Rwanda: Impungenge ni zose ku buzima bw'abagororwa bari muri gereza ya Kimironko yafashwe n'inkongi
Publicité
Inkongi z'umuriro mu Rwanda zari zimaze iminsi zitanze agahenge; ariko ku isaha ya saa mbiri n'igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Werurwe 2017; gereza ya Kimironko mu mujyi wa Kigali yafashwe n'inkongi ikomeye cyane.Igiteye impungenge ni uko mu gihe iyo nkongi yarimo ikaza umurego, humvikanye urusaku rw'amasasu imbere muri gereza!
Abaturage baturiye iyo gereza bahungishijwe, ariko abagororwa bari imbere muri gereza bo bashyirwa mu cyumba kimwe k'iyo gereza iri gushya! Nyuma y'isaha gereza ya Kimironko iri gushya, nibwo indi nkuru yashyizwe ahagaragara n'itangazamakuru ryo mu Rwanda ko ishami rya Banki nkuru y'igihugu riri i Rwamagana naryo ryafashwe n'inkongi saa tatu n'igice, iyo nkongi ikaba yahereye mu igorofa rya kabiri mu cyumba kigenzurirwamo imikorere, ariko ikaba idakanganye! Ese izi nkongi zombi hari aho zihuriye cyangwa ni ukujijisha?
Kugeza ubu nta mpamvu iragararazwa yateye inkongi yo muri gereza ya Kimironko, gusa umuyobozi w'urwego rw'amagereza mu gihugu yahise atanga igisobanuro cy'uko iyo nkongi yatewe n'uko iyo gereza yari ishaje! Kugeza ubu abantu benshi bafite impungenge z'ubuzima bw'abagororwa bari muri iyo gereza, nubwo abashinzwe umutekano ba leta ya Kigali bavuga ko hari abagororwa 7 gusa bakomeretse byoroheje; abo bashinzwe umutekano ntibasobanura uburyo ki abo bagororwa bakomeretsemo! Nta bisobanuro kandi baratanga ku mpamvu y'urusaku rw'amasasu yavugiye imbere muri gereza!Ku mashusho ari gutangwa n'abantu begereye iyo gereza ku mbuga nkoranyambaga, abaturage baturanye n'iyo gereza baratangazwa cyane n'uko bahungishijwe uwo muriro kandi bari hanze ya gereza ariko abayifungiyemo ntibahungishwe! Kubera ibikorwa byo kunyereza abantu bagafungirwa mu magereza mu bwihisho, impungenge zatangiye kuba nyinshi ko iriya nkongi yafashe gereza ya Kimironko yateguwe kugira ngo abantu nkabo bafungiwe mu bwihisho bicwe mu buryo bw'amayobera ndetse n'abagororwa bamwe bagendere muri ako kavuyo! Guhisha imirambo y'abishwe byo ni umwuga FPR Inkotanyi ifitemo uburambe!
Imana ifashe abanyarwanda muri aka kaga barimo!
Ubwanditsi.
