Rwanda : Banyarwandakazi, twizihize dute « Umunsi mpuzamahanga w’abagore 2017 ?»

Publié le par veritas

Ifoto yerekana uko inzego zishinzwe umutekano ziri guhohotera abategarugori i Kigali ngo ni abazunguzayi!

Ifoto yerekana uko inzego zishinzwe umutekano ziri guhohotera abategarugori i Kigali ngo ni abazunguzayi!

Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ryifurije umunsi mwiza abanyarwandakazi aho bari hose.

Nkuko bimaze kuba akamenyero, buri tariki ya 08 Werurwe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Buri mwaka kandi umuryango mpuzamahanga w’abibumbye ushyiraho intego rusange igomba kuzirikanwa. Agashya muri uyu mwaka wa 2017 ni uko noneho hashyizweho intego izazirikanwa mu gihe cy’imyaka 3 : ni ukuvuga 2017, 2018 na 2019. Iyo ntego muri rurimi rw’igifaransa ni “les femmes dans un monde de travail en évolution: pour un monde 50-50”. Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda, byasemurwa gutya: imyitwarire y’abagore mu ruhando rw’imirimo ijyana n’ibihe uko bigenda bisimburana: mu rwego rw’akazi, hakwiye uburinganire butaziguye hagati y’abagore n’abagabo.

Kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2017 rero, mw’izina ry’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, nifuje guterura ngo ngire icyo mbwira Abanyarwanda, cyane cyane Abari n’abategarugori nyine, mpereye ku ijambo Perezida wa Repubulika, General Paul Kagame, aherutse kuvugira mu mwiherero wa 2017. Nyuma y’uko uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Bwana Habumuremyi Pierre Damien, atangarije ko abakozi bose mu Rwanda barangwa no gukora nabi, uretse Perezida Paul Kagame wenyine; muri uyu mwiherero, Perezida Kagame yeruriye abayobozi bose, ababwira ko azi neza ko mu mikorere yabo bamubeshya kandi bakanabeshya n’amahanga !

Ubu isi yose izi ko u Rwanda ari igihugu ntanga-rugero mu bintu byinshi,ariko cyane mu kugira umubare munini w’abari n’abategarugori mu nzego zifata ibyemezo no mu buyobozi  busanzwe. Nyamara ababikurikiranira hafi, bemeza ko abo banyarwandakazi bashyirwa mu myanya hadashingiwe ku bushobozi bafite, ko ahubwo « icyama cya RPF » cyitoranyiriza abari n’abategarugori ba Ndiyo Bwana » naba « Mpemuke ndamuke », bazajya bikiriza «ndiyo bwana». Niyo mpamvu tutatunguwe na gato n’iriya mvugo ya Perezida Kagame wanenze bikomeye imikorere y’abayobozi kandi aba ariwe wabishyiriyeho ubwe, akenshi akabashyiraho nta no kugisha inama inzego zibishinzwe !

Kuva kera umubyeyi yarangwaga no guca ukubiri n’ikinyoma. Abagore, nibo benshi mu bayobozi, iyo baza kugira ukuri mu kazi bashinzwe, ntabwo perezida wa repubulika yari kubona ko mu mikorere y’igihugu harimo kubeshya abanyarwanda no kubeshya abanyamahanga. Mu nyandiko zabanjirije iyi, nagiye ngerageza kenshi kugira inama Abari n’Abategarugori, mbereka ko ubwinshi bwabo bwagombye kuba umusemburo wo gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu miyoborere y’igihugu cyacu. Hari naho kandi twagiye tuburira abari n’abategarugori incuro nyinshi ko ibibi bikorerwa abanyarwanda bazabiryozwa, niba ntacyo bakoze.

None dore imyaka igiye kuba 24, Abari n’Abategarugori bakorera mu kinyoma, bagakoma amashyi gusa nta n’impamvu yo kuyakoma, uretse gutinya kunyagwa umugati. Ngo agapfa kaburiwe ni impongo : Bayobozikazi, mumenye ko amateka azabaryoza amahano yagiye akorwa mu gihugu mwinumiye, dore ko n’igihe kizagera FPR-Kagame ikabigarika, ikagereka amabi yose kuri benshi muri mwe, mutagifite kirengera ! Rubanda itarahwemye kubasaba kwamagana amarorerwa y’iyi ngoma, izagera ubwo izabahinduka, yunge mu rya Prezida Kagame, maze ibabaze iti «ubwinshi bwanyu bwamariye iki igihugu? Kubakira ku kinyoma gusa ?»

Ntarirarenga

Abari n’Abategarugori  bashinzwe kuvuganira Rubanda, ndongera uyu munsi mbibutse ko nta rirarenga. Muri iki gihe havugwa inzara ya “NZARAMBA” mu gihugu ; iyi nzara ikaba iri koreka abangavu mu busambanyi, ikaba iri gukura abana mu mashuri, n’ibindi. Turabasaba gutabariza abakene musaba Leta ya FPR gusaranganya ibihari, muyisabe ihagurukire gukumira ubwiyongere bw’iyi nzaramba, iriya mishinga yo kubaka imiturirwa muri Kigali ibe ihagaze. Abadamu bakwiye guhora bazirikana ko ubwinshi bwabo bukwiye gushingirwaho bagashyigikirwa ukuri. Birababaje wa mugani wa perezida Kagame, kubona ubwinshi bwanyu mubwitwaza mu kwimakaza ibinyoma!

Nta rirarenga, badamu nimuhaguruke muzibire intambara iri kongera gushozwa mu burasirazuba bwa Congo, musabe Leta kureka gukomeza gushora urubyiruko rw’ u Rwanda mu ntambara ya M23, bityo mwazabonekamo intwari. Nimubaduke mwamagane irigiswa ry’abantu ryongeye kwaduka mu gihugu. Kuba muri benshi mu buyobozi byari byiza ariko mukwiye kwiminjiramo agafu ijwi ryanyu rikagira umumaro, bityo mukikuraho igisebo cy’uko ubwinshi bwanyu aribwo buri koreka u Rwanda, maze umuco wa FPR wo gukorera ku kinyoma, umuco ubu wari umaze kumenyekana ku isi hose, Perezida Kagame azareke kuwubagereka ku mugongo.

Bari na mwe Bategarugori, cyane cyane abajijukiwe n’imiyoborere y’igihugu, mufite inshingano ikomeye yo kurwanya akarengane gakomeje gushavuza no guhekura ababyeyi batari bake. Mukwiye gutinyuka, cyane cyane mwebwe mukiri urubyiruko, kuko ari mwe Rwanda rw’ejo. Nimugire ubutwari nk’ubwa Diane Rwigara, uherutse guhamagarira Abanyarwanda kwatura, bakamagana ibitagenda mu gihugu, basaba ko ibintu bihinduka. Mujye muzirikana kandi ko mu mateka y’Urwa Gasabo, harimo n’abagore b’intwari, nka Ndabaga mwene Nyamutezi wo mu Bwishaza, wacunguye se ku mirimo y’ubuhake bw’i Bwami, akarusha ibigwi abagabo, kugeza aho asiga umugani ngo « ibintu bigeze iwa Ndabaga », bishatse kuvuga ko ibihe bidasanzwe, ko ibintu byadogereye, nko kubona abagore batabara, byari bimenyerewe ko urugamba ari urw’abagabo gusa.

Umwanzuro

Ikibazo cy’imiyoborere y’u Rwanda biragaragara ko kidashobora gukemuka hatabayemo uruhare rugaragara rw’Abari n’Abategarugori. Vision ya LONI iri guteganya uburinganire bwa 50 – 50 kugera mu mwaka wa 2030, mu Rwanda ho twari dukwiye kwishimira ko iriya vision yari yaragezweho hamwe na hamwe, kuko mu nzego nyinshi umubare w’ abagore utambutse kure uw’ abagabo. Uku kutagaragaza umusaruro nyawo rero mu byukuri ahanini bituruka k’ukuba FPR ishaka gukomeza kuyobora igihugu yonyine, ku buryo n’abandi baza baturutse mu yandi mashyaka, FPR ihita ibashyiraho iterabwoba maze bagahita bayijya mu kwaha. Kuba Umukuru w’ igihugu atangiye kuvugira ku mugaragaro ko mu nzego zose bakoresha ikinyoma gusa, iki ni ikimenyetso simusiga ko hakenewe Leta ihuriweho n’ amashyaka menshi, harimo n’atavuga rumwe na FPR.

Kugira ngo iyi ntego izagerweho, turasaba umuryango mpuzamahanga kudufasha kotsa igitutu Leta ya FPR ikemera politiki y’ amashyaka menshi, ikemera gukorera muri demokarasi, maze abadamu baturutse hanze ya FPR bakaza gufasha bagenzi babo kugerageza gukorera mu kuri, bityo umubyeyi nyarwanda akongera akagirirwa ikizere. Ni ngombwa rero ko ibintu bihinduka, ingoma ngome ya FPR-Kagame igasezererwa, mu buryo bwose bushoboka. Bari namwe Bategarugori, iyo mpinduka irihutirwa muri uyu mwaka w’2017, dore ko niba Abenegihugu badahagurutse ngo baharanire uburenganzira bwabo, Kagame n’agatsiko ke bazongera kwiba ubutegetsi bwa rubanda, binyuze mu matora afifitse nk’uko amenyerewe mu Rwanda.

Nimucyo duhagurukane n’abagabo bacu na basaza bacu, maze twereke ingoma y’igitugu ko tuyirambiwe, tuyigamburuze mu buryo bwose, maze impinduka itegerejwe na benshi, izasesekare mu Rwatubyaye mbere y’impera z’uyu mwaka. Nta gushidikanya ko impinduka nk’iyo yatuma u Rwanda rwongera kuba u Rwanda, Abanyarwanda bakongera kubana mu bwumvikane, bagatunga, bagatunganirwa.

Marie MUKAMWIZA

Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza
Ushinzwe Imibereho myiza n’ Iterambere
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
L
http://www.mondialisation.ca/le-rwanda-il-y-a-10-ans-la-presse-se-faisait-thuriferaire-de-paul-kagame/5578521
Répondre
B
Amakuru atugezeho aturutse muri Congo -Brazzaville avuye ahitwa Nkombo hafi ya Lycée Thomas Sankala aravuga murukerera ahagana saa cyenda za mugitondo (03H00), igaraji y'impunzi yitwa Martin,abikamo imodoka ze zitwara abantu yadutsemo inkongi y'umuriro imodoka ze zarimo zigera kuri 25 zose zirakongoka. Umuriro wafashe imodoka imwe uhita ufata n'izindi zose bisa naho zari zihujwe n'ikintu gituma Umuriro uzikwiramo zose.

Ibi bibaye mu gihe itariki ntarengwa ya 31/12/2017 yatanzwe na leta ya Congo yo guhagarika statut y'impunzi ku banyarwanda igenda yegera. Bibaye kandi mu gihe commission d'éligibilité au statut de réfugiés yashyizweho na leta ya Congo ngo yige ubusabe bwatanzwe n'impunzi ngo zigumishirizweho iyo statut y'ubuhunzi , irimo kwiga ayo madosiye ndetse yatangiye no gutanga ibisibizo .

Bityo abantu bakaba barimo kwibaza niba niba atari ukuboko kwa leta y'u Rwanda kubiri inyuma hagamijwe kubuza uburyo impunzi zanze gusubira mu Rwanda.
Répondre
N
INTORE MUGIHIRAHIRO:

Umukuru wazo Kagame ati:
Imyaka mumaze kubutegetsi mwakwerekana icyo mwagezeho, uretse gusubiramo amagambo amwe gusa buri gihe uko duhuriye hano mumwiherero??
Ati: Murabo kunyunyuza imitsi y'Abaturage gusa kugeza ubwo muha amashyi kanaka ngo Amafranga yo kubaka ivuriro yariyemo Icyakabili gusa, ngo ni intangarugero kuko atayariye yose!!!

Twabwiye Intore ko uyu mugabo ari GAHEZA ntizumva!! Tuti mukomeze mwice abantu, mubafungire ubusa, mubambure ibyabo, mubeshye, mutekinike,.... AZABIGARIKA IZUBA RIVA, yifatire indege ye ajye kwihisha Dubai,
ubuse ntimwamwiyumviye!!

Kunshuro nyinshi amaze KUBIGARIKA:.
Urugero ati:
-Nahimana mubuza gutaha iwabo mu Rwanda kubera iki??
-Mubeshya isi ngo ntanzara iri mu Rwanda, kandi Nzaramba icibintu,
-Ngo umutekano ni wose kandi atari na 50%, usohoka iwawe ntutahe!!
-Ngo mufite amashanyarazi kandi muba mucyizima,
-Ngo abana bariga kandi urangiza Universite uri injiji, -Ngo mufite amavuriro kandi ari ibizu gusa, nta muganga, ntamuti.
-Ngo mwarubatse imihanda, stades, ibibuga by'indege,... kandi aribyo Kayibanda na Habyara bubatse,
- Ngo impunzi nizitahe kandi umuntu aza gushyingura cg gutaha ubukwe, mukamufunga,
-Ngo mwahagaritse Genocide kandi arimwe mwayiteje, mugasanga irangiye,
-Ngo muzategeka paka kandi abanyarwanda n'amahanga barabarambiwe, nibindi byinshi....!!!!!
-Ngo ibibyose muzabingerekaho mbyemere!!!
Oya, NTIBIKUNDA!! SINABYEMERA,
NZABATAMAZA, BURIWESE AZABASWA IBYO YAKOZE KUGITI CYE!!!!

Ibi byose tubikusanyije, kugaya leta ye aka kageni, biragaragara ko hasigaye mubikorwa gusa naho mumagambo Kagame YEGUYE !!!

INTORE MURAZIBANDWA MUZEREKEZA HEHE???
Répondre
K
inyana z'imbwa z'inyenzi zaraye zivuganye abarundi batatu mukiyaga Cyohoha ...!!!!
http://www.therwandan.com/ki/2017/03/07/igisirikare-cyu-rwanda-cyarashe-abarundi-3-mu-kiyaga-cyohoha/
Répondre
S
Kamonyi: Ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri bwafungiranye abanyeshuri mu modoka bateshwa amasomo
Mu kigo cy’ishuri ribanza n’incuke cyitwa IRERERO ACADEMY riherereye mu murenge wa Runda, abanyeshuri bakuwe mu ishuri bafungiranwa mu modoka y’ishuri aho bashinjwa kutishyura amafaranga y’ishuri.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017 mu kigo cy’ishuri ribanza n’incuke ryitwa IRERERO ACADEMY riherereye mu murenge wa Runda mu kagari ka Ruyenzi, abana b’abanyeshuri basohowe mu ishuri bafungiranwa mu modoka bateshwa amasomo.
Bamwe mu babyeyi ndetse n’abana baganiriye n’intyoza.com ariko bagasaba kudatangarizwa amazina, bavuga ko batunguwe no gusohorwa mu ishuri kw’abana bagafungiranwa mu modoka hanze, bamwe mubababajwe n’iki gikorwa, bavuga ko ibyakozwe bitari bikwiye.
Bavuga ko kuba hari abana bamwe batari bishyuye amafaranga y’ishyuri ngo bitari kuba ikosa rigomba kuzizwa abana kugera ubwo bavanywe mu ishuri bagafungiranwa mu modoka. Bavuga ko niba ubuyobozi bw’ikigo bwari bufite gahunda imeze itya bwagombye kuba bwarabwiye abana ntibirirwe baza ku ishuri aho kubasohora bagafungiranwa mu modoka. Ikindi kandi ngo byari kuba byiza bikanumvikana iyo bahamagara ababyeyi b’abana mbere yo kubasohora cyane ko ngo n’ubundi ikigo bariho batendaga kukimukaho.
Nizeyimana Valens, umuyobozi wa IRERERO ACADEMY yatangarije intyoza.com ko gusohora abana byabayeho ko ndetse ibyo gushyirwa mu modoka nabyo ngo byabayeho ariko ngo bikaba byari mu buryo bwo kubahungisha izuba.
Agira ati:” Ni ikibazo cyo kutishyura, twabandikiye inshuro zirenga ebyiri ndetse tugira n’igihe cyo kubibamenyesha turanabahamagara, mu gitondo abatari barishyuye twabaye nk’ababasohora tubashyira aho hanze, ariko aho hanze byagaragaye ko bashobora kuba baderanja (bakubagana), tuba tuba…bamwe baba bicaye mu modoka kugira ngo batagira ukwicwa n’izuba n’iki.”
Uyu muyobozi avuga ko nyuma y’iki gikorwa aribwo bahamagaye ababyeyi b’abana basohowe bababwira yuko uyu munsi abana batabakiriye. Agira ati:” Twahamagaye ababyeyi bose, tubabwira y’uko abana uyu munsi tutabakiriye kandi no mu nyandiko bari barabibonye, tumaze kubahamagara abana tubasubiza mu ishuri, hari n’abaje barishyura.
Kayijuka Diogene, ushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko ikibazo atazi neza uko giteye ko bisaba ko akurikirana akamenya neza inzira zakoreshejwe mu gusohora abana mu ishuri no kugera aho bafungiranwa mu modoka.
Ubuyobozi bwa IRERERO ACADEMY butangaza ko abanyeshuri basohowe bose hamwe bagera kuri 20 ko kandi nyuma yo gusohorwa kw’abana ababyeyi babo bagahamagarwa ngo bamwe bahise bishyura, abatishyuye nabo ngo hari ibyo bemeranijwe n’ubuyobozi bw’ikigo.
Répondre
I
UWANZE KUMVA NTIYANZE KUBONA
ABWIRWA BENSHI AKUMVA BENE YO. HARYA MUJYA GUFATA INTWARO MWANENGAGA IKI LETA YA HABYARA!! KO MURI HANYUMA YAYO INSHURO AMAGANA.
• KO ABO INTERA HAMWE ZITISHE MUGIYE KUBIMARIRA.
• ABO MUTICISHIJE UBUHIRI, MURABICISHA INZARA
• UMUNYARWANDA KUBA UMUKENE BYABAYE ICYAHA MU RWANDA
• UDAFITE IGOROFA MUMUJYI; UWO MUTAKWICARANA KUMEZA AMWE WESE MUMWISE INZEREREZI!!!
• PEREZIDA KAGAME, KO TWUMVA KURI RADIO ITAHUKA BAVUGA KO NAWE WABAYE UMUZUNGUZAJI I KAMPALA, BYABA ARI IBYA WAMUNNYI UZIRA UNDI!!
• ESE DAN WOWE UVUGA KO ABAKENE ARI INZEREREZI, KO IBUGANDE WISHYURIWE N’ UMUGIRANEZA ISHURI….HARI N’ INKOKO MWARI MUTUNZE. WUMVAGA SE ICYO GIHE WARI IGICIBWA, GIKWIRIYE KUCUMBIKIRWA MURI GEREZA?
• KUKI ABANYAMAHANGA BABIHANGANIYE, MWE MUKABA MUNANIWE KWIHANGANIRA BENE WANYU? INDA NINI YISHE NYIRAYO.
• CYANGWA NIMWE BAVUZE MUZARYA AKARIBWA N’ AKATARIBWA
• MURABESHYA ARIKO.. NAMWE IMINSI YANYU IRABAZE. TURAJE KANDI TWAJE TWAMBAYE. IBYO MWITA IMPUHA BIZABA IMPAMO VUBA
• AYO MATORA MUSHATSE MWAYAREKA!!!!!
• NTABWO IMFU, AKARENGANE, AGASHINYAGURO TWABIREBERA. HARAGEZE
• KAGAME KUYOBORA BYARAGUCANZE, GUTEGEKA BIRAKUYOBERA. WIHAYE URWAMENYO CYAKORA
Mukenyere mwitegure!! kuko ntakabuza ingoma ya RWABUJINDIRI nayo iri mumarembera. . N’ iya Habyarimana yaragiye kandi ntiyari mbi nk’ iya FPR!
Ibyo bitwaro mukangisha bizababera imfabusa. Ntimwabirushaga Hosni Mubarak, Kadafi, Mobutu, Habyara n’ abandi.
Ikirwana si ubwinshi bw’ Abasirikare cyangwa Ibitwaro binini. Impamvu irakwiye.
MURARUSHWA NUBUSA MUFUNGA ABATURAGE. TURI BA NDIMUBANDI.

Ngo iyi ni tract yanyanyangijwe muri Kigali . Abantu babyutse bayisanga mu mihanda. Biri kuvugwa ko izo tracts zandikwa na DMI kugira ngo babone ibyaha bagereka kuri uriya mudame wavuye mu Bwongereza ufungiye i Kigali.
Répondre
U
Ingoma yatakaye mu giteme ibura uyitora.
Umunyarwanda utababaye natere agatoki turebe.
Mu gihugu kigenga kikanagendera ku itegeko nshinga ; abategetsi uhereye kuri perezida bashinzwe : gusaranganya umutungo wigihugu abaturage no guharanira umutekano wabo .
Iwacu i Rwanda : abategetsi b'ishyaka RPF ; barica bagakiza uwo bashaka ; umutungo wigihugu nimisanzu babyilira bonyine ; biyongeza imishahara bohereza imilyango yabo gutembera no kwiga no kugura amazu i bulaya na Amerika !
Abenshi turababaye ari nako nzaramba ica ibintu.
None se ubu bazajya balya bonyine ; banike biliya bidigi natwe dushinze amagufa ; dutegereje agahini ka dasso ?
Nyamara nibareba nabi tuzabisangira.
Niba umuntu ajya ku irondo yabwiliwe ; yakwihitanira agatoki atashye bakamwica ; aho kumuhembera ko ararira imitungo yabo atariye !
Bizakomeza gutya kugeza lyali ?
Ufite amaso abona iyo tugana.
Ingoma yatakaye mu gihuru ibura uyitora !
Répondre
S
Aliko FDLR mwilirwa mulililba iba he ?icyo tuzi nuko iliho iyoborwa na Leta ya Kigali akaba iyifasha gukomeza kwereka amahanga ko ko Abasize bakoze Genocide umugambi wabo utararangira ,uzibeshya akayijyamo azamenye ko ata igihe ntayibaho ntimukajye mukomeza kuyobya Abantu
Répondre
C
Ese Kwiringira kuzacyurwa na FDLR sinko kwiringira ijosi rizakubyarira umwingo? Si nkacyakirondwe cyasigaye kuruhu kandi inka yarariwe kera?

1)Dr Murwanashyaka umuyobozi mukuru afungiye muri gereza, Umwungirije Stratton Musoni nawe bikaba ari uko; kuki haba ikosa ryo gufata Gen Byiringiro ngo abe ariwe ubungiriza kandi nawe afungiye mwishyamba atahava? Callixte Mbarushimana akaba asa nufungiye muri France ntabwinyagamburiro afite; noneho na Gen Mudacumura akaguma akuriye ingabo kandi nawe afungiye mwishyamba atinyagambura, ndetse numwungirije Gen Omega nawe akaba atarenga Urutare Rwatongo kubera travel ban ya ONU.

Kuvugako aba bantu babohewe amaboko inyuma bavanwa muri postes ziri médiatiquement exposés bakaba bashyirwa muri komite des sages , bakaba abajyanama bakuru noneho imyanya igahabwa abo Kigali itabona ibyo ihimbira kandi ko bahari ari benshi bakabasha gukora campagne politique et diplomatique de grande envergure bitwaye IKI? Kuki ubibona gutya yitwa inyenzi?Abantu bari Paralysé politiquement et diplomatiquement ntimubonako FDLR birangiye ihindutse unite de protection yagatsiko kabayobozi aho kuba unite de liberation?

2)Iyo ubona FDLR ishyira uburyo bwose ifite igacamo ibice abahutu ba Congo bayobowe na Kasongo ikabaha inkunga yo gushwanyaguza impunzi zabahutu ngo kuko ziri mugace CNRD iyobora umuhutu akica undi ,umuhutu akaviola umuhutu kazi; mubona iyi mikorere itaniyehe niya Kagame yesurana na Museveni Kisangani bikarangira birukanwe Bose Kongo batayifashe? Bitaniyehe n’urugamba hagati ya Gen Makenga na Gen Ntaganda byarangiye umwe agiye kuba munkambi i Bihanga undi Muri Gereza i La Haye? Kuki utabonako umuntu utera impunzi nawe ariyo, yarangije kwiyima amaboko yamuhesha kubohoza igihugu kuburyo abasirikare basigaye babonako aho kuguma muri FDLR birutwa no kwibera i Mutobo? Ibihumbi nibihumbagiza bitaha kubera iki mwabagabo mwe? Ko ntarumva hari uwo muri ADF NALU wagiye kwa Museveni? Hari Mutobo ibayo? Ko ntarumva ADF NALU yesurana hagati yayo? Abayobozi ba FDLR mwisuzume!

3)Abarenganya FDLR ngo ntigaba ibitero, mwe muba mwayihaye ubuhe bushobozi? Iyo usomye reports internes zayo Wenda kurira! Irimo abarwanyi bumwuga batereranywe, birya bakimara! Ushobora gusanga mumafaranga nka company (150 soldats) yinjije ari nka 20 dollars gusa nayo akomoka kunyamanswa bahize bakagurisha inyama kugirango babone ay’utuvuta n’akunyu! Iyo Imana ibagobotse n’uko mumezi atatu bashobora kubona imodoka inyuze aho bari ikabasorera 100 dollars, ubwo nibwo bahindura indyo bakagura ka patte Jaune n’agasukari! Mana ishobora byose birababaje cyane!

4)Uziko Mudacumura yandika k’urupapuro rw’ikaye ya Musana iyo atanga amabwiriza y’intambara? Nta duplicata bashobora kubona kandi uririmba FDLR iyo za Zambiya na Burayi yakira imisanzu yayo akirira Kane kumunsi? Hari abakusanyije imisanzu y’indatsimburwa zabaga mu Rwanda kuko buri muntu yatangaga 10 dollars buri kwezi, bazibeshyako arayo kugura imiti yabakomerekeye k’urugamba rwa FDLR, barangije biyubakiramo za Pharmacy muri Zambiya naho banyagupfa bakomeza gupfa! How do you feel in your heart iyo wumvako uzaryoherwa n’igifi cyaboze umutwe? Niba wiyumvishako Koni atazigera afata Ubugande, ninako FDLR nitivugurura nibiba ngombwa ngo yongere yiyunge na CNRD nka kumwe ALIR 1 yifatanyije na ALIR 2 bikabyara FDLR, mukureyo amaso!

5)Iyo usomye raporo z’ibitero ukareba ubwitange bw’abasirikare wenda kurira! Baritanga pe kandi bazi gukoresha uduke bafite! Usanga hari ubwo bikora ari Platoons 2 bagakubakuba Platoon ya FRDC bakayambura byose kandi bakoresheje utuntu duke! Ng’uko uko babona ibikoresho, naho iyo usomye raporo z’uko amafaranga asohoka usanga umwaka urangira nta sasu riguzwe nta na fraie de mission zisohotse, bigaragarako u Rwanda baruzinutswe, ntabikorwa bahakorera ! Muri make FDLR ni unité yo kurinda abayobozi bayo, naho ibyo kubohoza u Rwanda ntibirimo ; ikindi kandi kuririmba ngo umucunguzi ni Rubanda ntacyo iyo Rubanda iyimariye kuko byakagaragaye mumafaranga yinjira ko hari imisanzu itangwa!

UKO IBINTU BIHAGAZE MURI FDLR, KUGUMYA KUYIGORA NGO NTICYURA IMPUNZI NIBA ITIVUGURUYE NGO ISHYIREHO ABAYOBOZI BATABOSHYE, BYABA BIMEZE NKO GUSABA KO IKIMASA KIGUHA UMUKAMO! Yewe ngo abatagira n’izinyara nibo birata amabya koko! (Ubutaha tuzabereka uburyo FDLR ikoresha za Nyatura mukwica abahutu b’impunzi bari hafi ya CNRD nka kumwe Kagame nawe akoresha M23 cg Maimai Cheka !)
Répondre

Ubwo bugome bwawe buzakugeza kuki ?
Mbere yo kwerekana ubutindi bw'umutima wawe ; warebye iyo foto hejuru yabazunguzayi kazi mwakubise uduhini mu mutwe ?
Ndifuliza umunsi mwiza muhire ; abategarugoli bose b'abanyarwanda ; impunzi n'abari mu gihugu ; ukuyemo uwiyise Immaculé n'imburamukorokazi zigize guvernema ya Kagome.
Répondre
K
Kuri uyu munsi mukuru mpuzamahanga w'abari n'abategarugori ndagira ngo nifurize bashiki banjye bose aho bari umunsi mwiza. Umunsi mwiza kuri Victoire Ingabire ndetse na Violeta umunsi mwiza umugereho.Hano rero nkaba nshaka kubaza bashiki banjye bari mu nzego cyane cyane mu nteko ishinga amategeko icyo bakora kugira ngo akarengane kave mu rwatubyaye. Aho bashiki bacu ntimuri udukingirizo? Mbese haramutse habaye amatora atibwe iyo myanya murimo mwayibona? None se mumariye iki ba Violeta na Victoire?Nyamuneka nimwikubite agashyi dore ko Ndabaga na Diane bari kubarusha ubutwari. Rwose amateka azababaza icyo mwakoresheje imyanya murimo. Muzasubiza iki?
Répondre
N
Wowe wiyise Immaculée urabeshya! Amahanga yose azi ko u Rwanda rwa FPR Kagame arirwo runyereza abagore ku isi nzima! Subira inyuma urebe mu mezi abiri gusa ashize abagore Kigali imaze kunyereza! None iyo inkotanyi zinyereje abagore zibagenza zite? Urimo uvuga ngo interahamwe zatabateye ibisongo, none ubu mu gupiganwa mu bugome n'interahamwe, inkotanyi zo zirabanyereza, zikabarya ivandu nyuma zikabakubita agafuni zikabohereza mu kiyaga cya Rweru! Abo bagome bombi ( interahamwe n'inkotanyi) amahanga uvuga arabazi, abari n'abategarugori mu Rwanda bazi ibyo babakorera! Ntangazwa cyane n'abategarugori bafite imyaka 23 cg 25 inkotanyi zirirwa zirata ngo batewe sida n'interahamwe, wabara imyaka ishize interahamwe zitari mu Rwanda ukumirwa!! Igihe kirageze ibyo gucuruza jenoside bikarangira, inkotanyi zikabazwa ibyaha zikorera abanyarwanda! Genda Rwanda waragowe!
Répondre

Yaba Inkotanyi, yaba Interahamwe, impfizi izibyara ni imwe wa mugani wa Nkuliyingoma (réf: igitabo yise INKUNDURA).
I
Izi nyandiko zanyu z'ama propaganda y'amafuti mujye muzishishimurira abari mu mashyamba kuko usibye umunyarwanda n'umunyamahanga azi ko urwanda rwubu rwubaha umutegarugori kandi Ubuyobozi bwaduhaye bwaduteje imbere ku ntera ishimishije ndetse y'indashyikirwa.
67% y'inteko ishingamategeko y'urwanda igizwe n'abategarugori kandi amahanga aza kutwigiraho.
Nta bategarugori mu rwanda bagiterwa ibisongo n'ibimene by'amacupa muri nyababyeyi nkuko Leta y'abagome boretse urwanda yabikoreye Madame Uwilingiyimana Agatha.

Murarushywa n'ubusa rero kuko ibinyoma byanyu bitazafata kuko Ababyeyi bazi aho urwanda rugeze nka Mme UWACU Jullienne,Seraphina n'abandi dufatanye urunana kandi muzakorwa n'isoni.
Répondre
M
Immaculee uri akagoryi, none Kagame ntiyavuze ko leta ye yubakiye ku kinyoma?
K
Uyu munsi abagore twaheneye Kagome ngo agende nkifuni iheze kandi ntazibukwe ukundi mumateka y'urwanda, twamuteye umwaku bugicya mugitondo, turamuvuma ngo aziyahure cg tuzamubambe ikigali ku kakiru iruhande rwa mpatsibihugu aho rwayicumbikiye. Atantera umwaku uyu mutera mwaku ngo ni kagome. Puuuuu!!!! rirarenze arengane naryo.
Répondre
K
Abagore bafite ububasha bwo kuvugiriza induru umwicanyi kagame umutima we ugahagarara! Ubwo kagame yihaye kurwana n'abagore mu mureke igihe cye cyageze!! Uretse n'umuntu n'inyamaswa y'inkazi abagore bayivugiriza induru ikicwa!
Répondre