Rwanda: Imirwano mu gace ka Bugarama i Cyangugu.
Publicité
Bamwe mu baturage batuye mu Bugarama i Cyangugu, bagejeje amakuru kuri "veritasinfo" y'uko ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Kamena 2017 mu masaha ya saa tatu z'ijoro urusaku rw'amasasu menshi rwavugiye muri ako karere.
Abaturage bari ku marondo bagabweho ibitero n'abantu bambaye imyenda ya gisilikare, ibitero bikaba byabaye mu duce tunyuranye muri ako karere. Amakuru menshi atangwa n'abo baturage avuga ko ahantu habaye imirwano ikomeye cyane ari : ku murenge wa Bugarama na Kabuga ya kabiri. Ibindi bitero bikaba byagabwe mu ngo z'abayobozi bamwe ba gisivili, aba gisilikare, ab'igipolisi ndetse na Dasso.
Ibyo bitero kandi byagabwe no ku tubari tunyuranye twarimo abantu benshi! Abaturage bagize ubwoba cyane; kugeza ubu ntabwo turamenya umubare w'abantu bagizweho ingaruka n'ibyo bitero kimwe n'ibyangiritse uretseko amavuriro yo muri ako karere ari kwakira inkomere z'abantu bakomerekejwe n'amasasu!Abagabye ibyo bitero ntibaramenyekana uretse ko abaturage bakeka ko bishobora kuba bifitanye isano n'abayobozi bahohotera abaturage kuko ababiteye bavugaga ko "iza rubanda" zigomba guhorera abaturage bicwa n'abayobozi babi! Abaturage bamwe batekereza ko impamvu z'amatora ateganyijwe mu Rwanda zishobora kuba zibyihishe inyuma kugirango batere ubwoba abantu bose bashobora gushishikariza abaturage gutora undi mukandida utari Kagame!
Ubwoba ni bwinshi muri ako karere k'uburyo n'itangazamakuru baribujije gutangaza ayo makuru y'ibitero!
Veritasinfo
