Leta y'Uburundi iramagana ingabo z'inkotanyi zinjiye ku butaka bwayo zigashimuta umuturage wo mu Cibitoke!
Nyuma y'aho amasasu avugiye mu duce dutandukanye mu Karere ka Bugarama mu Rwanda mu ijro ryo kuwa kabiri taliki ya 20 Kamena 2017; Leta y'Uburundi mu ijwi rya ministeri y'umutekano yatanze itangazo kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 Kamena 2017 ryamagana ingabo z'u Rwanda zinjiye ku butaka bwayo mu masaha ya mu gitondo mu ntara ya Cibitoke zigashimuta umuturage w'umurundi. Iryo tangazo rigira riti:
1.Uyu munsi ku isaha ya saa moya n'igice za mu gitondo (7H30), umurobyi w'umurundi ufite imyaka 35 y'amavuko witwa NDAYIKENGURUKIYE Jackson, yashimuswe n'ingabo z'u Rwanda zimukuye mu mugezi wa Ruhwa (ku mupaka w'u Rwanda n'Uburundi) mu ntara ya Cibitoke.
2.Abo basilikare babanje kurasa amasasu 5 mu kirere, abarobyi babiri ( Ndayikengurukiye Jackson na Bucumi) bari baje kureba imitego yo gufata amafi bari bashyize mu mugezi wa Ruhwa bagira ubwoba biruka bahunga intatane: Bucumi yahungiye mu gice kigana i Burundi naho Ndayikengurukiye Jackson yijugunya mu mugezi wa Ruhwa, abo basilikare bamusangayo bamutegeka kubakurikira yaba atabikoze akaraswa! Ibyo akaba aribyo yakoze.
3.Uretse nibyo, abaturage b'abarundi baturiye umupaka, bumvise urusaku rw'amasasu hakurya ya Ruhwa mu Rwanda ku isaha ya saa tatu n'igice z'umugoroba. Iri tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Nkurikiye Pierre.
Abantu benshi bamenyereye ikinamico ry'inkotanyi baremeza ko ibikorwa byo kurasa abaturage mu Bugarama ndetse na bamwe mu bayobozi bo muri ako karere ari uburyo bwo gushyira iterabwoba ku baturage ngo batibohoza mu matora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu Rwanda bakaba batora undi utari Kagame no kubona impamvu yo gushotora Uburundi kugirango abanyarwanda n'amahanga barangarire mu makimbirane y'ibihugu byombi, ihohoterwa ry'ikiremwa muntu mu Rwanda no kwiba amatora bikorwe mu mudendezo nta nkomyi kandi nta numwe urabutswe!
Veritasinfo