Rwanda-RDC: Ni iyihe mpamvu itumye abarwanyi ba Paul Kagame ba M23 bayabangiye ingata bagahunga Congo shishi itabona?
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Mutarama 2017 nibwo umuvugizi w'ingabo z'inkotanyi LT Col René Ndendahimana yatangarije abanyamakuru ko abarwanyi barenga 30 ba M23 batangiye guhungira mu Rwanda bava muri Congo kuva ku cyumweru taliki ya 29 Mutarama 2017 bahunze ingabo za FARDC! Aba barwanyi ba M23 bakaba bagizwe n'ingabo z'abatutsi b'abakongomani bavuga ikinyarwanda bakoreshwa na Paul Kagame na Museveni mu rwego rwo guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo no gusahura umutungo w'icyo gihugu! Ese ni iyihe mpamvu itumye noneho u Rwanda rwitanguranwa mu kuvuga ko abo barwanyi baruhungiyemo rugikubita bakaba basanze bene wabo barenga ibihumbi nabo bahungiye mu Rwanda Paul Kagame akanga kubasubiza Congo?
Ubwo Paul Kagame na Museveni boherezaga abarwanyi ba M23 muri Kivu y'amajyaruguru muri uku kwezi kwa Mutarama, bari bizeyeko amahanga arangariye mu bindi bibazo birimo itorwa rya Donald Trump muri Amerika, kwikura mu muryango w'ubumwe bw'Iburayi kw'igihugu cy'Ubwongereza, amatora mu gihugu cy'Ubufaransa, intambara muri Irak, Syria, Yemen... n'akavuyo ka politiki kari mu gihugu cya Congo, aho Kabila yanze kuva ku butegetsi nyuma y'irangira rya manda ye abigiriwemo n'inama na Kagame na Museveni!
Ku italiki ya 19 Mutarama 2017 nibwo Gén. François Kamanzi uyobora by'agateganyo akarere ka 34 ka gisilikare mu ngabo za Congo FARDC yashoboye gushyikirizi umuyobozi w'intara ya Kivu y'amajyaruguru Julien Paluku, abarwanyi babiri bakomeye ba M23 yari yafashe kuwa gatatu taliki ya 18 Mutarama 2017. Abo barwanyi ba M23 batawe muri yombi ni Major Zimurinda James na Adjudant-Chef Désiré Karangwa. Itabwa muri yombi ry'aba barwanyi rikaba ryaratumye ingabo za Congo zibona amakuru yimbitse ku ngabo za Uganda n'iz'u Rwanda zagabye igitero muri Congo muri uku kwezi kwa Mutarama mu izina rya M23.
Umuyobozi wa Kivu y'amajyaruguru akimara kubona ayo makuru y'igitero cy'u Rwanda na Uganda mu izina rya M23 yahise ayoherereza perezida w'Angola José Eduardo dos Santos uyobora umuryango mpuzamahanga w'ibihugu byo mu karerere k'ibiyaga bigari CIRGL. Ingabo za ONU ziri muri Congo MONUSCO zamenye amakuru y'icyo gitero cya M23 muri Congo ariko ziricecekera, zikomeza kuvuga ko ari ibihuha, ariko Perezida w'Angola akimara kubona ayo makuru yahise ahamagaza inama y'ikitaraganya ya CIRGL yateraniye i Goma kuwa gatatu taliki ya 25 Mutarama 2017.
Umuryango wa CIRGL ukaba warashinzwe ufite intego yo kubuza ibihugu bituriye akarere k'ibiyaga bigari gushyigikira no guha inkunga imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu kindi gihugu kiri muri ako karere! Igihugu cy'u Rwanda kikaba gishinjwa gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano muri Congo no mu Burundi! Umwe mu mwanzuro wafatiwe muri iyo nama ya CIRGL yabereye i Goma uteye utya: "ikintu cya mbere kihutirwa kandi giteye inkeke ni uko umutwe wa M23 wongeye kubyutsa umutwe kandi ukaba ubangamiye umutekano mu bihugu bigize akarere kose; niyo mpamvu abari mu nama biyemeje kurandura uwo mutwe n'imizi yawayo kugera mu ndiri yawo."
Umwanzuro w'iyo nama niwo wateye ubwoba Paul Kagame na Museveni kuko ibihugu byose bigize CIRGL biyobowe n'igihugu cy'Angola byiyemeje kurwanya M23 kugera i Kigali n'i Kampala kuko aho hombi niho ibirindiro byawo biri! Amakuru aturuka muri Angola akaba yemeza ko igihugu cy'Uburusiya cyababajwe n'abasilikare bacyo bahanuwe mu ndege kuwa gatandatu taliki ya 28 Mutarama 2017 bikozwe na M23, Perezida Poutine akaba yarijeje Angola inkunga yose ishoboka mu kurwanya uwo mutwe wishe abarusiya! Kigali yahise ibona ko nta mikino iri muri icyo cyemezo cy'inama ya CIRGL n'uburakari bwa Poutine! Kagame akaba arimo ahimba impamvu ko ari gufata abarwanyi ba M23 bari ku muhungiraho kugirango arebe ko yahosha ubwo burakari!
Ubwanditsi!