Rwanda: Nzirabatinya Emmanuel yiyemeje kwiyamamaza nk’umukandida wigenga, nk'uko yabisabwe n’Imana!
[Ndlr: Nubwo Kagame yiyemeje kuzagwa ku butegetsi kandi abanyarwanda bakaba babizi ndetse banabibona, ntibibujijeko bamwe mu banyarwanda banyotewe n’impinduka bizeye kuzabona igitangaza cyo kwirukana Paul Kagame ku buyobozi, akagenda atarabamara bose! Umuvugabutumwa Ngayabahunga akaba ari muri abo bantu bemeza ko bavuganye n’Imana bakaba bafite ububasha bwo kwirukana Kagame ku buyobozi! Uku kwiyemeza kw’aba banyarwanda bamwe niko gutuma intore zidashyitsa umutima mu nda, zigahora zikanga ko Kagame ashobora kuva ku butegetsi! Dore impamvu twagejejweho na Nzirabatinya zitumye yiyemeza kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika! Amafoto ari muri iyi nkuru yashyizwemo n'ubwanditsi bwa "veritasinfo" ntabwo ari nyirubwite watwoherereje iyi nkuru wasabye ko tuyashyiramo!]
Publicité
Umukandida Nzirabatinya Emmanuel nawe yiyemeje kwiyamamaza ku mwanya wa perezida nk'umukandida wigenga!
1.UMWIRONDORO WANJYE N’IMPAMVU ITUMYE NIYEMEZA KWIYAMAMAZA
Jyewe NZIRABATINYA Emmanuel ndi umunyarwanda w’I Rwanda,wavukiye mu karere ka NYAMASHEKE,mu murenge wa BUSHENGE akagari ka KARUSIMBI (i MWITO). Umugabo wambyaye, ni umunyiginya, ukomoka IGISAKA. Umugore wambyaye ni umugesera ukomoka i BUDAHA (barashakanye). Navutse mu mwaka w’1960. intambara y’Abanyarwanda na yivukiyemo (bashyamiranye). Navutse data atari mu rugo kubera intambara. Maze ngo kubera abantu bisukiranyaga mu rugo n’inkota n’amacumu ; Mama ampisha mu gasanduku, anjyana mu rutoki hirya hitaruye, yabona abantu badahari, akajya kunsura no kunyonsa. Yabona bamureba,akajyayo yitwaje ikindi kintu nko kumena ibishingwe cyangwa se ikindi. Data yaraje anyita NZIRABATINYA kubwo gucyurira umugorewe amugaya uko gutinya gukabije yagize!
Impamvu itumye niyemeza kwiyamamaza:
Buri muntu agira impano ye, agira amarangamutima ye, agira ibyo ashobora kwihanganira,agira ibyo ashobora gukora(n’ubwo bwose bamwe bashobora kubikora ariko bakaruca pe kubera kwanga kwiteranya, guhakirizwa ,kugira ubwoba n’ibindi). Mu magambo macye, ibyo umuntu yakora byose mu rwego rwo kurengera mugenzi we ni byinshi. Ibyo byose rero bigomba gukoranwa UBWERAMUTIMA. Nanjye rero nibyo niyemeje, mbikorana ubweramutima, nanze guceceka ngo ntiteranya, simpakirizwa, nta n’ubwoba mwife. Iyo uzi ko uri mu kuri , ntiwagombye kugira ubwoba. Abanyakuri bari mu Rwanda ariko baraceceka.Njye rero sinshaka guceceka,kandi k’ubw’ubweramutima, nta nkovu nzakomeretsa, Ariko rero nzavuga UKURI !Uwo rero niwo musanzu nshobora gutanga nkawuha abenegihugu bishobotse n’inshuti. Uti bitubwire rero ! Reka mvuge muri make. Abayobozi bacu cyane Nyakubahwa Paul Kagame, batubwira ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko na Demokarasi, ko ari igihugu cyaciye umuco wo kudahana kikaba kitanarangwamo Ruswa; ahubwo kirangwamo ubumwe n’ubwiyunge, u Rwanda akaba ari igihugu cyateje imbere umugore kikanamwubaha cyane, kikaba gifite iterambere rirambye n’ibindi byose muzi bivugwa!
Ariko se koko ibyiza bivugwa n’ubutegetsi mu Rwanda ni ukuri?
Ntabo mbujije abanyarwanda bari hanze kugera mu Rwanda mu gihe bo bashakaga kuza mu gihugu cyabo ngo baniyamamaze ari abanyarwanda, Itegeko nshinga twatoye rivuga ko twese tureshya, ntaho iryo tegeko rivuga ko mu matora, abantu bagomba kubwirwa ngo “toraha”, igitangaje ni uko mu matora hari abantu bivugira ko hari ubwo iyo hari ababaciye mu rihumye bagatora undi muntu, bafata amakarita y’itora yatoreweho uwo badasha bakayaca bakabatorera uwo bashaka! Hari naho wageraga mu biro by’itora, bakakubwira ngo: “ubuse hari uwundi watora? Tera igikumwe hano wigendere ibindi twabirangije!”
Hari umubyeyi wakoraga umwuga w’uburezi wambwiye inkuru yahagazeho; ubwo bari mu byo bise “Itorero” aho bita TTC Mururu muri 2007-2008, Umurezi umwe wari uturutse aho bita “Nyakabuye” ndetse washyigikiwe na mugenzi we wo mu Bugarama, yabajije impamvu bafatwa ibikumwe, bakerekwa uwo batora cyangwa aho bagitera. Umu majoro wayoboraga i Cyangugu, yasubije ko igihe cyose hazaza undi muntu uziyamamaza ahiganwa na Perezida Kagame atazarenza 3%! Ngaho namwe nimunyumvire! Théoneste we wari uhagarariye FPR muri icyo kiganiro yavugishije ukuri, yagize ati:” hari umuturage w’i Shangi (Gafunzo) muri NYAMASHEKE, twabikoreye atema igikumwe cye kubera umujinya agikuraho”! Ni munyumvire namwe kugera ubwo umuntu agira umujinya w’umuranduranzuzi, kubera guhemukirwa agatema igikumwe cye! None ngo icyo gihugu kigedera ku mategeko na demokarasi! Kandi ngo byitwa ko cyaciye umuco wo kudahana!Aha reka mbaze ikibazo: Ku italiki ya 26.11.1996 Musenyeri Phocas Nikwigize yaranyerejwe maze yicwa urubozo. Iyaba twari dufite igihugu kigendera ku mategeko, Musenyeri yagombaga kuburanishwa ku byaha ashinjwa agacibwa urubanza niba hari ibyaha yakoze, aho kumwica nta rubanza ahubwo bagombaga no kumuhimbira ibyaha nk’uko babikora ku bandi ariko akaburanishwa; none se twavuga ko leta y’u Rwanda itazi abamwishe; Kuki se itabahana? Inkuru zamenyekanye zigira ziti ‘’Musenyeri Phocas yavuye i Goma mu modoka ye ya Mercedes, yari itwawe n’umupadiri w’umutaliyani witwa Lucchetta. Yari yabanje kwizezwa ko umutekano we urinzwe kuko bamuhaye umusirikari w’umwofisiye uzwi cyane muri kariya karere ku izina rya JEF ngo abe ari we umuherekeza,hatagira abamuhohotera mu nzira, ntibakamenye ahubwo ko iyo kabutindi JEF ari we wari ugenewe kumuterera mu maboko ya rubamba!
Bageze kuri Gasutamo (Goma-Gisenyi), nibwo abasirikari ba FPR bahubuje uwo mupadiri w’umutaliyani mu modoka, barayitwara, na Musenyeri Phocas baramugumana. Hari ku italiki ya 26.11.1996.Yanyerejwe ubwo, ntawongeye kumuca iryera. JEF ubu ni umusirikari ukorera mu karere ka Masisi’. Ubu colonel CYIZA we ntiyibagiranye ibye byagenze gute? Igihugu cyacu kandi ngo nta Ruswa ikirangwamo, kandi mu nzego nyinshi wumva abazigana bataka, gusa kubera bwa bwoba ngo bucye kabiri bagaceceka. Niyo komisiyo runaka mu nteko ishinga mategeko, yatse ibisobanuro ku kayabo k’amafaranga,yabuze cyangwa yakoreshejwe nabi n’ibigo bimwe na bimwe ,nta bisobanuro abo badepite babona kandi abayobora ibyo bigo bagakomeza bakikorera ako kazi kabo kanabahemba neza ntawe utungwa n’urutoki!
Ngo haba “Ubumwe n’ubwiyunge” ariko bakarobanura abapfuye!
Umukino u Rwanda rumazemo iminsi, umeze nko kwihimura, ubona uwo mukino umeze nk'uko ingoma ya Nyakubahwa KAYIBANDA Gregoire yakuyeho ubuhake yagenjwe imaze guhirikwa n'abo yakamiye! Guhera mu mwaka w’1973 habayeho umukino uteye ubwoba wo gukinisha abanyarwanda babumvisha ko bafitanye ubumwe, uwo mukino ukaba waramaze imyaka 20 abanyarwanda bari mu gihugu imbere babumvisha ko bafitanye ubumwe naho abari hanze y’igihugu bitwa abanzi bacyo! Ntabwo bisobanutse uburyo umwenegihugu yitwa umwanzi wacyo nkaho ari umunyamahanga uba ushaka kukigirira nabi! Abanyarwanda ntibakeneye ubumwe, bakeneye kugira ubwenegihugu bwabo nta numwe urobanuwe kandi ari igihugu cye cyangwa ngo asuzugurwe, buri munyarwanda wese akaba agomba kwishyira akizana mugihugu cye!Ikibabaje, ni uko amahano y’ubwicanyi yabaye mu mwaka w’1994 bitewe no guheza ndetse no kuvangura abanyarwanda nta somo yadusigiye! Guhera nyuma y’umwaka w’1994 twongeye kumara imyaka irenga 20 abanyarwanda bakinishwa uwo mukino w’ubumwe, abandi banyarwanda bari hanze y’u Rwanda bitwa abanzi barwo! Nta kintu na kimwe abayobora u Rwanda kuva muri iyo myaka bakoze kugirango rushobore gukira ayo makuba. Mu gitabo nanditse cyitwa :”Ingoma y’u Rwanda ku isi”; natanzemo ubutumwa, aho nabwiye abantu ko “intambara idashobora gushira hatavuyeho impamvu ziyitera”. Abanyarwanda ntibakwiye kubaho bahora bakinishwa na bene wabo! Ibibazo by’abanyarwanda birakomeye, imizi yabyo ihera kuva igihe abahutu bari bahatswe n’abatutsi, none muri ibi bihe hakaba haragarutse ingoma isa n’iya gihake igamije kwihimura kubayihiritse! Nyamara nta muntu ugomba guhaka undi yitwaje icyaricyo!
Ibyo guca ubuhake babivugisha ururimi gusa, nyamara icyo kibazo nikidakemuka hazaba ibibazo bikomeye (soma YEREMIYA 8:11)! Imana ivuga ko uruguma rw’abantu bayo barwomoye baruca hejuru bavuga bati “ni amahoro ni amahoro ariko ntamahoro ariho”! Kubeshya ko abantu bunze ubumwe kandi ataribyo, nibyo byazanye amahano yabaye mu Rwanda, abantu bakica abandi urubozo, nta muntu numwe utararenganyijwe muri iki gihugu, ari : abahutu cyangwa abatutsi, imfubyi, abapfakazi, imfungwa, impunzi n’abandi. Ibyo byago bikaba byarokamye u Rwanda kandi dore n’ubundi umukino w’ubumwe bw’agakingirizo urakomeje! Agakiza k’u Rwanda nta kandi uretse ko u Rwanda rugomba guhengurwa rugatengamara. Mbere ya genocide n’amarorerwa yose yayikurikiye u Rwanda rwari ruhengamiye ku ntsinzi y’abahutu n’ubwo havugwaga ubumwe, nyuma yayo muri iki gihe turimo, u Rwanda rwahengamiye ku ntsinzi y’abatutsi, n’ubwo havugwa ubumwe!
Abanyarwanda bakwiye gukiranuka, bagahabwa igihugu cyabo Imana yabahaye, ikagikuramo uburakari, kuberako yo itarobanura abantu k’ubutoni, ahasigaye, igihugu kikabonagutera imbere byimazeyo; abenegihugu bagatura heza kandi neza, buri muntu wese agaharanira kubaho neza, udashoboye kubishyikira agafashwa, abanyarwanda bagakoresha amazi n’umuriro mu ngo zabo, bagahinga ibyo bashaka, bakorora kijyambere, ufite ubumenyi wese agahabwa umurimo. Mu Rwanda ntihagomba kubaho abantu babona ibyo gufungura abandi bicira isazi mu jisho, cyangwa ngo habeho abantu bagenda yemye naho abandi bagenda bububa mu gihugu cyabo! Mu Rwanda hagomba kuzaba amasomo ahabwa buri wese yo kubigisha kudahemukira bagenzi babo, buri wese akaba intore idahemuka. Abasenga mu Rwanda bagomba kubona umutuzo n’uburenganzira bwo gusenga nta nkomanga bafite ku mutima; njye ubabwira, ndabahamiriza ko niyumviye ijwi ry’Imana rimbwira ko igiye kuzigararariza abanyarwanda mbere y’abandi bantu batuye isi yose.
Ikinyoma cyahawe intebe mu Rwanda, ngo umugore yatejwe imbere kandi arubashywe!
Abantu bose babona ko ari ikinyoma kuvuga ko umugore yatejwe imbere mu Rwanda, nimurebe namwe uko abagore bafashwe mu Rwanda! Leta y’u Rwanda niyo ifunze abagore benshi kurusha izindi muri Afurika! Isi yose yiboneye uburyo mu Rwanda bandaritse umwari w’u Rwanda bahimba amashusho y’urukozasoni bakayakwiza isi yose ngo ni uko agaragaje igitekerezo cyo kwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika, none se uko ni uguha umugore agaciro? Leta y’u Rwanda yafashe abagore benshi ibashyira mu nteko y’abadepite ma ze ibahindura ibiragi ntibashobora no kuvuga akarengane gakorerwa bagenzi babo! Ukuri kw’abo bategarugori bari mu nteko kuri he? Ko hari abagore bacye bafite amafaranga, bashobora kuvuganira bagenzi babo bari mu turere twose tw’igihugu bakubitira abana kuryama kubera inzara?Kubera ibi binyoma byose n’akarengane k’ubwoko bwose kari mu Rwanda bitumye mfata icyemezo cyo kwiyamamariza umwanya wo kuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ateganyijwe uyu mwaka; niyemeje gutanga kandidatire yanjye nk’umukandida wigenga. Ndizera ndashidikanya ko Imana izabimfashamo,bityo tukarwanya ikinyoma n’akarengane kose iyo kava kakagera. Banyarwanda ,Banyarwandakazi nshuti z’u Rwanda, iki nicyo gihe ngo habeho impinduka, twubahe Imana ,buri wese yisanzure kandi agire umutekano mu gihugu cye.
Imana ibafashe
NZIRABATINYA Emmanuel
Tel +250788739837
