RDC : Ese USA na Angola baba bari gutegura kwirukana Joseph Kabila ku mbaraga ?
Igihugu cy’Angola kimaze gushyira abasilikare bacyo benshi ku mupaka ugihuza n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, bakaba basanga icyo gikorwa gihishe umugambi ukomeye wo guhindura ubutegetsi bwa Joseph Kabila.
Mu gitondo cy’ejo ku cyumweru taliki ya 21 Gicurasi 2017, mu gihe kitarenze amasaha 2, ingabo nyinshi zirwanira ku butaka z’igihugu cy’Angola zari zimaze kugota umupaka icyo gihugu gisangiye na Congo (RDC). Izo ngabo za Angola zikaba zitwaje intwaro ziremereye zirimo imbunda nini zitera ibisasu biremereye. Izo ngabo z’Angola zabanje kugota umupaka w’uburengerazuba icyo gihugu gisangiye na Congo, amakuru ava muri ako karere yemeza ko n’umupaka Angola isangiye na Congo ahagana mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, naho Angola yahohereje ingabo nyinshi.
Amakuru « veritasinfo » ikesha ikinyamakuru «lalibre.be » cy’ababiligi, yemeza ko komisiyo ishinzwe ibibazo bya gisilikare mu nteko ishingamategeko y’Amerika, yatanze uburenganzira ku gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika bwo kugurisha intwaro zikomeye igihugu cy’Angola! Kuva icyo cyemezo cyashyirwaho umukono ku wa gatatu taliki ya 17 Gicurasi uyu mwaka, Angola yahise itangira ibikorwa byo kohereza abasilikare bayo ku mupaka bahuriyeho na Congo.
Amasezereno yo kugurisha intwaro ku gihugu cy’Angola yashyizweho umukono na Ministre w’ingabo z’Amerika Jim Mattis hamwe na ministre w’ingabo z’Angola Joao Lourenco. Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika kikaba kidashyigikiye imyitwarire ya Joseph Kabila ukomeje kwigundiriza ku butegetsi kandi manda ye yararangiye. Abahanga muri politiki y’Amerika bakaba babona icyo gihugu gishaka guha ubushobozi n’uburenganzira igihugu cy’Angola kugirango gikemure ibibazo by’ubuyobozi bwa Joseph Kabila muri Congo!
veritasinfo