Rwanda: Paul Kagame yijeje abaturage bo mu Bugarama ko ibitero bibagabwaho abihagaritse!
Abanyarwanda baca umugani ugira uti :" ntawe uyoberwa umwibye, ahubwo ayoberwa aho yamuhishe"! Abaturage bo mu Bugarama i Cyangugu bamaze iminsi bagabwaho ibitero bya gisilikare bigahitana abantu abandi bagakomereka, bashobora kuzirikana uwo mugani! Inzego za gisilikare cya Paul Kagame zitangaza ko zatangiye iperereza ryo kumenya abagabye ibyo bitero no kubahiga kugirango baryozwe ibyo bikorwa bibi, ariko kugeza ubu ntabwo icyo gisilikare kiratubwira aho amaperereza ageze, ahubwo igikurikiraho ni uko habaho ibindi bitero, andi maperereza akongera gutangira n'aya mbere atararangira! Ku bitero byose byagabwe mu Bugarama, ntacyo Kagame yigeze avuga, ariko ku gitero cyo kuri uyu wa kabili taliki ya 20 kamena 2017, Paul Kagame yatangaje ko yamenye abateye ibyo bitero ko kandi bitazongera kubaho!
Kuri uyu wa kane taliki ya 22 kamena 2017 ubwo Paul Kagame yari amaze gukora ikinamico ryo gutanga kandidatire yo kwiyamamariza ubuperezida kandi yariyemeje kutazaburekura, yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru maze ababwira ikimuri ku mutima ku bitero bigabwa kubaturage mu Bugarama, yagize ati: "Sinibwira ko bizasubira kabiri, gatatu, nta buryo bwo kugikemura cyangwa uwabiteye atarumva ko bidakwiye. Amakuru dufite ubu, byaturutse hanze. Hari Abanyarwanda bakoranye n’abo baturutse hanze gutera ibibazo, bateye grenade, barashe abantu, hari abakomeretse, hari abapfuye, hari n’abafashwe babigizemo uruhare. Turacyakurikirana neza kugira ngo tumenye ukuri kwabyo. "
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20170623/ob_b54ebd_017-diapo-violences12-1.jpg)
Abazi neza imikorere ya Kagame n'amayeri yose akoreshe mu kugundira ubutegetsi, bemeza ko Paul Kagame ari umuhanga cyane mu gukura inyungu mumvururu! Kugirango yemeze abanyarwanda ko ntawundi ugomba kuvugwa uretse we ko kandi igihe atazaba ahari bazagira ibibazo, yihaye ububasha nk'ubw'Imana! Avuga rimwe gusa byose bikabaho!! Gutera akaduruvayo mu baturage , nyuma akavuga ko ibyo bihagaze kubera ko yabivuze gusa; ubwo ni ubuhanga Kagame yihariye! Abantu bose kandi bagomba kwemera ibyo avuze, utazabyemera cyangwa se akagaragaraho kubona ko hari undi muntu ushobora kuyobora u Rwanda mu mahoro atariwe, afatwa nk'ikitso cy'umwanzi w'igihugu! Imikorere n'imitekerereze nk'iyo ya Kagame ntaho itaniye n'imitekerereze ndetse n'imikorere y'interahamwe Kagame yita abanzi be!
![](https://img.over-blog-kiwi.com/1/04/64/14/20170623/ob_f0578d_intwaro.png)
Nk'uko byakunze kuvugwa kenshi, Paul Kagame yafashe igihugu mu muvu w'amaraso akaba azagisiga kiri gutemba umuvu w'amaraso!! Imana yonyine niyo igomba gutabara abanyarwanda!
veritasinfo!