Rwanda : Paul Kagame aranenga ingeso mbi y’ikinyoma yokamye leta iyobowe na Kagame !
Umugabo yakundaga gukubita umugore we kandi atamurusha ingufu, umugore akamwihorera. Umunsi umwe umugabo ataha yirakaje ashaka kongera gukubita umugore we ; umugore ahita asumira wa mugabo we, aramuzingazinga, amurenza urugo! Abaturanyi bumva ikintu kikubise hasi ngo pii ; baza biruka batabaye, bageze mu rugo, babona nyir’urugo abaje inyuma yihungura umukungugu ku bitugu; abaturanyi bamubajije ibimubayeho, abasubiza ko ari akabazo gato ko kutumvikana n’umugore we katumye amujugunyira ikoti munsi y’urugo. Abaturanyi bati : «ikintu twumvise kidunda kuriya ni ikoti ? » Nyir’urugo arabasubiza ati « iryo koti narindirimo !» Abaturanyi baraseka, buri wese asubira mu rugo rwe nta kindi yongereyeho!
Ese Paul Kagame ntiyaba ari kwitwara nk’uyu mugabo warengejwe urugo n’umugore we ? Kagame ari kunenga ikinyoma cya guverinema (ikoti) ye kandi ayirimo, ari nawe uyiyoboye ! Ubwo se twabyita iki ? Dukurikije ijambo Paul Kagame yabwiye abayobozi bakuru ba leta ye risoza umwiherero yabatumiyemo mu kigo cya gisilikare k’ i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuva taliki ya 25 Gashyantare 2017 kugeza taliki 2 Werurwe 2017 ; Paul Kagame yanenze bikomeye imikorere bimi irangwa n’ibinyoma bya leta iyobowe na Paul Kagame ! Ijambo rya Kagame risoza umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru ryumvikanamo kunenga cyane leta ya Kagame, kuburyo umuntu udasobanukiwe neza yakwibwira ko Kagame yitandukanyije na leta arimo kandi ayoboye! Nk’uko uriya mugabo wahoraga akubita umugorewe yarengejwe urugo yambaye ikote rye, niko na Kagame ari gukubita hasi guverinema nawe arimo kandi ayoboye ! Uburwayi nk’ubu babwita kwikunda ukanga abandi (égocentrisme).
Ibyo Paul Kagame anenga leta arimo kandi ayoboye biteye urujijo, umuntu yakwibaza niba ari Paul Kagame perezida w’u Rwanda uri kubivuga cyangwa se niba ari Paul Kagame uri mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda uri kunenga imikorere yayo mibi ! Paul Kagame yemeza ko muri leta ye umutekano ari mucye, ariko b’ambasaderi be bakirirwa babeshya amahanga ko mu Rwanda hari umutekano usesuye ! Paul Kagame yagize ati :
«… n’aba ba ambasaderi baduhagarariye, iyo bagenda amahanga yose babeshya ngo mu Rwanda rwose ngo umutekano ni 100%, ngo mudushyire ku rutonde rw’imbere ! Ese abo bantu mubwira iyo baje, umutekano barawubona cyangwa ntibawubona ? Ibyo mwaba mwarabeshye Japan, China, Europe, Amerika, muvuga ko mu Rwanda ari nyabagendwa, umutekano ari 100%, ko abantu bameze neza, mugashaka kubumvisha ko ibyo mwashakaga gukora mwabikoze kandi ko ibyo mwashakaga kugeraho mwabigezeho, bazaza babafate! Iyo umutekano uhari cyangwa udahari biragaragara, ntabwo ujya gushakisha kundi, birakwiyereka ! Abantu barakubwira bati ahangaha ntawe usohoka, iyo usohotse ugakata ikona ugiye gusura umuvandimwe, amahirwe yawe yo kugaruka ni 50%... kandi kensi bikaba! Baza bakahasanga amakuru nk’ayo, umuntu yaragiye ageze hariya ntiyagaruka… undi ageze hariya baramurasa, undi bamutera icyuma, undi bamusanga mu nzu baramwica… Ibyo ntushobora kubihisha ! »
Iyi mvugo ya Kagame ikaba ishimangira amakuru y’inyerezwa ry’abantu rya hato na hato rikorwa n’igipolisi cya Paul Kagame kandi icyo gipolisi kikaba kibikora gikurikije amabwiriza cyahawe na Paul Kagame. Inkuru ya vuba, akaba ari iy’inyerezwa rya Madame Violette Uwamahoro washakanye na Faustin Rukundo wari uvuye mu Bwongereza aje gushyingura umubyeyi we mu Rwanda. Mu gihe yari mu nzira yiteguye gusubira mu Bwongereza, Uwamahoro yahise ashimutwa n’igipolisi cya Paul Kagame, leta y’Ubwongereza yasabye ibisobanuro by’ishimutwa rye, dore ko Violette afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza, leta ya Kagame yabanje guhakana ko itamushimuse, ariko kera kabaye Polisi ya Paul Kagame yemeza ko yamushimuse ! None se twavuga ko Kagame yitandukanyije n’ibikorwa by’igipolisi cye ?
Ikindi Paul Kagame anenga leta ye kandi ayoboye, ni uko iterambere bahora batwerera u Rwanda ari baringa ! Paul Kagame yagize ati : « Ntabwo dukwiye kuba dufite abana barwaye bwaki, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage badafite icyo kurya gihagije, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage abayobozi baberaho kubongeraho ibibazo kubyo bari bafite aho kubikemura, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage batamenya niba buri bucye, ntabwo dukwiye kuba dufite abaturage bavuga ngo ningira Imana nzageza ku myaka 40. Ntuzabeshya ko warwanyije ubukene utaraburwanyije ngo biguhire, kuko uzabyuka ubusanga ku muryango [...], niba wibwira ko uri mu nzira z’ubusamo cyangwa ubeshya uti ndarusimbuka, urarusimbuka rimwe ubwa kabiri urafatwa.
Ibyo ukora nabi tukaba turi aha mu nama ukaba wabeshye ngo ibintu byose turabikora [...], ntabwo ndi bujye impaka nawe ndakwihorera, ejo mu gitondo ukuri kuragushyira hanze, niba umutekano twagombaga kubaka tutarawubatse uko byagombaga biradushyira hanze, ntushobora kubihisha, niba ari amashanyarazi wagombaga guha abaturage, inganda niba utarakoze ibyangombwa ngo amashanyarazi aboneka ukaza ahangaha gusa ukabeshya abantu ko ibintu byose biri mu nzira, twarabitunganyije, uwo munsi urawurenze ku kinyoma ariko ukurikira urafatwa ».
Ikigaragara cyo ni uko muri leta ya Paul Kagame nta muntu urimo uzi kubeshya kurusha Kagame ubwe ! None se ko « zitukwamo Nkuru » kandi « Inkondo ikaba iva ku mukuzo » ; Kagame aragira ngo abayobozi be babuzwe ni iki kubeshya kandi aribyo abigisha ? Kiretse niba Kagame ashaka kumvikanisha ko ari « Semuhanuka » naho abayobozi be akaba ari ba « Muhanuka » babeshya ikinyoma kizabanyagisha !
Veritasinfo