Rwanda: Mu Bugarama abaturage bishwe babuzwa no kubivuga!
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira ku cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2017 saa saba z'ijoro, abaturage bo mu murenge wa Bugarama, akagari ka Ryankana mu karere ka Rusizi (Cyangugu) bakanguwe mu gicuku n'urusaku rw'amasasu y'urufaya yavugiye muri uwo murenge. Abaturage bari ku marondo bishwe ari benshi, abasilikare ba FPR inkotanyi bakaba mu gitondo cya kare bagose uwo murenge wa Bugarama wose, abaturage bakaba babujijwe kuvuga ibyo babonye; umuvugisi w'ingabo z'inkotanyi akaba yavuze ko bari mu iperereza ryo kumenya abarashe abaturage, ibinyamakuru mu Rwanda bikaba bitangaza iyo nkuru mu buryo bworoheje cyane no gutangaza imibare ififitse y'abantu bahitanywe n'ubwo bugizi bwa nabi!
Saa saba z'ijoro nibwo amasasu menshi cyane yarashwe ku bantu bakoraga irondo mu mudugudu wa Kabuga; abantu benshi bari mu bitotsi bahise bakanguka ariko batinya gukandagiza ikirenge hanze, ariko abantu benshi bakaba bagerageje gukurikirana mu madirishya y'amazu yabo ibyarimo biba hanze; bamwe mu barokotse ubwo bwicanyi bari ku irondo nabo bakaba bamenye abantu babagabyeho icyo gitero. Abaturage bari mu mazu kimwe n'abari ku marondo bose inkotanyi zabababujije kuvuga ibyo babonye n'ibyo bumvise muri ubwo bwicanyi. Ubuyobozi bwa gisilikare bwatanze amabwiriza ko abantu bagomba kwitabira inama batumiwemo zo kwishakamo abagizi ba nabi, nyamara umuvugizi w'inkotanyi akaba yemeza ko abagabye icyo gitero ari abantu babiri gusa bahise bahungira i Burundi, ubwo se abaturage barishakamo umwanzi bate kandi abashinzwe ku murwanya bazi aho yahungiye? Abaturage babujijwe kwitwaza telefoni zigendanwa! Amabwiriza yatanzwe, ni uko umuntu wese bafatana telephone arafatwa nk'umwanzi w'igihugu.

Abaturage bavuga kandi ko nyuma yo kurasa abo baturage bari ku irondo, abo basilikare babarashe bahise banyanyagiza impapuro mu baturage (tracts), umwe mu baturage wasomye ibyanditse kuri izo mpapuro yavuze ko hari handitsemo interuro igira iti: "Natwe iza rubanda turaribwaribwa". Abalikare b'inkotanyi babujije abaturage gusoma izo mpapuro cyangwa ngo hagire umuntu uzereka abatazibonye ahubwo bakaba bari kuzitoragura aho ziri hose bakazihisha abaturage, byabaye ngombwa ko abaturage bakurwa mu ngo zabo babarunda ahantu hamwe bamaze gusakwa ko badafite telefoni cyangwa izo mpapuro.
Nta gushidikanya ko iki gitero kiri mu ikinamico ry'inkotanyi zishaka kwereka amahanga ko igihugu cy'Uburundi aricyo kiri guhungabanya umutekano mu Rwanda kugira ngo bibe impamvu yo gusobanura ko abarundi b'abarobyi bishwe n'inkotanyi mu cyumweru gishize zabikoze ku mpamvu z'umutekano w'igihugu cy'u Rwanda . Abakurikirana politiki yo mu biyaga bigari bakaba bemeza ko u Rwanda ruri gushotora Uburundi kugira ngo rubone inkunga y'ibihugu by'amahanga maze rugabe igitero mu Burundi cyo kwirukana ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kuko u Rwanda rubushinja gutegura jenoside y'abatutsi!
Ni ukubikurikiranira hafi
veritasinfo