Rwanda :Kunyereza abantu birakomeje, HRW ikaba yamagana ibikorwa byo kwambura abaturage amasambu yabo!
Uko ishyaka FPR Kagame riri kuramba ku butegetsi niko riri kugenda rirushaho kongera ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bw’ibanze bw’abanyarwanda ! Ku italiki ya 26 Werurwe 2017, Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu « Amnesty International », washyize ahagaragara itangazo risaba leta y’u Rwanda kugaragaza uko byagendekeye abantu iyo leta yanyereje ! Kugeza ubu nta gisubizo iyo leta yari yatanga, ahubwo ikaba ikomeje ibikorwa byayo byo kunyereza abandi bantu ! Amakuru « veritasinfo » ikesha abantu batuye mu karere ka Rubavu, aremeza ko Bwana Aloys Harerimana, utuye mu kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Rubavu (Gisenyi) mu ntara y’Iburengerazuba ; yanyerejwe kuri uyu wa gatandutu taliki ya 01 Mata 2017.
Abantu bashimuse Harerimana bamusanze iwe mu rugo, bamutwara mu modoka y’umweru ifite nimero za plaki : RAC 456 R, iyo modoka yari itwawe n’umusilikare, kugeza ubu umuryango we ukaba utazi irengero rye! Muri ako Karere niho undi mu ryango w’abanyamerika wita ku burenganzira bwa muntu HRW, nawo watangaje raporo yerekana uburyo Leta ya FPR Kagame iri kubangamira uburenganzira bw’abaturage, iyo leta ikaba iri kubakura mu masambu yabo ku ngufu, Ibyo bikorwa bya leta ya Kagame bikaba bibangamiye amategeko mpuzamahanga yo kugira umutungo bwite utimukanwa! Niba iyi leta ya FPR imaze kuzengereza abaturage mu myaka 23 gusa imaze ku ngoma, ni nde uzayirokoka mu gihe izaba igeze mu myaka 50 yihaye ?

Nkuko HRW ibisobanura, iterabwoba ry’abo bayobozi ku baturage rishingiye ku bibazo bibiri : Ikibazo cya mbere gishingiye ku makimbirane y’ubutaka yagaragaye mu karere ka Rubavu. Abayobozi (abasilikare n’abagisivili) bo muri ako karere, bakoze igikorwa cyo kwirukana ku ngufu imiryango igizwe n’ingo 30 ; iyo miryango bayikuye mu masambu ituyemo, ayo masambu ahabwa urugo rumwe rushyigikiwe n’ubutegetsi. Ikibazo cya kabiri ni ikerekeranye n’abaturage bari gukurwa mu masambu yabo ku mbara bikozwe n’abo bayobozi. Abo baturage bari gukurwa mu byabo, bari gutegekwa kujya gutura mu mudugudu w’icyitegererezo uri kure cyane y’amasambu yabo, uwo mudugudu ukaba wubatse muri Rutsiro.

Kuri aka karengane gakorerwa abaturage, umuryango HRW uragira uti : «Intego ya leta yo gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka no gutunganya imiturire myiza y’abaturage, ni nziza, (…) ariko guhonyora uburenganzira bwibanze bw’abaturage bagerwaho ingaruka mbi z’iyo ntego cyane cyane ko abo baturage baba bagaragaje impungenge bafite zo kwamburwa ubutaka bwabo bwari bubatunze, ntibyemewe ».
Igihugu cy’u Rwanda nicyo gito muri Afurika yo hagati, kandi u Rwanda nicyo gihugu gifite ubucucike bwinshi bw’abaturage muri Afurika yose. Umubare mu nini w’abaturage b’u Rwanda utunzwe n’ubuhinzi, akaba ariyo mpamvu ikibazo kirebana no kwambura abantu ubutaka kiba kitoroshye ! N’ubwo u Rwanda rushimirwa kuba rwarateye intambwe mukubaka ibikorwa remezo kuva mu mwaka w’1994 ; abayobozi b’u Rwanda bakomeje gutungwa agatoki n’umuryango mpuzamahanga bitewe n’uko muri icyo gihugu hakomeje kwigaragaza ubutegetsi bw’igitugu, urubuga rwa politiki rufunze, nta demokarasi iharangwa, nta burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza ndetse n’uburenganzira bwo kubaho bugerwa ku mashyi!
► Kanda aha usome kuburyo burambuye raporo ya HRW mu gifaransa- aha