USA: Perezida Donald Trump yirukanye ministre w'ubutabera!
Madame Sally Yates yari ministre w'umusimbura muri ministeri y'Ubutabera ya leta Zunze ubumwe z'Amerika, akaba yarahawe uwo mwanya na perezida wacyuye igihe Barack Obama. Madame Sally yagombaga kuguma kuri uwo mwanya kugeza ubwo Jeff Sessions wagenwe na Donald Trump yemezwa n'urwego rwa Sena y'Amerika kugirango ayobore iyo ministeri! Madame Sally ntabwo yashoboye gukomeza imirimo ye kuko perezida Donald Trump yahise amwirukana kuri uwo mwanya bitewe ni uko Madame Sally yagaragaje ku mugaragaro ko arwanya itegeko ryashyizweho umukono na Donald Trump rikumira abaturage b'ibihugu 7 byiganjemo idini ya islamu ko batagomba gukoza ikirenge muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika!
Isi yose yahagurukiye kwamagana iryo tegeko Perezida Trump yashyizeho umukono kugeza ubwo uwari perezida w'Amerika Barack Obama nawe yahamagariye abanyamerika gukomeza imyigaragambyo yo kurengera uburenganzira bwabo! Kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Mutarama 2017, Perezida Donald Trump yagerageje gusobanura impamvu yatumye afata icyemezo cyo gufungira imipaka abaturage b'ibihugu 7 birangwamo intagondwa z'idini ya islamu. Donald Trump akaba yiyandikiye ubwe ibyo atekereza ku cyemezo yafashe akoresheje urubuga rwe rwa twitter.
Byabaye ngombwa ko Perezida Trump ahangana na ministre w'ubutabera Sally Yates wahamagariye abashinjabyaha kwirinda kujya kurengera imbere y'inkiko iryo tegeko ryashyizweho umukono na Trump. Kubera iryo tegeko, abaturage benshi ba leta zunze ubumwe z'Amerika bakaba bagejeje ibirego byinshi mu nkiko byo kurwanya iryo tegeko rya Trump. Kugira ngo ashobore guca intege abandi bayobozi b'Amerika bashobora gukomeza kurwanya iryo tegeko rye Donald Trump yahise afata icyemezo cyo kwirukana Madame Sally Yates ku mwanya wo kuyobora ministeri y'ubutabera!
Itangazo ryirukana ministre w'ubutabera rigira riti:"Ministre w'umusimbura, Sally Yates, yagambaniye ministeri y'ubutabera bitewe n'uko yanze gushyira mu bikorwa itegeko rigamije kurinda abaturage ba leta zunze ubumwe z'Amerika. Perezida Trump akaba yirukanye Madame Sally Yates ku mirimo yarashinzwe, akaba amusimbuje Dona Boente mu gihe hagitegerejwe ko sena yemeza Jeff Sessions kuri uwo mwanya".Ntabwo ari Madame Sally wirukanywe wenyine kuko Perezida Trump yahise yirukana umuyobozi w'agateganye w'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka muri Amerika. Umuvugizi wa Perezida Donald Tramp Bwana Sean Spicer yamenyesheje b'ambasaderi bose ba leta zunze ubumwe z'Amerika ko bagomba gushyira mu bikorwa itegeko rya perezida Trump, kandi abiha gukomeza kurinenga bakaba bagomba guhita bafata icyemezo cyo kuva ku mirimo yabo!
Perezida Donald Trump, asobanura ko akajagari gakomeje kugaragara ku bibuga by'indege muri Amerika kubera itegeko yashyizeho umukono atariko bimeze, kuri we asobanura ko ako kaduruvayo gaturuka ku mikorere mibi yagaragaye kuri mudasobwa z'ikigo gishinzwe gutwara abantu mu ndege kitwa "Delta" kimwe n'imyigaragambyo y'abamurwanya ndetse n'amagambo ateye isoni avugwa na bamwe mu bayobozi batowe na rubanda muri Amerika!
Abantu benshi ku isi bakaba bakomeje kwibaza aho ubuyozi bwa Donald Trump buganisha igihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika niba bukomeje gufata ibyemezo bihabanye n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu!
Ubwanditsi