Rwanda-Ububiligi: Uruzinduko rwa Paul Kagame mu Bubiligi
FUNGURA KENSHI IYI PAJI UREBE AMAKURU MASHYA KURI IYI NKURU
17H50 : Kagame Paul asa nuri mu bwihisho mu gihugu cy'Ububiligi kuko nta muntu numwe uri kumuca iryera! Abari mu myigaragambyo imwamagana nabo bakamejeje , dore amwe mu mafoto abyerekana:
13H45: Imyigaragmbyo mu Bubiligi yo kwamagana uruzinduko rwa Paul Kagame muri icyo gihugu iri kuba muri aka kanya (mushobora kuyikurikirana mu mashusho hasi aha):
Paul Kagame Perezida w'u Rwanda yageze mu murwa mukuru w'igihugu cy'Ububiligi ariwo Bruxelles ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 06/06/2017. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu taliki ya 07 Kamena 2017, bamwe mu banyarwanda bashyigikiye ubutegetsi bwa Paul Kagame bazindukiye ahitwa "Tour et Taxi" kuko biteganyijwe ko Paul Kagame arahabonanira n'abayoboke be kugira ngo abasuhuze kandi bamugaragarize ibyishimo bamufitiye byo kumwakira mu bubiligi.
Aho kuri "Tour et Taxi" harinzwe bikomeye n'abapolisi b'igihugu cy'ububiligi bitwaje intwaro zikomeye ndetse bakaba bunganiwe n'abashinzwe umutekano b'intore za FPR bambaye gisivili, nta nyoni n'imwe itamba aho kuri "Tour et Taxi" kuko batinya ko abanyarwanda ndetse n'izindi mpunzi zikomoka mu karere k'ibiyaga bigari zahunze ubwicanyi bwa Paul Kagame zishobora gusopanya uwo mu bonano wa Paul Kagame n'intore ze!
Niba nta gihindutse, gahunda ya Kagame mu Bubiligi kuri uyu munsi wa mbere iteye itya:
1)Guhera saa tatu (9H00): Kagame arabonana n'intore za FPR kuri "Tour et Taxi"
2)Guhera saa saba (13H00): Kagame arabonanira n'intumwa z'ibihugu by'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (UE) muri ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi.
3)Guhera saa kumi n'igice (16H30) Kagame arajya muri "Rwanda day mu Bubiligi irabera muri "Docks Brussels"
Ubu ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi yahinduwe nk'ikigo cya gisilikare kubera ubwoba bw'abanyarwanda bashobora guhohotera perezida wabo kandi agenda abwira amahanga yose ko ariwe mu perezida wa mbere ukunzwe n'abaturage be mu Afurika !
Veritasinfo