France : Ibisobanuro bya François Fillon ntibifata, umushahara yahaye umugore we n’abana be ntusobanutse !
François Fillon ni umukandida w’ishyaka ry’abarepubulika mu matora y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa ; ayo matora akaba ateganyijwe kuba guhera mu kwezi kwa Mata 2017. François Fillon akaba yarabaye ministre w’intebe w’igihugu cy’Ubufaransa kuri manda ya Nicolas Sarkozy mu mwaka w’2007 kugeza 2012. Mu matora y’ibanze yo gushaka umukandida ku mwanya w’ishyaka ry’abarepubulika mu itora rya perezida wa repubulika yabaye umwaka ushize, François Fillon yashoboye guhigika Nicolas Sarkozy na Alain Juppé bahabwaga amahirwe yo kuba umukandida w’iryo shyaka, ndetse akaba afite amahirwe menshi yo gutorerwa kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa !
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, François Fillon yahuye n’ikibazo kimukomereye mu kwiyamamaza kwe kuburyo bishobora kumubuza amahirwe yo kuba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa. Ikinyamakuru « le canard enchaîné» cyasohoye inkuru y’uko François Fillon yahembye umugore we witwa Penelope Fillon akayabo k’amafaranga asaga ibihumbi 500 by’amafaranga y’ama euros, Fillon akaba avuga ko umugore we yakoraga akazi ko kumwunganira nk’umushingamateka mu nteko ishingamategeko y’igihugu cy’Ubufaransa kandi Madame Penelope Fillon atarigeze akora ako kazi, ahubwo akaba yarabwiraga urwego rushinzwe akazi mu Bufaransa ko « akora akazi ko kwita ku rugo rwe » !
Ku mu goroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 26 Mutarama 2017, François Fillon yatanze ibisonuro kuri televiziyo y’abafaransa TF1 kuri icyo cyaha ashinjwa cyo guhemba umugore we akayabo kandi nta kazi yakoze ! Mu gushaka kwisobanura kuburyo bwimbitse kuri icyo kibazo, François Fillon yishinje ibindi byaha bitigeze bivugwa n’icyo kinyamakuru ! Ibisobanuro bya François Fillon bikaba bikomeje gukurura impaka zikomeye mu Bufaransa. Mu gihe yabazwaga n’umunyamakuru ku cyaha ashinjwa cyo guhemba umufasha we ku kazi ko kuba umwunganizi w’umushingamateka, François Fillon yasubije ko atari umugore we yahembye gusa ku mirimo yamukoreye, ko n’abana be yabahembye ku butumwa bubiri yabahaye kuko bari babushoboye nk’abunganizi mu by’amategeko (avocats).
Françoia Fillon yagize ati : «Igihe nari umushingamateka mu nteko ya sena, byabaye ngombwa ko mpa umushahara abana banjye babiri bafite impamyabushobozi yo kunganira abandi muby’amategeko (avocats) kuko bari babifitiye ubushobozi ». François Fillon akimara kuvuga ko yahaye abana be akazi kuko babifitiye ubushobozi, impaka zahise zivuka kuri ayo makuru yari amaze gutanga ubwe ! Ibinyamakuru byinshi byo mu Bufaransa byahise bijya gushakisha amakuru nyayo kuri ako kazi.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Mutarama 2017 mu masaha ya nyuma ya saa sita, ibinyamakuru byinshi byo mu Bufaransa byatangaje ko mu gihe François Fillon yari umushingamateka, nta mwana we numwe wari ufite impamyabushobozi mu byo kunganira abandi mu mategeko (avocats) ; François Fillon akaba yarabaye umushingamateka hagati ya nzeri 2005 na kamena 2007 kandi muri icyo gihe abana be bose bari bakiri ku ntebe y’ishuri !
Nta numwe wari wakaba umwunganizi mu by’amategeko mu bana be !
Muri icyo gihe umukobwa we w’imfura witwa Maria yari akicaye ku ntebe y’ishuri muri kaminuza ya Panthéon-Assas mu ishami ry’amategeko rya DEA, i Paris, ndetse ayo makuru akaba ashimangirwa n’ishuri ry’abunganira abandi mu mategeko yizemo. Maria akaba yarahawe impamyabushobozi yo kunganira abandi mu kwezi k’Ugushyingo 2007.
Umwana we wa kabiri Fillon yemeza ko yamuhaye igihembo kijyanye n’impamyabushobozi yari afite yitwa « Charles », akaba yarabonye impamyabushobozi mubyerekeranye n’amategeko mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika mu mwaka w’2011, nk’uko bigaragazwa n’urutonde rw’abahawe izo mpamyabushobozi ruri i Paris. Aya makuru yose akaba agaragaza ko François Fillon yahembye abana be umushahara ugomba guhabwa abantu bafite impamyabushobozi z’ikirenga kandi bo ntazo bari bafite ahubwo bari bakicaye ku ntebe y’ishuri.
Hagati aho, impaka zikaba zikomeje kuba urudaca mu itangazamakuru no muri politiki kuri iki kibazo cya Fillon, naho ubutabera bukaba bwatangiye akazi kabwo ko gushaka ukuri bubaza abatangabuhamya. François Fillon yavuze ko ubutabera ni bumushyira mu rwego rwo gukorwaho iperereza (mis en examen) arahita yegura ku mwanya wo kwiyamamariza mu matora ya perezida wa repubulika, naho Alain Juppé wamukurikiraga mu majwi akaba adakozwa ibyo kumusimbura kuri uwo mwanya mu gihe Fillon yaba yeguye ! Birashyushe muri politiki y’Ubufaransa ni ukubikurikiranira hafi !!
Ubwanditsi.