Rwanda : Ibirego bishinjwa Madame Violette Uwamahoro ni umuti w’amenyo, kuvugira kuri whatsap bihungabanya ubutegetsi bw'i Kigali! !
Harya ngo u Rwanda rwateje imbere umugore ku isi? Imiryango irengera uburenganzira bw'umugore irihe?
[Ndlr :Ubucamanza bw’ibihugu byinshi bwagiye butesha agaciro impapuro leta ya Paul Kagame yagiye ikwiza mu mahanga zo guta muri yombi abanyarwanda bamuhunze. Abacamanza b’ibyo bihugu bavugaga ko ibirego bitangwa na leta y’u Rwanda kuri abo bantu bidasobanutse ; leta ya Kagame igahita ivuga ko ubucamanza bw’ibyo bihugu bubogamye ! Abanyarwanda bazi ibinyoma bikabije byagiye bishinjwa abantu mu nkiko za « Gacaca » kugeza ubwo abahutu barenga miliyoni 2 bose bahamwa n’ibyaha bya jenoside, abenshi muribo bakaba baraguye muri gereza abandi bakamburwa ibyabo ! None se nk’ibi birego leta ya Kagame ishinja Madame Uwamahoro, bigenze mu nkiko z’ibihugu byiyubashye byahabwa akahe gaciro ? Ibyaha nk’ibi nibyo byatumye igihugu cy’Ubudage kirekura kuwa mbere taliki ya 20/03/2017 Enoch Ruhigira wari uhafungiye, ntanibisobanuro Ubudage bwatanze kuko bwasanze dosiye yatanzwe n’u Rwanda ari ibinyoma gusa ! Inkuru y’ibirego bishinjwa Madame Uwamahoro na leta ya Kagame irerekana ko imiyoborere iki gihugu igeze mu bihe bya nyuma ! Igihugu gitinya whatsap!]
Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza ari nacyo gihugu yabagamo yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko rwaba rumufunguye by’agateganyo ku byaha aregwa, kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2017. Uwamahoro ukurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi; yabwiye Urukiko ko hari ibyo akenera ntabibone nk’umugore utwite, asaba ko yarekurwa akajyanwa ahantu hazwi akabasha kwitabwaho neza. Afunganywe na musaza we w’umupolisi witwa Shumbusho Jean Pierre we uregwa ubufatanyacyaha, akaba ari n’umwe mu bamushinja.
Iburanisha….

Mu cyifuzo cyabwo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu bushingiraho busabira Uwamahoro gukomeza gufungwa by’agateganyo ari impamvu zikomeye. Bwagaragaje ko nubwo ibyo Uwamahoro aregwa atabyemera, hagaragajwe ibimenyetso bifatika by’uko yavuganaga kuri WhatsApp na musaza we w’umupolisi nawe ufunzwe. Ashingiye ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ku ngingo ya 96 n’iya 97 zigena impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, n’iya 98 igena izindi mpamvu zituma haba ifungwa ry’agateganyo, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Uwamahoro yakomeza gufungwa. Yavuze ko gukomeza gufungwa kwa Uwamahoro kandi ari uburyo bwiza bwatuma we na musaza we badasibanganya ibimenyetso ahanini anashingiye ku kuba ibyaha baregwa ari ibihungabanya umutekano w’igihugu.
Musaza we umushinja…
Ku rundi ruhande, musaza wa Uwahamahoro bari kumwe imbere, kuko nawe afunzwe, we yahamije imbere y’urukiko ko Uwamahoro yakunze kujya amwandikira kuri WhatsApp anamuhamagara akamubwira ko atarangije amashuri akamubwira ko yamufasha kuyarangiza. Uyu mupolisi witwa Shumbusho ariko wari wambaye gisiviri, yavuze ko akorera mu bapolisi bihariye bashinzwe gutabara, ‘Interforce Unity’. Yavuze ko mu biganiro yagiranye na mushiki we yakoze amakosa yo kumena amabanga y’igihugu. Yemeye ibyaha byose aregwa, anabisabira imbabazi, avuga ko Uwamahoro yamusabaga ko yazashaka Passeport akazamufasha kujya mu Bwongereza.
Aha Shumbusho yabwiye Urukiko ko mushiki we yamubwiraga ko yarekera aho gukorera Leta y’Abatutsi, ati ‘byihorere iyo Leta tuzaza tuyivaneho.’ Shumbusho yavuze ko Uwamahoro yaje kuza kumubwira ko ngo WhatsApp bavuganiragaho zishobora kuba zigenzurwa, akamusaba ko yayihindura agashaka indi, ko azamushakira abandi bantu Uwamahoro azajya anyuzaho amakuru bakayamushyira.
Uwamahoro …
Uwamahoro Violette ahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho yabwiye urukiko ko yafunzwe kuva tariki 14 Gashyantare 2017 ku mugoroba nka saa moya n’igice. Yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma, yerekana ko afite ikibazo cy’uko atwite, asaba ko yakoroherezwa agafungurwa agakurikiranwa ari hanze. Kuri ibi, umwunganizi we mu mategeko yagaragarije urukiko ko Polisi ari yo ifite amatelefone ye yose na za password zayo, bityo ko bazigenzura ko nta perereza rizigera ripfa nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze. Aha ni naho yahise ashimangira ko umukiriya we yunganira atwite inda y’amezi atanu, avuga ko nubwo nta mpapuro zo kwa muganga zibigaragaza babifitiye ariko ko yazajyanwa mu cyuma agapimwa.
Umunyamategeko yagaragaje ingingo ya 28 y’Itegeko Nshinga avuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we nk’abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Yashimangiye ko nubwo nyina yaba umunyacyaha, ko nubwo ibyo ubushinjacyaha bumurega hazasangwa bifite ishingiro Urukiko rwarengera umwana, rugategeka ko nyina yaba afunguwe, avuga ko umwana yitwa umwana kandi akarengerwa kuva agisamwa. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha narwo, rwabwiye Urukiko ko ibyo gutwita Uwamahoro avuga nta bimenyetso yagaragaje.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwimuriye iburanisha tariki 27 Werurwe 2017. Uwamahoro, washakanye na Rukundo Faustin nawe uba mu Bwongereza, Polisi y’u Rwanda, mu ntangiriro za Werurwe nibwo yatangaje ko imufite. Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi kandi ko aregwa gufatanya n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza. Uwamahoro, umubyeyi w’abana babiri; uw’imyaka 10 n’uw’imyaka 8 baba mu Bwongereza, yaje mu Rwanda, bivugwa ko yari yaje mu muhango wo gushyingura se.
Inkuru y’izuba rirashe