Rwanda: Amerika (USA) irigiza nkana cyangwa nayo ni umwemera gato ku ikinamico ry'amatora?
Inkuru ikomeje kuvugwa mu Rwanda n'ikinamico ry'amatora riri gukorwa na FPR Kagame. Abanyarwanda n'abanyamahanga bamwe bakaba bizera ko ikinamico rya Paul Kagame ryo kuvuga ko ari kwiyamamaza rishobora kuba ari ukuri koko! Kuva Kagame yabohoza u Rwanda, igihugu cyahise kigwa mu kangaratete; abemera-gato gusa nibo bashobora kwizerako Paul Kagame ashobora gutanga ubutegetsi mu mamahoro n'aho abakurikirana politiki y'inkotanyi bakuyeyo amaso, kuburyo babona igihugu kizongera kugwa mu makuba y'ubwicanyi kugirango ibintu bihinduke!
Kagame yamaze imyaka 21 yose abeshya amahanga ko ataziyamamariza manda ya gatatu, byageze naho arahira ararengwa, avuga ko yiyamamarije iyo manda yaba ari umusazi! Abazi Kagame neza, bemaza ko yagendaga acurikiranya indahiro kugirango agushe neza abategetsi b'igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bamushyize ku butegetsi maze abone uko yitegura neza kuzagundira ubutegetsi burundu! Kagame yafashe icyemezo ndakuka cyo kuzagwa ku butegetsi mu mwaka w'2015 ubwo yiyemezaga guhindura itegeko nshinga, akavuga ko igihe cyose abaturage bamukuze (ikinyoma) azakomeza kubayobora kugeza ashizemo umwuka!

Nubwo Kagame yemeje kuva kera ko azakomeza kuyobora iyi myaka 7 kandi amatora ataraba; byahise byereka buri wese ko ibyitwa amatora biri gukorwa mu Rwanda ari umuhango gusa cyangwa ikinamico! Nubwo bimeze gutyo ariko,hari abanyarwanda bari imbere mu gihugu, bagize ubutwari bwo kwerekana ko Kagame akomeje kuba Semuhanuka nabo batanga kandidatire ku mwanya wo gukina ikinamico ry'amatora! Igitangaje ni uko Kagame yatinye no guhangana muri iryo kinamico! Paul Kagame yategetse uwitwa Kalisa Mbanda kutazemera kandidatire z'abo banyarwanda maze akazakina ikinamico wenyine! Umwari Diane Shima Rwigara na Gilbert Mwenedata kandidatire zabo zateshejwe agaciro naho Habineza wa Green Paty yemererwa gukomeza gukina ikinamico ry'amatora mu buryo bw'agategenyo! abo bose uko ari 3 bakiriwe n'ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z'Amerika i Kigali Madame Erica Barks Ruggle ari kumwe n'abandi b'ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuri uyu wa kane taliki ya 29 kamena 2017!
Kuba Ambasaderi w'Amerika yarakiriye abo bahanganye na Kagame mu ikinamico ry'amatora, bishimangira neza ko Amerika isobanukiwe neza, ubwicanyi, ubugome n'igitugu bya Paul Kagame. Ikibazo ni ukumenya niba koko Amerika nayo yizerako Kagame ari umuntu wakubahiriza demokarasi agatuma mu Rwanda haba amatora arimo ubwisanzure, biramutse ari uko bimeze, Abanyamerika baba ari abemera gato! Cyangwa se Amerika ikomeje gutsimbarara ku mwicanyi wabo Paul Kagame kugira ngo akomeze kubibira amabuye muri Congo no guhungabanya umutekano mu Burundi, ambasaderi akaba yahamagaye aba banyarwanda kugirango abareme agatima ko Amerika ibashyigikiye kandi ari ukujijisha! Biramutse atari uko bimeze, Amerika (USA) ikaba idashyigikiye Kagame mu buriganya arimo, abanyamerika bafatira Kagame ibyemezo bikomeye! Ntibyumvika uburyo Amerika ihana Uburundi ariko yagera ku Rwanda igaceceka!

Kugira ngo Kagame yiyemeze kugwa k'ubutegetsi azakora ibishoboka byose ace imitwe umuntu wese akeka ko atamwemera! Ko bizwi neza ko Kagame adakunzwe ni nde uzarokoka ubwicanyi bwe? Imana niyo izatanga igisubizo!
Veritasinfo