Madame Violette Uwamahoro yavuye ibuzimu mu Rwanda, agera ibuntu mu Bwongereza !

Publié le par veritas

Madame Uwamahoro Violette ari kumwe n'umugabo we Rukundo Faustin mu Bwongereza .

Madame Uwamahoro Violette ari kumwe n'umugabo we Rukundo Faustin mu Bwongereza .

Ku munsi wo kuwa gatatu taliki ya 12 Mata 2017, nibwo inkuru ishimishije y’uko Madame Uwamahoro Violette yageze mu Bwongereza yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akaba ari kumwe n’umuryango we ! Abantu benshi babanje gushidikanya kuri iyo nkuru kuko Madame Uwamahoro abaye umwe mu bantu bacye banyerejwe na leta  y’u Rwanda bakongera kugaragara ari bazima! Igishimishije kurushaho, ni uko Violette yaganiriye n’itangazamakuru agasobanura uko igipolisi cya Paul Kagame kibigenza iyo gishimuta abantu ! Igipolisi cya Kagame kinyereza abantu kikabanza ku bihakana, iyo kivumbuwe gihindura amayeri yo gukura uwo cyanyereje mu nzu y’ibagiro apfutse mu maso, kikamujyana mu yindi yitwa « Agasho » ; icyo gipolisi kikajya kikajya cyabona gutangaza ko gifite uwari warazimiye ntabindi bisobanuro gitanze! Kunyereza umuntu no kumufungira ahantu hatazwi (kidnapper et séquestrer une personne) nk’uko byakorewe madame Violette Uwamahoro ni icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga!

Ese leta  ya Paul Kagame yiteguye kwitaba ubutabera ikaburanishwa kuri icyo cyaha yakoreye Madame Violette Uwamahoro ? Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi buvuga ko hari miliyoni zirenga 2 z’abanyarwanda bavuye mu mashyamba ya Congo bagataha mu gihugu cy’u Rwanda, Ese ubwo butegetsi bushobora kwerekana abo bantu batashye baherereye? Ese iyo leta  y’Ubwongereza iterera agati mu ryinnyo ntikurikiranye inyerezwa rya Madame Uwamaro byari kumugendera gute ? Ese abantu batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo hari umenya uko byabagendekeye ?Igisubizo kuri iki kibazo kigaragarira mu bantu benshi banyerejwe mu Rwanda, kubera kubura kivuga imirambo yabo bantu yagiye itoragurwa mu kiyaga cya Rweru ! Ese  leta  ya Paul Kagame izakomeza gusetsa imikara ibeshya ko ihamagarira abanyarwanda bayihunze kugaruka mu gihugu cyabo? Ni musome uko Madame Uwamahoro Violette yaganiriye na radiyo BBC Gahuzamiryango, agasobanura uko bigendera umuntu unyerejwe n’igipolisi cya Paul Kagame :

Violette Uwamahoro: Bamfatiye Nyabugogo, narimvuye mu ntara y’amajyaruguru kureba mabukwe, ndi kuva muri bisi ivuye i Musange. Abantu bahagaze mu muryango wa bisi basa n’abantwaza, nabanje kugira ngo ni abantu bashaka abagenzi kwa kundi haba hari akajagari i Nyabugogo; mbanza no kurakara mbabwira ko nzi aho ndi kujya, ariko bageze igihe bashyiraho imbaraga, bashyiraho inzego z’umutekano banjugutira mu modoka yabo y’ivatiri. Bahita banshyiramo amapingu, bampfuka no mu maso.

Banyujije ahantu hari abayobozi babo, ntabwo nahamenye kuko bari bampfutse amaso, bankuramo amapingu, nimbwo batangiye kumbaza ibibazo byinshi byerekeye umugabo wanjye  n’uko akorana na RNC. Mbabwira ko ari ukuri umugabo wanjye akorana na RNC ariko ko njye ntari umunyapolitiki ; bari insistant cyane, bati uri umujyanama we, mbabwira ko njye ntakora politiki. Barangije nko mu ma saa yine z’ijoro, barambwira bati turakujyana ku icumbi, aho uzaba ucumbitse mu gihe tukikubaza ibibazo. Ubwo bahise bongera kumpfuka amaso, banshyiramo amapingu, banjyana n’imodoka kuri iryo cumbi, bampfukura amaso ni retrouvant ndi ahantu hari matela, muri chambre hari n’akabati, ibikapu byanjye babishyiramo aho ngaho, baharekeye igikapu kimwe kirimo imyenda ibindi barabibika.

Amapingu yari akindimo ahubwo bongeramo n’ayandi ku maguru, hanyuma bamfungirana mu cyumba. Mu gitondo bakanzanira igikoma kidafite ibiryo n’ubundi bagafunga, kujya kuri toilette nabanzaga gukomanga. Buri munsi bampaga interview, bambaza umwirondoro wanjye, abantu tuvukana, icyo nkora…ntabwo bigeze bavuga ngo wenda turagukekaho ibi nibi, ariko bakomezaga bambaza ibibazo byerekeranye n’umugabo wanjye icyo gihe. Ntabwo bankubise ariko kurinjye numva hari icyo byahinduyeho ku buzima bwanjye psychologiquement kuko nari nanatwite, nageze igihe ngira hémorragie (ndlr :kuva amaraso) ndabibabwira ariko ukabona ntibabyumva, batinze kunjyana kwa muganga.

BBC :Ubwo muri iyo nzu mwaje kuhava mugana hehe ?

Violette Uwamahoro: Muri iyo nzu nahageze ku italiki 14 z’ukwa kabiri nka saa yine z’ijoro,mpamva taliki 3 z’ukwa gatatu. Nahamaze ibyumweru 3 birenga nibwo banjyanye kuri polisi. Bangejeje kuri iyo polisi nibwo natangiye kubona abantu bambaye uniformes ziriho amazina yabo, nibwo numvise ko ndi mu butegetsi bw’u Rwanda !

BBC : Urukiko ruherutse gutegeka ko urekurwa by’agateganyo, ubungubu mwageze mu Bwongereza, byarangiye ntabwo ugikurikiranywe n’ubushinjacyaha ?

Violette Uwamahoro: Ntabwo birarangira, muri iriya minsi 5 nyuma y’uko basomye urubanza, twari dutegereje ko ubushinjacyaha bujurira, ntibwajuriye, tujya kubaza ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, batubwira ko batajuriye, noneho tubasobanurira ko nifuza kuza kureba umuryango wanjye, nkanivuza neza kuko ntwite; umunyamategeko wanjye unyunganira yageze igihe abaza procureur ushinzwe urukiko rwa Gasabo ; Noneho Procuereur amusaba ko njyewe nandika ibaruwa ibamenyeshako nifuza gusohoka nkaza hano mu Bwongereza ; nkabaha adresse y’aho ntuye, kuburyo igihe cyose banshakira bambona. Naje kubwemeranywe n’abategetsi b’u Rwanda, bazi aho ndi, bafite telefoni zanjye hano, aderesi barayifite, ambasade y’abongereza irabizi, kandi ntabwo byarangiye ndacyategereje icyo bazambwira.

BBC : Nibagutumaho se uzagenda ?

Violette Uwamahoro: Nibantumaho nzagenda.

BBC : Leta  y’Ubwongereza hari icyo yagufashije ?

Violette Uwamahoro: Nibo bantu ba mbere, kuko muri ambasade nibo bamenye aho ndi, polisi ikimara kuvuga ko imfite. Nahageze ku italiki 3 nijoro, bucyeye bwaho saa cyenda, ambassadrise yari yangezeho. Ambassade y’abongereza yaramfashije cyane, niyo yamfashije no kubona icumbi, bampa telefoni zabo ikibazo mfite cyose nkababwira, bambaye hafi cyane.

Source : BBC Gahuzamiryango
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Nkiko nsengimana avuga ko yaganiriye na Fpr muri CND 1994 ko ntawarya umureti atamennye amagi..
https://www.youtube.com/watch?v=--JT12TtkvQ
Répondre
N
Ariko ni mpamo hari ibintu bidutangaza, H.E., Papa wa Cyomoro na Ange, yumva, azapfa urwikirago nyuma y’ibintu bamugerekaho ?
Intore ndabizi mugiye kuba nk’agati bakojeje mu kiguri cy’intozi.
Ntabwo ngiye kwirwa ntanga urugero ruvuye kure, turi kwitegura Pasika. Na Yezu ubwe, Petero yamwihakanye inshuro eshatu (3).
Ntore rero, ntimukomeze kwemeza H.E. ko mumuri inyuma kandi ari amaco y’inda.
H.E. agomba kwemera amakosa yakozwe, agakora ku buryo yumvikanisha abanyarwanda (véritable réconciliation nationale) ntarirarenga.
Naho ubundi, igihugu azagihubukamo nkuko IDI AMIN yahunze.
Nagirango nongereho akantu.
NGAYE cyane abantu bahinduye KWIBUKA JENOSAYIDI, festival. Ibintu biberamo ntaho bitaniye na festival ; ntaho bitaniye na cya cyumweru cyo gutaha imishinga cya Perezida Habyarimana.
Uko kuvanga ukuri n’ibinyoma, nibyo bya mbere bipfobya jenosayidi.
NTIMUKITE ABAZUNGU IBICUCU. Ukuri barakuzi, byabereye imbere ya za satellites na kamera zabo…ntongeyeho n’ikoranabuhanga mu byo kwumviriza amajwi.
Apartheid wenda mwumva ko batayibona, ariko barayibona.
Mwa bantu mwe, nubwo wenda mufite amazuru meza, ko twese dufite uruhu rwirabura, twakoze ibyiza bizagirira akamaro abana bacu.
Mbaye mbashimiye. Umukobwa wa Bahimba yari abatwayiki?
Répondre
C
Le témoignage de Madame Violette Uwamahoro est édifiant.
Elle a eu la vie sauve grâce aux agents de service secret britannique opérant ici au Rwanda. Ils sont très actifs dans notre pays et savent parfaitement comment la police politique opère pour kidnapper et faire disparaître des Rwandais, le tout indifféremment de sexe. Il faut remercier le Plus Haut et Amnesty International qui a alerté les Rwandais et le monde entier de l'enlèvement de Madame Uwamahoro.
Son cas est la parfaite illustration de la vraie nature du régime Kagame à savoir un régime sanguinaire, despotique, unique en Afrique et inique.
Au regard des méfaits de Kagamé contre Uwamahoro Violette dont nul ne peut nier l'existence, celle-ci peut désormais porter plainte devant un tribunal britannique contre Kagame pour enlèvement, séquestration et torture morale et psychologique.
Sa plainte permettra aux Britanniques de se faire objectivement une opinion sur le vrai Kagame dont le Conseiller spécial n''est autre Blair Tony, ex-premier ministre britannique. Le Royaume Uni est dit Etat de droit et démocratique. Pourtant, un ex-premier ministre de ce pays est un conseiller spécial d'un président notoirement sanguinaire qui a à son actif des millions de morts et de disparus Rwandais. Si les nouveaux président américain et premier ministre britannique ont la compassion effective à l'endroit des êtres humains broyés par leur leurs dirigeants sanguinaires comme ils ont prétendu l’exprimer dans l’Affaire syrienne, la plainte d'Uwamahoro directement contre Kagame permettra au monde entier de connaître leurs positions à l'égard des victimes rwandaises de Kagame d'une part et de celui-ci d'autre part.
La CIA est active dans notre pays depuis la prise du pouvoir par la force par Kagame. Elle sait exactement tout ce qui se passe au Rwanda. Or, force est de constater que la position des dirigeants américains de Clinton à Obama reste curieusement identique à savoir le soutien effectif sans faille à Kagame. Sur le Rwanda et son dirigeant, la question est de savoir si le Président Trump, devenu un anti-Assad notoire alors qu’à côté de Kagame le Président syrien est un nain, aura la même position que ses prédécesseurs ou aura la même position que celle exprimée dans ces derniers jours contre le Président syrien, qualifié de boucher et sanguinaire.
Répondre
K
Intore yitwa Mugabo ,nisubire inyuma isome neza uburyo Paul Kagame ubwe avuga ko umutekano ugerwa ku mashyi mu Rwanda!

Paul Kagame yemeza ko muri leta ye umutekano ari mucye, ariko b’ambasaderi be bakirirwa babeshya amahanga ko mu Rwanda hari umutekano usesuye !

Mugabo ni abisome aha: http://www.veritasinfo.fr/2017/03/rwanda-paul-kagame-aranenga-ingeso-mbi-y-ikinyoma-yokamye-leta-iyobowe-na-kagame.html
Répondre
A
Nsomye ibintu uwiyise Mugabo yanditse mpita numva nsobanukiwe n'ibyo Rukundo Faustin, umugabo wa Violette yabwiye Serge kuri Radio itahuka (https://youtu.be/dkmNTRo6fms). FPR ifite ikibazo gikomeye kabisa kabisa: basigaye bakora operation bagatekereza uko yari ikwiye kuba yakozwe igihe cyarenze. Ntibintangaje ko amakuru menshi Faustin yayahabwaga n'abari imbere mu gatsiko. Urabona ko hari abarambiwe imikorere ya FPR n'ubwo bayirimo. Niba communication ya FPR isigaye ikorwa n'abantu nka Mugabo wanditse hano hasi, ndabona bikomeye kweri kweri. Iyo umwaye uraceceka. Kongera amanjwe ku kimwaro birushaho kuba catastrophique.
Répondre
K
Felicitations Violette na famille.Icyakora ntuzakomeze kuturushya twandika inzandiko zisaba Kagame kukurekura. Nyabarongo yica uyizaniye. Biragaragara ko abantu benshi bataramenya uwo duhanganye uwo ari we. Kuba uri umugore w'umuntu wo muri RNC birahagije ngo ube umwanzi w'iriya ngoma. Musigeho gukina mu bikomeye.
Répondre
K
Intore yiyise Mugabo irerekana ikimwaro intore zifite cyo kuba Violette ashyize ahagaragara uburyo inkotanyi zinyereza abantu! Iyaba ari HRW yanditse ibyabaye kuri Violette muba muvuga ko iri kubeshya! Kunyereza umugore wabandi ibyumweru 3 byose!!! Mbega abicanyi!!! Mwavuye mu ishyamba ariko ishyamba ryo ryanze kubavamo!
Répondre
M
Uyu mushi wanditse iyi nkuru iri hano hejuru arasekeje. Yabanje kubeshya ngo Kagame yanyereje Violette ngo agiye no kumwica? Bucyeye tubona Violette ahubwo agejejwe imbere y'ubutabera bw'u Rwanda kugirango barebe niba ibyo aregwa byatuma akomeza gufungwa cyangwa yaburana adafunze. Ubutabera bwasanze ashobora kuburana adafunze buramurekura. Amaze gufungurwa asaba Leta y'u Rwanda gusubira kureba umuryango we mu Bwongereza, Leta y'u Rwanda irabimwemerera nawe ubwe ariyemerera ko nibongera kumutumaho kugirango yisobanure kubyo aregwa azagenda, ikibazo kiri muri ibi ni ikihe? Ko ahubwo musigaye mwarabuze ibyo mushinja u Rwanda none mwahindutse za Nayubu zihorana ubujajwa mu kanwa kazo. Kuba Violette avuga ko bamufashe, ese ni igitangaza gufata umuntu ukekaho gukorana n'imitwe y'iterabwoba? Uzajye mu Bwongereza uvuge ko ukorana na AL Quaida urebe ko bagufata nk'amata y'abashyitsi.!! Cyangwa uzajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika urebe ko nibagucyekaho gukorana na Islamic State, utaruhukira i Guantanamo upfutse mu maso. Nta gihugu na kimwe ku isi kitagira ingamba zo kurwanya abahungabanya umutekano w'abanyagihugu bacyo. Nonese murifuza ko Leta y'u Rwanda niramuka igize uwo icyekaho guhungabanya umutekano w'abanyarwanda izajya ijya kumupfukamira ngo tubabarire?! Hahahahehehe!!!! ibyo ntibishoboka nimusubize amerwe mu isaho. Ese mucyeka ko ibyo mwakoraga mugitoba u Rwanda ngo murarutegeka aribyo bikorwa ubu? Ko mwashinze barrières mu gihugu cyose mugatemagura abantu miliyoni nta n'urubanza mubaciriye mucyeka ko bizongera? Never ever again. U Rwanda ubu ni igihugu kigendera ku mategeko ari nayo mpamvu Violette magingo aya ari hamwe n'umuryango we. Ibyo ubeshya rero ngo ni ubwongereza bwamufunguye, hari ubwo wigeze ubona Ambassador w'ubwongereza ajya mu rukiko Violette yaburaniyemo akarutegeka ko rumufungura? Niyo abikora urukiko rwari kumusaba impamvu zumvikana zituma afungurwa. Ambassade y'ubwongereza yamugezeho kuko ari inshingano za ambassade iyo ariyo yose ku isi gukurikirana ubuzima bw'umunyagihugu wayo uri mu gihugu ikoreramo. Ikindi Kandi Ubwongereza buzi neza ko ubutabera bw'u Rwanda bukora neza ari nayo mpamvu ibihugu byinshi hirya no hino ku isi birimo gufata interahamwe ziregwa gukora genocide yakorewe abatutsi bikazohereza mu Rwanda. Ntabwo rero ubutabera bw'u Rwanda bukorera ku gitutu cy'amahanga kuko burigenga. Iyo buza kuba bukorera ku gitutu cy'amahanga buba bwarafunguye Ingabire Victoire igihe agaco k'abadepite bo muri Union Europeenne karemaga umutwe wo kuvuganira uwo umugizi wa nabi ngo ni Victoire. Uyu wanditse rero ibi bikuru bidasobanutse, bigaragara ko yabyanditse mu buryo bujyanye n'amarangamutima ye yamwokamye yo gusebya Leta y'u Rwanda gusa ariko ntaho bihuriye n'ukuri. Nkubu aravanga amasaka n'amasakaramentu ngo Leta y'u Rwanda yakwerekana aho yashyize abanyarwanda batahuka bava mu mashyamba? Abo bantu se ahubwo we yakwerekana uwatashye akaba yaramubuze? Abo bantu ko bahora bavugana n'imiryango yabo ikiba hanze bakayibwira ko mu Rwanda nta kibazo gihari, arifuza se ko abanyarwanda bakomeza gushirira mu mashyamba bazira inzara, indwara z'ibyorezo n'intambara z'urudaca bababeshya ngo nibareke gutaha ngo bazataha ari uko abatutsi bashize mu Rwanda? Bazarushiramo ryari SE? Hari gahunda bafitanye n'Imana se yo kutazongera kurema abatutsi? Ariko kuki mucyeka ko abanyarwanda bakiri injiji nka cyera? Niba wowe udashaka gutaha kuko utinya guhura n'ubutabera kubera amabi wakoze, reka kubeshya abanyarwanda bashaka kwitahira ngo mu Rwanda nta mahoro ariyo. Umuryango w'abibumbye wemeje ko ubu u Rwanda Ari igihugu cya 9 KU isi yose gifite umutekano, wowe ibyo uvuga ubikura hehe? ko ahubwo ubivugishwa no kugirango urebe ko bwacya kabiri. Nta n'umunyarwanda uhagarariye wagutumye kuvuga ibi, urihagarariye cyangwa uhagarariye inda yawe. Leta y'u Rwanda
yahaye uburenganzira impunzi zose z'abanyarwanda bwo gutaha mu gihugu cyabo, ntabwo imeze nka ya Leta ya Habyalimana yari yarabujije impunzi gutaha ivuga ngo u Rwanda ni ruto ngo ntizabona aho ziba, ari nabyo byaje kuvamo intambara yo muri 1990 ubwo impunzi ziyemezaga gutaha ku mbaraga za gisirikare kuko izindi nzira zose zari zarananiranye, uku niko kuri Leta ya Habyalimana yakoze uko ishoboye ikaguhisha abanyarwanda. Iyo ntambara yatejwe na Habyalimana kubera kwikunda. Izi mpuha veritasi yandika izivana hehe niba atari ya mazimwe yayokamye akayibamo akarande? Banyarwanda banyarwandakazi musoma veritas info nongeye kubibutsa ko iyi ngirwa cyinyamakuru ari urubuga rw'ibitekerezo inyemeramabi zose zitifuriza abanyarwanda amahoro zinyuzaho impuha, nimurugendere gahoro, kuko uramutse wemeye ibyo rwandika ukemera commentaires zose zishyigikira impuha rwandika, ibyo bintu byakuroha. Aba ni bene babandi bashutse abahutu ngo nibice abatutsi Kandi bakabashuka bazi neza ko barimo kuroha mu nyanja y'ibibazo buri muhutu wese uzitabira kwica abatutsi. Nimwitondere uru rubuga mureke ibyo rukora rubikore KU giti cyarwo ahasigaye ruzabage rwifashe. Wanyita Intore, wanyita Musemakweli cyangwa Musemabongo moi je m'en fou! icyo nzicyo ni uko uku niko kuri Kandi guca muziko ntigushye. Jyewe mbwirabumva mbwirabumvaaaaa.
Répondre
P
Intore turi kumwe irambwiye ngo :"Ubwongereza turaza kubwongera kuri liste y'ibihugu byateguye, byakoze kandi bikaba bipfobya genocide yokorewe ubwoko bw'abatutsi". Ndamusubije nti:"Murarushaho kwitahiriza inkwi zizatwika u Rwanda rukaba umuyonga". Ndabona amateka ntacyo yigisha abanyarwanda. Ntibizabatangaze igihe nikigera akaduseka akihirika.
Répondre

Mukomere , kandi mwihangane ; tuli benshi beza babajwe nagashinyaguro kagiliwe umubyeyi uvuye gushyingura se !
Mushimishwe no kuba mutuye igihugu demokrate.
Aka ni akanyafu ka 3 bakubise Rwabuzisoni :
_Twanda's Intold story
_Amapingu y'umutegetsi we wakoze jenoside .
_Kubahiliza umwenegihugu wabo .
Amakashi yabahaga asigaye ayagabanya ibihugu byinshi ; umenya abami banyuma mu kumupfukamira bazaba ba Sarko muri petroli ya Libiya !
Mbivanye ku mutima wanjye nti : mwihangane kabisa ! Natwe twese twabuze abacu mu ntambara zo gufata u Rwanda no gusahura Afrika Imana idufashe !
Répondre
B
Ingwe ikulira abana ikakurusha ubukana .
Niba abaganda babaye abenegihugu kurusha ba nyiracyo ; abanyarwanda bazaba abanyamahanga iwabo .
Répondre
N
Yebaba we, ubwoba buranyishe pe! Kubera iyi nkuru ya Violette Uwamahoro.
Mperuka kujya mu rwanda ngirango ndatashye nkabandi bose bataha ngeze mu rwanda baranyihakana banyima ibyangombwa nkabandi banyarwanda bose bataha, nagiye kwaka irangamuntu barayinyima bambwira ko ndi umunyamahanga ntari umunyarwanda, hanyuma bampaye iminsi itarenze 15 kuba navuye kubutaka bw'urwanda ngo ndi umunyamahanga, ntabwo ndi umunyarwanda. Ariko Mana we! Niwowe wo kurengera abarengana. Agahinda karanyishe.
Abavandimwe bange ninshuti bose baguye mukantu barumirwa. Twatandukanye uko numuryango wange. Nange mfite ubwenegihugu bwahandi ariko ntaheza nkiwabo wumuntu wabona kwisi, abongereza baravuga ngo " No place like home ".
Mwabantu mwe ntabwo byoroshye nagato.
Répondre