Rwanda: Ibitekerezo bya Faustin Twagiramungu byatumye Paul Kagame ateshaguzwa imbere y'abaturage!
Umugabo w'umunyamerwe yagiye gusura kwa sebukwe mu Bugoyi, agezeyo asanga bari kubaga Ruhaya (isekurume). Uwo munyamerwe yaje gutaha asubira iwe, kwa sebukwe bamupfunyikira inyama, bamuha n'umwana wo kumutwaza; ageze iwe mu rugo nibwo yatekererezaga umugore we iby'urugendo rwe, ni ko kumubwira ati :"nageze iwanyu munsi y'uruhu, nsanga iseseme barayibaga, ubwo isekurume iba iranteruye no ku kinyama k'inzu ngo pii! Ngo nyikubite amazi, amaso aba yuzuye akanwa!"...Nyirakanaka ngo abite mu gutwi, araseka cyane ibi byimazeyo,afatwa n'impumu arakumbagara, niko kubwira umugabo we ati:"Erega Ruhaya yarinkozeho, ni Isekurume ntisebanya, kiretse utazi uburyo inunira, niwe uyisebya ibi by'abasenzi!".
Amagambo ari muri iki gitekerezo cy'umunyamerwe, ahuye n'ayo Paul Kagame yavugiye mu karere ka Nyamasheke i Cyangugu kuri uyu wa gatandatu taliki ya 29 Nyakanga 2017,ubwo yari imbere y'imbaga y'abaturage bazanywe ku ngufu mu gikorwa k'ikinamico ryo kwiyamamaza Paul Kagame arimo akora kandi yarivugiye ubwe ko amatora yarangiye cyera! Ubwo yari afashe ijambo imbere y'imbaga, Paul Kagame yagize ati:"hari abantu bazanye kundeba mu kubaka inzego z'igihe gikurikira intambara irangiye, dushyiraho leta y'ubumwe n'ibindi, yabatsinze (Makuza) ntiyabavuga n'amazina,hari abantu benshi, harimo naba Twagiramungu,ngirango niwe yigeze kuvuga uba hanze,ariko duhora dutumira ngo nawe atahe, icyantangazaga icyo gihe bazana n'igurupe nini, harimo abantu ba PL, PSD, MDR yari iyobowe icyo gihe na Twagiramungu, icyo gihe twabasobanuriraga ibigiye gukorwa, icyantangaje ni uko icyo gihe nyine uwo Makuza yavugaga, yambwiraga ngo ninjye ukwiye kuba Perezida, ariko hashize igihe gito arabihindura (abantu baraseka cyane)! Ntabwo yari akinyifuza, ngirango yibwiraga ko azankoresha! Nari nabaye urutindo yambukiraho! Ariko ibyo ni amateka! (kanda aha wumve uko yabivuze)"

Ni iyihe mpamvu yatumye Paul Kagame yibagirwa ibyo yagombaga kuvuga muri mitingi akivugira Twagiramungu?
Paul Kagame yagiye muri mitingi i Nyamasheke i Cyangugu amaze kumva ikiganiro cy'imvo n'imvo cyatambutse kuri radiyo BBC Gahuza mu gitondo cyo kuwa gatandatu taliki ya 29 Nyakanga 2017. Icyo kiganiro cyayobowe n'umunyamakuru wa BBC Gahuza, Bwana Gakwaya Felin (Kanda aha wumve icyo kiganiro), mubatumirwa yaganiriye nabo hakaba harimo inararibonye muri politiki Bwana Faustin Twagiramungu, Nahimana Thomas w'ishyaka Ishema n'abayoboke 2 ba FPR Inkotanyi aribo: Jean Claude Ruzigandekwe na Alphonse Bizimana. Uko bimeze kose, nubwo Paul Kagame yakwihindura umwami w'u Rwanda cyangwa se akigira mareshali nka Mobutu, cyangwa Umwami w'abami nka Bokasa, ntabwo ashobora gusimbuka ibibazo bikomeye bya politiki byavuzwe muri icyo kiganiro!

Nahimana Thomas yashimangiye ko akurikije imyitwarire ya Paul Kagame, asanga Habyarimana Juvénal aruta kure Paul Kagame mu kubahiriza demokarasi. Thomas yagaragaje ko FPR imeze nk'ishyaka rimwe rukumbi. Abahagarariye FPR bo bemeza ko mu byukuri mu Rwanda hari amashyaka menshi yibumbiye mu mpuzamashyaka imwe bityo opposition ikaba itagaragara kuko ayo mashyaka ahuje umugambi. Twagiramungu na Nahimana basobanuriye abo bayoboke ba FPR ko atari uko demokarasi ikora, ko ari ngombwa kureka andi mashyaka afite ibindi bitekerezo byo kuyobora igihugu akabigaragaza, Twagiramungu yerekanye ko Paul Kagame atinya guhangana n'abantu bafite ibitekerezo binyuranye n'ibye kuko azi neza ko atabatsinda, akaba ariyo mpamvu Diane Rwigara yanze ko yiyamamaza! Ikibazo gikomeye Kagame afite ni iki:
Abambari ba FPR bari muri iki kiganiro bavuze ko Habyarimana Juvénal yemeye amashyaka menshi atari kubera ubushake bwe ko ahubwo yabitewe n'igitutu cy'abazungu bavugagako bashobora kuzamufungira imfashanyo! Aba bambari b'inkotanyi bashakaga kwerekana ko Habyarimana yagaragaje ububwa agatinya guhangana n'abazungu, ko Paul Kagame we adashobora gukora nka Habyarimana uko byagenda kose! Aba bambari b'inkotanyi kimwe na Paul Kagame babona ko bageze aho bajyaga: bafite igihugu, bakoresha abaturage ibyo bashatse kandi ko bafite ingabo zibarinda kandi n'ifaranga basahuye muri Congo baryibitseho, bityo urusaku rw'abanyapolitiki nka Twagiramungu na Nahimana ntacyo rwabatwara! Gutekereza gutya kwaba ari ukureba hafi cyane, none se ni izihe mbaraga Paul Kagame afite arusha Habyarimana kuburyo we ashobora guhangana n'igitutu cy'abazungu? Urwanda n'igihugu gito kidakora ku nyanja, nta mutungo kamere gifite, uko Habyarimana yarusize niko n'ubu rungana, Paul Kagame afite izihe mbaraga zo guhangana n'amahanga aramutse amufatiye ibyemezo?

Kuri icyo kibazo Bwana Faustin Twagiramungu yagize ati:"Niba abantu bahunze badataha bifite impamvu, mu mashyamba hariyo impunzi zirenga ibihumbi 300, hariyo abana bavukiyeyo batabona uburyo bwo kwiga no kwivuza naba nyina ntibashobore kujya muri za maternité, kandi abo bose ni abanyarwanda. Mu gihugu abenshi barahunga kandi ntibagomba gusezera....kugira ngo ibyo bintu bizacike , byagombye gucibwa n'abantu nkaba Kagame babaye impunzi,...nkaba nibaza niba abantu bari mu mashyamba ya Congo n'abandi bari mu bindi bihugu nabo bazafata imbunda nk'uko Kagame yazifashe kugirango atahe? Njye rero numva batazataha ari uko bakomye mu mashyi cyangwa ngo batahe ari ingaruzwamuheto." Uhagarariye FPR muri icyo kiganiro we avuga ko nta muntu FPR yangiye gutaha, ariko Nahimana Thomas yahise amunyomoza amubwira ko we yangiwe ku mugaragaro gukoza ikirenge mu Rwanda! Abo bahagarariye FPR bagaragaje ko nta ngamba ziriho zo guca ubuhunzi ko nta gihugu na kimwe kidafite impunzi kibaho ku isi ,ko n'iburayi abantu bahunga! Niba bimeze gutyo FPR yarwaniye iki ko yaje ivuga ko ije guca ubuhunzi?
Ikibazo gikomereye Kagame ni ukumenya niba koko afite ubushake bwo kubuza impunzi gutaha iwabo, ese izo mpunzi zifashe imbunda nk'uko nawe yayifashe zigatera u Rwanda azemerako iyo ntambara ifite ishingiro? Ese hari uwo yatakira ko yatewe akamwumva? Ibyo bibazo bikomeye byavuzwe muri icyo kiganiro nibyo Kagame yagombaga kuvugaho muri mitingi ye i Nyamasheke aho kuzana amazimwe y'uko Twagiramungu yashatse ko aba perezida! None se ko yabaye we, uwo mwanya yawukoresheje iki?
Veritasinfo