Rwanda : Diane Rwigara yakoze ikihe cyaha cyo gusinyirwa n’abayoboke ba Mukabunani?
Ese abayoboke ba Mukabunani ni umutungo we bwite kuburyo badashobora gushyigikira undi muntu bashaka?
[Ndlr : Nyuma yo kwangira Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, abantu benshi bibajije ku ireme ry’ibisobanuro byatanzwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora NEC. Ibyo bisobanuro byarushijeho gutera abantu benshi urujijo bitewe n’uko iyo komisiyo yavuze ko Diane Rwigara yafashijwe n’abayoboke b’ishyaka rya PS Imberakuri kubona imikono y’abamushyigikiye ! Niba gushyigikirwa n’abayoboke b’ishyaka ritari iryawe ari icyaha, Paul Kagame nawe afite icyo kibazo kuko amashyaka PL, PSD n’andi biyemeje kumushyigikira ku mugaragaro kandi atari abayoboke b’ishyaka rye ! Umunyamategeko Kubwimana Jacques nawe aratugezaho uko abibona :]
Mu minsi ishize cyane cyane ubwo komisiyo y’amatora yatangazaga urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa repubulika, umwari Diane Rwigara yasabye komisiyo y’amatora kumubwira icyo banenze imikono y’abamusinyiye, maze komisiyo imwima umwuka. Iyo komisiya yangaga kubimubwira ngo atamenya amayeri bakoresheje mu kumwima uburenganzira bwe maze bikaba byatuma ashyira ayo mayeri ahagaragara igihe kitaragera!
Aho bamariye gutangaza urutonde ndakuka rw’abakandida, noneho komisiyo y’amatora yagaragaje impamvu yatumye bataremeye kandidatire ya Diane Rwigara cyane cyane ko ngo uwo mwari atari inyangamugayo kuko yasinyishije n’abantu bapfuye ndetse n’abarwanashyaka ba PS imberakuri, igice cya Mukabunani. Ndetse uyu Mukabunani akaba yaravuze ko yiteguye kuzarega Diane Rwigara mu nkiko! Biratangaje ! Ubonye ngo uyu Mukabunani arushwe ubwenge na Barafinda ? Bwana Barafinda yasobanuriye abanyamakuru ko kugira ngo abantu bamusinyire, yababwiraga ko kumusinyira bitavuze ko bamutoye, cyangwa se ko babaye abayoboke be, ko ahubwo ari ukumushyigikira ngo abe yabasha kuba umukandida.
Iyi mvugo ya Barafinda ndayemera kandi ni nako bimeze, nkaba nibaza impamvu Mukabunani na Komisiyo y’amatora batabyumva batyo! Kuri komisiyo y’amatora, birumvikana kuko abayigize bari bazi icyo bari gukora ; ariko kuri Mukabunani we biteye urujijo, cyane cyane ko yivugiye ko ishyaka rye ridashyigikiye FPR! Mukabunani yagombye kumenya ko agiye kuba umufatanyacyaha wa RPF mu kubuza Diane Rwigara uburenganzira nk’umunyagihugu (droits politiques). Niba Mukabunani yarasomye itegeko rigena amatora ya perezida wa repubulika, yagombye kumenya ko bitabujijwe ku murwanashyaka we kuba yasinyira umukandida wigenga. Cyakora mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko hari abarwanashyaka be bamuterefonnye bakamubwira ko batigeze basinyira Diane Rwigara.
Ibyo rero ninabyo umunyamakuru w’ijwi rya Amerika yibaza agira ati «Ese abo barwanashyaka babwiwe n’iki ko imyirondoro yabo igaragara ku mpapuro Diane yashyikirije komisiyo y’amatora mu gihe na komisiyo ubwayo yari itaranabwira Diane abo yasinyishije bo muri PS imberakuri ? ». Icyo uyu munyamakuru yibagiwe kongeraho ni uko na komisiyo itigeze iha ibisobanuro bifatika perezida w’ishyaka madame Mukabunani ngo imuhe n’amazina y’abarwanashyaka b’ishyaka rye Diane abeshyera ko bamusinyiye ! Aha rero niho hakomeye abantu benshi batari kubona. Niba abo bantu barahamagaye Mukabunani bakamubwira ko batigeze basinyira Diane, njye mbona babeshya ahubwo bakaba baritanguranyijwe gukora icyo twise mu Rwanda ngo ni « UKWITANDUKANYA ».
Uko Kwitandukanya na Diane ndakubona ku buryo bubiri : Icya mbere ni uko baba barasinyiye Diane ku bwumvikane n’inzego z’iperereza za Kagame kugira ngo bazabone icyo bashinja Diane mu kwanga kandidature ye. Icya kabiri gishoboka ni uko nyuma yo kumusinyira baba barashyizweho iterabwoba cyangwa se ubwabo bagashya ubwoba bamaze kubona ukuntu FPR ihanganye na Diane maze bakitanguranwa kuvuga ko bahimbiwe imikono ngo hato batazahura n’ibibazo baterwa na FPR bikaba byazabaviramo kwisanga muri Rweru ! Njye ni uko mbibona.
Nasoza ngaragaza impungenge zanjye bwite : Ese aho Diane Rwigara aracyarimo umwuka? Yaba se yaracitse intege akanga kuvugisha itangazamakuru kubera iyo déception (akababaro) ? Aracyagisha inama ku cyo yavuga n’icyo atavuga? Abantu dukeneye kumva nibura ko akirimo umwuka, niba asoma iyi nyandiko, nyabune adukure mu gihirahiro, twe abari bamuri inyuma.
Me KUBWIMANA Jacques