso simusiga bihamya ubwicanyi na jenoside Kagame yakoze bihari kugera 100%!
Ku itali ya 18 Kanama 2017 nibwo Paul Kagame yakoze ikinamico rya nyuma ryo kurahira ko afashe manda ya gatatu itemewe n'itegeko nshinga ry'u Rwanda. Mubashyitsi b'imena Kagame yakiriye muri iryo kinamico harimo Perezida wa Sudani ya ruguru "Omar el-Béchir" ufite impapuro z'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha zo kumuta muri yombi kuko ashinjwa gukora jenoside mu gihugu cye. Paul Kagame akaba amufata nk'inshuti ye magara kandi akabeshya umuryango mpuzamahanga ko azarwanya abakoze jenoside aho bari hose ku isi! Umuryango mpuzamahanga ukaba utangazwa n'uburyo Kagame ari inshuti magara ya Béchir kandi ashinjwa gukora jenoside! Biratangaje kuba umuryango mpuzamahanga usaba Kagame gufata Béchir ntabikore ariko Kagame we akaba asaba uwo muryango mpuzamahanga kumufatira abo ashinja jenoside! Paul Kagame asobanurira ate abatutsi bacitse ku icumu ko akundana n'umuntu ushinjwa gukora jenoside ariko akabizeza ko azahana ababakoreye jenoside? Kangame arwanya abajenosideri ate kandi afite inshuti zabo magara ? Ibi nibyo bita kubyina muzunga cyangwa guhuzagurika!
En tant que président du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda, vous avez souhaité appeler l’attention de Madame la garde des sceaux, ministre de la Justice, sur l’importance et la sensibilité particulière des procédures judiciaires actuellement diligentées en France à l’encontre d’individus soupçonnés d’avoir participé au génocide des Tutsis au Rwanda, au cours de l’année 1994.
Vous regrettez la longueur des procédures et faites part de votre impatience légitime à voir les auteurs de ces crimes traduits en justice. Vous regrettez également la position de la cour de cassation refusant de prononcer des décisions favorables aux demandes d’extradition en provenance du Rwanda.
Je tiens tout d’abord à vous assurer de l’engagement du ministère dans un suivi particulier et attentif des procédures diligentées à l’endroit des personnes soupçonnées d’être les auteurs de crimes contre l’humanité ou de génocide. Ce suivi a notamment permis au ministère de soutenir les modifications issues de la loi 2016-731 du 3 juin 2016 tenant par exemple à l’élargissement du huis clos ou à l’élargissement des conditions d’anonymat du témoignage dans les procédures diligentées du chef de crime contre l’humanité.
Cependant, tout en comprenant et en respectant le sens de votre démarche, je dois vous indiquer qu’en application de l’article 1er de la loi du 25 juillet 2013, il n’appartient pas au garde des sceaux de donner quelque instruction que ce soit aux parquets dans le cadre d’affaires individuelles ni d’interférer dans les procédures judiciaires. Par ailleurs, en vertu du principe constitutionnel de l’indépendance de l’autorité judiciaire, il n’appartient pas à la ministre de la justice de formuler des appréciations sur les décisions de justice.
En conséquence, votre requête a été transmise à l’autorité judiciaire compétente en la personne de Madame la procureure générale près de la Cour d’appel de Paris.
Je vous prie de croire, Monsieur, en l’assurance de ma considération distinguée.”
Thomas FIQUET,
Chef du bureau de la lutte contre la criminalité organisée,