USA : Leta ya California ihanganye na Donald Trump, aho si intangiriro y’uruhara?
Byavuzwe kenshi ko nyuma y’umuperezida w’Umwirabura uzayobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ko nyuma ye icyo gihugu kizasenyuka kikavamo ibihugu byinshi, bityo Amerika ikaba itakaje umwanya wayo wo kuba igihugu cya mbere k’igihangange ku isi ! Ntabwo ari ubwambere politike isenya ibihugu by’ibihangange bigasibwa ku ikarita y’isi kuko mu mwaka w’1989, igihugu gikomeye ku isi cya « leta zunze ubumwe z’Abasoviyete URSS » cyasenyutse ku mugaragaro, ibihugu byari bigize icyo gihugu birigenga, Uburusiya busigara bwonyine ; politiki ya Mikhaël Gorbatchev akaba ariyo yasenye URSS ; abantu bamwe basanga ukwivanga mu matora y’Amerika kwa perezida w’Uburusiya Vladimir Poutine ari uburyo bwo kwihimura kuri Amerika kugira ngo nayo isenyuke nk’uko URSS byayigendekeye ! Ese politiki ya Donald Trump nayo ishobora gusenya USA ?
Kuva aho Donald Trump arahiriye kuyobora icyo gihugu ku italiki ya 20 Mutarama 2017, amakimbirane aranga ibice 2 by’abaturage b’Amerika birimo abamushyigikiye n’abatamushyigikiye yakomeje kwiyongera! Nubwo ibyo bice byombi bihanganye byigaragaje mu gihe cyo kwiyamamaza, abantu benshi bizeraga ko nyuma y’amatora,umwuka wo guhangana uzarangira, abanyamerika bagakomeza kuba bamwe ! Icyagaragaye cyo ni uko ahubwo nyuma y’itorwa rya Donald Trump n’irahira rye, abaturage b’Amerika yacitsemo ibice bibiri bidashobora kwiyunga ! Igikomeje gutera impungenge n’uko ubwo bushyamirane buri gufata indi ntera y’uko noneho leta zigize icyo gihugu zishaka kwitandukanya na Donald Trump!
Mbere y’icyumweru kimwe gusa arahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump amaze gushyira umukono ku mabwiriza akakaye cyane avuguruza ibyakozwe na Perezida Barack Obama ucyuye igihe,kandi ibyo byemezo bya Trump bikaba birushaho gutandukanya abanyamerika aho kubahuza. Trump yashyize umukono ku mabwiriza yo guhagarika ubuvuzi kuri bose yashyizweho na Obama, Trump yashyize umukono ku mabwiriza abuza gukuramo inda, Trump yashyizeho amabwiriza yo kubaka urukuta hagati y’igihugu cya Mexique na Amerika kuburyo ubu hari umwuka mubi mu bubanyi n’amahanga hagati y’ibihugu byombi. Trump yashyize umukono ku mategeko yo kwivana mu buhahirane n’ubucuruzi hagati y’Amerika n’umugabane w’Aziya. Trump yashyizeho amambwiriza yemerera abanyamerika gucukura umwuka wanduza ibidukikije wa shiste (Gaz de schiste)… ibi byemezo bikaba bifashwe mu gihe kitageze ku minsi 7 Trump ayobora USA ! Muri iki gihe Trump akaba ashaka Uburyo leta zunze ubumwe z’Amerika ziva mu muryango w’abibumbye wa ONU!
Kuwa kabiri w’iki cyumweru taliki ya 24 Mutarama 2017 umuyobozi wa leta ya California Jerry Brown yavugiye ijambo mu nama yo gusuzuma uko leta ayoboye ihagaze muri iki gihe ; mu ijambo rye yavuze, yagaragaje ko California idashobora kuzashyira mu bikorwa ibyemezo bya Trump ! Uwo muyobozi yemeje ko niba Trump azashyiraho amategeko adahuye n’indangagaciro Califoronia igenderaho cyangwa ayo mategeko akaba atarengera ibidukikije, California izitandukanya na leta zindi zisigaye! Bwana Jerry Brown yagize ati : « niba Trump avuga ko mbere y’ibindi byose ngomba kwita kuri Amerika, nanjye ndavuze nti, mbere y’ibindi byose ngomba kwita kuri California » !
California ifite umwanya wa 6 mu bihugu bikize ku isi, ifite 27% by’abaturage bose ba leta zunze ubumwe z’Amerika, kandi muri abo baturage hakaba harimo miliyoni 11 z’abanyakaliforoniya bakomoka ku banyamahanga, ibyo bikaba bihagije kugira ngo California ibe igihugu kigenga kandi gifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga ! Abakurikiranira hafi ibibazo bya politiki muri Amerika bakaba basanga California yigenze n’ibindi bihugu byinshi bigize Leta zunze ubumwe z’Amerika byayikurikira !
Ubwanditsi.