Rwanda : Uwizeyimana Evode yararikocoye ! Ngo «Théoneste Bagosora wenyine arusha imbaraga leta yose ya Paul Kagame mu bitekerezo »!
Baca umugani mu kinyarwanda ngo : « Umusazi arasara akagwa ku ijambo ! » Uyu mugani usobanura neza amagambo avugwa na Evode Uwizeyimana wahawe umwanya na Paul Kagame wo kuba umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muri ministeri y’ubutabera ! Kuwa kabiri taliki ya 17 Mutarama 2017, Evode Uwizeyimana yakuriye inzira ku murima abasenateri ba Kagame, ababwira ko barushywa n’ubusa ko badashobora kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ngo babishobore kuko bafite ubushobozi bucye mu bitekerezo bushobora guhangana n’ibitekerezo bya Théoneste Bagosora ukoresha interinti aho yafungiye mu gihugu cya Mali!
Mu nama nyunguranabitekerezo kumiterere y’ibyaha byambukiranya imipaka no kubirwanya yabereye mu cyumba k’inama ya sena ya Paul Kagame kuwa kabiri, icyaha k’ingengabitekerezo cyavuzweho cyane, icyo cyaha kikaba giterwa na virusi ifitwe n’ubwoko bw’abahutu gusa uretse ko n’abanyamahanga batangiye kuyandura! Igiteye impungenge cyane leta ya Paul Kagame ni uko icyaha k’ingengabitekerezo ya jenoside gikorerwa mu ikoranabuhanga rya interineti kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kuyihagarika no kuyigenzura!
Muri iyo nama, umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Bwana Evode Uwizeyimana yagize ati : «Tuzi twese ko hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu mahanga usanga ari nabo kenshi bayihakana bakanayipfobya, bahora bagerageza kwigisha iyo ngengabitekerezo mbi mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda... Ntakuntu dushobora kuvuga ngo turimo guhangana n’ibi bintu na Bagosora aho afungiwe afite mudasobwa, internet ndetse yihuta, ashobora kujya ku kinyamakuru nawe agatanga igitekerezo.» Iyi mvugo ya Evode irerekana ubushobozi bucye cyane leta ya Paul Kagame ifite bwo gufungira abahutu bose bajijutse ahatava izuba mu gihano cya «burundu y’akato» no kubacecekesha burundu!
Iyi mvugo ya Evode Uwizeyimana iragaragaza ko Bagosora avugisha ukuri badashobora kubeshyuza ! Ubusanzwe iyo umuntu yahamijwe icyaha, nta kuri agomba kuvuga ngo kumvikane kandi aba ari umunyabyaha, niba rero ibitekerezo bya Bagosora bihabwa agaciro n’abo abigezaho, leta ya Paul Kagame ikananirwa kubibeshyuza, byaba byiza Kagame ahaye umwanya Bagosora ufite ubushobozi, akirukana Evode kuko ntabushobozi afite bwo guhangana na Bagosora (abahutu) ! Iyi mvugo ya Evode yo kugaragaza ingufu nke leta ya Kagame ifite, yibutsa imvugo imeze nk’iyi uwari ministre w’ubutabera wa Kagame, Bwana Karugarama yigeze kuvugira kuri radiyo ya BBC igatuma Kagame yubika imbehe ye !
Ubwo harimo hategurwa itegeko No 18/2008 ryo kuwa 23 Nyakanga 2008 rihana ingengabitekerezo ya jenoside,Bwana Karugarama yashyuhijwe umutwe n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, yamusabaga gusobanura neza icyaha k’ingengabitekerezo bikamunanira ; nibwo Karugarama nawe yavugiraga mu binyamakuru ko itegeko rihana ingengabitekerezo ridasobanutse, Karugarama yagize ati : «Itegeko ridasobanutse ritegurwa na Leta idasobanutse, rigatorwa n’Inteko-nshingamategeko idasobanutse, rigashyirwa mu bikorwa n’Ubucamanza budasobanutse» ! Karugarama yabajijwe n’umunyamakuru wa BBC gusobanura icyo ashatse kuvuga maze agira ati «ntabwo ushobora guhana umuntu ngo ni uko yatekereje» ! Icyakurikiye ayo magambo ni uko Paul Kagame yahise yubika imbehe ya Karugarama kugeza n’ubu ikaba itaruburwa !
Evode nawe ashobora kubikirwa imbehe igihe bizagaragarira Paul Kagame ko « ingeso ye mbi yo kunenga ubutegetsi bwe » yananiwe kuyireka ! Evode niwe wavuze ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bumeze nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro, yongeraho ko kugira ngo ukorane n’ubwo butegetsi bisaba ko ubwonko ubuvana mu mutwe ukabushyira mu gifu! Umenya abagize leta ya Paul Kagame barushwa ubwenge na Bagosora bitewe n’uko ubwonko bwabo babushyize mu gifu !
Evode Uwizeyimana aratanga umuti w’uko abanyarwanda bazajya bakoresha interneti ku buryo bwa rusange, bazajya bayifunguza nimero y’irangamuntu zabo, iki gitekerezo gihabanye nibyo Kagame yirirwa avuga ko urubyiruko rugomba kujya kuri za interneti guhangana n’abapfobya jenoside, none Evode we arashaka ko izo ntore zihunga interneti! Byumvikana gute ko Kagame ari kubeshya abazungu i Davos mu Busuwisi ngo ashyigikiye ikoranabuhanga ariko umunyamabanga we ushinzwe itegeko nshinga akaba ari gutegura amategeko yo guhana abarikoresha ?
Ibyo aribyo byose imvugo n’imyitwarire ya Evode Uwizeyimana muri leta ya Paul Kagame ishobora kuzamubera nka ya : «ngeso mbi itarara bushyitsi !»
Ubwanditsi.