Rwanda : Ibirego bishinjwa Madame Violette Uwamahoro ni umuti w’amenyo, kuvugira kuri whatsap bihungabanya ubutegetsi bw'i Kigali! !

Publié le par veritas

Harya ngo u Rwanda rwateje imbere umugore ku isi? Imiryango irengera uburenganzira bw'umugore irihe?

Harya ngo u Rwanda rwateje imbere umugore ku isi? Imiryango irengera uburenganzira bw'umugore irihe?

[Ndlr :Ubucamanza bw’ibihugu byinshi bwagiye butesha agaciro impapuro leta  ya Paul Kagame yagiye ikwiza mu mahanga zo guta muri yombi abanyarwanda bamuhunze. Abacamanza b’ibyo bihugu bavugaga ko ibirego bitangwa na leta  y’u Rwanda kuri abo bantu bidasobanutse ; leta  ya Kagame igahita ivuga ko ubucamanza bw’ibyo bihugu bubogamye ! Abanyarwanda bazi ibinyoma bikabije byagiye bishinjwa abantu mu nkiko za « Gacaca » kugeza ubwo abahutu barenga miliyoni 2 bose bahamwa n’ibyaha bya jenoside, abenshi muribo bakaba baraguye muri gereza abandi bakamburwa ibyabo ! None se nk’ibi birego leta  ya Kagame ishinja Madame Uwamahoro, bigenze mu nkiko z’ibihugu byiyubashye byahabwa akahe gaciro ?  Ibyaha nk’ibi nibyo byatumye igihugu cy’Ubudage kirekura kuwa mbere taliki ya 20/03/2017 Enoch Ruhigira wari uhafungiye, ntanibisobanuro Ubudage bwatanze kuko bwasanze dosiye yatanzwe n’u Rwanda ari ibinyoma gusa ! Inkuru y’ibirego bishinjwa Madame Uwamahoro na leta ya Kagame irerekana ko imiyoborere iki gihugu igeze mu bihe bya nyuma ! Igihugu gitinya whatsap!]

Umunyarwandakazi Violette Uwamahoro ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza ari nacyo gihugu yabagamo yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ko rwaba rumufunguye by’agateganyo ku byaha aregwa, kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2017. Uwamahoro ukurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi; yabwiye Urukiko ko hari ibyo akenera ntabibone nk’umugore utwite, asaba ko yarekurwa akajyanwa ahantu hazwi akabasha kwitabwaho neza. Afunganywe na musaza we w’umupolisi witwa Shumbusho Jean Pierre we uregwa ubufatanyacyaha, akaba ari n’umwe mu bamushinja.

Iburanisha….

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, ryabereye i Rusororo, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ubushinjacyaha bwasabiye Uwamahoro gufungwa by’agateganyo kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byaha aregwa. Ni urubanza Uwamahoro yajemo yambaye imyambaro isanzwe ari kumwe n’umwunganira. Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abandi bantu bafunzwe baje kuburana, nabo bakurikiranye uru rubanza rwabanjirije izabo. Hari harimo kandi abo mu muryango wa Uwamahoro, abakozi ba Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda, inzego za Polisi n’abanyamakuru batandukanye b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda na mpuzamahanga.

Mu cyifuzo cyabwo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko impamvu bushingiraho busabira Uwamahoro gukomeza gufungwa by’agateganyo ari impamvu zikomeye. Bwagaragaje ko nubwo ibyo Uwamahoro aregwa atabyemera, hagaragajwe ibimenyetso bifatika by’uko yavuganaga kuri WhatsApp na musaza we w’umupolisi nawe ufunzwe. Ashingiye ku itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ku ngingo ya 96 n’iya 97 zigena impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, n’iya 98 igena izindi mpamvu zituma haba ifungwa ry’agateganyo, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Uwamahoro yakomeza gufungwa. Yavuze ko gukomeza gufungwa kwa Uwamahoro kandi ari uburyo bwiza bwatuma we na musaza we badasibanganya ibimenyetso ahanini anashingiye ku kuba ibyaha baregwa ari ibihungabanya umutekano w’igihugu.

Musaza we umushinja…

Ku rundi ruhande, musaza wa Uwahamahoro bari kumwe imbere, kuko nawe afunzwe, we yahamije imbere y’urukiko ko Uwamahoro yakunze kujya amwandikira kuri WhatsApp anamuhamagara akamubwira ko atarangije amashuri akamubwira ko yamufasha kuyarangiza. Uyu mupolisi witwa Shumbusho ariko wari wambaye gisiviri, yavuze ko akorera mu bapolisi bihariye bashinzwe gutabara, ‘Interforce Unity’. Yavuze ko mu biganiro yagiranye na mushiki we yakoze amakosa yo kumena amabanga y’igihugu. Yemeye ibyaha byose aregwa, anabisabira imbabazi, avuga ko Uwamahoro yamusabaga ko yazashaka Passeport akazamufasha kujya mu Bwongereza.

Aha Shumbusho yabwiye Urukiko ko mushiki we yamubwiraga ko yarekera aho gukorera Leta y’Abatutsi, ati ‘byihorere iyo Leta tuzaza tuyivaneho.’ Shumbusho yavuze ko Uwamahoro yaje kuza kumubwira ko ngo WhatsApp bavuganiragaho zishobora kuba zigenzurwa, akamusaba ko yayihindura agashaka indi, ko azamushakira abandi bantu Uwamahoro azajya anyuzaho amakuru bakayamushyira.

Uwamahoro …

Uwamahoro Violette ahawe ijambo ngo agire icyo abivugaho yabwiye urukiko ko yafunzwe kuva tariki 14 Gashyantare 2017 ku mugoroba nka saa moya n’igice. Yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma, yerekana ko afite ikibazo cy’uko atwite, asaba ko yakoroherezwa agafungurwa agakurikiranwa ari hanze. Kuri ibi, umwunganizi we mu mategeko yagaragarije urukiko ko Polisi ari yo ifite amatelefone ye yose na za password zayo, bityo ko bazigenzura ko nta perereza rizigera ripfa nk’uko Ubushinjacyaha bwabivuze. Aha ni naho yahise ashimangira ko umukiriya we yunganira atwite inda y’amezi atanu, avuga ko nubwo nta mpapuro zo kwa muganga zibigaragaza babifitiye ariko ko yazajyanwa mu cyuma agapimwa.

Umunyamategeko yagaragaje ingingo ya 28 y’Itegeko Nshinga avuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we nk’abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga. Yashimangiye ko nubwo nyina yaba umunyacyaha, ko nubwo ibyo ubushinjacyaha bumurega hazasangwa bifite ishingiro Urukiko rwarengera umwana, rugategeka ko nyina yaba afunguwe, avuga ko umwana yitwa umwana kandi akarengerwa kuva agisamwa. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha narwo, rwabwiye Urukiko ko ibyo gutwita Uwamahoro avuga nta bimenyetso yagaragaje.

Umuntu wese afatwa nk’umwere ku cyaha aregwa igihe cyose kitaramuhama burundu mu buryo bukurikije amategeko, mu rubanza rwabereye mu ruhame kandi ruboneye, yahawe uburyo bwose bwa ngombwa bwo kwiregura. Umwunganizi wa Uwamahoro we yavuze ko kuba Uwamahoro yaragiranye ibiganiro na musaza we nta cyaha abibonamo, ko ahubwo ibyaha byaba ibyo baganiriye ariko ko kuganira kwabo ari ibintu bisanzwe nk’abavandimwe. Yavuze ko Uwamahoro atari asanzwe ari umunyapolitiki, ko atari umusirikare yewe ntabe n’umupolisi ko ntaho yigeze agaragara mu myigaragambyo afite nibura nk’ifoto yamagana ubutegetsi, ko nta radiyo mpuzamahanga n’imwe aravugaho yaba za BBC, RFI cyangwa Ijwi ry’Amerika bityo ko nta mpamvu abona zikomeye zatuma akomeza gufungwa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwimuriye iburanisha tariki 27 Werurwe 2017. Uwamahoro, washakanye na Rukundo Faustin nawe uba mu Bwongereza, Polisi y’u Rwanda, mu ntangiriro za Werurwe nibwo yatangaje ko imufite. Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi kandi ko aregwa gufatanya n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza. Uwamahoro, umubyeyi w’abana babiri; uw’imyaka 10 n’uw’imyaka 8 baba mu Bwongereza, yaje mu Rwanda, bivugwa ko yari yaje mu muhango wo gushyingura se.

Inkuru y’izuba rirashe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
Oya Mbonyingabo. Tugomba guca akenge. Nyabarongo yica uyizaniye.Niyo Violette atajya mu Rwanda, umubyeyi we yari gushyingurwa.Violette yari kohereza contribution ye ahasigaye akareba vidéo.Cyangwa urakina na gereza ya Kagame, ijoro ribara uwariraye.Simvuze ngo tugire ubwoba ariko ntitukirohe mu ruzi turwita ikiziba.None ko Violette afite ubwenegihugu cy'Ubwongereza, Ambassade ya UK i Kigali iri kubikoraho iki? Ba bagore uruhuri tugira mu nteko bamaze iki?
Répondre
J
Wagira ngo muyobewe uko bicaga cyera! Ntago ibyo gufuga umudamu utwite aribyo byabananira.
Cyakora umupfumu wabaroze ntago yari yakarabye tu...
Répondre
M
@ Kalisa
Ibyuvuze haraho twemeranya, ariko kuvugango tureke kujya mu Rwanda, sinemera yuko haricyo byatwungura. U Rwanda NURWACU TWESE ushaka kurugira akarimake agafunga abantu ngokuko bakoresheje whatsapp niwe ntarikumva namba. Uriya mudamu Uwamahoro ugomba kumushimira ubutwari yagize bwokwirengagiza ingorane zirimu Rwanda, akajya gutabara umuryangowe. Gutabara abantu barimukaga nurugamba nkizindi dukwiriye kurwana; tukareka ubwoba.
Répondre
K
Jyewe nemera ko ibyaha Uwamahoro Violette aregwa ari ibihimbano. Ariko kandi abantu ntibakajye baturushya dusinya za pétitions ngo bafungure abantu biroha mu rwobo rw'intare barureba. Ese iyo Violette atajya mu Rwanda umubyeyi we ntiyari gushyingurwa. Abantu bataramenya uko Leta ya Kagame ikora barantangaza. None se ko umugabo wa Violette aba muri RNC abona bidahagije ngo abambari ba Kagame bamufunge? Kwitwaza ko atwite ibyo ntawe ubyitayeho i Kigali. Muri 1930 abana bavukiramo ndetse bagafunganwa na ba Nyina kugeza ku myaka itatu.Rero abantu bakagombye guca akenge bakamenya umwanzi barwanya uwo ari we. None se Gouvernement y'UK yo iri kubyitwaramo gute?
Répondre
M
Ubutabera bw'u Rwanda bufite ikibazo gikomeye; reba ibibirego bya Ruhigira mubudage, Ingabire Arusha na Uwamaho ikigari warezwe whatsapp, byose nibimenyetso byerekana yuko ubucamanza arubwishyaka ahokuba ubwigihugu. Abacamanza nibamenye hakirika yuko mubihe birimbere, mu Rwanda nihaba ibibazo bya opposition na FPR batazemererwa kubiburanisha. Ibi nibyo bituma imanza zijyanwa munkiko mpuzamahanga.
Répondre
M
Madame Violette Uwamahoro w'abaga mu bwongereza yagejejwe mu rukiko mu Rwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=TKi3nJgG7lQ
Répondre
L
LETA ZITWAZA AGAHOTORO ZIBANYINSHI:

Ngo UYU MUBYEYI ASHINJWA:

1. GUSHINGA UMUTWE WA GISIRIKARE
2. KUMENA AMABANGA YIGIHUGU. .
3. .......

NIko mumbwire: Kagame ageze aho Yikabga nababyeyi BATWITE ko BAMUHITANA? Koko uyu buriya UMUTWE yabashinga wafata na NYUMBA KUMI? Ese ko BATINYA UMUBYEYI UTWITE nihaza UFITE ABANA bizagenda bite? ARIKO AHO TURIBAGIRWA: Leta y'ABICANYI N'AMABANDI (Evodi) NTIYAHEJEJE Umubyeyi kuri AIRPORT nuruhinja! MBEGA LETA Yuzuyemo ABAGORE! Ibyo BYO KUGWIZA UMURONGO (Abateruzi...)...Turabirambiwe.

2. KUMENA AMANGA YIGIHUGU: Niko mumbwire UYU MUBYEYI Yari UMUNYAMABANGA WA LETA?

PUUUUU MUZAPFE URWO

http://www.therwandan.com/ki/2017/03/23/violette-uwamahoro-yitabye-urukiko-asaba-kurekurwa-kubera-ko-atwite/
Répondre
I
KAGAME N'ABAMBARI BE batinya ABAGORE BURYA.
Niba UMUBYEYI UTWITE BAMWIKANGAMO GUHURIKA KARIYA GATSIKO; Umukobwa UTASHYE IWABO agatuma BASIHOKA MUNYIKO (V.U. INGABIRE); Ubwo MURABONA iriya ari LETA NYABAKI?

KUZUZA ABAGORE mubyumba byo ku KIMIHURURA burya NI UBWOBA BAGIRIRA ABAGORE?

Leta ziragwira da! IYI TUZAYIBUKIRA KURI BYINSHI ARIKO NI TUGERA MUKWICA NO GUFUNGA ABABYEYI NTIBIZIBAGIRANA
Répondre
C
Le cas de cette jeune dame est la parfaite illustration de l'existence de la paranoïa qui ronge Kagame jusqu'aux os. Il voit des ennemis partout. Même les enfants qui ne sont pas encore nés sont ses ennemis. C'est édifiant de voir un individu qui va voir le Pape alors qu'il séquestre une mère et son enfant même s'il n'est pas encore né. C'est monstrueux

Les questions que tout Rwandais, peu importé sa religion, peuvent raisonnablement se poser sont les suivantes: Les évêques rwandais sont parfaitement au courant du méfait inique et effrayant de Kagame contre une jeune mère enceinte. Celui-ci séquestre deux personnes, la mère et son enfant. Ils sont parfaitement au courant car j'ai moi-même envoyé un courrier à un évêque, ami de Kagame et membre du FPR notoire, pour appeler son attention sur ce méfait et son silence de tombeau face un agissement monstrueux de Kagame, membre de son église. Le courrier lui a été remis en mains propres. Pourquoi les autorités de l'Eglise Catholique Rwandaise ont-elles présenté au Pape un individu imbibé de sang des centaines de religieux et religieuses de l'Eglise Catholique, qui séquestre une jeune femme enceinte et qui ne respecte même pas les foeutus ? Le Pape sait-il qui est effectivement Kagame? Lors de l'entretien avec Kagame, le Pape a-t-il évoqué le cas de Monseigneur Phocas Nikwigize qui a été découpé en morceaux et jeté dans le Lac Vert sur ordre de Kagame? Il convient de rappeler que c'est l'évêque de Goma, Monseigneur Ngabo Faustin qui a livré Monseigneur Phocas aux bouchers de Kagame? Le Pape a-t-il évoqué les massacres des religieux et religieuses à Rwesero? La liste non exhaustive des victimes est précisée dans le livre du Dr Léonard Nduwayo, 2002, Giti et le génocide rwandais, Paris, L'Harmattan (France) p.172-177. En invitant un sanguinaire notoire, au demeurant dépourvu de compassion humainela plus élémentaire, le Pape a insulté non seulement les victimes mais également les Rwandais, membres de son Eglise. Le constat est que le Pape a tutsisé la tête de l'Eglise Catholique. Les faits sont flagrants et limpides. Aussi, alors que les fidèles de l'Eglise Catholique sont majoritairement Hutu comme ils le sont dans notre pays, dans les écoles tenues par l'Eglise catholique à savoir les petits et grands séminaires, les Hutu ne dépassent pas 30%. L'Eglise Catholique Rwandaise est dans son ensemble l'image indiscutable du régime Kagame. Un régime purement Tutsi: président, présidents de la chambre des députés et du sénat, premier ministre, la haute fonction publique civile et militaire, les directeurs généraux des entreprises publiques, la magistrature, le corps diplomatique rwandais, l'armée ( de haut en bas) sont des Tutsi, sans parler d'autres institutions concoctées par Kagame pour récompenser les experts en apologie de son régime. Kagame fait le tour du monde avec ses avions sous les frais de l’Etat que la famine frappe durement des millions de Rwandais et qui a refusé l’aide du PAM pour aider les Rwandais affamés surtout les enfants qui souffrent de malnutrition avancée. Il est notoriété publique que Kagame a volé 100 millions de dollars US de deniers publics pour acquérir deux avions en Afrique du Sud, 50 millions la pièce. C’est Kagame, président du Rwanda qui loue ses avions au Rwanda et fixe le loyer à pays non forfaitairement mais par heure. Tout homme de bon sens comprend aisément que les voyages de Kagame lui rapportent plusieurs millions de dollars US. Il s’ensuit que celui-ci fait le tour du monde non pas dans l’intérêt des Rwandais mais dans son propre intérêt c’est-à-dire pour le pognon. Les avions de Kagame ne sont pas immatriculés au Rwanda mais à l’étranger les loyers perçus lors de ses voyages à l’étranger sont placés à l’étranger. Ce qui est scandaleux est de voir un Pape, dit Serviteur de Dieu, inviter un individu qui refuse l’aide du PAM pour soulager les misérables Rwandais et vide les caisses publiques pour s’enrichir par le jeu de voyages à l’étranger ? Le Pape a-t-il été informé de la situation dramatique dans laquelle se trouvent des millions de Rwandais ? Certes, les Evêques Tutsi ne peuvent sûrement pas lui dire la vérité sur la situation sociale des Rwandais en l’occurrence la famine qui sévit sur l’ensemble du Rwanda et les tours du monde faits par Kagame avec les deniers publics alors que les enfants rwandais meurent de faim mais il dispose d’autres canaux pour s’informer sur l’état réel du Rwanda et de l’Eglise catholique rwandaise. Le cas de Madame Uwamahoro Violette a fait le tour du monde. Par conséquent le Pape ne peut nullement prétendre l’ignorer.
Madame Violette Uwamahoro a été enlevée puis séquestrée et est toujours séquestrée par la police politique de Kagamé et sur ordre de Kagame.
Il est dit qu'elle a la nationalité britannique et jouit conséquemment des mêmes droits que les citoyens britanniques.
Quelle est la position du Royaume Uni sur ce méfait de Kagame à l'encontre de sa ressortissante?
Le Royaume Uni a un ambassadeur ici au Rwanda. Aucun Rwandais n'a entendu sa réaction. Il a observé et observe le silence de tombeau. Le silence de celui-ci signifie qu'en réalité les naturalisés britanniques n'ont pas les mêmes droits que les véritables britanniques. Ils sont les sous citoyens. Aussi, par son silence de tombeau alors que les droits de sa citoyenne sont bafoués par Kagame, le Royaume Uni approuve les méfaits de Kagame.
Son mari, lui aussi Britannique vit dans un Etat dit de droit ou démocratique dont la justice est au service des tous les Britanniques y compris les naturalisés comme lui et son épouse.
Pourquoi n’a-t-il porté plainte devant un tribunal britannique contre Kagame pour enlèvement et séquestration d’Uwamahoro Violette comme l’aurait fait tout autre Britannique se trouvant dans la même situation ? Les accusations de Kagame contre cette jeune femme sont de pures divagations et pitoyables pour un président d’un Etat qui, au surplus, a été reçu par le Pape. Aurait-il reçu la bénédiction du Pape pour exceller davantage dans ses méfaits contre les Rwandais même les femmes enceintes ?
Répondre
E
Ese Kayumba nyamwasa yemera ibimuvugwaho mu ntambara za congo Musonera na Ngarambe barasobanura
https://www.youtube.com/watch?v=8YnbFuRhI-M
Répondre
I
Yewe, nibyo koko urugendo rw'ubwumvikane mu Rwanda, ruracyari rurerure. Niba hari ufite akanya yasoma commentaires z'igihe.com.
Mu muco wacu, twubaha umubyeyi.
None se, umuntu wihandagaza ati: "niyo yaba ari bubyare ejo twamufunga...." kandi azi neza ko ibyo bamurega ari ibinyooma, TURI KUGANA HE?
Uwo muntu ataniye he n'interahamwe zo muri 1994? Yewe, ubanza koko, wa mugani wa Nkuliyingoma, yaba interahamwe, yaba inkotanyi, impfizi IZIBYARA ARI IMWE.
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwamahoro-ufite-ubwenegihugu-bw-u-bwongereza-yagejejwe-imbere-y-urukiko
Répondre
G
Ibi biratanga ikizere kubarwanya ubutegetsi bw'i Kigali. Niba gouvernement ya Kigali yari igiye guhirikwa n'umugore ufite inda y'amezi 5, nihaza ufite inda y'amezi 9 bizagenda bite ? Ibi bintu babyita kwandavurika kabisa. Nibareke umubyeyi asange urubyaro rwe.
Répondre