Madame Violette Uwamahoro yavuye ibuzimu mu Rwanda, agera ibuntu mu Bwongereza !
Ku munsi wo kuwa gatatu taliki ya 12 Mata 2017, nibwo inkuru ishimishije y’uko Madame Uwamahoro Violette yageze mu Bwongereza yasakaye ku mbuga nkoranyambaga akaba ari kumwe n’umuryango we ! Abantu benshi babanje gushidikanya kuri iyo nkuru kuko Madame Uwamahoro abaye umwe mu bantu bacye banyerejwe na leta y’u Rwanda bakongera kugaragara ari bazima! Igishimishije kurushaho, ni uko Violette yaganiriye n’itangazamakuru agasobanura uko igipolisi cya Paul Kagame kibigenza iyo gishimuta abantu ! Igipolisi cya Kagame kinyereza abantu kikabanza ku bihakana, iyo kivumbuwe gihindura amayeri yo gukura uwo cyanyereje mu nzu y’ibagiro apfutse mu maso, kikamujyana mu yindi yitwa « Agasho » ; icyo gipolisi kikajya kikajya cyabona gutangaza ko gifite uwari warazimiye ntabindi bisobanuro gitanze! Kunyereza umuntu no kumufungira ahantu hatazwi (kidnapper et séquestrer une personne) nk’uko byakorewe madame Violette Uwamahoro ni icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga!
Ese leta ya Paul Kagame yiteguye kwitaba ubutabera ikaburanishwa kuri icyo cyaha yakoreye Madame Violette Uwamahoro ? Ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi buvuga ko hari miliyoni zirenga 2 z’abanyarwanda bavuye mu mashyamba ya Congo bagataha mu gihugu cy’u Rwanda, Ese ubwo butegetsi bushobora kwerekana abo bantu batashye baherereye? Ese iyo leta y’Ubwongereza iterera agati mu ryinnyo ntikurikiranye inyerezwa rya Madame Uwamaro byari kumugendera gute ? Ese abantu batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo hari umenya uko byabagendekeye ?Igisubizo kuri iki kibazo kigaragarira mu bantu benshi banyerejwe mu Rwanda, kubera kubura kivuga imirambo yabo bantu yagiye itoragurwa mu kiyaga cya Rweru ! Ese leta ya Paul Kagame izakomeza gusetsa imikara ibeshya ko ihamagarira abanyarwanda bayihunze kugaruka mu gihugu cyabo? Ni musome uko Madame Uwamahoro Violette yaganiriye na radiyo BBC Gahuzamiryango, agasobanura uko bigendera umuntu unyerejwe n’igipolisi cya Paul Kagame :

Banyujije ahantu hari abayobozi babo, ntabwo nahamenye kuko bari bampfutse amaso, bankuramo amapingu, nimbwo batangiye kumbaza ibibazo byinshi byerekeye umugabo wanjye n’uko akorana na RNC. Mbabwira ko ari ukuri umugabo wanjye akorana na RNC ariko ko njye ntari umunyapolitiki ; bari insistant cyane, bati uri umujyanama we, mbabwira ko njye ntakora politiki. Barangije nko mu ma saa yine z’ijoro, barambwira bati turakujyana ku icumbi, aho uzaba ucumbitse mu gihe tukikubaza ibibazo. Ubwo bahise bongera kumpfuka amaso, banshyiramo amapingu, banjyana n’imodoka kuri iryo cumbi, bampfukura amaso ni retrouvant ndi ahantu hari matela, muri chambre hari n’akabati, ibikapu byanjye babishyiramo aho ngaho, baharekeye igikapu kimwe kirimo imyenda ibindi barabibika.
Amapingu yari akindimo ahubwo bongeramo n’ayandi ku maguru, hanyuma bamfungirana mu cyumba. Mu gitondo bakanzanira igikoma kidafite ibiryo n’ubundi bagafunga, kujya kuri toilette nabanzaga gukomanga. Buri munsi bampaga interview, bambaza umwirondoro wanjye, abantu tuvukana, icyo nkora…ntabwo bigeze bavuga ngo wenda turagukekaho ibi nibi, ariko bakomezaga bambaza ibibazo byerekeranye n’umugabo wanjye icyo gihe. Ntabwo bankubise ariko kurinjye numva hari icyo byahinduyeho ku buzima bwanjye psychologiquement kuko nari nanatwite, nageze igihe ngira hémorragie (ndlr :kuva amaraso) ndabibabwira ariko ukabona ntibabyumva, batinze kunjyana kwa muganga.
BBC :Ubwo muri iyo nzu mwaje kuhava mugana hehe ?
Violette Uwamahoro: Muri iyo nzu nahageze ku italiki 14 z’ukwa kabiri nka saa yine z’ijoro,mpamva taliki 3 z’ukwa gatatu. Nahamaze ibyumweru 3 birenga nibwo banjyanye kuri polisi. Bangejeje kuri iyo polisi nibwo natangiye kubona abantu bambaye uniformes ziriho amazina yabo, nibwo numvise ko ndi mu butegetsi bw’u Rwanda !

Violette Uwamahoro: Ntabwo birarangira, muri iriya minsi 5 nyuma y’uko basomye urubanza, twari dutegereje ko ubushinjacyaha bujurira, ntibwajuriye, tujya kubaza ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo, batubwira ko batajuriye, noneho tubasobanurira ko nifuza kuza kureba umuryango wanjye, nkanivuza neza kuko ntwite; umunyamategeko wanjye unyunganira yageze igihe abaza procureur ushinzwe urukiko rwa Gasabo ; Noneho Procuereur amusaba ko njyewe nandika ibaruwa ibamenyeshako nifuza gusohoka nkaza hano mu Bwongereza ; nkabaha adresse y’aho ntuye, kuburyo igihe cyose banshakira bambona. Naje kubwemeranywe n’abategetsi b’u Rwanda, bazi aho ndi, bafite telefoni zanjye hano, aderesi barayifite, ambasade y’abongereza irabizi, kandi ntabwo byarangiye ndacyategereje icyo bazambwira.
BBC : Nibagutumaho se uzagenda ?
Violette Uwamahoro: Nibantumaho nzagenda.
BBC : Leta y’Ubwongereza hari icyo yagufashije ?
Violette Uwamahoro: Nibo bantu ba mbere, kuko muri ambasade nibo bamenye aho ndi, polisi ikimara kuvuga ko imfite. Nahageze ku italiki 3 nijoro, bucyeye bwaho saa cyenda, ambassadrise yari yangezeho. Ambassade y’abongereza yaramfashije cyane, niyo yamfashije no kubona icumbi, bampa telefoni zabo ikibazo mfite cyose nkababwira, bambaye hafi cyane.