Ingabo za Congo FRDC zerekanye abanyarwanda bafatiwe mu mutwe wa M23 bari kurwana muri Congo!
Publicité
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Werurwe 2017, umuyobozi w’akarere ka 3 ka gisilikare k’ingabo za Congo FARDC, Gén. Léon Mushale yeretse abanyamakuru i Goma abarwanyi b’abanyarwanda bafatiwe ku rugamba bari kurwana mu mutwe wa M23. Bamwe muri abo barwanyi b’abanyarwanda bakaba barafashwe mpiri n’ingabo za Congo bari ku rugamba, abandi bakaba barishyize mu maboko y’ingabo za Congo. Icyo kiganiro cy’umuyobozi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, cyerekanye ko Paul Kagame uyobora u Rwanda akomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’akarere kose ari nako ashora abana b’abanyarwanda mu ntambara z’urudaca zibambura ubuzima !
Ubutegetsi bwa FPR Kagame bukomeje kwicisha abanyarwanda bucece kimwe n’abaturage bo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga, ubwo butegetsi bkaba bukomeje gushora akarere kose mu ntambara zidashira. Jenerali Léon Mushale w’ingabo za Congo FARDC, yasobanuriye abanyamakuru ko kuva ku italiki ya 15 Mutarama 2017 italiki umutwe wa M23 wongeye kuburaho imirwano ku butaka bwa Congo ; uwo mutwe umaze gutakaza abarwanyi 22 bishwe n’ingabo za Congo FARDC, ingabo za Congo kandi zikaba zarafashe mpiri abarwanyi ba M23 bagera kuri 25 bamwe muribo bakaba barafatiwe ku rugamba n’ingabo za Congo abandi bakishyira mu maboko y’izo ngabo, muri abo bafashwe abanyarwanda barimo ni 15. Gén.Léon Mushale yasobanuye ko umubare w’abarwanyi ba M23 bakomeretse utazwi kuko ari benshi cyane ariko bakaba barahungiraga mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda bagiye kuvurirwayo. Muri iyo mirwano ingabo za Congo FARDC zikaba zaratakaje abasilikare 2 naho abandi 6 barakomereka.
Muri icyo kiganiro Gén.Léon Mushale yagiranye n’abanyamakuru i Goma, yasobanuye ko abanyarwanda 15 bafatiwe mu mutwe wa M23 bakomoka mu turere twa GISENYI aritwo : KANAMA- RUBAVU na NYABIHU. Abo banyarwanda binjizwa mu mutwe wa M23 hakoreshejwe amayeri, mu buhamya batanga, abenshi bemeza ko bagezweho n’umugabo witwa KASONGO ukorera leta ya FPR Kagame, akababwira ko abajyanye muri Congo gukora akazi kazabahemba amafaranga atubutse. Abo banyarwanda basobanuriye itangazamakuru ko binjizwaga mu karere ka Bunagana (Congo) mu buryo bwa gicengezi aho bahuriraga n’abandi bacengezi ba M23 bavaga mu duce twa : MUGUNGA-MUSHAKI na KIBUMBA two muri Congo. Abenshi muri abo banyarwanda, abagiraga amahirwe yo kuticirwa ku rugamba, bishyiraga mu maboko y’ingabo za Congo kuko babonaga ko bashutswe bamaze koherezwa mu mirwano!Umuyobozi w’ingabo za Congo Gén.Léon Mushale, yabwiye abanyamakuru ko abarwanyi ba M23 bayobowe na Gen.SULTANI MAKENGA ; ingabo za Congo zikaba zariyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo umutwe wa M23 utazongera kugira ibirindiro bikomeye ku butaka bwa Congo. Gén.Léon Mushale yemeza ko umutwe wa M23 uzakomeza guhungabanya umutekano wa Congo kuko uwo mutwe ushyigikiwe n’igihug cy’u Rwanda ndetse n’icya Uganda. Gén.Léon Mushale yabivuze muri aya magambo, yagize ati :
«Muri aka kanya turimo tuvugana, abarwanyi b’umutwe wa M23 bahungiye mu gihugu cy’u Rwanda na Uganda. Kandi ibyo bihugu byombi M23 yihishemo, byatumenyesheje ko abo barwanyi bahungiye iwabo. Ariko ndabasaba guhora muri maso, kuko iyo umwanzi yahunze, bitavuga ko aba yatsinzwe urugamba, ahubwo uwo mwanzi agera mu bwihisho bwe, akabona umwanya wo kwisuganya kugira ngo ashobore kongera kugaba ibindi bitero. Niyo mpamvu twe nk’ingabo duhora twiteguye kugira ngo umunsi uwo ariwo wose uwo mwanzi azagabiraho ibitero, azasange twamwiteguye bihagije, tukamutsinda mu gihe gito».
Gén.Léon Mushale yizera ko leta y’u Rwanda na Uganda , ibihugu byombi byemera ko byakiriye abarwanyi ba M23, ko bigomba kubafata bikabashyikiriza leta ya Congo kugira ngo umutekano ugaruke ; naho niba ibyo bihugu byombi bitabikoze, bizaba bigaragaza ko aribyo bitera Congo! Gén.Léon Mushale, yemeza ko abarwanyi ba M23 bavuga ko iyo bahungiye mu Rwanda na Uganda baba basubiye mu bihugu byabo!
Veritasinfo.