Rwanda : Politiki yo « kwisenyeraho nk’ihene » irakomeje ! Inyubako ya « Hotel TOP TOWER yatangiye gusenywa mu gicuku!
[Ndlr: Leta ya Paul Kagame ikomeje ibikorwa byo gukenesha abanyarwanda no kubambura ibyabo ! Nyuma y’ibikorwa byo kwitwikira ijoro, iyo leta igashimuta abanyarwanda, nyuma yakurikijeho amayeri menshi yo kwambura abantu ibyabo ibinyujije muri gahunda zidasobanutse ! Paul Kagame yatangiye ibikorwa byo kwivugana abacuruzi mu Rwanda kugirango abe ariwe usigara acuruza wenyine, none akurikijeho kwitwira ijoro agasenya ibikorwa by’abo bacuruzi kugirango yigarurire ibibanza byabo bacuruzi mu izina ryo kubaka amazu agezweho no kubakura mu nzira kugirango yiharire isoko ry’ubucuruzi bwose mu gihugu! Umwe mu bayobozi ba leta ya Kagame aherutse gukoresha inama abaturage maze arababwira ati : «muri iki gihe tugiye kwinjira mu matora y’umukuru w’igihugu uzatugeza kure ! » Iyi nkuru y’ikinyamakuru umuryango ku isenywa rya Hoteli «Top Tower» irashimangira imvugo y’uwo muyobozi, Paul Kagame koko azageza abanyarwanda kure !] :
Muri iri joro Umujyi wa Kigali watangiye gusenya inyubako Hotel Top Tower yakoreragamo. Kuva mu masaha akuze y’umugoroba wo kuri uyu wa kabili (taliki ya 11Nyakanga 2017) inyubako ya Hotel Top Tower iherereye ku Kimihurura iri gusenywa, amakuru Umuryango wamenye ni uko iri gusenywa n’Umujyi wa Kigali ku mpamvu z’uko ngo itubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali bityo aho yubatse hakaba hakenewe ikibanza cyo kubakwamo inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi !

Hotel «Top Tower» yafunzwe n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali taliki 22/6/2016 uvuga ko ukemanga gukomera kwayo n’ubwo nta mpanuka yari yahabaye. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo iyi hotel yari imaze amezi atandatu ifunze, icyo gihe Umuyobozi ushinzwe imiturire n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Mugisha Fred yatangarije IGIHE ko abona hageze ko iyi nyubako yafungura igatangira gukora cyangwa se hakagira ikindi cyemezo gifatwa. Icyo gihe yavuze ko sosiyete «St Joseph Engineering Company» bashinze kugenzura ubukomere bwa Hotel Top Tower ubwo yafungwaga by’agateganyo yabikoze ndetse igatanga raporo ikaganirwaho n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse na nyiri hoteli. Icyo gihe iyi sosoyete yavugaga ko nta kibazo inyubako ifite ariko Umujyi wa Kigali wo uza kugira ibindi usaba ba nyiri nyubako ari nako kudahita ifungurwa.

Muri iyi minsi kuri iyi hotel, hagaragaraga nk’ahari gusanwa. Umujyi wa Kigali wafunze iyi Hotel uvuga ko idakomeye ishobora kuzashyira mu kaga ubuzima bw’abayigana. Twagerageje kuvugisha Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ku cyaba cyatumye nyuma yo gufungwa by’agateganyo noneho inyubako ya Hotel Top Tower igiye gusenywa ntiyafata telefoni ye igendanwa. Ntabwo ba nyiri iyi hotel bigeze bagira icyo bavuga kuri iki kibazo kuva cyatangira. Turaza gukomeza kugerageza kuvugana nabo. [Ndlr : Ni mutekereze imbaraga zakoreshejwe mukubaka iyi hoteli, mutekereze imiryango yari itunze, n’abakozi nyirayo yahaga akazi bayikoragamo; birabereka intimba n’agahinda ubutegetsi bwa Paul Kagame buri gutera mu mitima y’abanyarwanda izatuma igihugu cyongera gusenyuka!]
Inkuru y’ikinyamakuru « umuryango »