Rwanda : Ese abafaransa b’iby’ibyitso bya Paul Kagame bazashobora ku murengera ?
Nyuma y’aho amashyirahamwe ategamiye kuri leta yo mu gihugu cy’Ubufaransa atangiye ikirego mu nkiko z’icyo gihugu ashinja banki yo mu Bufaransa « BNP Paribas » icyaha cyo gutanga amafaranga yo kugura intwaro zo guha interahamwe mu kwezi kwa Nyakanga 1994 zari zimaze guhungira muri Zaïre, kugirango zigaruke mu Rwanda gukomeza jenoside; impuguke muby’amategeko y’umufaransa Bwana Bernard Lugan yashyize ahagaragara itangazo ku rubuga rwe ryamagana itangazamakuru ryo mu gihugu cy’Ubufaransa ryiyemeje gukwirakwiza ibinyoma by’umunyamakuru witwa Saint Exupéry.
Bwana Bernard Lugan yabaye impuguke muby’amategeko murukiko mpuzamahanga ku Rwanda rwari rufite ikicaro Arusha (TPIR). Bwana Bernard Lugan avugako nta kintu gishya ayo mashyirahamwe yazanye uretse gukwirakwiza ibinyoma biri mu gitabo cy’umunyamakuru Saint Exupéry ! Umunyamakuru Saint Exupéry akaba yaranditse igitabo kirimo ibirego bishinja ingabo z’Ubufaransa zari mu gikorwa cya « Turquoise » ko zahaye intwaro interahamwe mu kwezi kwa Nyakanga 1994 aho zari zarahungiye mu gihugu cya Zaïre ariyo Congo (RDC) kugirango zigaruke gukomeza jenoside y’abatutsi mu Rwanda.
Umunyamategeko Bernard Lugan asanga ibi binyoma byo kwibasira banki ya BNP kimwe no kugaruka ku binyoma biri mu gitabo cya Saint Exupéry byo gushinja Ubufaransa guha intwaro interahamwe bicurirwa i Kigali ! Bwana Lugan asanga inshuti z’abafaransa za Paul Kagame zirimo zishaka kujijisha no gutera ubwoba Perezida mushya w’Ubufaransa Emmanuel Macron kugirango iperereza ku ihanurwa ry’indege yarimo Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira ntirikomeze, kuko amakuru afitiwe gihamya yerekana ko iryo perereza rigeze kure kandi ibimenyetso simusiga bikaba bigaragaza ko Paul Kagame ariwe wakoze iryo shyano! Ihanurwa ry’iyo ndege akaba ariryo ryabaye imbarutso y’ubwicanyi butagira izina bwabaye mu Rwanda no mu karere kose k’ibiyaga bigari!
Ese koko inshuti za Kagame z’abafaransa zirashaka kumenya ukuri ?
Bwana Bernard Lugan, mu itangazo yashyize ahagaragara, yerekana uburyo ibyitso by’abafaransa bikorera Paul Kagame ndetse nawe ubwe, byagiye bishyira inzitizi mu iperereza ku ihanurwa ry’iyo ndege ! Bernard Lugan agera n’aho ashinja umucamanza wari ufite iyo dosiye Marc Trévidic kugirwa igikoresho mu gushaka gusibanganya ibimenyetso biri muri iyo dosiye byagaragajwe n’umucamanza Jean Louis Bruguière ubu uri mu kiruhuko kizabukuru ; ibyo bimenyetso bikaba bishinja Paul Kagame guhanura iyo ndege ariko kubivuguruza bikaba byarananiranye! Lugan ashinja kandi Trévidic kuba yaranze kubaza abatangabuhamya nyakuri bari muri iyo dosiye nka Jenerali Kayumba Nyamwasa ndetse akagaragaza uburangare bwo kumena ibanga ry’akazi bigatuma Paul Kagame yivugana umutangabuhamya w’ingenzi wari mu gikorwa cyo guhanura iyo ndege Bwana Gafirita washimutiwe muri Kenya bucya ari buze mu Bufaransa gutanga ubuhamya!
Bernanrd Lugan avuga ko hari ibintu 2 bikomeye biri muri iyo dosiye bibangamiye Kagame n’inkomamashyi ze. Ikintu cya mbere ni uko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariryo ryabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda, ibyo bikaba bidashikanywaho ko uwakomye iyo mbarutso ariwe nyirabayazana w’iyo jenoside. Icya kabiri Lugan avuga ni uko amaperereza akomoye yakozwe n’urukiko rwa ONU rwari Arusha atigeze agaragaza na rimwe ko jenoside mu Rwanda yateguwe n’abahutu cyangwa se leta yariho icyo gihe mu Rwanda. Icyo akaba ari ikimenyetso gikomeye cyane kuko na Colonel Théoneste Bagosora bakunze kugerekaho icyaha cyo gutegura jenoside kitigeze kimuhama imbere y’urukiko! Bernard Lugan asobanura ko igihugu cy’Amerika (USA) n’Ubwongereza byashyize igitutu kuri ONU kugirango hadakorwa iperereza ku ihanurwa ry’indege yabaye imbarutso ya jenoside kugirango ibyo bihugu bikingingire ikibaba Paul Kagame !
Kuri televiziyo mpuzamahanga y’abafaransa « France 24 » habaye ikiganiro mpaka, umunyamakuru Charles Onana wakoze ubushakashatsi bucumbuye kuri jenoside y’u Rwanda yemeje ko inshuti za Paul Kagame z’abafaransa zishaka kumurengera kuko ari mu bihe bikomeye ! Onana avuga ko nta jenoside yateguwe mu Rwanda (nubwo yemeza ko iyo jenoside yabaye), akaba abona ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bugerekwa ku bahutu gusa kandi n’abatutsi bari muri FPR nabo baricaga ! Onana avuga ko inshuti za Kagame zitagomba kurega banki ya BNP kuko bayishyira ku ruhande rw’abahutu gusa ko ahubwo bagomba no kurega na banki ya «Crédit Lyonnais», igihugu cy’Afurika y’epfo na Israyeli kuko nabyo byatanze intwaro mu Rwanda mu gihe cya jenoside ! Umwe mu banyamuryango b’ishyirahamwe ryatanze ikirengo warimo ajya impaka na Onana yavuze ko bashaka kumenya ukuri kubyabaye mu Rwanda !
Ese ko abanyarwanda bazi ukuri kw’ibyababayeho, izi nshuti za Kagame z’abafaransa zirashaka kumenya mu byukuri ukuri ku bwicanyi bwo mu Rwanda ? Amateka azaduha igisubizo !
Veritasinfo