Rwanda: Tugomba kwibuka abanyarwanda bose bishwe n'interahamwe n'abishwe n'inkotanyi (Faustin Twagiramungu)
[Ndlr: Baca umugani mu kinyarwanda ngo "Utaraganiriye na se, ntamenya icyo sekuru yavuze"! Muri iki gihe hasozwa icyumweru cyo kwibuka jenoside yo mu Rwanda ku nshuro ya 23; hirya no hino mu Rwanda hagiye hagaragara ubutumwa bw'urubyiruko rwavutse nyuma y'umwaka w'1994 rudasobanukirwa neza na "jenoside" rwibuka uko yagenze bitewe n'uko ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi bubahisha ukuri kuri iyo jenoside kuko buyifitemo uruhare runini! Umwe mu banyepolitiki b'inararibonye mu Rwanda wari ku isonga mubahigwaga kwicwa mu mwaka w'1994 Bwana Faustin Twagiramungu alias Rukokoma, yashoboye kurokoka, akaba afite amakuru menshi kuri jenoside yo mu Rwanda. Kuri iyi taliki ya 14 Mata 2017 hasozwa icyunamo mu Rwanda, Bwana Faustin Twagiramungu yashyize ahagaragara ubuhamya bwe bwite kuri jenoside yabaye mu Rwanda. Ntabwo dushobora gukora incamacye y'ubwo buhamya kuko ijambo ryose ririmo rifite uburemere bwaryo, ahubwo twahisemo kubagezaho ubwo buhamya bwe uko bwakabaye (twifashishije amafoto ya interneti) kugirango musobanukirwe. Fautin Twagiramungu aragira ati:]
Kwibuka abacu bishwe ku nshuro ya 23
Banyarwanda, Bavandimwe; nimugire amahoro n'urukundo kandi mukomere ku «mubano mu bantu »; kuko ari umurage w'abasekuruza bacu, ukaba n’ishingiro y’ubumwe bwa bene Kanyarwanda, uko ibihe bihora bisimburana iteka.
Nk’uko byemejwe na Leta ya FPR-Inkotanyi idutegeka kwibuka abacu buri mwaka guhera tariki ya 7 Mata; uyu mwaka wa 2017 turibuka ku ncuro ya 23 amahano y'ubwicanyi bwiswe "jenoside". Ubwo bwicanyi bwahitanye inzirakarengane zitabarika, bukozwe n’abanyarwanda bicaga abandi banyarwanda, uretse ko abantu batabuvugaho rumwe, cyane cyane mu rwego rwa politike. Ubwo bwicanyi kandi bukaba bwaratijwe umurindi n’ibitero bya gisilikare byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FPR-Inkotanyi kuva mu mwaka w’1990, hashingiwe ahanini ku macakubiri yahemberewe n’ubujiji cyangwa iyobyaburari by’abantu bamwe bitiranyaga Inkotanyi n’ubwoko bwose bw’abatutsi.
Tuzahamba abantu ariko ntituzahamba amateka
Kuva mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 1994, nibwo ubwicanyi hagati y’abanyarwanda bwiswe «jenoside» bwatangiye. Bivugwa ko ubwo bwicanyi bwahagaze kuwa 4 Nyakanga 1994. Kuri iyo taliki nibwo FPR-Inkotanyi yafashe umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w'igihugu cyacu. Ubwo intambara yarahagaze, ikaba yari imaze guhitana hafi miliyoni y'abantu; naho miliyoni zigera kuri eshatu z'abanyarawanda zikaba zarahunze. Abanyarwanda benshi nibo basigaye mu gihugu nyuma y’intsinzi y’inkotanyi, ariko umubare munini w’abo baturage, FPR Inkotanyi yawufashe nk'abicanyi, maze ibihumbi amagana barafungwa, abandi baricwa. Mu baturage bashoboye kurokoka gufungwa no kwicwa, abatari bake baranyerejwe, abandi bacirwa imanza zififitse mu nkiko «Gacaca».
Nubwo intambara yari imaze kurangira, Inkotanyi zakomeje gukora ubwicanyi hirya no hino ku misozi y'u Rwanda ; ubwo bwicanyi bukaba bwarahawe izina rya «fagiya » cyangwa « sukura ». Kuri iyi ncuro ya 23 turibuka ibihe bibi twabayemo, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Yuvenali w'u Rwanda na Perezida w'Uburundi Ntaryamira Sipiriyani, n'abandi bantu icyenda (9) bari kumwe nabo, harimo n'abapilote babiri b’Abafaransa.
Birazwi ko iyicwa rya Prezida Habyarimana ari ryo ryabaye imbarutso y’ubwicanyi ndengakamere bwayogoje u Rwanda kuva mw’ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994. Nta gushidikanya ko abateguye umugambi mubisha wo kurasa iyo ndege, ari byo bari bategereje. Umutego nk’uyu wo gutera abantu uburakari kugira ngo bakore amarorerwa arimo no kwihorera, uri muyakozwe kenshi n'abiyitaga Ingangurarugo Ziyemeje kuba Ingezi (Inyenzi) kuva muri 1961 kugeza ku gitero cya nyuma cyo muri Nshiri mu mwaka w’1967. Ariko umutego w’Inkotanyi wo muri 1994, wo wateganywe ubuhanga n'ubugome buhanitse!
Muri iryo joro ryo kuwa 6 Mata 1994, twe abanyarwanda bari muri opozisiyo, tumaze kumva ko Perezida Habyarimana yishwe, twagize ubwoba, dore ko twamurwanyaga mu rwego rwa politiki kuko twavugaga ko ubutegetsi bwe bushingiye kuri politiki y’akazu n’igitugu. Ibyo kwica abayobozi b’igihugu barasiwe mu ndege, ntabwo byari byarigeze bibaho muri Afurika. Ubwicanyi nk’ubwo bwari bwarahariwe ibyihebe byo mu bihugu by'i Buraya. Ikindi ni uko abato muri twe bakundaga kuririmba ko «navaho impundu zizavuga », ari nabyo Interahamwe zashingiyeho zihiga bukware abanyamashyaka n’abayoboke ba MDR, PSD, PDC na PL, batari aba «hutu-power». Gusa bikwiye kumvikana ko tutigeze na rimwe tuvuga ko « napfa impundu zizavuga », bityo ibyo gushaka kwica abataravugaga rumwe na Prezida Habyarimana, bikaba nta shingiro byari bifite. Ni muri urwo rwego tugomba kuzirikana nk’intwari, abayobozi bazize ibitekerezo byabo, barimo Ministri w’Intebe Agatha Uwilingiyimana, Ministri Nzamurambaho Frederiko, Minisitri Ndasingwa Landowalidi, Minisitri Rucogoza Fawustini, Maître Ngango Felisiyani, Dogiteri Gafaranga Tewonesti, tutibagiwe n’izindi mpirimbanyi zishwe mbere gato y’itariki ya 6 Mata 1994, zirimo Ministiri Gatabazi Felisiyani na Gapyisi Emanuweli.
Iyo tariki ntizibagirana, nk’uko ibyabereye ku Rucunshu mu kwezi k'Ugushyingo muw’1896 bitibagiranye. Abishe Prezida Habyarimana bari barabiteguye, kandi bari bazi neza n'ingaruka bizagira ku banyarwanda, bitewe n'amateka ababaje igihugu cyacu cyanyuzemo. Abateguye iraswa ry’indege ya Habyarimana twabagereranya na Kabare mwane Rwakagara, kuko mu gihe uwo Kabare yajyaga kwica umwami Rutarindwa, yari azi neza ko bizatuma Abega bafata ubutegetsi babwambuye Abanyiginya; bagategekana na mushiki wabo Kanjogera nyina wa Musinga Yuhi V, wari ukiri umwana. Abishe Habyarimana, ku mabwiriza ya Kagame (nk’uko byemezwa na Jenerali Kayumba Nyamwasa wahoze ayobora iperereza muri FPR akaza no kuba umukuru w'Ingabo zafashe u Rwanda), aho batandukaniye na Kabare, n’uko uyu Kagame ntacyo apfana n’uwo bahitanye (Habyarimana). Kugira ngo FPR-Inkotanyi igere ku butegetsi yarwaniye kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990 ibifashijwemo na Uganda, ntabwo byari kurangirira gusa muri guverinoma y'INZIBACYUHO yagombaga kumara amezi 22. Nonese koko iyo FPR-Inkotanyi itica Habyarimana, inzibacyuho ikarangira, tukajya mu matora, hari icyo yari kuvanamo? Ni nka byabindi abahanga b’abagenzacyaha bagenderaho, iyo batangira za anketi, bibaza uwaba afite inyungu mu cyaha kiba cyakozwe. Mu rurimi rw’igifransa bivugwa ngo : « A qui profite le crime ? »
Abanyarwanda bahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo za Uganda, nka Major Paul Kagame, banze kuba mu Rwanda badafitemo ubutegetsi. Mu by’ukuri, FPR-Inkotanyi yafashe intwaro, igamije gufata ubutegetsi bwose mu Rwanda. Kuri zo nkotanyi, amasezerano ya Arusha yari amaburakindi, nta gushidikanya ko zagiye mu mishyikirano zigamije kurangaza Leta ya Habyarimana n’amahanga yose, ngo zibone uko zitegura intambara ya rurangiza, ari nayo zashoje tariki ya 6 Mata 1994, zica Prezida Habyarimana. Kuviramo aho gusa nyuma y’inzibacyuho y’amezi 22 ntibyari gushoboka ku NKOTANYI! Twazibeshyeho! Muri programu FPR yatangaje itangiye intambara, harimo gucyura impunzi no kuzana demokrasi mu Rwanda, nyamara byaje kugaragara ko Inkotanyi zari zifitiye izindi gahunda, zirimo kurimbura abaturage nk’uko zabitangiriye mu maperefegitura ya Ruhengeri na Byumba.
Ikinyoma cyambaye ubusa : Ngo Inkotanyi si zo zishe Habyarimana !
Inkotanyi ziyobowe na Perezida Kagame zikomeje kubeshya amahanga ko atarizo zishe Habyarimana, ariko ziba ziyobya uburari ! Ibyo binyoma zibikorana n’abiyemeje kuzivuganira ("Lobbys") bahabwa akayabo k’amafaranga, bagakora ibishoboka byose kugira ngo hemezwe ko Habyarimana yishwe n’abahutu benewabo. Turashimira Inkotanyi zibohoje zikitandukanya na Kagame, zikaba zaremeye guhigwa no kwicwa, ariko zikavugisha ukuri zahagazeho, zikemeza ku mugaragaro ko Kagame ariwe wateje jenoside mu Rwanda amaze kwica Perezida Habyarimana. Kagame ashatse yarya ari menge, kubera ko ari Abayisraheli, ari Abanyamerika, ari n’Abongereza akomeje guhakwaho, igihe kizagera bamutamaze, ashyikirizwe inkiko, ubundi akanirwe urumukwiye!
Abanyafurika bose, cyane cyane abo mu karere k’ibiyaga bigari, bagomba kumenya ko abanyamahanga badutega umutego wo kuduteza benewacu, bakica abategetsi bo mu bihugu bigize ako karere bataretse na rubanda, kugira ngo hatazagira uhungabanya inyungu z’abo banyamahanga muri Congo, mu Rwanda n'Uburundi. Muri Congo, Ministre w'Intebe Patrice Lumumba yishwe muri 1961 amaze amezi atandatu gusa ku buyobozi, igihugu kikimara kubona ubwigenge ; naho Prezida Laurent Kabila yicwa muri 2001, amaze imyaka ine ku butegetsi. Bombi nta kindi bazize, uretse kuba bari babangamiye inyungu za ba mpatsibihugu. Mu Burundi, Prince Louis Rwagasore wishwe muri 1961, na ba Prezida Ndadaye muri 1993 na Ntaryamira muri 1994, nabo ni byo bazize ; na Prezida Habyarimana ni uko !
Twibuke abacu bahitanywe n’amahano yo muri 1994 no mu myaka yakurikiyeho
Turibuka Abanyarwanda bose bishwe n'Inkotanyi mu ntambara yiswe iy’Ukwakira 1990, n’abandi bishwe nyuma y’aho zikomye imbarutso yo guhanura indege y’Umukuru w’igihugu. Mu gihe twibuka abacu, Perezida Kagame we, aba arira ay’ingona, ababajwe cyane nuko ngo hari abamucitse atamariye kw'icumu (disikuri ye yo kw'itariki ya 7 Mata 2007).
Abanyarwanda baca umugani ngo: «Ubara ijoro, ni uwariraye». Nk’Abanyepolitiki bari muri opposition bakarokoka amahano yo muri 1994, birakwiye ko tuvuga ibyatubayeho, kugira ngo bigire icyo byigisha ab’ubu. Twari twaratinyutse, dufata intwaro z’amagambo asobanutse, turwanya ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi, tutihishe mu myobo inkotanyi zita «indaki». Abato muri twe, baririmbaga barangaruye ijwi, bavuga ko umukuru w'igihugu utegekesha igitugu agomba kuvaho ! Amacumu n'imiheto twari dufite byari amagambo gusa. Ingabo yo kudukingira yari ubushake bwa benshi bwo guharanira impinduka ya politiki abanyarwanda bari banyotewe mu gihugu cyose. Ntabwo twatinye aho rukomeye, no kwigaragambya twarabikoze nta mususu. Abenshi muri twe, bari urubyiruko.
Amashyaka yarwanije Perezida Habyiramana na MRND muri politiki arazwi, ni MDR, PSD, PL na PDC. Uhakana ko abantu bari muri ayo mashyaka batishwe n'Interahamwe, cyangwa n'abasirikare ngo bashakaga guhorera Habyarimana, bari barananiwe kurwana ku rugamba n'Inkotanyi, ahubwo bagahitamo gutsemba abo bitaga ibyitso byazo, azabibwire abanyarwanda! Ntawahakana kandi ko hari n’abishwe n’inkotanyi mu duce tw’umujyi wa Kigali zari zagose. Bamwe mu bishwe turabazi, tubifitiye gihamya!
Kwibuka ni ugusubiza amaso inyuma. Kwibuka ni ukongera gushushanya mu bwenge bwacu abo twabanye bitabye Imana, tugatekereza izo nzirakarengane, tukibuka n’ibihe bikomeye twanyuzemo.
Turibuka abiciwe mu ngo zabo, turibuka nabo biciye aho bari bihishe mu miringoti. Turibuka abarashwe, tukibuka abakubiswe amahiri kugeza bavuyemo umwuka. Turibuka abakubiswe udufuni, abahambiriwe amaboko inyuma mu mugongo bagakubitwa imisumari mu mutwe bagapfa bavirirana amaraso mu mazuru no mu matwi. Turibuka abishwe bakajugunywa mu migezi no mu biyaga. Turibuka abishwe babazwe, cyangwa bagatemagurwa batwite. Turibuka abishwe batewe za grenades muri za kiriziya. Turibuka abishwe bagatwikirwa mu mashyamba ya Nyungwe, abatwikiwe muri Arboretum i Butare ubu yabaye Huye. Turibuka abarasiwe ku kibuga muri Nshiri, n’abarasiwe ku kibuga cy'i Byumba. Turibuka abana batawe ku mihanda, basizwe n'ababyeyi babuze uko babatwara bahunga, bagapfa batagangaye, bishwe n'agahinda kavanze n'inzara, umunaniro n'inyota.
Turibuka abacu batashyinguwe, bariwe n'inyamaswa. Turibuka abacu batawe mu misarane ari bazima, bagapfa boga mu mazirantoki. Turibuka ko twarokotse, turibuka ko twahinze imishyitsi, dutegereje gupfa ; turibuka ko twavuze amasengesho bucece nk’ayo kuzirikana ZABURI ya 35 ; turibuka ko twarizikanye Yezu ari mu murima w'i Getsimani, mbere y’uko Abayahudi baza kumufata ngo bajye kumwica, ari bwo yabwiraga Se Uhoraho ati: «Dawe niba ari rwo wangeneye, ndarwemeye». Twibuke ko urupfu rwa Yezu rwatubereye igihozo mu kaga twarimo, kubera ko nawe yapfuye azize ubusa, agira ngo atwitangire. Turibuka ko twarokotse! Ntitwarokotse ku bwacu: twarokotse kubera ko Uwiteka ariko yabishatse, kugira ngo tuzabwire abandi inzira y'umusaraba twanyuzemo. Ntitwakize ku bwacu, twakize ku bwa Nyagasani. Muri iyi minsi yo kwibuka abacu bishwe, turibuka n'abaduhishe cyangwa bagahisha benewacu, bakabaha n'amafunguro.
Twibuke n’abandi mu bindi bihe, barimo intwari zaharaniye repubulika.
Kwibuka ntabwo ari ukuzirikana gusa abacu bishwe bunyamaswa ku mpamvu za politike ishingiye ku ngirwamoko n'uturere. Kwibuka ntabwo ari ukwibuka amoko ahubwo ni ukwibuka inzirakarengane z'abanyarwanda dusangiye igihugu, dusangiye umuco ndetse n'amaraso. Kwibuka ntabwo ari ukurata imihigo mu maganya ; bikaba ngombwa gukoresha ingufu za Leta kugirango duhatire bamwe kwibuka ababo mu gihe abandi nabo babuze ababo baba bahekenya amenyo, bibaza icyo bari cyo mu gihugu cyabo, gifite abategetsi bashishakazwa no kuvangura abishwe n'Interahamwe n'abishwe n’Inkotanyi. Ishavu, agahinda n'amalira ntibigira ubwoko. Nitwibuke abacu bishwe kuva mw'ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 1994, kugeza Inkotanyi zifashe Kigali, tutibagiwe n’abapfuye nyuma yaho! Tugomba kwibuka ABANYARWANDA BOSE, ABISHWE N'INTERAHAMWE N'ABISHWE N’INKOTANYI.
Kwibuka nta bwoko bubifiteho "monopole" (umwihariko), kwibuka abacu nta ruhusa bigomba, nta nuwo dusaba ko adufasha kubabara, akababaro dufite ku mutima ntawe tugatira nta n’uwo twagatiza. Abatumva akababaro abanyarwanda bose bagize mu ntamabara yatejwe na FPR-Inkotanyi n'ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda, bakaba bakomeje kuyobora u Rwanda bashyira imbere ubwoko bumwe bumva ko ngo ari bwo bwonyine bwapfushije, bizabagora kumvikanisha politike ya « Ndumunyarwanda » nabo ubwabo badashyira mu bikorwa!
Ntabwo wavangura abapfuye urupfu rumwe, ngo ubeshye rubanda n'amahanga ko ushaka ubumwe bw'abazima barokotse urupfu rumwe. Biratangaje kubona bamwe mu bo twafatanije urugamba rwo kurwanira demokarasi n'ubumwe bw'Abanyarwanda, batinyuka kuvuga nta soni bafite ko aribo bapfushije bonyine! Ni akumiro : Tunyagirwe kimwe twese, bamwe bati twanyagiwe twenyine, kandi imvura yari imwe n'inzira yari imwe ! Nimusigeho, tukibanemo! Tube Abanyarwanda, igihe cy'amoko cyagiye nka nyomberi.
Turibuka Abanyarwanda ibihumbi munani (8.000) baguye i Kibeho muri Mata 1995, tukibuka ibihumbi birenga magana ane (400.000) by'abanyarwanda bishwe nk'inyamaswa z'ishyamba, harimo abagore n'abana, abasaza, abarwayi n'abatishoboye biciwe mu gihugu cya Congo mu myaka ya 1996-1997. Turibuka abanyarwanda benshi bagiye banyerezwa bakicwa rwihishwa, imirambo yabo igatwikirwa mu mashyamba cyangwa ikajugunywa mu migezi no mu biyaga. Tuzibuka bose, tutibagiwe n’abishwe muri za Byumba na Ruhengeri kuva Inkotanyi zishoje intambara muri 1990.
Tuzibuka by’umwihariko abanyapolitike bishwe na FPR, barimo Gapyisi, Gatabazi, Sendashonga, Depite Hitimana na Coloneli Cyiza, bazize ubushishozi n’ubushobozi bwabo, no kuba bataremeye politike y'Inkotanyi igambiriye guhindura Abanyarwanda ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo. Tugomba kandi kuzirikana n’abahitanywe n’ingoma bakoreye cyangwa bateye inkunga, barimo Coloneli Karegeya, umunyemali Rwigara n’abandi tutarondora. Urupfu rwabo rwerekanye ko Kagame n’ingoma ye batikomye ubwoko ubu n’ubu, ko ahubwo abamubangamiye ari Abanyarwanda bose batemera amafuti ye, n’abaharanira ko ubutegetsi bwe bw’igitugu bwasezererwa.
Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe bikomeye ; ubwami bwarasezerewe busimbuzwa "repubulika" muw’1961. Iyo mpinduka y’ingirakamaro ntigomba gufatwa nk'inzigo, ngo ibere abatakaje ubutegetsi icyo gihe, impamvu yo gusebya intwari zafashe iya mbere kugira ngo iyo Repubulika igerweho, ice akarengane kari gashingiye k'ubucakara bwa bamwe, batagombaga gukomeza kuba abaja mu gihugu cyabo. Niba hari abadashaka iyo Repubulika, nibasubizeho ingoma ya cyami, kandi babikore batihishe inyuma y'ikinyoma n'ubugome bwa « cyami muri repubulika ».
Bigomba kumvikana ko muw’1959 kurwanya ubutegetsi bwa cyami n'ingabo z'umwami zari ziyobowe na sushefu Nkuranga zishaka gutsemba rubanda, nta cyaha kirimo. Kimwe ni uko nta cyaha twakoze muri 1990-1993 turwanya ubutegetsi bwa Habyarimana na MRND, twabonaga ko ari ubw'akazu, irobanura ry'uturere no kwikubira kwa bamwe. Ntabwo tuzaceceka, ngo twibagirwe ba Kayibanda, Mbonyumutwa, Gitera, Munyangaju, Bicamumpaka, Makuza, n'abandi barwanashyaka bagize ubutwari bwo kurwanya ubuhake, bagaharanira iyo Repubulika bamwe bashaka kugira ruvumwa babeshya abatariho muri icyo gihe, ko ngo muri 1959 hapfuye abantu ibihumbi 250.000. Nibasigeho kuberako gutsindagira mu rubyiruko ikinyoma nk'icyo, bishobora kongera gusenya igihugu. Ababirigi na LONI nibo bayoboraga u Rwanda bazasobanure uko byagenze. Kuvuga ibitari ukuri byitwa ikinyoma. Ariko ikinyoma nk'iki ni ubugome bwo guteranya rubanda.
Impinduka yabaye ntiyazanywe n'abicanyi yazanywe n'abashakaga demokrasi mu gihugu cyabo. Byatumye rubanda iva mu bucakara bwari karande, ibona n'uburenganzira bwo kwitorera abategetsi. Rwose birababaje kandi biragayitse kubona bamwe barageze aho bihakana ba se cyangwa ba sebukwe, kugira ngo barebwe neza n’ingoma y’ubu, cyangwa ngo batitwa "abajenosideri"! Ntabwo twakwemera gusubizwa inyuma ho imyaka mirongo itandatu mu mateka, ngo twongere guhakirwa kubaho. Turamagana kandi uburiganya n’iterabwoba bya FPR-Kagame, bigambiriye guhekesha inyonjo yiswe "ingengabitekerezo ya jenoside", umuntu wese unyuranyije imyumvire n’Ubutegetsi bw’Inkotanyi n’ishyirahamwe «IBUKA » kuri iki kibazo cyo kwibuka abacu n’uburyo bigomba gukorwamo.
Ivangura rikabije (apartheid) rikorerwa abazima n’abapfuye, rigomba gucika burundu. Twese twarapfushije. Kuva mw'ijoro ryo kw'itariki ya 6 Mata 1994, utarapfushije abe bahitanywe n'Interahamwe cyangwa n’abasilikare ba Leta b'ibihararumbo, yiciwe n'abasilikare b’Inkotanyi igihugu cyari cyaracumbikiye mu ngoro ya CND i Kigali ; byitwa ko bari gutegura ishyirwaho ry’inzego z’ubutegetsi bw’inzibacyuho, kandi mu by’ukuri bari muri gahunda yo gucengera u Rwanda bitegura kurufata ku ngufu.
Tuzibuka abacu iteka ryose, aho turi hose, ntawe tugombye kubisabira uburenganzira. Turarikiye Abanyarwanda kwima amatwi abakomeje kubacamo ibice, tubashishikariza gukomera k’umuco w’ubupfura no kubahana, cyane cyane muri ibi bihe babangamiwe n’ubutegetsi bubagirira nabi mu buryo bunyuranye. Ngo nta gahora gahanze, amaherezo ubwo butegetsi buzavaho, igihugu cyacu cy’u Rwanda dukunda cyongere kibe kizima, Abanyarwanda tubane mu mahoro no mu bwumvikane, dusangire akabisi n’agahiye, dutunge dutunganirwe !
Harakabaho umubano mu bantu ; Imana Ibarinde mwese !
Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi
Taliki ya 14 Mata 2017
Faustin Twagiramungu
Prezida w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.